ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w07 15/7 pp. 13-15
  • Barizilayi umugabo wari uzi aho ubushobozi bwe bugarukira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Barizilayi umugabo wari uzi aho ubushobozi bwe bugarukira
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abusalomu yigomeka k’umwami
  • Imimerere ihinduka
  • Yicishaga bugufi kandi agashyira mu gaciro
  • Gushyira mu gaciro birakenewe
  • Mwe Bakristo mugeze mu za bukuru, Yehova aha agaciro ubudahemuka bwanyu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Barizilayi yatubereye urugero rwiza rwo kwiyoroshya
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Bakomeza kujya mbere mu buryo bw’umwuka n’iyo bashaje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Komeza kwiyoroshya no mu gihe bitoroshye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
w07 15/7 pp. 13-15

Barizilayi umugabo wari uzi aho ubushobozi bwe bugarukira

‘ICYATUMA nkurushya ni iki?’ Ayo magambo yavuzwe n’umusaza Barizilayi wari umaze imyaka 80 avutse, ayabwira Umwami Dawidi wa Isirayeli. Bibiliya ivuga ko yari “umugabo ukomeye cyane,” nta gushidikanya kubera ko yari umukungu (2 Samweli 19:33, 36). Barizilayi yari atuye mu gihugu cy’i Galeyadi, mu karere k’imisozi kari mu burasirazuba bwa Yorodani.—2 Samweli 17:27; 19:32.

Barizilayi yari mu mimerere imeze ite ubwo yabwiraga Dawidi ayo magambo? Kandi se ni iki cyateye uwo mukambwe kuvuga amagambo nk’ayo?

Abusalomu yigomeka k’umwami

Dawidi yari mu kaga. Umuhungu we Abusalomu yari yigaruriye ingoma ye nyuma yo ‘kwigarurira imitima y’Abisirayeli.’ Byaragaragaraga ko Abusalomu yari kwica umuntu wese wari indahemuka kuri se. Ku bw’ibyo, Dawidi n’abagaragu be barahunze bava muri Yerusalemu (2 Samweli 15:6, 13, 14). Ubwo Dawidi yari ageze i Mahanayimu, agace gaherereye i burasirazuba bwa Yorodani, Barizilayi yaje kumuha ubufasha.

Barizilayi n’abandi bagabo babiri b’abagiraneza bazaniye Dawidi ibintu byinshi yari akeneye. Abo bantu batatu b’indahemuka bagaragaje ko biyumvishaga imimerere ikomeye Dawidi yari arimo igihe bavugaga ibye n’abantu be bati “abantu barashonje bararuha, bicirwa n’umwuma mu butayu.” Barizilayi, Shobi na Makiri bakoze ibyo bari bashoboye byose ngo bagoboke Dawidi n’abantu be, babazanira amariri, ingano, sayiri, ifu, ingano zikaranze, ibishyimbo binini, udushyimbo duto, ubuki, amavuta, intama n’ibindi.—2 Samweli 17:27-29.

Kuza gufasha Dawidi byari ibintu biteje akaga. Nta kuntu Abusalomu yari kwihanganira kudahana uwo ari we wese wari gushyigikira umwami ukiranuka. Barizilayi rero, yagaragaje ubutwari aba indahemuka kuri Dawidi.

Imimerere ihinduka

Nyuma gato, ingabo za Abusalomu zasakiranye n’iza Dawidi. Rwambikaniye mu ishyamba rya Efurayimu, uko bigaragara hakaba hari hafi y’i Mahanayimu. Ingabo za Abusalomu ziratsindwa, kandi “uwo munsi hapfa abantu [benshi].” Nubwo Abusalomu yagerageje guhunga, yaje kwicwa bidatinze.—2 Samweli 18:7-15.

Nuko Dawidi yongera kuba umwami wa Isirayeli utagira umurwanya. Abantu be ntibongera kubaho bihishahisha. Ikirenze ibyo, kuba abo bantu barabereye Dawidi indahemuka, yarabibubahiye kandi arabibashimira.

Igihe Dawidi yiteguraga kugaruka i Yerusalemu, “Barizilayi w’Umunyagaleyadi ava i Rogelimu, aramanuka yambukana n’umwami Yorodani ngo amugeze hakurya.” Icyo gihe ni bwo Dawidi yabwiye umusaza Barizilayi ati “ngwino tujyane i Yerusalemu ngukirizeyo.”—2 Samweli 19:15, 31, 33.

Nta gushidikanya, Dawidi yari yarishimiye cyane ubufasha Barizilayi yamuhaye. Bisa n’aho Dawidi atifuzaga gusa kumushimira amuha ibintu. Ubukire si bwo Barizilayi yari akeneye. Dawidi ashobora kuba yarifuzaga kubana na we i bwami kubera imico myiza y’uwo musaza. Kwibera i bwami iteka byari kuba ari umwanya w’icyubahiro kandi byari gutuma Barizilayi yishimira kuba inkoramutima y’umwami.

Yicishaga bugufi kandi agashyira mu gaciro

Barizilayi yashubije umwami Dawidi ati “uzi nshigaje imyaka ingahe nkiriho, yatuma nzamukana n’umwami i Yerusalemu? Ubu ko maze imyaka mirongo inani mvutse, mbese ndacyabasha gusobanura ibyiza n’ibibi? Umugaragu wawe ndacyaryoherwa n’ibyo ndya cyangwa n’ibyo nywa? Ndacyabasha kumva amajwi y’abaririmbyi b’abagabo n’abagore?” (2 Samweli 19:35, 36). Bityo, Barizilayi yanze mu kinyabupfura iryo tumira n’icyo gikundiro yari ahawe. Ariko se kuki yabyanze?

Impamvu ya mbere yateye Barizilayi gufata umwanzuro nk’uwo ni uko yari ashaje kandi ubushobozi bwe bukaba bwari bwaragabanyutse. Barizilayi ashobora kuba yarumvaga ko atazamara igihe kirekire atarapfa (Zaburi 90:10). Yari yarakoze ibyo ashoboye byose afasha Dawidi, ariko yari azi n’aho ubushobozi bwe bugarukira kubera izabukuru. Barizilayi ntiyigeze areka ngo igitekerezo cyo kugira icyubahiro no gukomera kimuhume amaso, ye kubona uko ubushobozi bwe bungana. Mu buryo bunyuranye n’uko Abusalomu washakaga gukomera yabigenje, Barizilayi we yagaragaje kwicisha bugufi.—Imigani 11:2.

Indi mpamvu yateye Barizilayi gufata uriya mwazuro, ishobora kuba ari uko yangaga ko ubushobozi bwe bwari bwaragabanutse bwabera inkomyi umwami wari warashyizweho n’Imana mu gusohoza inshingano ze. Barizilayi yarabajije ati “icyatuma ndushya umwami databuja ni iki?” (2 Samweli 19:36). Nubwo yari yarakomeje gushyigikira Dawidi, Barizilayi ashobora kuba yaratekerezaga ko umugabo ukiri muto ari we wari ushoboye gusohoza inshingano neza kurushaho. Wenda Barizilayi yerekezaga ku muhungu we igihe yagiraga ati “dore umugaragu wawe Kimuhamu nguyu, abe ari we wambukana n’umwami databuja, uzamugire uko ushaka.” Aho kugira ngo ibyo bibabaze Dawidi, ahubwo yarabyemeye; maze “asoma Barizilayi amusabira umugisha” mbere yo kwambuka Yorodani.—2 Samweli 19:38-40.

Gushyira mu gaciro birakenewe

Inkuru ya Barizilayi igaragaza ukuntu gushyira mu gaciro ari ngombwa. Ku ruhande rumwe ariko, ntitwagombye kwanga inshingano yihariye mu murimo cyangwa ngo twoye kuzuza ibisabwa abayihabwa kubera ko twumva twishakira kugira ubuzima butuje cyangwa se twumva tutashobora inshingano zisaba ubwitange. Imana ishobora kudufasha gutsinda intege nke zacu turamutse tuyishingikirijeho kugira ngo iduhe imbaraga n’ubwenge.—Abafilipi 4:13; Yakobo 4:17; 1 Petero 4:11.

Ku rundi ruhande, tugomba kumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira. Urugero, tuvuge ko Umukristo runaka asanzwe afite inshingano nyinshi mu murimo w’Imana. Ashobora kubona ko niyemera izindi nshingano azahura n’ingorane yo kudasohoza izo yari asanganywe mu buryo bukwiriye, nko kwita ku muryango mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Mbese muri iyo mimerere, ntibyaba bigaragaza umuco wo kwicisha bugufi no gushyira mu gaciro igihe umuntu atemeye inshingano z’inyongera?—Abafilipi 4:5; 1 Timoteyo 5:8.

Barizilayi yadusigiye urugero rwiza kandi tuzaba dukoze neza niturutekerezaho. Yari indahemuka, intwari, umunyabuntu, kandi yicishaga bugufi. Ikiruta byose ariko, Barizilayi yashyiraga inyungu z’Imana imbere y’ize.—Matayo 6:33.

[Ikarita yo ku ipaji ya 15]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Barizilayi umusaza w’imyaka 80 yakoze urugendo runaniza kugira ngo agoboke Dawidi

GALEYADI

Rogelimu

Sukoti

Mahanayimu

Uruzi rwa Yorudani

Gilugali

Yeriko

Yerusalemu

EFURAYIMU

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Kuki Barizilayi atemeye ibyo Dawidi yamusabaga?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze