Ese wemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
“Umwuka wawe ni mwiza; unyobore mu gihugu cyo gukiranuka.”—ZAB 143:10.
1, 2. (a) Vuga ibihe bimwe na bimwe Yehova yagiye akoresha umwuka wera ku bw’abagaragu be. (b) Ese umwuka wera ukora mu bihe byihariye gusa? Sobanura.
NI IKI kikuza mu bwenge iyo utekereje uko umwuka wera ukora? Ese utekereza ibintu bikomeye Gideyoni na Samusoni bakoze (Abac 6:33, 34; 15:14, 15)? Wenda utekereza ukuntu Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagize ubushizi bw’amanga, hamwe n’umutuzo Sitefano yagaragaje igihe yari imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi (Ibyak 4:31; 6:15). Muri iki gihe se bwo, ntiwatekereza ku byishimo bigaragarira mu makoraniro mpuzamahanga, cyangwa ukuntu abavandimwe bafungwa bazira kutivanga bakomeza gushikama no ku buryo umurimo wo kubwiriza ukorwa mu rugero rwagutse? Izo ngero zose zigaragaza uko umwuka wera ukora.
2 Ese umwuka wera ukora gusa mu bihe byihariye cyangwa mu mimerere idasanzwe? Oya. Ijambo ry’Imana rivuga ko Abakristo ‘bayoborwa n’umwuka’ kandi ko ‘babeshwaho n’umwuka’ (Gal 5:16, 18, 25). Ayo magambo yumvikanisha ko umwuka wera ushobora kudufasha mu mibereho yacu yose. Twagombye kwinginga Yehova buri munsi kugira ngo ayobore ibitekerezo byacu, ibyo tuvuga n’ibyo dukora, akoresheje umwuka we. (Soma muri Zaburi ya 143:10.) Iyo twemeye kuyoborwa n’umwuka mu mibereho yacu yose, utuma twera imbuto zigarurira abandi ubuyanja kandi zigahesha Imana ikuzo.
3. (a) Kuki dukeneye kuyoborwa n’umwuka wera? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?
3 Kuki ari iby’ingenzi ko tuyoborwa n’umwuka wera? Ni iby’ingenzi kubera ko hari izindi mbaraga ziba zishaka kutuyobora, kandi izo mbaraga zirwanya umwuka wera. Izo mbaraga ni zo Ibyanditswe byita “umubiri,” ni ukuvuga umubiri wacu ubangukirwa no gukora icyaha, akaba ari umurage wo kudatungana twakomoye kuri Adamu. (Soma mu Bagalatiya 5:17.) None se kwemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana bisobanura iki? Ese hari ingamba twafata kugira ngo tutayoborwa n’umubiri wacu wokamwe n’icyaha? Reka dushake ibisubizo by’ibyo bibazo mu gihe turi bube dusuzuma “imbuto z’umwuka” esheshatu zisigaye, ari zo “kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata.”—Gal 5:22, 23.
Kwitonda no kwihangana bituma mu itorero harangwa amahoro
4. Ni mu buhe buryo kwitonda no kwihangana bituma mu itorero harangwa amahoro?
4 Soma mu Bakolosayi 3:12, 13. Kugira ngo mu itorero harangwe amahoro, abarigize bagomba kugaragaza umuco wo kwitonda n’uwo kwihangana. Izo mbuto z’umwuka zombi zidufasha kugirira abandi neza, gukomeza gutuza mu gihe dushotowe no kwirinda kwihorera mu gihe abandi batubwiye nabi cyangwa bakadukorera ikintu kibi. Niba tugize icyo dupfa n’Umukristo mugenzi wacu, kwihangana bizadufasha kutareka gushyikirana n’uwo muvandimwe cyangwa mushiki wacu, ahubwo dukore ibishoboka byose kugira ngo twongere kubana na we amahoro. Ese koko, kwitonda no kwihangana birakenewe mu itorero? Yego rwose, kubera ko twese tudatunganye.
5. Ni iki cyabaye hagati ya Pawulo na Barinaba, kandi se ibyo bigaragaza iki?
5 Reka dusuzume ibyabaye kuri Pawulo na Barinaba. Bari barakoranye mu gihe cy’imyaka myinshi bateza imbere ubutumwa bwiza. Buri wese yari afite imico myiza. Icyakora, hari igihe ‘barakaranyije cyane ku buryo batandukanye’ (Ibyak 15:36-39). Ibyo bigaragaza ko hari igihe abagaragu b’Imana b’indahemuka bashobora kugira ibyo batumvikanaho. None se niba hari ikintu Umukristo atumvikanyeho na mugenzi we bahuje ukwizera, yakora iki kugira ngo hatavuka intonganya zatuma badakomeza kugirana imishyikirano myiza?
6, 7. (a) Mu gihe tuganira na mugenzi wacu duhuje ukwizera ku kibazo twagiranye, ni iyihe nama ishingiye ku Byanditswe twakurikiza kugira ngo hatavuka intonganya? (b) Iyo umuntu ‘yihutiye kumva ariko agatinda kuvuga, kandi agatinda kurakara’ bigira akahe kamaro?
6 Ubwumvikane buke hagati ya Pawulo na Barinaba bwabaye mu buryo butunguranye, kandi ‘bararakaranyije cyane.’ Niba Umukristo yumva ko atangiye kurakara mu gihe hari ikibazo aganiraho na mugenzi we bahuje ukwizera, byaba byiza akurikije inama iri muri Yakobo 1:19, 20, hagira hati “umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara, kuko umujinya w’abantu udasohoza gukiranuka kw’Imana.” Akurikije uko ibintu byifashe, ashobora kugerageza guhindura ikiganiro, kukireka cyangwa kwigendera mbere y’uko havuka intonganya.—Imig 12:16; 17:14; 29:11.
7 Kumvira iyo nama byatumarira iki? Iyo Umukristo abanje gutuza, agasenga kandi agasuzuma uburyo bwiza bwo gusubiza, icyo gihe aba yemeye kuyoborwa n’umwuka w’Imana (Imig 15:1, 28). Umwuka wera ushobora gutuma agaragaza umuco wo kwitonda n’uwo kwihangana. Icyo gihe aba ashobora kumvira inama iboneka mu Befeso 4:26, 29, igira iti “nimurakara, ntimugakore icyaha . . . Ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo mujye muvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi mu gihe bikenewe, kugira ngo abaryumvise ribahe ikintu cyiza.” Koko rero, iyo twambaye kwitonda no kwihangana, tugira uruhare mu kwimakaza amahoro n’ubumwe mu itorero.
Jya ugarurira ubuyanja abagize umuryango wawe binyuze ku kugwa neza no kugira neza
8, 9. Kugwa neza no kugira neza bisobanura iki, kandi se iyo mico ituma mu muryango harangwa uwuhe mwuka?
8 Soma mu Befeso 4:31, 32; 5:8, 9. Kimwe n’akayaga gahehereye n’icyo kunywa gikonje mu gihe hari ubushyuhe bwinshi, kugwa neza no kugira neza na byo bigarurira abandi ubuyanja. Iyo mico yombi ituma mu muryango harangwa ibyishimo. Kugwa neza ni umuco uhebuje umuntu agaragaza bitewe n’uko yita ku bandi abikuye ku mutima, bikagaragazwa n’ibyo abakorera n’amagambo meza ababwira. Umuco wo kugira neza na wo ni umuco mwiza umuntu agaragaza akorera abandi ibintu bibafitiye akamaro. Urangwa no kugira ubuntu (Ibyak 9:36, 39; 16:14, 15). Icyakora, hari ikindi gikubiye mu kugira neza.
9 Umuntu ugira neza aba afite kamere nziza cyane. Umuco wo kugira neza ntukubiyemo ibyo dukora gusa, ahubwo cyane cyane ugaragaza abo turi bo. Umuntu ufite uwo muco yagereranywa n’urubuto ruhiye neza kandi rudafite ahantu na hamwe ruboze. Mu buryo nk’ubwo, Umukristo ugira neza abifashijwemo n’umwuka wera agaragaza uwo muco mu mibereho ye yose.
10. Ni iki cyafasha abagize umuryango kwitoza kugira imbuto z’umwuka?
10 Ni iki cyafasha umuryango w’Abakristo kugaragarizanya umuco wo kugwa neza n’uwo kugira neza? Ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana buzabibafashamo (Kolo 3:9, 10). Hari abatware b’imiryango basuzuma imbuto z’umwuka muri gahunda yabo y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Ibyo ntibigoye rwose. Mujye mukora ubushakashatsi mwifashishije ibikoresho mushobora kubona mu rurimi rwanyu, mushake ingingo zigira icyo zivuga kuri buri mbuto y’umwuka. Mushobora gusuzuma paragarafu nke buri cyumweru, mukamara ibyumweru runaka musuzuma imbuto imwe. Mu gihe musuzuma iyo ngingo, mujye musoma imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe kandi muyiganireho. Mushakishe uburyo mwashyira mu bikorwa ibyo mwiga kandi musenge Yehova mumusaba ko yabaha imigisha ku bw’imihati mushyiraho (1 Tim 4:15; 1 Yoh 5:14, 15). Ese mu by’ukuri, gusuzuma izo mbuto z’umwuka bishobora gutuma abagize umuryango barushaho kwitanaho?
11, 12. Ni mu buhe buryo imiryango ibiri y’Abakristo yungukiwe no gusuzuma ingingo zigira icyo zivuga ku muco wo kugwa neza?
