Ibibazo by’abasomyi
Ni mu buhe buryo Yesu ari umwe na Se?
Yesu yaravuze ati “jyewe na Data turi umwe” (Yohana 10:30). Hari abantu bakoresha uwo murongo kugira ngo bagaragaze ko Yesu na Se ari babiri mu bagize ubutatu. Ariko se ibyo ni byo Yesu yashakaga kuvuga, igihe yavugaga ayo magambo?
Reka dusuzume imirongo iwukikije. Ku murongo wa 25, Yesu yavuze ko yakoraga imirimo mu izina rya Se. Kuva ku murongo wa 27 kugeza ku wa 29, yavuze ibihereranye n’intama z’ikigereranyo yahawe na Se. Iyo Yesu aza kuba ari umwe na Se, abari bamuteze amatwi ntibari gusobanukirwa ibyo bitekerezo byombi. Ahubwo Yesu yashakaga kuvuga ati ‘jye na Data dufitanye ubumwe ku buryo nta muntu ushobora kunyaka intama zanjye, kimwe n’uko nta wushobora kuzaka Data.’ Bimeze neza nk’uko umwana w’umuhungu yabwira umwanzi wa se ati ‘urwanya data, ni jye aba arwanyije.’ Nta muntu wakumva ko uwo mwana na se ari umuntu umwe, ahubwo buri wese yahita yibonera ko uwo mwana afitanye na se ubumwe bukomeye.
Yesu na Se, ari we Yehova Imana, ni “umwe” mu buryo bw’uko baba bafite intego zimwe, n’amahame bagenderaho akaba ari amwe. Mu buryo bunyuranye n’uko Satani ndetse n’umugabo n’umugore ba mbere babigenje, Yesu we ntiyigeze ashaka kwigenga ngo abeho atayobowe n’Imana. Yaravuze ati “nta kintu na kimwe Umwana ashobora gukora yibwirije, keretse gusa icyo abonye Se akora. Kuko ibyo Uwo akora ari byo n’Umwana akora.”—Yohana 5:19; 14:10; 17:8.
Ariko kuba Yesu afitanye ubwo bumwe na Se, ntibisobanura ko bombi ari umwe. Ni babiri kandi baratandukanye. Buri wese ateye ukwe. Yesu agira ibyiyumvo bye, akagira ibitekerezo bye, afite ibintu byamubayeho we ubwe kandi afite uburenganzira bwo gukora ikimunogeye. Nyamara kandi, yahisemo gukora ibyo Se ashaka. Dukurikije ibivugwa muri Luka 22:42, Yesu yaravuze ati “ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” Ayo magambo nta cyo yari kuba avuze, iyo ibyo ashaka biza kuba bidashobora gutandukana n’ibyo Se ashaka. Ubundi se niba Yesu ari umwe na Se, kuki yasenze Imana kandi akemera yicishije bugufi ko hari ibintu we atari azi, ariko bizwi na Se gusa?—Matayo 24:36.
Abayoboke bo mu madini menshi, basenga imana zivugwaho kuba zitongana, kandi zikarwana n’abo mu miryango yazo. Urugero rwa kera rubigaragaza, ni urw’imigani y’Abagiriki ivuga ko imana yitwa Cronus yarwanye na se Uranus ikamunesha, kandi ikaza no kurya abana yibyariye. Mbega ukuntu izo nkuru zitandukanye n’ubumwe bwuje urukundo buranga Yehova Imana n’Umwana we Yesu! Kandi se mbega ukuntu ubwo bumwe bafitanye butuma twumva tubakunze! Mu by’ukuri, dufite igikundiro kitagereranywa cyo kuba twunze ubumwe n’abo bategetsi bakomeye mu ijuru no ku isi, ari bo Yehova na Yesu Kristo. Yesu yasabiye abigishwa be agira ati ‘ndasaba kugira ngo bose babe umwe, nk’uko nawe Data, wunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe nawe, kugira ngo na bo bunge ubumwe natwe.’—Yohana 17:20, 21.
Ku bw’ibyo, igihe Yesu yavugaga ati “jyewe na Data turi umwe,” ntiyashakaga kwerekeza ku iyobera ry’Ubutatu, ahubwo yerekezaga ku murunga ukomeye cyane w’ubumwe uhuza abantu babiri.