UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 12-16
Ubwenge buruta zahabu
Igicapye
Kuki ubwenge buva ku Mana bufite agaciro? Ni uko ubufite bumurinda inzira mbi, kandi bugatuma arama. Butuma aba umuntu mwiza haba mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa.
Ubwenge buturinda ubwibone
Umunyabwenge azirikana ko Yehova ari we soko y’ubwenge
Abagize icyo bageraho n’abafite inshingano zihariye bagomba kwirinda ubwibone no kwishyira hejuru
Ubwenge butuma umuntu avuga amagambo meza
Umunyabwenge arashishoza akamenya ibyiza abandi bafite kandi akabavuga neza
Amagambo y’ubwenge aremeza, akaryohera nk’ubuki; ntakomeretsa kandi ntabamo ubushotoranyi