ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w06 1/10 p. 31
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ibisa na byo
  • Ihatire kumenya imigambi ya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ni nde uhanze amaso?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Igihuru cyaka umuriro
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Twigane ukwizera kwa Mose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
w06 1/10 p. 31

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Bibiliya yitwa New World Translation ivuga mu Gutegeka 31:2, ko Mose atari ‘kuzemererwa ukundi gusohoka no kwinjira’ ari umuyobozi wa Isirayeli, mu gihe ubundi buhinduzi bugaragaza ko atari akibishoboye?

Nubwo ijambo ry’Igiheburayo rikoreshwa aho ngaho rishobora guhindurwamo ayo magambo yombi, ubuhinduzi bwa Bibiliya bumwe na bumwe bw’Ikinyarwanda bwumvikanisha ko igihe Mose yari ageze mu marembera y’ubuzima bwe, yari ashaje cyane, akaba atari agifite imbaraga zo gusohoza inshingano yo kuyobora ishyanga. Urugero, Bibiliya Yera isubiramo amagambo ya Mose igira ati “uyu munsi maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, singishobora gutambagira.” Bibiliya Ntagatifu na yo igira iti “sinkibasha gukubita hirya no hino.”

Ariko kandi, mu Gutegeka 34: 7, hagaragaza ko nubwo Mose yari ageze mu za bukuru yari agifite imbaraga. Hagira hati “Mose yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse, ijisho rye ritabaye ibirorori, intege ze zari zitagabanutse.” Ku bw’ibyo, Mose yari afite imbaraga zo gukomeza kuyobora ishyanga ariko Yehova ntiyashakaga ko akomeza kuriyobora. Ibyo bigaragazwa n’ibyo Mose yavuze nyuma agira ati ‘Uwiteka yarambwiye ati “ntuzambuka Yorodani iyi.”’ Uko bigaragara, Yehova yasubiragamo icyemezo yari yaramufatiye ku mazi y’i Meriba.—Kubara 20:9-12.

Mose yaramye imyaka myinshi kandi akora byinshi ku buryo imibereho ye twayigabanyamo ibyiciro bitatu. Yamaze imyaka 40 muri Egiputa “yigishwa ubwenge bwose bw’Abanyegiputa” kandi ‘yagize imbaraga mu magambo ye no mu byo yakoraga’ (Ibyakozwe 7:20-22). Indi myaka 40 Mose yayimaze i Midiyani, aho yitoje kugaragaza imico ihuje n’amahame y’Imana yari akeneye kugira ngo ayobore ubwoko bwa Yehova. Imyaka 40 ya nyuma, Mose yayimaze ayobora Abisirayeli kandi abacira imanza. Ariko noneho, Yehova yari yafashe umwanzuro w’uko Yosuwa ari we uzayobora ishyanga rya Isirayeli mu mwanya wa Mose, akaryambutsa Uruzi rwa Yorodani kandi akabinjiza mu Gihugu cy’Isezerano.—Gutegeka 31:3.

Bityo rero, ibyo Bibiliya yitwa New World Translation ivuga mu Gutegeka 31:2 ni ukuri. Kuba Mose atari gukomeza kuba umuyobozi wa Isirayeli si uko atari agifite imbaraga, ahubwo ni uko Yehova atabimwemereye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze