“Nimusenga, mujye muvuga muti ‘Data’”
Iyo wumvise ijambo “Data,” utekereza iki? Ese uhita utekereza ku mugabo wuje urukundo rurangwa n’ubwuzu, wita cyane ku bagize umuryango we, agakora uko ashoboye ngo bamererwe neza? Cyangwa wumva ko ari umugabo utita ku bintu kandi w’umunyamahane? Akenshi uko ubyumva biterwa n’uko so yari ameze.
YESU yakundaga gukoresha ijambo “data,” iyo yabaga aganira n’Imana cyangwa abwira abandi ibirebana na yo.a Igihe yigishaga abigishwa be gusenga, yarababwiye ati “nimusenga, mujye muvuga muti ‘Data’” (Luka 11:2). Ariko se Yehova ni umubyeyi umeze ate? Ni iby’ingenzi ko tumenya igisubizo cy’icyo kibazo. Kubera iki? Ni ukubera ko nitumara gusobanukirwa neza uko umubyeyi wacu Yehova ateye, bizatuma turushaho kumwegera no kumukunda.
Nta wundi muntu wadusobanurira neza uwo Data wo mu ijuru ari we, uretse Yesu. Yesu yari afitanye na se imishyikirano ya bugufi. Yaravuze ati “nta muntu uzi Data mu buryo bwuzuye, keretse Umwana n’umuntu wese Umwana ashatse kumuhishurira” (Matayo 11:27). Ku bw’ibyo, Umwana ni we wadufasha kumenya Data neza.
None se Yesu yigishije iki ku birebana n’uwo Data wo mu ijuru ari we? Zirikana amagambo Yesu yavuze, agira ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:16). Ayo magambo Yesu yavuze agaragaza umuco w’ingenzi wa Data wo mu ijuru. Uwo muco ni urukundo (1 Yohana 4:8). Dore ibintu bitandukanye bigaragaza ko Yehova adukunda: aratwemera, atugirira impuhwe, araturinda, araduhana kandi aduha ibidutunga.
Yesu atwizeza ko Data atwemera
Iyo abana bumva ko ababyeyi babo babemera, bibatera inkunga kandi bigatuma bagira ubutwari. Tekereza ukuntu Yesu agomba kuba yaratewe inkunga no kumva se avuga ati “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera” (Matayo 3:17). Yesu na we atwizeza ko Data adukunda kandi ko atwemera. Yaravuze ati “unkunda, Data na we azamukunda” (Yohana 14:21). Mbega ukuntu ayo magambo ahumuriza! Icyakora hari ushaka ko udahumurizwa n’ayo magambo.
Satani adutera gushidikanya, tukumva ko Data wo mu ijuru atatwemera. Agerageza kutwumvisha ko nta cyo twakora kugira ngo Imana itwemere. Akenshi ibyo abikora igihe abona ko twacitse intege bitewe n’uburwayi, ubumuga cyangwa iza bukuru, cyangwa se mu gihe twicira urubanza bitewe n’ibyaha twakoze cyangwa tukaba twaratengushywe. Reka dufate urugero rw’umusore witwa Lucas, wumvaga ko Imana idashobora kumwemera. Yavuze ko akiri muto, ababyeyi be bahindutse cyane bakareka kugendera ku mahame mbwirizamuco bari baramwigishije. Birashoboka ko ibyo ari byo byatumye adashobora kugirana imishyikirano na se wo mu ijuru. Ikindi kandi, kubera ko guhubuka biri muri kamere ye, yakundaga kugirana ibibazo n’abandi bantu. Icyakora, umugore we wihangana kandi wamuteraga inkunga yaramufashije. Buhoro buhoro, uwo mugore Lucas yita “umugisha wihariye n’impano ituruka ku Mana,” yagiye amutoza kwifata. Lucas yaje kumenya ko “Kristo Yesu yaje mu isi azanywe no gukiza abanyabyaha” (1 Timoteyo 1:15). Lucas yavuze ko gutekereza ko Imana imukunda kandi ko imwemera, byatumye agira ibyishimo kandi akumva anyuzwe.
Niba rimwe na rimwe ujya ushidikanya wibaza niba Yehova agukunda cyangwa niba akwemera, gusoma imirongo y’Ibyanditswe yo mu Baroma 8:31-39 no kuyitekerezaho, bishobora kugutera inkunga. Muri iyo mirongo, intumwa Pawulo atwizeza ko nta gishobora “kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”b
Data agira impuhwe zirangwa n’ubwuzu
Data wo mu ijuru yiyumvisha imibabaro duhura na yo. Ni Imana igira “impuhwe zirangwa n’ubwuzu” (Luka 1:78). Kimwe na se, Yesu yagiriye impuhwe abantu badatunganye (Mariko 1:40-42; 6:30-34). Abakristo b’ukuri na bo bihatira kwigana Se wo mu ijuru bakagira impuhwe. Bumvira inama yo muri Bibiliya igira iti “mugirirane neza, mugirirane impuhwe.”—Abefeso 4:32.
Reka dusuzume ibyabaye ku mugabo witwa Felipe. Umunsi umwe igihe yajyaga ku kazi, yagiye kumva yumva agize ububabare, ku buryo yagize ngo bamuteye icyuma mu mugongo. Ako kanya yahise ajyanwa mu bitaro. Abaganga bamaze kumusuzuma mu gihe cy’amasaha umunani, basanze afite igikomere mu mujyana w’amaraso. Bavuze ko kumubaga nta cyo byamara, kuko yari ashigaje iminota 25 gusa ngo apfe.
Bamwe muri bagenzi ba Felipe bahuje ukwizera bari bahari, kandi impuhwe bamugiriye zabateye kugira icyo bakora. Bahise bashyiraho gahunda yo kumwimurira mu bindi bitaro, abaganga baramubaga kandi bagumana na we kugeza ubwo abaganga barangije kumubaga. Igishimishije ni uko Felipe yarusimbutse. Iyo ashubije amaso inyuma, ashimira bagenzi be bahuje ukwizera kuko bamugiriye impuhwe. Ariko Felipe yizera ko Se wo mu ijuru ari we wabakoresheje kugira ngo bamugaragarize impuhwe. Yaravuze ati “numvaga ari nk’aho Imana ari umubyeyi urangwa n’urukundo uri iruhande rwanjye, kugira ngo ankomeze.” Koko rero, akenshi impuhwe za Yehova zigaragarira mu bagaragu be bo ku isi.
Data araturinda
Iyo umwana muto yugarijwe n’akaga, yirukankira kuri se kugira ngo amurinde. Iyo se arambuye amaboko agahoberana ubwuzu uwo mwana, uwo mwana yumva afite umutekano. Yesu yiringiraga mu buryo bwuzuye ko Yehova ashobora kumurinda (Matayo 26:53; Yohana 17:15). Natwe Data wo mu ijuru ashobora kuturinda, tukumva dufite umutekano. Muri iki gihe, ahanini Yehova aturinda mu buryo bw’umwuka. Mu yandi magambo, aturinda ibintu bishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka, aduha ibyo dukeneye kugira ngo twirinde akaga, kandi twirinde icyadutandukanya na we. Bumwe mu buryo akoresha kugira ngo aturinde, ni ukuduha inama zishingiye kuri Bibiliya. Iyo duhawe inama nk’izo, ni nk’aho Yehova aba ari inyuma yacu atubwira ati “iyi ni yo nzira, mube ari yo munyuramo.”—Yesaya 30:21.
Reka dufate urugero rwa Tiago n’abavandimwe be ari bo Fernando na Rafael, bahoze mu itsinda ry’abacuranzi b’indirimbo z’akahebwe. Igihe batoranyirizwaga kuzacurangira muri imwe mu nzu mberabyombi zizwi cyane zo mu mugi wa São Paulo muri Burezili, barishimye cyane. Bumvaga bagiye kugira icyo bageraho. Icyakora mugenzi wabo bahuje ukwizera, yabahaye umuburo wo kwirinda akaga bashoboraga guterwa no kwifatanya n’abantu bafite imibereho igaragaza ko batubaha Imana (Imigani 13:20). Yashimangiye iyo nama ishingiye kuri Bibiliya ababwira ibyo yiboneye. Umuvandimwe we yari yaragize imyifatire inyuranye n’amahame y’Imana, bitewe no kwifatanya n’incuti mbi. Ibyo byatumye Tiago n’abavandimwe be biyemeza kureka umwuga wabo wo gucuranga no kuririmba. Ubu bose bamara igihe kirekire mu murimo wa gikristo wo kubwiriza. Bemera badashidikanya ko kuba barumviye iyo nama yo mu Ijambo ry’Imana, byabarinze bigatuma batangiza imishyikirano bafitanye na yo.
Data wo mu ijuru araduhana
Umubyeyi wuje urukundo ahana abana be, kuko aba yifuza ko bazakura bakaba beza (Abefeso 6:4). Nubwo uwo mubyeyi ashobora kuba atajenjeka, yirinda guhana abana be abigiranye ubugome. Mu buryo nk’ubwo, hari igihe Data wo mu ijuru na we ashobora kubona ko kuduhana ari ngombwa. Ariko buri gihe igihano Imana itanga, igitanga mu rukundo, kandi ntijya irenza urugero. Yesu na we yiganaga Se, akirinda kurenza urugero mu gihe ahana, ndetse no mu gihe abigishwa be batindaga kwitabira igihano yabahaye.—Matayo 20:20-28; Luka 22:24-30.
Reka dufate urugero rwa Ricardo wishimiye igihano Yehova yamuhaye abigiranye urukundo. Igihe Ricardo yari afite amezi arindwi gusa, se yaramutaye. Amaze kuba ingimbi, yumvise akeneye cyane kugira se. Yatangiye kwifatanya mu bikorwa bibi, maze umutimanama we utangira kumubuza amahwemo. Amaze kubona ko imibereho ye itari ihuje n’amahame ya gikristo, yiyemeje kuganira n’abasaza bo mu itorero yateraniragamo. Abasaza bamuhaye inama zuje urukundo zishingiye kuri Bibiliya, ariko zitajenjetse. Ricardo yemeye igihano yahawe kandi aracyishimira, ariko yakomeje kubabazwa cyane n’ibyo yari yarakoze, akarara adasinziriye, arira kandi yihebye. Icyakora, yaje kubona ko icyo gihano yahawe cyagaragazaga ko Yehova akimukunda. Yibutse amagambo yo mu Baheburayo 12:6, agira ati “Yehova ahana uwo akunda.”
Twagombye kuzirikana ko igihano gikubiyemo ibirenze gucyahira umuntu ibibi yakoze. Bibiliya igaragaza ko igihano gifitanye isano no gutoza umuntu. Ku bw’ibyo, Data wo mu ijuru wuje urukundo ashobora kuduhana, yemera ko tugerwaho n’ingaruka zibabaje z’amakosa twakoze. Ariko kandi, Bibiliya igaragaza ko igihano cye kidutoza, kikadufasha gukomeza gukora ibyiza (Abaheburayo 12:7, 11). Koko rero, Data ahangayikishwa n’icyatuma tumererwa neza, kandi akaduhana ku bw’inyungu zacu.
Data aduha ibidutunga
Umubyeyi wuje urukundo yihatira guha umuryango we ibiwutunga, kandi na Yehova ni uko. Yesu yaravuze ati “so wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose” (Matayo 6:25-34). Yehova aduha isezerano rigira riti “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.”—Abaheburayo 13:5.
Umugore witwa Nice yiboneye ko ibivugwa muri uwo murongo w’Ibyanditswe ari ukuri, igihe umugabo we yirukanwaga ku kazi. Uwo mugore yari yararetse akazi gahemba neza kugira ngo arusheho kumarana igihe n’abana be babiri b’abakobwa, kandi amare igihe kirekire mu murimo w’Imana. None se bari kuzabaho bate? Yasenze Yehova. Bukeye bwaho, umugabo we yasubiye aho yakoraga gufata ibintu yari yarasizeyo. Mu buryo butunguranye, umukoresha we yamubwiye ko hari undi mwanya wabonetse mu kazi maze arawumuha. Nguko uko umugabo wa Nice yatakaje akazi mu munsi umwe, agahita abona akandi bukeye bwaho. Nice n’umugabo we bashimiye Se wo mu ijuru bitewe n’imigisha babonye. Urwo rugero rutwibutsa ko Yehova we nyir’ugutanga, atigera yibagirwa abagaragu be bizerwa.
Tujye dushimira Data ku bw’urukundo adukunda
Mu by’ukuri, ntitwabona amagambo dukoresha dusobanura urukundo ruhebuje rwa Data wo mu ijuru. Iyo turebye ukuntu agaragaza urukundo rwa kibyeyi mu buryo butandukanye, atugaragariza ko atwemera, atugirira impuhwe, aturinda, akaduhana kandi akaduha ibidutunga, duhita tugera ku mwanzuro w’uko ari Data, kandi ko nta cyo twamunganya.
Twagaragaza dute ko twishimira urukundo Data adukunda? Dushobora gushyiraho imihati kugira ngo twige byinshi ku birebana na we hamwe n’umugambi we (Yohana 17:3). Nanone dushobora gukora ibyo ashaka kandi tukagendera mu nzira ze (1 Yohana 5:3). Dushobora kwigana urukundo rwe mu mishyikirano tugirana n’abandi (1 Yohana 4:11). Nidukora ibyo byose, tuzaba tugaragaje ko twemera ko Yehova ari Data, kandi ko duterwa ishema no kwitwa abana be.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igitekerezo cy’uko Yehova ari data kivugwa incuro nyinshi muri Bibiliya. Urugero, Bibiliya igaragaza ko Yesu yakoresheje izina “Data” incuro zigera kuri 65 mu Mavanjiri atatu ya mbere, naho mu Ivanjiri ya Yohana arikoresha incuro zirenga 100. Pawulo na we yavuze ko Imana ari “Data” incuro zirenga 40 mu nzandiko ze. Yehova ni Data kubera ko ari we dukesha ubuzima.
b Reba igitabo Egera Yehova ku gice cya 24, gifite umutwe uvuga ngo “Nta Kintu Gishobora ‘Kudutandukanya n’Urukundo rw’Imana,’” cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]
Uko turushaho gusobanukirwa imico ya Data Yehova, ni ko turushaho kumwegera no kumukunda
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]
Tujye tugaragaza ko twemera ko Yehova ari Data, kandi ko duterwa ishema no kwitwa abana be
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 21]
YEHOVA ATUGARAGARIZA URUKUNDO RWA KIBYEYI MU BURYO BUTANDUKANYE
ARATWEMERA
ATUGIRIRA IMPUHWE
ARATURINDA
ARADUHANA
ADUHA IBIDUTUNGA