‘Ubwenge ni ubwugamo’
MU MIGANI 16:16 hagira hati “kubona ubwenge ni byiza cyane kuruta kubona izahabu, ni ukuri umuntu yahitamo ubuhanga kuburutisha ifeza nziza.” Ni kuki ubwenge bufite agaciro kangana gatyo? Impamvu ni uko “ubwenge ari ubwugamo nk’uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite” (Umubwiriza 7:12). None se ni gute ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite?
Mu gihe twungutse ubwenge buva ku Mana binyuriye mu kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ryayo Bibiliya kandi tukabaho duhuje n’ubwo bumenyi, bidufasha kugendera mu nzira Yehova yemera (Imigani 2:10-12). Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yagize ati “inzira nyabagendwa y’abakiranutsi ni ukureka ibibi, uwirinda mu migenzereze ye aba arinda ubugingo bwe” (Imigani 16:17). Ni byo koko, ubwenge burinda ababufite kugendera mu nzira mbi kandi bubarindira ubugingo! Amagambo y’ubwenge kandi agusha ku ngingo akubiye mu Migani 16:16-33, yerekana uburyo ubwenge buva ku Mana bushobora gutuma imyifatire yacu, amagambo yacu ndetse n’ibikorwa byacu biba byiza.a
‘Jya wiyoroshya mu mutima’
Mu migani 8:13 havuga ibiranga Ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu hagira hati “ubwibone n’agasuzuguro . . . ni byo nanga.” Ubwibone n’ubwenge ni ibintu bibiri bihabanye. Dukeneye kurangwa n’ubwenge mu byo dukora kandi tukaba maso kugira ngo twirinde imyifatire irangwa no kwishyira hejuru cyangwa kwibona. Dukwiriye kuba maso mu buryo bwihariye niba twaragize icyo tugeraho mu rwego runaka rw’imibereho yacu cyangwa niba dufite inshingano mu itorero rya Gikristo.
Mu Migani 16:18 hatanga umuburo ugira uti “kwibona kubanziriza kurimbuka, kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.” Tekereza uburyo umwe mu bana b’Imana b’umwuka wigize Satani yahanantuwe mu buryo buteye ubwoba kurusha ubundi bwose bwabayeho mu ijuru no mu isi (Itangiriro 3:1-5; Ibyahishuwe 12:9)! Ese ntiyabanje kugaragaza umwuka wo kwishyira hejuru mbere y’uko ahananturwa? Bibiliya yerekeza ku byamubayeho mu gihe ivuga ko umuntu uhindutse vuba atagomba guhabwa inshingano y’ubugenzuzi mu itorero rya Gikristo igira iti “kugira ngo atikakaza akagwa, agacirwa ho iteka Satani yaciriwe ho” (1 Timoteyo 3:1, 2, 6). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi kwirinda gutuma abandi bibona ndetse natwe tukirinda ko uwo mwuka watwadukaho!
Mu Migani 16:19 hagira hati “ni byiza kugira umutima woroshye ugafatanya n’aboroheje, kuruta kugabana iminyago n’abibone.” Iyo nama ni ukuri, nk’uko bigaragazwa n’ibyabaye kuri Nebukadinezari umwami wa Babuloni ya kera. Ubwibone bwatumye ashinga igishushanyo kinini gishobora kuba cyari ishusho ye ubwe, agishinga mu kibaya cya Dura. Icyo gishushanyo gishobora kuba cyari giteretse ahantu harehare ku buryo cyashoboraga kugera kuri metero 27 z’uburebure (Daniyeli 3:1). Icyo gishushanyo kirekire cyari cyashyiriweho kuba ikimenyetso cy’akataraboneka cy’ubwami bwa Nebukadinezari. Nubwo ibintu birebire kandi byiza, urugero nk’iyo shusho ya Nebukadinezari, cyangwa ibibuye binini bibajwemo inkingi, iminara n’amazu y’imiturirwa bishobora gutuma abantu batangara, ibyo si ko bimeze ku Mana. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “nubwo Uwiteka akomeye, yita ku bicisha bugufi n’aboroheje, ariko abibone abamenyera kure” (Zaburi 138:6). Mu by’ukuri, “icyogejwe imbere y’abantu [aba] ari ikizira mu maso y’Imana” (Luka 16:15). Ibyatubera byiza ni uko ‘twakwemera kubana n’ibyoroheje’ aho kugira ngo ‘turarikire ibikomeye.’—Abaroma 12:16.
Jya uvugana ‘ubushishozi’ kandi ‘wemeza’
Ni gute kunguka ubwenge bizadufasha mu byo tuvuga? Umwami w’umunyabwenge yagize ati “ugaragaza ubushishozi mu bibazo azabona ibyiza, kandi uwiringira Yehova agira ibyishimo. Ufite umutima w’ubwenge azitwa umunyamakenga, kandi ururimi ruryoshya amagambo ruremeza. Abafite ubushishozi bubabera isoko y’ubuzima; kandi abapfapfa bazira ubupfu bwabo. Umutima w’umunyabwenge utuma umunwa we uvugana ubushishozi, kandi akemeza.”—Imigani 16:20-23, NW.
Ubwenge budufasha kuvugana ubushishozi kandi twemeza. Kubera iki? Kubera ko umuntu ufite umutima w’ubwenge agerageza gushaka “ibyiza” mu bibazo kandi ‘akiringira Yehova.’ Igihe twihatira kubona ibyiza abandi bafite, biratworohera kubavuga neza. Aho kugira ngo tubwire abantu nabi cyangwa tubagishe impaka, tubabwira amagambo meza kandi yemeza. Kugaragaza ubushishozi mu bibazo by’abandi bizadufasha kwiyumvisha uko ingorane bashobora kuba bafite zingana n’uburyo bahangana na zo.
Amagambo arangwa n’ubwenge aba nanone ay’ingirakamaro mu gihe tuyakoresheje mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Mu gihe twigisha abandi Ijambo ry’Imana, intego yacu ntabwo aba ari iyo kubamenyesha amagambo ari mu Byanditswe gusa. Icyo tuba tugamije kurushaho ni ukubagera ku mutima. Ibyo bidusaba kuba abantu bakoresha imvugo yemeza. Intumwa Pawulo yateye Timoteyo bakoranaga umurimo inkunga yo kuguma mu byo ‘yijejwe’ cyangwa yemejwe.—2 Timoteyo 3:14, 15.
Hari inkoranyamagambo ivuga ko ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwemeza,” risobanura “gutuma habaho ihinduka mu bitekerezo, bitewe no gusuzuma ibintu bihuje n’ubwenge cyangwa amahame mbwirizamuco” (An Expository Dictionary of New Testament Words, ya W. E. Vine). Kugira ngo tugire ibitekerezo byemeza kandi bishobora gutuma abantu baduteze amatwi bahindura imitekerereze, bidusaba gushishoza tukamenya ibyo batekereza, ibibashimisha, imimerere yabo n’aho bakuriye. Ni gute twagera kuri ubwo bushishozi? Umwigishwa Yakobo yatanze igisubizo agira ati “umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga” (Yakobo 1:19). Kubaza ibibazo umuntu uduteze amatwi maze tugategera amatwi twitonze ibyo avuga, bishobora kudufasha kumenya ikimuri ku mutima.
Intumwa Pawulo yari azwiho ubushobozi budasanzwe bwo kwemeza abandi (Ibyakozwe 18:4). Ndetse na Demetiriyo wari umucuzi w’ifeza, umwe mu bamurwanyaga, yemeje agira ati ‘atari muri Efeso honyine, ahubwo no muri Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje [“yemeje,” NW] abantu benshi arabahindura’ (Ibyakozwe 19:26). Ese Pawulo yibwiraga ko ibyo yageragaho mu murimo wo kubwiriza yabikeshaga imbaraga ze bwite? Oya rwose. Yabonaga ibyo yageragaho mu murimo we wo kubwiriza nk’‘ibigaragaza umwuka n’imbaraga [by’Imana]’ (1 Abakorinto 2:4, 5). Natwe dufite ubufasha bw’umwuka wera w’Imana. Kubera ko twiringira Yehova, twizera ko azajya adufasha mu gihe twihatira kuvugana ubushishozi kandi twemeza mu murimo dukora wo kubwiriza.
Ntibitangaje kuba umuntu “ufite umutima w’ubwenge” yitwa “umunyamakenga” (Imigani 16:21). Koko rero, ubushishozi ni “isoko y’ubuzima” ku babufite. Bite se ku bapfapfa? Bo ‘bahinyura ubwenge n’ibibwirizwa’ (Imigani 1:7). Ni izihe ngaruka zibageraho bitewe n’uko banze ibibwirizwa cyangwa igihano cya Yehova? Nkuko twigeze kubibona, Salomo yagize ati “abapfapfa bazira ubupfu bwabo” (Imigani 16:22, NW). Bongererwa igihano, akenshi kikaza gikomeye. Nanone kandi, ubupfapfa bwabo bushobora kubakururira ingorane, gukorwa n’isoni, indwara ndetse n’urupfu.
Umwami wa Isirayeli yakomeje agaragaza ingaruka nziza ubwenge bugira ku byo tuvuga agira ati “amagambo anezeza ni nk’ubuki, aryohera ubugingo bw’umuntu agakomeza ingingo ze” (Imigani 16:24). Kimwe n’uko ubuki buryohera kandi bugahembura vuba umuntu ushonje, amagambo meza atera umuntu inkunga kandi akamugarurira ubuyanja. Nanone, ubuki bugirira akamaro ubuzima, buravura kandi ni bwiza ku buzima bw’umuntu. Uko ni ko n’amagambo meza amera, atuma tuba bazima mu buryo bw’umwuka.—Imigani 24:13, 14.
Jya witondera ‘inzira wibwira ko ari nziza’
Salomo yagize ati “hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu” (Imigani 16:25). Uwo muburo ni uwo kwirinda imitekerereze mibi hamwe n’inzira ihabanye n’amahame y’Imana. Hari inzira ishobora gusa naho itunganye mu maso y’umuntu udatunganye, ariko mu by’ukuri ikaba inyuranye n’amahame akiranuka aboneka mu Ijambo ry’Imana. Byongeye kandi, Satani ashobora gukwirakwiza ibitekerezo nk’ibyo byo kwishuka, kugira ngo umuntu akururirwe kunyura mu nzira yibwira ko ari nziza, ariko mu by’ukuri iganisha ku rupfu.
Nta kintu gishobora kurinda umuntu kwishuka kurusha kugira umutima w’ubwenge, amakenga, hamwe n’umutimanama watojwe n’ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana. Mu gihe tuba tugomba gufata imyanzuro mu mibereho yacu, wenda kubirebana n’imyifatire, mu bijyanye n’ugusenga cyangwa mu bindi bintu, uburyo bwiza bwo kwirinda kwishuka ni ukuyoborwa n’amahame y’Imana agenga ikibi n’icyiza.
“Inda y’umukozi ni yo imutera gukora”
Umwami w’umunyabwenge yakomeje agira ati “inda y’umukozi ni yo imutera gukora, kandi akanwa ke na ko karamwaka” (Imigani 16:26). Muri uwo murongo Salomo aravuga ko icyifuzo cy’umukozi cyo gushaka ibyokurya gishobora ‘kumutera gukora’ kubera ko inzara afite imuhata cyangwa imubera impamvu yo gukorana imbaraga. Icyifuzo gisanzwe cyo kugira ipfa ry’ibyokurya gishobora kudutera gukorana umwete. Icyifuzo nk’icyo ni cyiza. Ariko se, byagenda bite igihe turetse icyo cyifuzo gisanzwe kigakura birengeje urugero kugeza ubwo tuba abanyamururumba? Ingaruka zamera nk’izavuka igihe umuntu yaba ari mu gasozi agacana umuriro ashaka kugira icyo yotsa hanyuma uwo muriro ukaba mwinshi, ukamunanira maze ugatwika ishyamba ryose rigashya. Umururumba ni icyifuzo kinanira umuntu kukigenzura kandi kirasenya. Umuntu w’umunyabwenge asobanukirwa ako kaga, akagenzura niba ibyifuzo bye bikwiriye.
‘Ntukanyure mu nzira idatunganye’
Amagambo ava mu kanwa kacu ashobora kwangiza nk’umuriro wotsa. Salomo yagaragaje akaga gaterwa no gushakisha amakosa ku bandi no kuyataranga agira ati “imburakamaro igambirira ibibi, kandi ururimi rwayo rwotsa nk’umuriro. Umuntu ugoreka ukuri aba abiba intonganya, kandi uneguranira mu byongorerano atandukanya incuti z’amagara.”—Imigani 16:27, 28.
Umuntu uharabika mugenzi we ni “imburakamaro.” Twagombye kwihatira kureba ibyiza abandi bafite kandi tukavuga amagambo abahesha icyubahiro. Bite se ku bihereranye no gutegera amatwi abantu bakwirakwiza amazimwe yangiza? Amagambo yabo ashobora guteza urwikekwe rudafite ishingiro mu buryo bworoshye, agatandukanya incuti kandi akazana amacakubiri mu itorero. Ubwenge buzadufasha kutita ku magambo y’abo bantu.
Salomo yatanze umuburo uhereranye n’amareshyo afite imbaraga ashobora gutera umuntu gukurikira inzira idakwiriye agira ati “umunyarugomo yoshya umuturanyi we, kandi akamunyuza mu nzira idatunganye. Uwica ijisho aba atekereza iby’ubugoryi, agahekenya amenyo agira ngo asohoze ibibi.”—Imigani 16:29, 30.
Ese urugomo rushobora kugira imbaraga zo kureshya abasenga by’ukuri? Muri iki gihe, tuba ahantu hari abantu benshi ‘batekereza iby’ubugoryi.’ Abo bantu bashyigikira ibikorwa by’urugomo cyangwa bakabikwirakwiza. Kutifatanya mu bikorwa nk’ibyo by’urugomo ntibitugora. Ariko se byagenda bite amareshyo yabyo atugezeho mu buryo bufifitse? Ese ntitwibonera ukuntu abantu babarirwa muri za miriyoni bakururiwe kwirundumurira mu kureba imyidagaduro cyangwa imikino igaragaza urugomo? Ibyanditswe bitanga umuburo wumvikana ugira uti “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa” (Imigani 13:20). Mbega ukuntu ubwenge buva ku Mana butubera uburinzi!
Twavuga iki ku muntu umara igihe cy’ubuzima bwe bwose agendana n’abantu b’abanyabwenge kandi b’abanyamakenga byongeye kandi akaba ‘atarigeze anyura mu nzira idatunganye’? Imibereho nk’iyo irangwa no gukiranuka irashimwa mu maso y’Imana kandi ihesha nyirayo icyubahiro. Mu Migani 16:31 hagira hati “uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka.”
Ku rundi ruhande, nta cyiza kibonerwa mu kugira uburakari butagira rutangira. Kayini, umwana w’imfura wa Adamu na Eva ‘yarakariye cyane’ murumuna we Abeli maze ‘aramuhagurukira aramwica’ (Itangiriro 4:1, 2, 5, 8). No mu gihe twaba dufite impamvu zumvikana zituma turakara, tugomba kuba maso tukirinda ko uburakari bwacu burenga imipaka. Mu Migani 16:32 hagira hati “utihutira kurakara aruta intwari, kandi utegeka umutima we aruta utsinda umudugudu.” Uburakari butagira rutangira si ikimenyetso cy’uko umuntu afite imbaraga cyangwa ingeso nziza. Uburakari ni ikimenyetso cy’intege nke gishobora ‘kunyuza umuntu mu nzira idatunganye.’
Igihe “uko bigenda kose bitegekwa n’Uwiteka”
Umwami wa Isirayeli yagize ati “abantu batera inzuzi [“bakora ubufindo,” “NW”], ariko uko bigenda kose bitegekwa n’Uwiteka” (Imigani 16:33). Muri Isirayeli ya kera, Yehova yakoreshaga ubufindo kugira ngo agaragaze icyo ashaka ko gikorwa. Ahanini bakoreshaga utubuye twiburungushuye cyangwa utubaho duto ndetse n’utubuye duconze. Mbere na mbere bagombaga kubanza gusaba Yehova ngo agaragaze uruhande rwe mu kibazo runaka. Hanyuma bakajugunya utwo tubuye cyangwa utwo tubaho mu kinyita cy’ikanzu nuko bakongera kudukuramo. Umwanzuro bagezeho wafatwaga nk’uturutse ku Mana.
Yehova ntagikoresha ubufindo kugira ngo amenyeshe ubwoko bwe icyo atekereza. Yagaragaje ibyo ashaka binyuriye kuri Bibiliya, Ijambo rye. Kugira ubumenyi nyakuri ku bivugwa muri Bibiliya ni ngombwa kugira ngo twunguke ubwenge buva ku Mana. Ku bw’ibyo, ntitwagombye kureka ngo umunsi uhite tudasomye Ijambo ryahumetswe.—Zaburi 1:1, 2; Matayo 4:4.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku birebana n’ibisobanuro birambuye by’Imigani 16:1-15, reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku ya 15 Gicurasi 2007, ku ipaji ya 17-20.
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Kuki kubona ubwenge ari byiza cyane kuruta kubona izahabu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Ni iki kizaryoshya amagambo yawe mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
“Imburakamaro igambirira ibibi”
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Uburakari butagira rutangira bushobora ‘kunyuza umuntu mu nzira idatunganye’
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Urugomo rushobora kugira imbaraga zo kureshya abasenga by’ukuri