11 Hari umugabo n’umugore we bakiri bato bifuzaga kugira ishyingiranwa ryiza, maze biyemeza gusuzuma mu buryo bwimbitse imbuto z’umwuka. Byabagiriye akahe kamaro? Umugore yagize ati “kumenya neza kurushaho icyo kugira ineza yuje urukundo bisobanura, byatumye buri wese muri twe arushaho kwita kuri mugenzi we kugeza n’uyu munsi. Byatwigishije kudatsimbarara ku bintu kandi bitwigisha kubabarirana. Byanadufashije kumenya kuvuga ngo ‘urakoze’ cyangwa ngo ‘mbabarira’ igihe ari ngombwa.”
12 Hari undi mugabo n’umugore we b’Abakristo bari bafite ibibazo mu muryango wabo, baje kubona ko umuco wo kugwa neza wari ubuze mu mishyikirano bagiranaga. Biyemeje kwigira hamwe ingingo igira kuri uwo muco. Ibyo byageze ku ki? Umugabo yagize ati “gusuzuma umuco wo kugwa neza byadufashije kubona ko dukeneye kwemera ko ibyo undi avuze ari ukuri aho kumukeka amababa, mbese buri wese akareba ibyiza mugenzi we akora. Buri wese yatangiye kujya yita ku byo mugenzi we akeneye. Kugira ngo ngaragarize umugore wanjye ineza byansabye kujya mureka akavuga icyo atekereza yisanzuye, kandi sindakazwe n’ibyo avuze. Byansabye kureka ubwibone. Igihe twatangiraga kugaragarizanya ubugwaneza, kwihagararaho byagiye bigabanuka. Ubuzima bwarushijeho koroha.” Ese umuryango wawe na wo ushobora kungukirwa no gusuzuma imbuto z’umwuka?
Komeza kugira ukwizera no mu gihe uri wenyine
13. Ni ibihe bintu tugomba kwirinda bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova?
13 Abakristo bagomba kureka umwuka w’Imana ukabayobora, baba bari kumwe n’abandi cyangwa ari bonyine. Amashusho y’ubwiyandarike hamwe n’imyidagaduro y’akahebwe birogeye muri iyi si ya Satani. Ibyo bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova. Ni iki Umukristo yakora? Ijambo ry’Imana ritugira inama igira iti “mwiyambure umwanda wose n’icyo kintu kitagira umumaro, ni ukuvuga ububi, maze mwemere mu bugwaneza ko ijambo rishobora gukiza ubugingo bwanyu riterwa muri mwe” (Yak 1:21). Reka turebe ukuntu kwizera, na byo bikaba ari imwe mu mbuto z’umwuka, bishobora kudufasha gukomeza kuba abantu batanduye mu maso ya Yehova.
14. Ni mu buhe buryo kubura ukwizera bishobora gutuma umuntu akora ibintu bibi?
14 Kugira ukwizera bisobanura mu buryo bw’ibanze ko tubona ko Yehova Imana ariho koko. Niba tutabona ko Imana iriho koko, dushobora kwitwara nabi mu buryo bworoshye. Reka turebe ibyo bamwe mu bari bagize ubwoko bw’Imana bakoraga. Yehova yahishuriye umuhanuzi Ezekiyeli ibintu biteye ishozi byaberaga mu bwihisho, agira ati “yewe mwana w’umuntu we, aho ubonye ibyo abakuru b’inzu ya Isirayeli bakorera mu mwijima, buri wese yigobetse mu cyumba cye yashushanyijeho? Kuko bavuga bati ‘Yehova ntatureba, Yehova yataye igihugu’” (Ezek 8:12). Ese wabonye icyatumaga bakora ibintu nk’ibyo? Ntibemeraga ko Yehova yari azi ibyo bakoraga. Ntibabonaga ko Yehova ariho koko.
15. Kwizera Yehova byimazeyo biturinda bite?
15 Reka turebe urugero rwa Yozefu, rwo ruhabanye n’urwo. Nubwo yari kure y’umuryango we n’ubwoko bwe, yanze gusambana n’umugore wa Potifari. Kuki yabyanze? Yaravuze ati “nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?” (Intang 39:7-9). Mu by’ukuri, yabonaga ko Yehova ariho koko. Niba tubona ko Imana iriho koko, ntituzitegeza imyidagaduro yanduye cyangwa ngo dukorere mu bwihisho ikindi kintu cyose tuzi ko kidashimisha Imana. Tuzafata icyemezo nk’icy’umwanditsi wa zaburi, waririmbye ati “nzagenda mu nzu yanjye mfite umutima uboneye. Sinzashyira imbere y’amaso yanjye ikintu cyose kitagira umumaro.”—Zab 101:2, 3.
Jya urinda umutima wawe umenya kwifata
16, 17. (a) Nk’uko bivugwa mu gitabo cy’Imigani, “umusore utagira umutima” yaguye ate mu cyaha? (b) Ni mu buhe buryo ibintu nk’ibyo bishobora kugera ku muntu uwo ari we wese, uko yaba angana kose, dukurikije ifoto iri ku ipaji ya 26?
16 Umuco wo kumenya kwifata, ari na yo mbuto y’umwuka ya nyuma, utuma twirinda ibintu Imana yanga urunuka. Ushobora kudufasha kurinda umutima wacu (Imig 4:23). Reka turebe inkuru iboneka mu Migani 7:6-23, ivuga ukuntu “umusore utagira umutima” yashutswe n’umugore w’indaya. Yaguye muri uwo mutego igihe “yagendaga mu muhanda, hafi y’aho uwo mugore yari atuye mu ihuriro ry’imihanda.” Wenda amatsiko ni yo yatumye anyura hafi y’aho uwo mugore yari atuye. Yananiwe guhita yiyumvisha ko icyo gikorwa cy’ubupfapfa cyari ‘gushyira ubugingo bwe mu kaga.’
17 Uwo musore yashoboraga ate kwirinda ako kaga? Yari kubigeraho iyo aza kuzirikana umuburo ugira uti “ntugacaracare mu mihanda y’iwe” (Imig 7:25). Ibyo biduha isomo: niba dushaka kuyoborwa n’umwuka w’Imana, tugomba kwirinda ikintu cyose cyatuma tugwa mu bishuko. Bumwe mu buryo umuntu ashobora gucaracara mu nzira y’ubupfapfa nka wa ‘musore utagira umutima,’ ni ukureba cyangwa kujya ku miyoboro itandukanye ya televiziyo na interineti nta ntego. Yabishaka atabishaka, aba ashobora rwose kugwa ku mashusho abyutsa irari ry’ibitsina. Buhoro buhoro, ashobora kugira akamenyero ko kureba porunogarafiya, ibyo bikangiza umutimanama we n’imishyikirano afitanye n’Imana. Bishobora no kumukururira urupfu.—Soma mu Baroma 8:5-8.
18. Ni izihe ngamba Umukristo yafata kugira ngo arinde umutima we, kandi se kuki ibyo bisaba kumenya kwifata?
18 Birumvikana ko dushobora kugaragaza umuco wo kumenya kwifata, kandi rwose twagombye kuwugaragaza, tugira icyo dukora tutazuyaje mu gihe tubonye amashusho abyutsa irari ry’ibitsina. Ariko se ntibyarushaho kuba byiza twirinze icyatuma duhura n’icyo kibazo (Imig 22:3)? Kwishyiriraho imipaka kandi ntituyirengeho bisaba kumenya kwifata. Urugero, gushyira orudinateri aho abantu bose babona bishobora kuturinda. Hari bamwe bahitamo gukoresha orudinateri cyangwa kureba televiziyo mu gihe hari abandi. Abandi bo bahisemo kutigera bakoresha interineti. (Soma muri Matayo 5:27-30.) Nimucyo dufate ingamba kugira ngo twirinde kandi turinde abagize imiryango yacu, bityo dushobore gusenga Yehova dufite ‘umutima utanduye, n’umutimanama ukeye no kwizera kuzira uburyarya.’—1 Tim 1:5.
19. Kwemera kuyoborwa n’umwuka wera bidufitiye akahe kamaro?
19 Imbuto twera tubifashijwemo n’umwuka wera ziduhesha inyungu nyinshi. Kwitonda no kwihangana bituma mu itorero harangwa amahoro. Kugwa neza no kugira neza bituma mu muryango haba ibyishimo. Kwizera no kumenya kwifata bidufasha gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano myiza no kuba abantu batanduye mu maso ye. Nanone kandi, mu Bagalatiya 6:8 hagira hati “ubibira umwuka, muri uwo mwuka azasaruramo ubuzima bw’iteka.” Koko rero, Yehova ashingiye ku ncungu ya Kristo azakoresha umwuka wera kugira ngo ahe ubuzima bw’iteka abantu bose bemera kuyoborwa n’umwuka.
Wasubiza ute?
• Ni mu buhe buryo kwitonda no kwihangana bituma mu itorero harangwa amahoro?
• Ni iki cyafasha Abakristo kugwa neza no kugira neza mu muryango?
• Kwizera no kumenya kwifata bifasha bite Umukristo kurinda umutima we?
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Wakora iki kugira ngo mu gihe uganira n’umuntu ku kibazo mwagiranye hatavuka intonganya?
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Gusuzuma imbuto z’umwuka bishobora kugirira akamaro umuryango wanyu
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Kwizera no kumenya kwifata biturinda akahe kaga?