ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w09 1/7 p. 31
  • Umugabo wizeraga amasezerano y’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umugabo wizeraga amasezerano y’Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ibisa na byo
  • Irimbuka rya Sodomu na Gomora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu atsinda ikigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Yesu akiza abantu mu buryo bw’igitangaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu atangaza abari bamuteze amatwi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
w09 1/7 p. 31

Urubuga rw’abakiri bato

Umugabo wizeraga amasezerano y’Imana

Amabwiriza: Korera uyu mwitozo ahantu hatuje. Mu gihe usoma imirongo ya Bibiliya, ujye umera nk’aho urimo ureba ibyabaye. Sa n’ureba uko ibintu byari byifashe. Gerageza kumva amajwi ajyaniranye n’ibyo bintu. Gerageza kwiyumva nk’uko abantu b’ingenzi bavugwa muri iyo nkuru biyumvaga.

SUZUMA UKO IBINTU BYARI BYIFASHE:​—SOMA MU ITANGIRIRO 12:1-4; 18:1-15; 21:1-5; 22:15-18.

Sobanura uko Aburahamu yumvise ameze, akimara kumva isezerano ry’Imana ry’uko yari kuba sekuruza w’“urubyaro” rwari guhesha isi yose umugisha.

․․․․․

Utekereza ko abashyitsi batatu bavugwa mu Itangiriro 18:2 bari bameze bate?

․․․․․

Utekereza ko Aburahamu yakoze ate imirimo ivugwa mu Itangiriro 18:6-8? (Zirikana ko icyo gihe yari hafi kugira imyaka 100.)

․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.

Kuva aho Yehova asezeranyirije Aburahamu ko yari kuzabyara umwana w’umuhungu n’igihe Isaka yavukiye, hashize igihe kingana iki? (Ongera usome mu Itangiriro 12:4 na 21:5.)

․․․․․

Ni ikihe cyizere Yehova yahaye Aburahamu mu gihe cyose yamaze ategereje ko ibyo yasezeranyijwe bisohora? (Soma mu Itangiriro 12:7; 13:14-17; 15:1-5, 12-21; 17:1, 2, 7, 8, 15, 16.)

․․․․․

Ni iki Yehova yakoze igihe Aburahamu yashidikanyaga ko yari kuzabyara umwana w’umuhungu? (Ongera usome mu Itangiriro 15:3-5, 12-21.)

․․․․․

Ni gute Yehova yagiye ahishura buhoro buhoro ibihereranye n’“urubyaro”?

․․․․․

SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

N’akamaro ko kwizera amasezerano y’Imana.

․․․․․

N’uburyo Yehova ahishura umugambi we buhoro buhoro.

․․․․․

NI IBIHE BINTU BYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze