ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w08 1/6 p. 27
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ibisa na byo
  • Ubuhanuzi buciraho iteka Tiro butuma turushaho kwiringira Ijambo rya Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Yehova yacishije bugufi umwibone Tiro
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Igitabo ushobora kwiringira—Igice cya 5
    Nimukanguke!—2011
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
w08 1/6 p. 27

Ese wari ubizi?

Kuki Ponsiyo Pilato yagize ubwoba akimara kumva ko Yesu ashinjwa kuba ‘yarigize umwana w’Imana’?

Nyuma y’aho Yuliyo Kayisari apfiriye, Sena y’Abaroma yatangaje ko yabaye imana. Ni yo mpamvu umwana yareraga witwaga Octavien, ari na we wamusimbuye, yaje kwitwa divi filius, bisobanura “Umwana w’Imana.” Iryo zina ry’Ikilatini ryaje kuba izina ry’icyubahiro ryahabwaga abami b’abami. Ibyo byemezwa n’inyandiko nyinshi zabonetse ku bicaniro, mu nsengero, ku mashusho no ku biceri by’Abaroma. Igihe Abayahudi bashinjaga Yesu ko yari yarigize “umwana w’Imana,” mu by’ukuri barimo bamurega ko yihaye izina ry’icyubahiro, ibyo bikaba byari kimwe no kwigira umugambanyi.

Igihe Yesu yacirwaga urubanza, Tiberiyo yari yariswe divi filius. Uwo mwami w’abami yari azwiho kuba yari umuntu uteye ubwoba, wicaga abantu bose yabonaga ko ari abanzi be. Ni yo mpamvu igihe Abayahudi babwiraga Pilato ko nadacira Yesu urubanza ari bube yanze Kayisari, uwo guverineri w’Umuroma ‘yarushijeho kugira ubwoba.’ Amaherezo yaje kugamburura kubera igitutu cy’abaturage, maze ategeka ko Yesu yicwa.—Yohana 19:8, 12-16.

Kuki Zekariya yahanuye irimbuka ry’umugi wa Tiro, kandi hari hashize igihe kirekire uwo mugi urimbuwe n’Abanyababuloni?

Umugi wa Tiro ya kera wari wubatswe ku Nkombe y’Inyanja ya Mediterane, wari urimo ibice bibiri. Umwe wari wubatse imusozi, undi wubatse ku kirwa.

Hari igihe abaturage b’i Tiro bumvikanaga n’Abisirayeli. Ariko nyuma, ubukungu bwa Tiro bwaje kwiyongera cyane, maze abaturage baho batangira kwigomeka kuri Yehova Imana, kugeza n’ubwo basahuye izahabu n’ifeza mu rusengero rwe kandi bakagurisha bamwe mu bari bagize ubwoko bwe ngo bagirwe abacakara (Yoweli 4:4-6). Ibyo byatumye Yehova aciraho iteka umugi wa Tiro. Yehova yahanuye ko uwo mugi wari kuzagwa mu maboko y’Umwami Nebukadinezari w’i Babuloni. Nebukadinezari yateye Tiro amaze kurimbura Yerusalemu mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu.—Yesaya 23:13, 14; Yeremiya 27:2-7; Ezekiyeli 28:1-19.

Igihe abaturage b’i Tiro bari bagiye gutsindwa urugamba, bahungiye mu mugi wa Tiro wari ku kirwa, bahungana n’imitungo yabo. Abanyababuloni barimbuye umugi wa Tiro wari wubatswe imusozi, bawusiga ari amatongo. Nyuma y’imyaka igera hafi ku 100, Yehova yahumekeye umuhanuzi we Zekariya, kugira ngo atangaze urubanza yari yaciriye Tiro. Zekariya yagize ati “dore Umwami Imana izahanyaga, itsinde imbaraga zaho zo ku nyanja kandi hazatwikwa.”—Zekariya 9:3, 4.

Mu mwaka wa 332 Mbere ya Yesu, uwo mugi wari wubatswe ku kirwa warimbuwe na Alexandre le Grand, bityo ubuhanuzi bwa Zekariya buba burasohoye. Kugira ngo Alexandre abigereho, yafashe ibiti n’amabuye byari mu matongo ya Tiro ya kera, abikoresha ikiraro cyari gifite uburebure bwa metero 800, cyavaga imusozi kikagera ku kirwa. Ibyo na byo byashohoje ubuhanuzi bwa Ezekiyeli.—Ezekiyeli 26:4, 12.

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

“TIRO IGOTWA”

[Aho ifoto yavuye]

Drawing by Andre Castaigne (1898-1899)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze