ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/2 pp. 3-5
  • Ese ubona ko Yehova ari So?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ubona ko Yehova ari So?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yehova atanga abikunze
  • Data ni umurinzi ‘utugirira ibambe’
  • Kuba ari Data bitugirira akamaro
  • Data ‘adufata ukuboko kw’iburyo’
  • Yehova ni Data udukunda cyane
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • ‘Umwana ashaka guhishura Se’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • “Nimusenga, mujye muvuga muti ‘Data’”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Jya ukunda Yehova n’abavandimwe bawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/2 pp. 3-5

Ese ubona ko Yehova ari So?

“MWAMI, twigishe gusenga.” Igihe umwe mu bigishwa ba Yesu yamugezagaho icyo cyifuzo, yaramubwiye ati “nimusenga, mujye muvuga muti ‘Data, izina ryawe niryezwe’” (Luka 11:1, 2). Yesu yashoboraga kwerekeza kuri Yehova akoresheje amazina y’icyubahiro ashishikaje nk’aya ngo “Ishoborabyose,” ‘Umwigisha Mukuru,’ “Umuremyi,” “Umukuru nyir’ibihe byose,” hamwe n’“Umwami w’iteka” (Itang 49:25; Yes 30:20, NW; 40:28; Dan 7:9; 1 Tim 1:17). Aho kugira ngo Yesu akoreshe ayo mazina, yakoresheje izina “Data.” Kubera iki? Wenda ni ukubera ko yifuzaga ko twakwegera Data usumba abantu bose mu ijuru no mu isi, nk’uko umwana wicisha bugufi yegera se umukunda.

Icyakora, hari abantu bumva bibagoye kumva ko Imana ari Data. Ibyo byemerwa n’Umukristo witwa Atsukoa wavuze ati “nyuma y’imyaka myinshi mbatijwe, byarangoraga kwegera Yehova no kumusenga numva ko ari Data.” Yasobanuye impamvu yari afite izo mpungenge agira ati “nta gihe na kimwe papa yangaragarije urukundo.”

Muri iyi minsi ya nyuma igoye, urukundo ababyeyi bagombye gukunda abana babo rwarabuze mu buryo bugaragara (2 Tim 3:1, 3). Ku bw’ibyo, ntibitangaje ko abantu bakumva bameze nka Atsuko. Icyakora, kuba dufite impamvu zumvikana z’uko Yehova ari Data udukunda, bidutera inkunga.

Yehova atanga abikunze

Niba dushaka kubona ko Yehova ari Data, dukeneye kumumenya neza. Yesu yagize ati “nta muntu uzi Umwana mu buryo bwuzuye keretse Data, kandi nta n’uzi Data mu buryo bwuzuye, keretse Umwana n’umuntu wese Umwana ashatse kumuhishurira” (Mat 11:27). Uburyo buhebuje bwo kumenya ko Yehova ari Data, ni ugutekereza ku byo Yesu yahishuye ku bihereranye n’Imana y’ukuri. None se, ni iki Yesu yatumye abantu bamenya kuri Se?

Kubera ko Yesu yemeraga ko Yehova ari we Soko y’ubuzima bwe, yagize ati “ndiho ku bwa Data” (Yoh 6:57). Natwe turiho ku bwa Data (Zab 36:10; Ibyak 17:28). Ni iki cyatumye Yehova aha ibindi biremwa ubuzima? Ese ntiyabitewe n’urukundo? Nta gushidikanya ko iyo mpano yagombye gutuma natwe dukunda Data wo mu ijuru.

Ikintu gikomeye Imana yagaragarijemo urukundo yakunze abantu, ni ugutanga Yesu kugira ngo atubere igitambo cy’incungu. Icyo gikorwa cy’urukundo cyatumye abantu b’abanyabyaha bashobora kugirana imishyikirano na Yehova binyuze ku Mwana we akunda (Rom 5:12; 1 Yoh 4:9, 10). Nanone kubera ko Data wo mu ijuru asohoza amasezerano, dushobora kwiringira tudashidikanya ko abamukunda kandi bakamwumvira, bazishimira “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.”—Rom 8:21.

Nanone Data wo mu ijuru ‘ategeka izuba rye kurasa’ buri munsi (Mat 5:45). Ni nk’aho twavuga ko atari ngombwa ko dusenga dusaba ko izuba rirasa. Ariko se, mbega ukuntu dukenera imirase yaryo kandi tukayishimira! Ikindi kandi, Data ni we nyir’ugutanga kose, we uzi ibyo dukeneye na mbere y’uko tubimusaba. Ku bw’ibyo se, ntitwagombye gufata igihe maze tukitegereza tubyishimiye ukuntu Data wo mu ijuru yita ku byo yaremye, kandi tukabitekerezaho?—Mat 6:8, 26.

Data ni umurinzi ‘utugirira ibambe’

Ubuhanuzi bwa Yesaya bwijeje ubwoko bw’Imana bwa kera bugira buti “‘imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.’ Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga” (Yes 54:10). Isengesho Yesu yasenze mu ijoro rya nyuma yamaze ku isi, rishimangira icyo gitekerezo cy’uko Yehova ari umurinzi utugirira ibambe. Yesu yasenze asabira abigishwa be agira ati “bari mu isi, kandi nje aho uri. Data wera, ubarinde ugiriye izina ryawe” (Yoh 17:11, 14). Yehova yitaye ku bigishwa ba Yesu kandi arabarinda.

Bumwe mu buryo Imana ikoresha mu kuturinda amayeri ya Satani muri iki gihe, ni ukuduha ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka rizira igihe binyuze ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” (Mat 24:45). Ni ngombwa kwigaburira ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka atera imbaraga niba dushaka ‘kwambara intwaro zuzuye ziva ku Mana.’ Reka dufate urugero rw’“ingabo nini yo kwizera” dukoresha ‘tuzimya imyambi y’umubi yaka umuriro’ (Efe 6:11, 16). Ukwizera dufite kuturinda kumererwa nabi mu buryo bw’umwuka, kandi ni ikimenyetso kigaragaza ko Data aturinda.

Dushobora nanone kumenya ko Data wo mu ijuru agira ibambe binyuriye mu kugenzura neza uko Umwana w’Imana yitwaraga igihe yari ku isi. Zirikana amagambo aboneka muri Mariko 10:13-16. Aho hari amagambo Yesu yabwiye abigishwa be agira ati “nimureke abana bato baze aho ndi.” Igihe abo bana bato bari bamukikije, yabateruranye ubwuzu kandi abaha umugisha. Mbega ukuntu bashobora kuba barishimye cyane! Ikindi kandi, kuba Yesu yaravuze ati “uwambonye yabonye na Data,” bituma tumenya ko Imana y’ukuri ishaka ko tuyegera.—Yoh 14:9.

Yehova Imana ni we Soko idakama y’urukundo. Ni we nyir’ugutanga kwinshi kandi ni we murinzi utagereranywa wifuza ko tumwegera (Yak 4:8). Ku bw’ibyo, nta gushidikanya ko Yehova ari we Data mwiza cyane kuruta abandi bose!

Kuba ari Data bitugirira akamaro

Tubonera inyungu nyinshi mu kwiringira ko Yehova ari Data wo mu ijuru wuje urukundo n’impuhwe (Imig 3:5, 6). Yesu yaboneye inyungu mu kwiringira Se mu buryo bwuzuye. Yabwiye abigishwa be ati ‘si ndi jyenyine; ahubwo Data wantumye ari kumwe nanjye’ (Yoh 8:16). Buri gihe Yesu yabaga yizeye adashidikanya ko Yehova amushyigikira. Urugero, igihe yabatizwaga, Se yamubwiye amagambo arangwa n’icyizere agira ati “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwishimira” (Mat 3:15-17). Ikindi kandi, na mbere gato y’uko Yesu apfa, yahamagaye Se agira ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize umwuka wanjye” (Luka 23:46). Yesu yakomeje kwiringira Yehova nk’uko byari bimeze kuva mbere hose.

Natwe dushobora kumwiringira. Niba Yehova ari ku ruhande rwacu, twatinya iki (Zab 118:6)? Atsuko twigeze kuvuga, yari amenyereye kwishingikiriza ku mbaraga ze iyo yabaga ahanganye n’ibibazo. Ariko nyuma yaho, yatangiye kwiga ibihereranye na Yesu n’umurimo we wo kubwiriza, cyane cyane yibanda ku mishyikirano Yesu yari afitanye na Se. Ibyo byamugiriye akahe kamaro? Atsuko agira ati “namenye icyo kugira Data no kumwishingikirizaho bisobanura.” Yongeyeho ati “nagize amahoro nyakuri n’ibyishimo. Mu by’ukuri, nta kintu na kimwe cyagombye kuduhangayikisha.”

Ni gute turushaho kungukirwa no kubona ko Yehova ari Data? Ubusanzwe, abana bakunda ababyeyi babo kandi bifuza kubashimisha. Urukundo ni rwo rwatumaga Umwana w’Imana ‘buri gihe akora ibiyishimisha’ (Yoh 8:29). Mu buryo nk’ubwo, urukundo dukunda Data wo mu ijuru rushobora gutuma dukora ibintu birangwa n’ubwenge kandi ‘tukamusingiriza mu ruhame.’—Mat 11:25; Yoh 5:19.

Data ‘adufata ukuboko kw’iburyo’

Data wo mu ijuru yanaduhaye ‘umufasha,’ ni ukuvuga umwuka wera. Yesu yavuze ko umwuka wera wari ‘kuzatuyobora mu kuri kose’ (Yoh 14:15-17; 16:12, 13). Umwuka wera w’Imana ushobora kutuyobora ugatuma turushaho kumenya Data. Ushobora kudufasha gusenya “ibintu byashinze imizi,” ni ukuvuga ibitekerezo byatubayeho akarande, ibitekerezo bikocamye cyangwa kubona ibintu nabi, maze ‘tugafata mpiri ibitekerezo byose, tugatuma byumvira Kristo’ (2 Kor 10:4, 5). Nimucyo noneho tujye dusenga Yehova tumusaba ‘umufasha,’ twiringiye ko Data ‘wo mu ijuru azarushaho guha umwuka wera abawumusaba’ (Luka 11:13). Nanone kandi, birakwiriye ko dusenga dusaba ko umwuka wera wadufasha kurushaho kwegera Yehova.

Umwana yumva afite umutekano kandi adafite ubwoba iyo agenda afatanye na se mu kiganza. Mu by’ukuri niba ubona ko Yehova ari So, uzemera aya magambo atera inkunga agira ati “jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘witinya ndagutabaye’” (Yes 41:13). Ushobora kugira igikundiro kitagereranywa cyo “kugendana” n’Imana iteka ryose (Mika 6:8). Jya ukomeza gukora ibyo ishaka, maze wibonere urukundo, ibyishimo n’umutekano biterwa no kubona ko Yehova ari So.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Izina ryarahinduwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze