ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/97 p. 3
  • Ubutumwa Bwiza Kuri Internet (Soma Intaneti)

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubutumwa Bwiza Kuri Internet (Soma Intaneti)
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Gukoresha Internet—Jya Uba Maso Kugira ngo Wirinde Akaga Ushobora Guhura na Ko!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Jya ukoresha neza interineti
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Uburyo twakoresha dufasha abandi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Jya wirinda gukurikirana “ibitagira umumaro”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 11/97 p. 3

Ubutumwa Bwiza Kuri Internet (Soma Intaneti)

Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, abantu bamwe na bamwe babona amakuru binyuriye mu buryo bwa elegitoroniki, hakubiyemo na Internet (Umuyoboro Ukubiyemo Indi Miyoboro Isobekeranye Ihitishwaho Amakuru Anyuranye Muri Porogaramu za Orudinateri). Bityo rero, Sosayiti yashyize muri Internet amakuru atanga ibisobanuro bikwiriye ku bihereranye n’imyizerere hamwe n’ibikorwa by’Abahamya ba Yehova.

Agasanduku kacu dushyiramo ayo makuru muri Internet gafite aderesi ikurikira: http://www.watchtower.org kandi harimo inkuru z’Ubwami, udutabo, hamwe n’ingingo z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! byatoranyijwe, byanditswe mu Cyongereza, Igishinwa (Cyorohejwe), Ikidage, Ikirusiya n’Igihisipaniya, hamwe no mu zindi ndimi. Ibitabo biboneka muri ako Gasanduku, bisanzwe biboneka mu matorero kandi bikoreshwa mu murimo. Intego y’ako Gasanduku kacu si iyo gusohora ibitabo bishya, ahubwo ni iyo kugeza ubutumwa ku bantu mu buryo bwa elegitoroniki. Si ngombwa ko hagira umuntu uwo ari we wese utegura amakuru atanga ibisobanuro muri Internet ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova, ibyo dukora cyangwa imyizerere yacu. Agasanduku kacu ko mu rwego rwa rusange, gatanga amakuru akubiyemo ibisobanuro bikwiriye kandi bihagije, ku muntu ubyifuza wese.

N’ubwo agasanduku kacu katarimo ubutumwa bwo mu rwego rwa elegitoroniki (E-mail), gatanga urutonde rwa aderesi zo mu buryo bw’iposita z’amashami ari ku isi hose. Ku bw’ibyo rero, abantu bashobora kuyandikira, kugira ngo bahabwe ibisobanuro by’inyongera cyangwa kugira ngo babone ubufasha bwa bwite, binyuriye ku Bahamya bo mu gace batuyemo. Wumve wisanzuye mu bihereranye no kugeza aderesi ya Internet yavuzwe haruguru, ku muntu uwo ari we wese ushobora kuba yifuza gutangira kwiga ukuri kwa Bibiliya binyuriye muri ubwo buryo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze