ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w07 15/7 pp. 21-25
  • Ese uzakomeza kugenda ‘uyobowe n’umwuka’?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese uzakomeza kugenda ‘uyobowe n’umwuka’?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Komeza kuba hafi y’Imana na Kristo
  • ‘Dukundane’
  • ‘Kwishimana Uwiteka ni zo ntege zanyu’
  • Mube abanyamahoro kandi mwihangane
  • Jya ugira neza kandi ugire ingeso nziza
  • Ukwizera kuzira uburyarya
  • Garagaza kugwa neza no kwirinda
  • Komeza kuyoborwa n’umwuka
  • Ese wemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Jya uyoborwa n’umwuka kandi ubeho uhuje no kwiyegurira Imana kwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Umwuka wa Yehova Uyobora Ubwoko Bwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
w07 15/7 pp. 21-25

Ese uzakomeza kugenda ‘uyobowe n’umwuka’?

‘Muyoborwe n’umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira.’—ABAGALATIYA 5:16.

1. Ni gute twagabanya imihangayiko iterwa no kumva ko twacumura ku mwuka wera?

HARI uburyo dushobora kugabanya imihangayiko iterwa no kumva ko twacumura ku mwuka wera wa Yehova. Twabigeraho dukoze ibyo intumwa Pawulo yavuze agira ati ‘“muyoborwe n’umwuka,” kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira’ (Abagalatiya 5:16). Nitwemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana, irari rya kamere ridakwiriye ntirizigera rituganza.—Abaroma 8:2-10.

2, 3. Ni gute twungukirwa no gukomeza kuyoborwa n’umwuka?

2 Imbaraga z’Imana zizatuma twumvira Yehova nidukomeza ‘kuyoborwa n’umwuka’. Tuzagaragaza imico y’Imana mu murimo, mu itorero, mu rugo n’ahandi. Imbuto z’umwuka zizagaragarira mu mishyikirano tugirana n’uwo twashakanye, abana bacu, n’abo duhuje ukwizera hamwe n’abandi.

3 Kubaho ku bw’‘umwuka’ dukurikije uko Imana ibibona bidufasha kwirinda icyaha (1 Petero 4:1-6). Nituyoborwa n’umwuka, ntituzigera dukora icyaha kitababarirwa. Ariko se ni gute gukomeza kuyoborwa n’umwuka byadufasha no mu bindi bice bigize imibereho yacu?

Komeza kuba hafi y’Imana na Kristo

4, 5. Ni gute kuyoborwa n’umwuka bigira ingaruka ku birebana n’uko tubona Yesu?

4 Kubera ko tuyoborwa n’umwuka, dushobora gukomeza kuba hafi y’Imana n’Umwana wayo. Igihe Pawulo yandikaga ku birebana n’impano z’umwuka, yabwiye abo bari basangiye ukwizera b’i Korinto bahoze basenga ibigirwamana ati ‘ndabamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n’umwuka w’Imana uvuga ati “Yesu ni ikivume,” kandi nta muntu ubasha kuvuga ati “Yesu ni Umwami,” atabibwirijwe n’umwuka wera’ (1 Abakorinto 12:1-3). Umwuka wose utuma abantu bavuma Yesu, uba uturutse kuri Satani. Icyakora, kubera ko twe Abakristo tuyoborwa n’umwuka wera, twemera tudashidikanya ko Yehova yazuye Yesu mu bapfuye kandi akamushyira hejuru y’ibindi biremwa byose (Abafilipi 2:5-11). Twizera igitambo cy’incungu cya Kristo kandi twemera ko Yesu ari Umwami washyizweho n’Imana ngo atuyobore.

5 Bamwe mu biyitaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere banze kwemera ko Yesu yaje afite umubiri (2 Yohana 7-11). Hari bamwe bemeye kubona ibintu muri ubwo buryo bukocamye bituma bareka inyigisho z’ukuri ku birebana na Yesu, ari we Mesiya (Mariko 1:9-11; Yohana 1:1, 14). Kugenda tuyobowe n’umwuka biturinda kugwa mu buhakanyi nk’ubwo. Ariko, gukomeza kuba maso ku birebana n’inyigisho z’ukuri hamwe n’uko Imana ibona ibintu twifashishije Bibiliya, ni byo bizatuma Yehova akomeza kutugirira ubuntu butagira akagero kandi dukomeze ‘kugendera mu kuri’ (3 Yohana 3, 4). Nimucyo rero twiyemeze kwanga ubuhakanyi bwose kugira ngo dushobore gukomeza kugirana na Data wo mu ijuru ubucuti bukomeye.

6. Ni iyihe mico abantu bagenda bayoborwa n’umwuka w’Imana bagaragaza?

6 Pawulo yashyize ku rutonde rumwe gusenga ibigirwamana kw’abahakanyi no kwirema ibice hamwe n’“imirimo ya kamere;” urugero nko gusambana no gukora iby’isoni nke. Ariko yarasobanuye ati ‘aba Kristo Yesu [“bamanitse umubiri wabo ku giti,” NW] n’iruba n’irari byawo. Niba tubeshwaho n’umwuka tujye tuyoborwa n’umwuka’ (Abagalatiya 5:19-21, 24, 25). Ni iyihe mico abayoborwa n’umwuka w’Imana bagira? Pawulo yaranditse ati ‘imbuto z’umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda’ (Abagalatiya 5:22, 23). Reka dusuzume izo mbuto z’umwuka.

‘Dukundane’

7. Urukundo ni iki kandi se bimwe mu biruranga ni ibihe?

7 Urukundo ni umwe mu mico igize imbuto z’umwuka. Akenshi kugira urukundo bisaba kugaragaza ubwuzu bwinshi, kwita ku bandi nta bwikunde bijyaniranye no kubagaragariza urugwiro. Ibyanditswe bivuga ko “Imana ari urukundo” kubera ko kamere yayo yose ari urukundo. Urukundo rukomeye Imana n’Umwana wayo bakunda abantu rwagaragariye mu gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (1 Yohana 4:8; Yohana 3:16; 15:13; Abaroma 5:8). Kubera ko turi abigishwa ba Yesu, tumenyekanira ku rukundo dukundana (Yohana 13:34, 35). Mu by’ukuri dufite itegeko ryo ‘gukundana’ (1 Yohana 3:23). Kandi Pawulo yavuze ko urukundo rwihangana kandi rukagira neza. Ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo. Ntiruhutiraho cyangwa ngo rukomeze gutekereza inabi rwagiriwe. Rwishimira ukuri, ntirwishimira gukiranirwa. Rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose kandi rwihanganira byose. Byongeye kandi ntirutsindwa.—1 Abakorinto 13:4-8.

8. Kuki twagombye gukunda bagenzi bacu basenga Yehova?

8 Nitureka umwuka w’Imana ugatuma tugira urukundo, uwo muco uzagaragarira mu mishyikirano myiza tugirana n’Imana ndetse na bagenzi bacu (Matayo 22:37-39). Intumwa Yohana yaranditse ati ‘udakunda aguma mu rupfu. Umuntu wese wanga mwene se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we’ (1 Yohana 3:14, 15). Umuntu wabaga yishe undi muri Isirayeli ya kera, yashoboraga guhungira mu mudugudu w’ubuhungiro mu gihe gusa yabaga yamwishe adasanzwe amwanga (Gutegeka kwa Kabiri 19:4, 11-13). Niba tuyoborwa n’umwuka, tuzakunda Imana, dukunde abo duhuje ukwizera hamwe n’abandi.

‘Kwishimana Uwiteka ni zo ntege zanyu’

9, 10. Ibyishimo ni iki, kandi se ni izihe mpamvu dufite zo kugira ibyishimo?

9 Kugira ibyishimo ni ukugira umunezero mwinshi. Yehova ni “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11, NW; Zaburi 104:31). Umwana yishimira gukora ibyo Se ashaka (Zaburi 40:9; Abaheburayo 10:7-9). Kandi ‘kwishimana Uwiteka ni zo ntege zacu.’—Nehemiya 8:10.

10 Ibyishimo bitangwa n’Imana bidutera umunezero mwinshi mu gihe dukora ibyo ishaka, ndetse no mu gihe twaba dufite ingorane, agahinda cyangwa dutotezwa. Mbega ibyishimo bizanwa no “kumenya Imana” (Imigani 2:1-5)! Imishyikirano irangwa n’ibyishimo dufitanye n’Imana ishingira ku bumenyi nyakuri dufite ku biyerekeyeho n’uburyo tuyizera kandi tukizera igitambo cy’incungu cya Yesu (1 Yohana 2:1, 2). Kuba turi bamwe mu bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe ni indi mpamvu ituma tugira ibyishimo (Zefaniya 3:9; Hagayi 2:7). Ibyiringiro by’Ubwami hamwe n’igikundiro gikomeye dufite cyo gutangaza ubutumwa bwiza bituma tugira ibyishimo (Matayo 6:9, 10; 24:14). Ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka na byo bituma tugira ibyishimo (Yohana 17:3). Kubera ko dufite bene ibyo byiringiro bihebuje, twagombye ‘kugira umunezero musa.’—Gutegeka kwa Kabiri 16:15.

Mube abanyamahoro kandi mwihangane

11, 12. (a) Amahoro ni iki? (b) Kugira amahoro y’Imana bitumarira iki?

11 Amahoro ni indi mbuto y’umwuka. Amahoro ni imimerere yo gutuza no kudahangayika. Data wa twese uri mu ijuru ni Imana y’amahoro kandi Bibiliya iduha icyizere igira iti “Uwiteka azaha ubwoko bwe umugisha, ari wo mahoro” (Zaburi 29:11; 1 Abakorinto 14:33). Yesu yabwiye abigishwa be ati “mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye” (Yohana 14:27). Ni gute ibyo byari gufasha abigishwa be?

12 Amahoro Yesu yahaye abigishwa be yatumye bagira imitima ituje kandi atuma batagira ubwoba bwinshi. Bagize amahoro cyane cyane igihe bahabwaga umwuka wera bari barasezeranyijwe (Yohana 14:26). Kuyoborwa n’umwuka wera hamwe n’amasengesho dutura Imana muri iki gihe, bituma tugira “amahoro y’Imana” atagira akagero, atuma dutuza mu bwenge no mu mutima (Abafilipi 4:6, 7). Byongeye kandi, umwuka wa Yehova udufasha gutuza no kubana amahoro na bagenzi bacu duhuje ukwizera ndetse n’abandi.—Abaroma 12:18; 1 Abatesalonike 5:13.

13, 14. Kwihangana ni iki, kandi se kuki twagombye kwihangana?

13 Kwihangana bifitanye isano no kuba umunyamahoro kubera ko bisobanura kwihanganira ubushotoranyi cyangwa amakosa twiringiye ko ibintu bizasubira mu buryo. Imana irihangana (Abaroma 9:22-24). Yesu na we agaragaza uwo muco. Natwe dushobora kungukirwa no kuba Yesu agaragaza uwo muco, kubera ko Pawulo yanditse ati “icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw’imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy’abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho.”—1 Timoteyo 1:16.

14 Umuco wo kwihangana udufasha kutarakara mu gihe abandi batuvuzeho ikintu kitari cyiza, amagambo batatekerejeho cyangwa badukoreye ikintu kibi. Pawulo yagiriye bagenzi be b’Abakristo inama igira iti “mwihanganire bose” (1 Abatesalonike 5:14). Kubera ko twese tudatunganye kandi dukora amakosa, mu by’ukuri twifuza ko abantu batwihanganira igihe tubakoreye amakosa. Nimucyo rero twihatire ‘kwihangana [dufite] ibyishimo.’—Abakolosayi 1:9-12.

Jya ugira neza kandi ugire ingeso nziza

15. Sobanura kugira neza icyo ari cyo kandi utange n’ingero.

15 Tugaragaza ko tugira neza mu gihe twita ku bandi tubabwira amagambo ya gicuti kandi atera inkunga. Tubigaragaza kandi tubakorera ibikorwa bya gicuti kandi bibafasha. Yehova agira neza, ndetse n’umwana we na we ni uko (Abaroma 2:4; 2 Abakorinto 10:1). Abagaragu b’Imana na Kristo baba bitezweho kugira neza (Mika 6:8, gereranya na NW; Abakolosayi 3:12). Ndetse n’abantu batari bafitanye ubucuti n’Imana ‘bagize neza cyane’ mu buryo budasanzwe (Ibyakozwe 27:3; 28:2). Ku bw’ibyo rero, bihuje n’ubwenge ko tuzaba abantu bagira neza niba dukomeza kugenda ‘tuyobowe n’umwuka.’

16. Ni iyihe mimerere yagombye kudutera kugaragaza ineza?

16 Umuntu ashobora kugira neza no mu gihe yaba afite impamvu zimutera kurakara kubera ko undi yamubwiye amagambo akomeretsa cyangwa yamukoreye ibikorwa ahubutse. Pawulo yaravuze ati “nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye kandi ntimubererekere Satani. . . . Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo” (Abefeso 4:26, 27, 32). Birakwiriye ko tugirira neza cyane cyane abantu bahanganye n’ibigeragezo. Ariko birumvikana ko umusaza w’Umukristo ataba arimo agira neza igihe yananirwa gutanga inama ishingiye ku Byanditswe, abitewe no kwirinda kubabaza umuntu bigaragara ko ari mu kaga ko kuba yareka “ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri.”—Abefeso 5:9.

17, 18. Kugira ingeso nziza bisobanura iki, kandi se uwo muco utumariye iki mu mibereho yacu?

17 Kugira ingeso nziza ni uguhebuza mu by’umuco, cyangwa kugira imico iranga umuntu mwiza. Yehova ni we mwiza mu rugero rwuzuye (Zaburi 25:8; Zekariya 9:17). Yesu afite ingeso nziza kandi arahebuje mu by’umuco. Nyamara ntiyigeze yemera kwitwa “mwiza” igihe bamwitaga ‘Umwigisha mwiza’ (Mariko 10:17, 18). Ibyo byarumvikanaga kubera ko Yesu yari azi ko Imana ari yo ihebuje mu kugira ingeso nziza.

18 Ubushobozi bwacu bwo gukora ibyiza bugira inkomyi kubera ko twarazwe icyaha (Abaroma 5:12). Icyakora, dushobora kugaragaza uwo muco turamutse dusenze Imana ‘ikatwigisha kugira ingeso nziza’ (Zaburi 119:66, gereranya na NW). Pawulo yabwiye bagenzi be bari bahuje ukwizera b’i Roma ati “bene Data, nanjye nzi neza ibyanyu yuko mwuzuye ingeso nziza, mwuzuye n’ubwenge bwose” (Abaroma 15:14). Umugenzuzi w’Umukristo yagombye kuba ‘akunda ibyiza’ (Tito 1:7, 8). Niba tuyoborwa n’umwuka w’Imana, abantu bazatumenyera ku ngeso nziza tugira, kandi Yehova ‘azatwibuka’ ku bw’ibyiza dukora.—Nehemiya 5:19; 13:31.

Ukwizera kuzira uburyarya

19. Ukurikije ibivugwa mu Baheburayo 11:1, kwizera ni iki?

19 Ukwizera ni indi mbuto y’umwuka. Ukwizera “ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri” (Abaheburayo 11:1). Iyo dufite ukwizera, tuba tuzi neza ko buri kintu cyose Yehova asezeranya kigomba gusohora. Ibimenyetso biduhamiriza ibyo tutareba aba ari simusiga ku buryo bivugwa ko ibyo bimenyetso ubwabyo ari ukwizera. Urugero, ibyaremwe biduhamiriza ko hariho Umuremyi. Uko ni ko kwizera tuzagaragaza niba tugenda tuyobowe n’umwuka.

20. “Icyaha kibasha kutwizingiraho vuba” ni iki, kandi se twakwirinda dute icyo cyaha ndetse n’imirimo ya kamere?

20 Kubura ukwizera ni cyo “cyaha kibasha kutwizingiraho vuba” (Abaheburayo 12:1). Dukeneye kwishingikiriza ku mwuka w’Imana kugira ngo twirinde imirimo ya kamere, gukunda ubutunzi, n’inyigisho z’ibinyoma bishobora kudutera kubura ukwizera (Abakolosayi 2:8; 1 Timoteyo 6:9, 10; 2 Timoteyo 4:3-5). Umwuka w’Imana utuma abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bagira ukwizera nk’uko Abahamya ba mbere y’Ubukristo bari bafite, ndetse n’abandi bavugwa muri Bibiliya (Abaheburayo 11:2-40). Kandi ‘ukwizera kutaryarya’ dufite gushobora gukomeza ukwizera kw’abandi.—1 Timoteyo 1:5; Abaheburayo 13:7.

Garagaza kugwa neza no kwirinda

21, 22. Kugwa neza bisobanura iki, kandi se kuki twagombye kubigaragaza?

21 Umuntu ugwa neza aba atuje kandi ntarakara vuba. Umwe mu mico y’Imana ni kugwa neza. Ibyo turabizi kubera ko Yesu yagwaga neza, akaba yaragaragazaga kamere ya Yehova mu buryo butunganye (Matayo 11:28-30; Yohana 1:18; 5:19). None se twebwe abagaragu b’Imana dusabwa iki?

22 Kubera ko turi Abakristo, tuba twitezweho kugaragaza “ubugwaneza bwose ku bantu bose” (Tito 3:2). Tugaragaza ubugwaneza mu murimo wo kubwiriza. Abujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka bagirwa inama yo kugorora mu ‘mwuka w’ubugwaneza’ Umukristo wayobye (Abagalatiya 6:1). Twese dushobora kugira uruhare mu gutuma habaho ubumwe bwa gikristo n’amahoro binyuze mu ‘kwicisha bugufi no kugwa neza’ (Abefeso 4:1-3). Dushobora kugaragaza ko tugwa neza turamutse dukomeje kuyoborwa n’umwuka kandi tukirinda.

23, 24. Kwirinda ni iki, kandi se bidufasha bite?

23 Kwirinda bituma tugenzura ibitekerezo byacu, amagambo, n’ibikorwa byacu. Yehova ‘yaracecetse ariyumanganya’ cyangwa aririnda mu byo yagiriye Abanyababuloni bahinduye amatongo Yerusalemu (Yesaya 42:14). Umwana we yatubereye “icyitegererezo” cyo kwirinda igihe yababazwaga. Kandi intumwa Petero yagiriye Abakristo bagenzi be inama y’uko ‘ubumenyi babwongereho kwirinda.’—1 Petero 2:21-23; 2 Petero 1:5-8.

24 Abasaza b’Abakristo baba bitezweho kwirinda (Tito 1:7, 8). Mu by’ukuri, abantu bose bayoborwa n’umwuka bashobora kwirinda. Ku bw’ibyo, birinda ubwiyandarike, amagambo mabi, cyangwa ikindi kintu cyose cyatuma Yehova atabemera. Nitureka umwuka w’Imana ugatuma tugira imbuto yo kwirinda, bizagaragarira abandi kubera ko tuzajya tuvuga iby’Imana kandi tukayoborwa na yo.

Komeza kuyoborwa n’umwuka

25, 26. Ni gute kugenda tuyobowe n’umwuka bizagira uruhare ku mishyikirano tugirana n’abandi no ku byiringiro dufite by’igihe kizaza?

25 Nituyoborwa n’umwuka, tuzaba ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka (Ibyakozwe 18:24-26). Abandi abantu bazishimira kubana na twe, cyane cyane abantu bubaha Imana. Kimwe n’abagenda bayobowe n’umwuka, natwe tuzabera isoko y’inkunga bagenzi bacu basenga Yehova (Abafilipi 2:1-4). Ese uko si ko Abakristo bose bifuza kumera?

26 Muri iyi si iyoborwa na Satani, ntibyoroshye kuyoborwa n’umwuka (1 Yohana 5:19). Ariko kandi, hari abantu babarirwa muri za miriyoni bayoborwa na wo. Nitwiringira Yehova n’umutima wacu wose, tuzishimira ubuzima muri iki gihe kandi tuzashobora gukomeza kugendera mu nzira zo gukiranuka z’Utanga umwuka wera iteka ryose.—Zaburi 128:1; Imigani 3:5, 6.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute ‘kuyoborwa n’umwuka’ bigira uruhare mu mishyikirano dufitanye n’Imana n’Umwana wayo?

• Imbuto z’umwuka zigizwe n’iyihe mico?

• Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bwo kugaragaza imbuto z’umwuka w’Imana?

• Ni gute kugenda tuyobowe n’umwuka bigira uruhare ku buzima bwacu bwa none no ku byiringiro by’igihe kizaza?

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Umwuka wera wa Yehova utuma dukunda abo duhuje ukwizera

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Garagaza ineza binyuze mu magambo afasha abandi n’ibikorwa bibagirira akamaro

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze