Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Gushakisha ubutunzi byatuzaniye imigisha irambye
Byavuzwe na Dorothea Smith na Dora Ward
Twashakishaga ubuhe butunzi? Twari abakobwa babiri b’inkumi bifuzaga cyane kugira uruhare mu gusohoza itegeko Yesu yatanze, agira ati “mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa” (Matayo 28:19). Reka tubasobanurire ukuntu gushakisha ubwo butunzi byatuzaniye imigisha irambye.
DOROTHEA: navutse mu wa 1915, Intambara ya Mbere y’Isi Yose imaze igihe gito itangiye, nkaba ndi umuhererezi mu muryango wacu. Twari dutuye hafi y’umujyi wa Howell wo muri leta ya Michigan ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Data ntiyari umunyedini, ariko mama we yari umubyeyi utinya Imana. Yagerageje kudutoza kubahiriza Amategeko Icumi y’Imana. Ariko yababazwaga n’uko jye, musaza wanjye Willis na mukuru wanjye Viola, tutagiraga idini na rimwe tubarizwamo.
Igihe nari mfite imyaka 12, mama yafashe umwanzuro w’uko ngomba kubatizwa nkaba umuyoboke w’idini ry’Abaperesibiteriyani. Ndibuka neza umunsi nabatirijweho. Nabatirijwe rimwe n’abana b’impinja babiri bari bateruwe na ba nyina. Natewe ipfunwe cyane no kubatirizwa hamwe n’uduhinja. Pasiteri yantonyangirije utuzi duke ku mutwe, ari na ko avuga amagambo ntabashije kumva. Mvugishije ukuri, ibyo nari nzi ku mubatizo ntibyarutaga cyane ibyo izo mpinja zari zizi!
Umunsi umwe wo mu mwaka wa 1932, twabonye imodoka iza igana mu nzira y’iwacu. Mama yagiye gukingurira uwari ukomanze. Ku muryango hari hahagaze abasore babiri barimo batanga ibitabo bishingiye ku idini. Umwe muri bo yitwaga Albert Schroeder. Yeretse mama bimwe mu bitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova. Mama yakiriye ibyo bitabo kandi byaje kumufasha kwemera ukuri ko mu Ijambo ry’Imana.
Dutangira gushakisha ubutunzi
Naje kwimukira mu mujyi wa Detroit aho nagiye kubana na mukuru wanjye. Muri Detroit nahahuriye n’umukecuru wari waje kwigisha mukuru wanjye Bibiliya. Ibiganiro twagiranye byanyibukije ikiganiro najyaga numva buri cyumweru muri porogaramu ya radiyo, ndi kumwe na mama imuhira. Icyo kiganiro cy’iminota 15 cyabaga ari disikuru ishingiye ku ngingo yo muri Bibiliya, yatangwaga na J. F. Rutherford wayoboraga umurimo w’Abahamya ba Yehova icyo gihe. Mu wa 1937, twatangiye kwifatanya n’itorero rya mbere ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mujyi wa Detroit. Umwaka wakurikiyeho narabatijwe.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 1940, twatangarijwe ko Abahamya ba Yehova bafunguye ishuri ryigisha abamisiyonari ryitwa Galeedi, mu mujyi wa South Lansing ho muri leta ya New York. Maze kumenya ko bamwe mu basohoka muri iryo shuri bari kuzoherezwa kubwiriza mu bindi bihugu, naribwiye nti ‘icyo kintu kirandeba!’ Nishyiriyeho intego yo kuziga mu ishuri rya Galeedi. Mbega ukuntu kujya gushakisha “ubutunzi” mu bindi bihugu byari kuzaba ari igikundiro! Ubwo “butunzi” ni abantu bifuza guhinduka abigishwa ba Yesu Kristo.—Hagayi 2:6, 7.
Uko buhoro buhoro nageze ku ntego
Muri Mata 1942, naretse akazi nakoraga maze ntangira umurimo w’ubupayiniya, mba umubwiriza w’igihe cyose. Nabwirizaga mu mujyi wa Findlay wo muri leta ya Ohio, ndi kumwe n’itsinda rya bashiki bacu batanu. Nta torero rifite gahunda ihoraho y’amateraniro ryahabaga, ariko twateranaga inkunga dusomera hamwe inkuru zo mu bitabo n’amagazeti byacu bya gikristo. Mu kwezi kwa mbere k’umurimo w’ubupayiniya nari ntangiye, nahaye abantu bashimishijwe ibitabo 95! Hashize umwaka n’igice, noherejwe gukorera ubupayiniya bwa bwite i Chambersburg muri leta ya Pennsylvania. Ngezeyo, nahasanze irindi tsinda ry’abapayiniya batanu, barimo Dora Ward, umukristokazi wo muri leta ya Iowa. Dora ni we twafatanyaga mu murimo wo kubwiriza. Twabatijwe mu mwaka umwe, kandi twembi twifuzaga kuziga Ishuri rya Galeedi kugira ngo tuzoherezwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu kindi gihugu.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 1944, wa munsi twari dutegereje warashyize uragera! Twembi twatumiriwe kwiga mu ishuri rya kane rya Galeedi. Twiyandikishije muri Kanama uwo mwaka. Ariko mbere yo kugira ikindi mvuga, reka Dora ababwire uko yaje kuba mugenzi wanjye twamaranye igihe kirekire dushakisha ubwo butunzi.
Nari nshishikajwe no gutangira umurimo w’igihe cyose
DORA: mama yasengaga asaba gusobanukirwa Ijambo ry’Imana. Umunsi umwe ari ku Cyumweru, jye na we twumvise disikuru yatanzwe na J. F. Rutherford kuri radiyo. Disikuru irangiye, mama yariyamiriye ati “uku ni ukuri pe!” Nyuma yaho gato, twatangiye kwiga ibitabo by’Abahamya ba Yehova. Mu wa 1935, igihe nari mfite imyaka 12, numvise disikuru y’umubatizo yatanzwe n’Umuhamya wa Yehova, maze numva mfite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kwegurira Yehova ubuzima bwanjye. Nyuma y’imyaka itatu, narabatijwe. Kwitanga no kubatizwa byamfashije gukomeza gufatana uburemere intego yanjye mu myaka nari nsigaje kugira ngo ndangize amashuri. Numvaga nshaka kurangiza amashuri vuba ngo ntangire umurimo w’ubupayiniya.
Muri iyo minsi, itsinda twifatanyaga na ryo ryateraniraga nk’itorero, rigateranira mu mujyi wa Fort Dodge, ho muri leta ya Iowa. Kujya mu materaniro ya gikristo byasabaga imihati myinshi. Muri icyo gihe, nta bibazo byabaga biherekeje ibice by’Umunara w’Umurinzi twigaga mu itorero. Ubwo rero, buri mubwiriza yasabwaga gutegura ibibazo akabiha umuvandimwe wayoboraga Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Buri wa Mbere ku mugoroba, jye na mama twateguraga ibibazo bijyanye na buri gice maze tukabishyikiriza uyobora igazeti kugira ngo ahitemo ibyo ashobora kuzifashisha.
Incuro nyinshi, itorero ryacu ryagiye risurwa n’umugenzuzi usura amatorero. Umwe muri abo bavandimwe ni John Booth, wantoje bwa mbere kubwiriza ku nzu n’inzu igihe nari mfite imyaka 12. Mfite imyaka 17, namusobanuje uko nuzuza fomu y’ubupayiniya bw’igihe cyose, arabinyereka. Sinatekerezaga ko twari kuzagira ahandi duhurira mu buzima kandi sinari nzi ko yari kuzaba incuti yanjye igihe kirekire!
Mu murimo w’ubupayiniya, nakoranaga na mushiki wacu Dorothy Aronson, umubwiriza w’igihe cyose wandushaga imyaka 15. Twakoranye umurimo w’ubupayiniya kugeza aho atumiriwe kwiga mu ishuri rya mbere rya Galeedi mu wa 1943. Nyuma yaho, nakomeje gukora umurimo w’ubupayiniya ndi jyenyine.
Twararwanyijwe ariko ntitwacogora
Imyaka ya za 40, ni imyaka itaratworoheye bitewe n’umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo watewe n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Iyo twabaga tubwiriza ku nzu n’inzu, incuro nyinshi abantu baduteraga amagi yaboze, inyanya zihishije ndetse rimwe na rimwe baduteraga amabuye! Twahuraga n’ikigeragezo gikomeye igihe twabaga tubwiriza mu mahuriro y’imihanda, dutanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Consolation (ubu yitwa Réveillez-vous !). Abanyamadini baturwanyaga boshyaga abapolisi, na bo bakatwegera bakatubwira ko nibakomeza kutubona tubwiriza badufunga.
Birumvikana ko tutigeze twemera guhagarika umurimo wo kubwiriza, ari na yo mpamvu badufashe bakatujyana ku biro by’abapolisi bakaduhata ibibazo. Tumaze kurekurwa, twagarutse muri wa muhanda twongera gutanga amagazeti. Dushingiye ku nama twahawe n’abavandimwe bari bafite inshingano, twakoresheje imirongo yo muri Yesaya 61:1, 2, kugira ngo dusobanure impamvu tubwiriza. Igihe kimwe, umupolisi w’umusore yaje ansanga, ngira ubwoba mpita musubiriramo amagambo yanditse muri iyo mirongo. Natangajwe n’uko yahise ahindukira maze aragenda! Nabonaga ko abamarayika babaga baturinze.
Umunsi utazibagirana
Mu wa 1941, nashimishijwe no kwifatanya mu ikoraniro ry’iminsi umunani ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i St. Louis, muri leta ya Missouri. Muri iryo koraniro, umuvandimwe Rutherford yasabye abana bose bari bafite hagati y’imyaka 5 na 18 kwicara mu myanya y’icyubahiro muri sitade. Abana babarirwa mu bihumbi baje kuhicara. Mu kudusuhuza, umuvandimwe Rutherford yadupepeye azunguza umushwari, natwe tuzamura amaboko turamupepera. Nyuma yo gutanga disikuru yamaze isaha, yaravuze ati “bana mwemeye gukora ibyo Imana ishaka kandi mukaba mwaremeye kujya mu ruhande rw’ubutegetsi bwayo bwa gitewokarasi buyobowe na Kristo Yesu, ndetse mukaba mwariyemeje kumvira Imana n’Umwami yashyizeho, ngaho nimuhaguruke.” Abana 15.000 bahagurukiye rimwe, kandi nanjye nari umwe muri bo! Yakomeje agira ati “muri mwe, abiteguye kuzakora uko bashoboye bakabwira abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana n’imigisha yabwo, mwese nimuvuge ngo ‘Yego.’ ” Twarikirije maze amashyi y’urufaya ngo kaci kaci.
Muri ako kanya hahise hatangazwa igitabo gifite umutwe uvuga ngo Enfantsa, maze abana batonda imirongo miremire cyane berekeza kuri platifomu, aho umuvandimwe Rutherford yatangiraga icyo gitabo. Buri mwana yahawe icyo gitabo gishya. Byari ibintu bishimishije! N’ubu bamwe mu bahawe icyo gitabo icyo gihe, baracyafite ishyaka mu murimo bakorera Yehova hirya no hino ku isi, bavuga iby’Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.—Zaburi 148:12, 13.
Nyuma yo gukora umurimo w’ubupayiniya imyaka itatu ndi jyenyine, narishimye cyane igihe banyoherezaga kuba umupayiniya wa bwite i Chambersburg! Aho ni ho nahuriye na Dorothea, maze mu gihe gito tuba incuti magara. Twari dufite ishyaka rya gisore ndetse n’imbaraga nyinshi. Twifuzaga cyane kongera uruhare twagiraga mu murimo wo kubwiriza. Twembi twahagurukiye rimwe twerekeza mu murimo wo gushaka ubutunzi, umurimo tumazemo imyaka yose y’ubuzima bwacu.—Zaburi 110:3.
Nyuma y’amezi make tubaye abapayiniya ba bwite, twahuye na Albert Mann, wari wararangije mu ishuri rya mbere rya Galeedi. Yiteguraga kwerekeza mu gihugu cy’amahanga yari yoherejwemo. Yaduteye inkunga yo kwemera kujya ahantu hose bari kuzatwohereza.
Turi kumwe mu ishuri
DORA NA DOROTHEA: tekereza nawe ibyishimo twagize igihe twatangiraga kwiga mu ishuri ryigisha abamisiyonari! Ku munsi wa mbere w’ishuri, Albert Schroeder, umuvandimwe wari warahaye nyina wa Dorothea igitabo cyitwa Études des Écritures, icyo gihe hakaba hari hashize imyaka 12, ni we watwanditse. John Booth, na we yari ahari. Ni we wari umugenzuzi w’Isambu y’Ubwami, aho n’ishuri ryaberaga. Nyuma yaho bombi babaye bamwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.
Mu Ishuri rya Galeedi, twahigiye ukuri kwimbitse ko muri Bibiliya. Zari inyigisho zihebuje. Mu ishuri ryacu twari abanyeshuri 104, kandi harimo n’umunyeshuri wa mbere wize i Galeedi aturutse mu mahanga, akaba yari yaraturutse muri Megizike. Yitozaga kuvuga Icyongereza neza mu gihe natwe twitozaga kuvuga Igihisipaniya. Mbega ukuntu byari biteye ibyishimo igihe umuvandimwe Nathan H. Knorr yadutangarizaga aho twari twoherejwe! Abenshi boherejwe muri Amerika yo Hagati n’iy’Amajyepfo. Twe twoherejwe muri Chili.
Twagiye gushakisha ubutunzi muri Chili
Kugira ngo dushobore kwinjira muri Chili twagombaga guhabwa impapuro zibitwemerera, kandi kuzibona byafashe igihe kitari gito. Bityo, tumaze guhabwa impamyabumenyi, muri Mutarama 1945, twakoreye ubupayiniya i Washington, D.C. mu gihe cy’umwaka n’igice. Tumaze kubona impapuro zitwemerera kwinjira muri Chili, twafashe urugendo twese hamwe turi abamisiyonari 9. Barindwi muri twe bari barangije i Galeedi mu mashuri yari yarabanjirije iryacu.
Abavandimwe b’Abakristo benshi baje kudusanganira i Santiago, mu murwa mukuru. Umwe muri bo ni Albert Mann, wari warize i Galeedi, wajyaga adutera inkunga mu myaka mike yari ishize. Yari yaraje muri Chili umwaka umwe mbere yacu ari kumwe na Joseph Ferrari, na we wari warize mu ishuri rya kabiri rya Galeedi. Twageze muri Chili hari ababwiriza batageze no ku 100. Twumvaga dushishikariye gushaka no kubona ubutunzi bwinshi kurushaho mu ifasi yacu nshya. Ubwo butunzi bukaba ari abantu bafite imitima itaryarya.
Twoherejwe kuba mu nzu y’abamisiyonari yari i Santiago. Kubana n’umuryango munini w’abamisiyonari byari ibintu bishya kuri twe. Uretse kuba hari amasaha yagenwe abamisiyonari bagomba kumara mu murimo wo kubwiriza, twese twabaga tugomba no gutekera umuryango w’abamisiyonari rimwe mu cyumweru. Hari utubazo twagiye duhura na two. Igihe kimwe twakoze ibisuguti abagize umuryango w’abamisiyonari bagombaga kurya mu gitondo. Ariko igihe twaruraga ibyo bisuguti tubikura mu ifuru, twumvise impumuro mbi cyane. Twari twakoresheje ibirungo ubusanzwe bidakoreshwa mu gutegura ibisuguti. Hari hakozwe ikosa ryo kunyuranya ibikombe byarimo ibyo birungo.
Icyakora, ikibazo cyaduteraga ipfunwe kurushaho ni amakosa twakoraga igihe twigaga Igihisipaniya. Hari umuryango ugizwe n’abantu benshi twiganaga Bibiliya wari ugiye guhagarika kwiga, kubera ko batashoboraga kumva ibyo twabaga tuvuga. Ariko bashoboye kwiga ukuri binyuriye mu gusoma muri Bibiliya zabo imirongo yabaga yatanzwe, kandi batanu muri bo bahindutse Abahamya. Muri icyo gihe nta gahunda yariho yo kwigisha abamisiyonari bashya ururimi rw’amahanga. Tukimara kugera muri Chili twahise dutangira umurimo wo kubwiriza, tukajya tugerageza kwiga urwo rurimi tuvugana n’abantu twabaga tubwiriza.
Twayoboraga ibyigisho bya Bibiliya byinshi, kandi abigishwa bamwe na bamwe ntibatindaga kugira amajyambere. Abandi bo byasabaga kubihanganira cyane. Teresa Tello, wari umugore ukiri muto, yumvise ukuri maze aravuga ati “ndabinginze muzagaruke mumbwire byinshi kurushaho.” Twagarutse incuro 12 tumubura. Nyuma y’imyaka itatu, twaje kujya mu ikoraniro ryabereye mu nzu mberabyombi i Santiago. Ku Cyumweru turangije ikoraniro, twumvise umuntu ahamagara ati “Senorita Dora, Senorita Dora!” Twarakebutse dusanga ni Teresa. Yari yaraje gusura mukuru we wari utuye hafi aho maze aboneraho no kuza ahari habereye ikoraniro kugira ngo arebe ibyarimo bihabera. Mbega ukuntu nishimiye kongera kumubona! Twashyizeho gahunda y’icyigisho cya Bibiliya, kandi nyuma y’igihe gito yarabatijwe. Hashize igihe yaje kuba umupayiniya wa bwite. Muri iki gihe, nyuma y’imyaka 45, Teresa aracyakora umurimo w’igihe cyose ari umupayiniya wa bwite.—Umubwiriza 11:1.
Twavumbuye ubutunzi mu “mucanga”
Mu wa 1959 twoherejwe mu mujyi wa Punta Arenas, bisobanura “ahantu h’umucanga.” Uwo ni wo mujyi uri mu majyepfo cyane kurusha iyindi, ku mpera y’umupaka wa Chili ufite uburebure bw’ibirometero 4.300. Punta Arenas ni akarere kadasanzwe. Mu gihe cy’impeshyi amanywa yaho amara amasaha menshi. Izuba rirenga saa tanu n’igice z’ijoro. Twashoboraga kumara iminsi myinshi mu murimo. Ariko kandi ntitwaburaga guhura n’ingorane, kuko iyo ari mu mpeshyi haza imiyaga ikaze yo muri Antaragitika. Mu gihe cy’amezi y’imbeho harakonja cyane kandi amanywa yo muri icyo gihe amara amasaha make.
Nubwo hariho izo ngorane ariko, umujyi wa Punta Arenas ufite ibyiza byawo. Mu mpeshyi, haba hari ibicu bitanga imvura bihora bitembera mu kirere cy’iburengerazuba. Hari igihe hagira hatya hakagwa imvura nyinshi ikagutosa, nyuma y’igihe gito umuyaga ukaba uraje ugahita ukumutsa. Iyo imirasire y’izuba icengeye mu bicu ikabihinguranya, hahita haza umukororombya. Hari igihe uwo mukororombya umara igihe kigera ku masaha, ugenda wongera ugaruka, uko izuba rigenda rirasira muri ibyo bicu bitanga imvura.—Yobu 37:14.
Icyo gihe, mu mujyi wa Punta Arenas hari ababwiriza bake. Bashiki bacu bagombaga kuyobora amateraniro mu itorero rito ryari muri ako gace. Yehova yahaye umugisha imihati twashyizeho. Nyuma y’imyaka 37, twagarutse muri ako gace tuje kuhasura. Twasanze bimeze bite? Hari amatorero atandatu ahagaze neza n’Amazu y’Ubwami atatu meza. Mbega ukuntu twishimira kuba Yehova yaratumye tuvumbura ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka bwari bwihishe muri uwo mucanga wo mu majyepfo!—Zekariya 4:10.
Ubundi butunzi twabonye ku “mwaro munini”
Nyuma yo gukorera umurimo mu mujyi wa Punta Arenas mu gihe cy’imyaka itatu n’igice, twoherejwe mu mujyi uri ku cyambu cya Valparaiso. Uwo mujyi wubatse ku misozi 41 ikikije ikibaya cyitegeye Inyanja ya Pasifika. Mu murimo wacu wo kubwiriza, twibanze kuri umwe muri iyo misozi witwa Playa Ancha, bisobanura “umwaro munini.” Mu myaka 16 twahamaze, twiboneye itsinda ry’Abakristo bakiri bato bakura mu buryo bw’umwuka, ubu bamwe bakaba ari abagenzuzi basura amatorero abandi ari abasaza mu matorero yo hirya no hino muri Chili.
Ahandi twoherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari ni mu mujyi wa Viña del Mar. Twahabwirije mu gihe cy’imyaka itatu n’igice, kugeza ubwo habaye umutingito wangije inzu y’abamisiyonari. Twasubiye i Santiago, aho twari twaratangiriye umurimo w’ubumisiyonari mu myaka 40 yari ishize. Ibintu byari byarahindutse. Ibiro by’ishami bishya byari byarubatswe, maze ibyahoze ari ibiro by’ishami bihinduka inzu y’abamisiyonari bari bakiri muri Chili. Nyuma y’igihe, ayo mazu yatangiye gukoreshwa mu kwakira Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo. Icyo gihe ni bwo Yehova yongeye kutugaragariza ineza ye yuje urukundo. Abamisiyonari batanu bageze mu za bukuru bari muri twe, batumiriwe kujya kuba kuri Beteli. Muri icyo gihe cyose tumaze tubwiriza muri Chili, twoherejwe ahantu cumi na hatanu hatandukanye, kandi twiboneye ukuntu umurimo wagiye waguka, umubare w’ababwiriza uva ku 100 ubu ukaba urenga 70.000! Mbega ibyishimo twagize byo gushakisha ubutunzi muri Chili mu gihe cy’imyaka 57!
Dushimishwa cyane n’uko Yehova yatumye tubona abantu benshi, mu by’ukuri bakaba ari ubutunzi. Yehova yagiye abakoresha mu muteguro we. Mu myaka irenga 60 tumaze dukorera Yehova turi kumwe, twemeranya n’umutima wacu wose n’ibyo Umwami Dawidi yanditse agira ati “erega kugira neza kwawe ni kwinshi, uko wabikiye abakubaha!”—Zaburi 31:20.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntikigicapwa.
[Amafoto yo ku ipaji ya 9]
Dorothea mu wa 2002 no mu murimo wo kubwiriza mu wa 1943
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Ndimo mbwiriza mu muhanda muri Fort Dodge ho muri leta ya Iowa mu wa 1942
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Dora mu wa 2002
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Dorothea na Dora bari imbere y’inzu y’abamisiyonari babanje kubamo muri Chili mu wa 1946