ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w09 1/9 p. 24
  • Igitangaza cyabaye kuri Pentekote

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igitangaza cyabaye kuri Pentekote
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ibisa na byo
  • Irimbuka rya Sodomu na Gomora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu akiza abantu mu buryo bw’igitangaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu atangaza abari bamuteze amatwi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Petero yihakana Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
w09 1/9 p. 24

Urubuga rw’abakiri bato

Igitangaza cyabaye kuri Pentekote

Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.

SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MU BYAKOZWE 2:1-21, 38-41.

Ni iki uhita utekerezaho iyo usomye inkuru ivuga ibihereranye n’“umuyaga ukaze uhuha cyane,” n’“indimi zimeze nk’iz’umuriro?”

․․․․․

Utekereza ko abantu bavuze iki, igihe batangazwaga no kumva intumwa zivuga indimi z’amahanga?

․․․․․

Utekereza ko mu maso h’abemeragato bavugwa ku murongo wa13, hari hameze hate?

․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.

Pentekote yari umunsi umeze ute, kandi se utekereza ko imbaga y’abantu yari iteraniye i Yerusalemu yumvaga imeze ite, igihe yizihizaga uwo munsi (Guteg 16:10-12)?

․․․․․

Ni gute Petero yagaragarije icyubahiro abari bamuteze amatwi, kandi se ni gute yabaganirije ahereye ku bintu bari bahuriyeho (Ibyak 2:29)?

․․․․․

Ni gute ubushizi bw’amanga Petero yagaragaje kuri Pentekote, butandukanye cyane n’ibyamubayeho mbere yaho, igihe yari mu rugo rw’umutambyi mukuru (Mat 26:69-75)?

․․․․․

SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

N’akamaro ko kuganira n’abaduteze amatwi ku bintu duhuriyeho, no kubavugisha tububashye, mu gihe tubagezaho ibyiringiro byacu bishingiye kuri Bibiliya.

․․․․․

N’ubushobozi ufite bwo kuba Umuhamya wa Yehova uvuga ashize amanga, nubwo ubu waba wumva ufite amasonisoni cyangwa uri umunyabwoba.

․․․․․

NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․

Niba wifuza gukora ubundi bushakashatsi, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1996, ku ipaji ya 8 n’iya 9.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze