UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Barizilayi yatubereye urugero rwiza rwo kwiyoroshya
Dawidi yahaye Barizilayi umwanya w’icyubahiro (2Sm 19:32, 33; w07 15/7 14 par. 5)
Icyakora Barizilayi yanze kwemera uwo mwanya kubera ko yiyoroshyaga (2Sm 19:34, 35; w07 15/7 14 par. 7)
Jya wiyoroshya nka Barizilayi (w07 15/7 15 par. 1-2)
Kwiyoroshya bituma tumenya ibyo dushoboye gukora n’ibyo tudashoboye gukora. Ubwo rero tugomba kwiyoroshya kugira ngo dushimishe Yehova (Mk 6:8). Kugaragaza uwo muco bitugirira akahe kamaro?