ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w07 15/10 p. 30
  • Surakusa aho ubwato Pawulo yarimo bwahagaze

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Surakusa aho ubwato Pawulo yarimo bwahagaze
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • “Nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • ‘Sobanura ubyitondeye’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Pawulo yoherezwa i Roma
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
w07 15/10 p. 30

Surakusa aho ubwato Pawulo yarimo bwahagaze

AHAGANA mu mwaka wa 59, ubwato bwahagurutse ku kirwa kiri mu nyanja ya Mediterane cyitwa Melita bugana mu Butaliyani. Ubwo bwato bwari bwanditseho aya magambo ngo “Abana ba Zewu” kuko abantu b’icyo gihe babonaga ko ari zo mana zarindaga abasare. Umwanditsi wa Bibiliya witwa Luka avuga ko ubwo bwato bwahagaze ku cyambu cy’“i Surakusa” ku mupaka w’amajyepfo y’i burasirazuba bw’ikirwa cya Sisile ‘bukamarayo iminsi itatu’ (Ibyakozwe 28:11, 12, gereranya na NW). Muri ubwo bwato Luka yari kumwe na Arisitariko hamwe n’intumwa Pawulo wari woherejwe i Roma kuburana.—Ibyakozwe 27:2.

Ntituzi niba Pawulo yaremerewe kuva mu bwato bageze i Surakusa. Aramutse yaravuyemo cyangwa hakaba hari umwe muri bagenzi be bari kumwe wavuyemo, mbese ni iki yaba yarabonye kuri icyo cyambu?

Mu gihe cy’Abagiriki n’Abaroma, umugi wa Surakusa wari ukomeye nk’Atenayi na Roma. Dukurikije inkuru za rubanda, uwo mugi washinzwe n’abantu b’i Korinto mu mwaka wa 734 Mbere ya Yesu. Icyo gihe umugi wa Surakusa wari waramamaye. Ni ho abantu ba kera bazwi cyane bavukaga, urugero nk’umwanditsi w’amakinamico witwaga Epicharmus ndetse n’umuhanga mu mibare witwaga Archimède. Mu mwaka wa 212 Mbere ya Yesu, Abaroma bigaruriye Surakusa.

Usuye umugi wa Surakusa muri iki gihe, wagenekereza ukamenya uko wari umeze mu gihe cya Pawulo. Uwo mugi wari ugabanyijemo ibice bibiri: igice kimwe cyari kigizwe n’akarwa gato ka Ortygia, aho ubwato Pawulo yarimo bushobora kuba bwarahagaze, n’igice cya kabiri cyari kigizwe n’umugi wubatse ku kirwa kinini.

Muri iki gihe, iyo ugiye kuri icyo kirwa uhabona amatongo y’ingoro ya Apolo yo mu kinyejana cya gatandatu Mbere ya Yesu, yari yubatse nk’uko Abagiriki ba kera bubakaga. Hagaragara kandi inkingi z’ingoro ya Athéna yariho mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, ariko bazihereyeho bubuka katederali.

Muri iki gihe, umugi ukomeye wubatse ku kirwa kinini, ahaboneka amatongo ya Neyapoli akorerwamo ubushakashatsi, hafi yayo kandi haboneka icyahoze ari inzu y’imikino ya kigiriki. Iyo nzu ni kimwe mu bintu bihambaye bya kera bigaragaza ubuhanga bw’Abagiriki mu kubaka amazu y’imikino bikiriho n’ubu. Yari yubatse ahitegeye inyanja ku buryo abakinaga babaga bagaragara neza. Mu gice kiri mu majyepfo kurusha ibindi cy’ayo matongo, haboneka ikibuga cy’imikino cy’Abaroma cyo mu kinyejana cya gatatu. Gifite ishusho nk’iy’igi, uburebure bwa metero 140 n’ubugari bwa metero 119 kandi ubu kiza ku mwanya wa gatatu muri za sitade nini zo mu Butaliyani.

Ubonye uburyo bwo gusura Surakusa ushobora kwiyicarira ku ntebe iteye ireba mu nyanja ku karwa ka Ortygia, ukarambura Bibiliya yawe ugasoma mu Byakozwe 28:12, maze ugasa nureba Pawulo ari mu bwato bugana ku cyambu bugusanga.

[Imbonerahamwe/​Ikarita yo ku ipaji ya 30]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Melita

Sisile

Surakusa

U BUTALIYANI

Rhegium

Puteoli

Roma

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Amatongo y’inzu y’imikino ya kigiriki i Surakusa

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze