Uburyo twakoresha dufasha abandi
Abakristo b’ukuri bifatanya mu murimo wo mu ruhame wo gutangaza ubutumwa bwiza (Ibyak 20:20). Kugira ngo basohoze iyo nshingano, hari udutabo tw’ibanze tumwe na tumwe, inkuru z’ubwami, n’izindi ngingo biboneka mu ndimi 20 ku muyoboro wa internet, ari wo www.watchtower.org. Uwo muyoboro ntiwashyiriweho kugeza ibitabo bisohotse vuba ku Bahamya ba Yehova. Intego yawo ni iyo gutuma abantu muri rusange babona ibisobanuro bihuje n’ukuri ku bihereranye n’inyigisho z’Abahamya ba Yehova zishingiye kuri Bibiliya.
Vuba aha, hari ikintu cy’ingenzi cyongewe kuri uwo muyoboro. Icyo kintu ni agatabo Ni Iki Imana Idusaba? kaboneka mu ndimi zirenga 220. Nanone guhera ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Mutarama 2004 n’iya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Mutarama 2004 mu ndimi zose, ku ipaji ya nyuma hatangiye kugaragazwa aderesi y’uwo muyoboro.
Ni gute wakwifashisha icyo gikoresho? Wenda ushobora guhura n’umuntu usa n’aho ashimishijwe ariko akaba akoresha urundi rurimi. Niba asanzwe akoresha internet, ushobora kumwereka uwo muyoboro ku ipaji ya nyuma y’Umunara w’Umurinzi cyangwa Réveillez-vous! Muri ubwo buryo, ashobora gusoma agatabo Ni Iki Imana Idusaba? mu rurimi rwe kavukire kugeza ubwo uzagaruka umuzaniye ako gatabo muri urwo rurimi. Cyangwa se nanone ushobora kumuhuza n’itorero cyangwa itsinda rikoresha ururimi rwe.