ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/2 p. 3
  • Shakisha ukuri ku birebana n’ijuru

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Shakisha ukuri ku birebana n’ijuru
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ijuru
    Nimukanguke!—2016
  • Ijuru ni iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ni Nde Ujya mu Ijuru, Kandi Kuki?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ese Abakristo bose b’indahemuka bajya mu ijuru?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/2 p. 3

Shakisha ukuri ku birebana n’ijuru

IBYIRINGIRO byo kujya mu ijuru bishobora gushishikaza abantu cyane. Imyizerere itandukanye ivuga ko abantu bakomeza kubaho na nyuma yo gupfa, uyisanga mu Bisilamu, Abahindu, Ababuda, abayoboke b’amadini yiyita aya gikristo, yewe ukayisanga no mu bantu badashishikazwa n’iby’amadini. Ubusanzwe abantu bumva ko mu ijuru ari ahantu heza kandi hashimishije abantu bajya bakaruhuka imibabaro yose, kandi bakongera guhura “n’ ababo bakundaga bapfuye.” Nyamara kandi, usanga buri wese yifuza kujya mu ijuru, ariko nta wifuza gupfa ngo ajyeyo. Kuki bimeze bityo?

Ese iyaba twararemewe gupfa hanyuma tukajya mu ijuru, ubwo abantu ntibajya bategereza icyo gihe bishimye cyane nk’uko umwana yifuza cyane kuba umuntu mukuru, cyangwa nk’uko umusore n’inkumi bategerezanya amatsiko igihe bazashingira urugo? Nyamara usanga abantu benshi batifuza gupfa.

Ariko kandi, abavugabutumwa bihandagaza bavuga ko iyo turangije uru rugendo rugufi rwo ku isi, duhita tujya kwibera mu ijuru. Urugero, Theodore Edgar Cardinal McCarrick, wahoze ari arikiyepisikopi wa Washington, D.C., yaravuze ati “ubu buzima si bwo twaremewe, ahubwo twaremewe kujya mu ijuru.” Nanone Ted Haggard, wahoze ari perezida w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaravuze ati “intego y’ubuzima ni ugusingiza Imana no kujya mu ijuru, . . . kubera ko iwacu ari mu ijuru.”

Abantu bizera ko iyo umuntu apfuye ajya mu ijuru, bashingira ku bintu bidafashije. George Barna, akaba ari perezida w’ikigo gikora ubushakashatsi ku bitekerezo by’amadini, yabonye ko “imyizerere [abantu benshi] bafite ku birebana n’ubuzima, ndetse n’uko bigenda iyo umuntu apfuye, bayikuye ahantu hatandukanye, urugero nko muri za filimi, umuzika n’ibitabo.” Umupasiteri w’idini ry’Abepisikopale wo muri Floride yaravuze ati “nta kintu na kimwe tuzi ku bihereranye n’ijuru, usibye ko tuzi ko ari ho Imana iba.”

Ariko kandi, ijuru ni kimwe mu bintu by’ingenzi bivugwa muri Bibiliya. None se dukurikije Ijambo ry’Imana, mu ijuru hameze hate? Ese umuntu yaremewe kuba mu ijuru? Niba abantu bajya mu ijuru, bajya gukorayo iki?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]

Kuki abantu benshi bifuza kujya mu ijuru, nyamara bagatinya gupfa ngo bajyeyo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze