Abarangije mu ishuri rya 127 rya Galeedi
Abamisiyonari boherejwe “mu turere twa kure cyane tw’isi”
YESU yahaye abigishwa be inshingano yo kumubera abahamya mu “turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyakozwe 1:8). Abahamya ba Yehova baha iryo tegeko agaciro.
Mu myaka irenga 65 ishize, abamisiyonari bagiye batorezwa mu Ishuri rya Bibiliya rya Watch-tower rya Galeedi, bagiye bafata iya mbere mu gukora uwo murimo wo kubwiriza mu bihugu birenga 200. Ku wa Gatandatu ku itariki ya 12 Nzeri mu mwaka wa 2009, abandi bagabo n’abagore bagera kuri 56 bamenyereye gukora uwo murimo, bahawe impamyabumenyi nyuma y’amezi atanu bari bamaze batorezwa mu ishuri ry’abamisiyonari riri i Patterson, muri leta ya New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ingaruka ibyo utekereza bishobora kukugiraho
Umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova witwa Stephen Lett, akaba ari na we wari uhagarariye uwo muhango wo gutanga impamyabumenyi, yahaye abanyeshuri disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Jya ukoresha neza ubushobozi bwawe bwo gutekereza.” Yabanje guha abahawe impamyabumenyi umuburo ku bihereranye n’ibintu bine bagombye kwirinda gutekerezaho cyane. Ibintu bitatu bya mbere yababwiye ni: (1) ukwirinda gutekereza ko gutunga ibintu byinshi ari byo bizatuma bumva ko bafite umutekano; (2) kwirinda gutekereza ku bintu bifitanye isano n’ubwiyandarike; no (3) kwirinda guhangayika cyane, bibaza uko bazabaho mu gihe kizaza (Imigani 18:11; Matayo 5:28; 6:34). Ku birebana n’icyo cya gatatu, uwatanze iyo disikuru yavuze ko umuntu uhangayika cyane ahangayikira ibintu byabayeho mu gihe cyashize, agahangayikishwa n’ibimubaho ubu ndetse n’iby’ejo hazaza. Uwo muvandimwe Lett yaravuze ati “uwo mutwaro uba uremereye rwose.” Ni ikihe kintu cya kane bagombaga kwirinda gutekerezaho cyane? Abanyeshuri bahawe umuburo wo kwirinda gutekereza ko bari babayeho neza mbere y’uko baba abamisiyonari. Yababwiye ko kubigenza batyo byari gutuma batagira ibyishimo mu gihe bari kuba bageze aho boherejwe.
Hanyuma, umuvandimwe Lett yateye abo banyeshuri inkunga yo gukoresha neza ubushobozi bwabo bwo gutekereza, bibanda ku bintu bine. Yarababwiye ati “(1) jya utahura ibintu bishobora kuguteza akaga mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka maze ubyirinde; (2) mu gihe usoma Bibiliya, jya usa n’ureba ibyo usoma, maze wigire nk’umwe mu bantu bavugwa mu nkuru urimo usoma; (3) ujye wumva ko umuntu wese uzahura na we mu gace uzaba woherejwemo ashobora kuba umugaragu wa Yehova, kandi (4) ujye ugira impuhwe ku buryo wishyira mu mwanya w’abantu ubwiriza.”—Imigani 22:3.
Akamaro ko gutoza abandi
David Splane akaba ari mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru ifite umutwe ugira uti “Ibyo ubimenyeshe abantu bo kwizerwa,” ikaba yari ishingiye kuri 2 Timoteyo 2:2. Igihe intumwa Pawulo yahaga Timoteyo amabwiriza yo gutoza abagabo bizerwa, yashakaga ko Timoteyo yigisha abo bagabo ukuri kw’ibanze kwa Bibiliya, kandi akabatera inkunga yo gutoza abandi. Uwatanze iyo disikuru yabwiye abanyeshuri ko hakenewe cyane abagabo bo gufata iya mbere mu mirimo ya gikristo. None se ni gute abo bagabo bari gutozwa, kandi bari gutozwa ryari? Umuvandimwe Splane yateye abanyeshuri inkunga yo gutangira gutoza abo bagabo bagitangira kubigisha Bibiliya.
Ariko se ni gute abamisiyonari batoza abigishwa ba Bibiliya kubera abandi urugero mu birebana no kwizera? Uwatanze disikuru yababwiye ibintu bitandukanye bashobora gukora. Yavuze ko abamisiyonari bagomba kubatoza gutegura neza mbere yo kwiga Bibiliya. Hanyuma mu gihe abo bigisha Bibiliya batangiye kuza mu materaniro, baba bakwiriye kumenya uko bategura ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya biba biri butangirwe mu materaniro. Uwatanze disikuru yakomeje agira ati “niba umuntu adashobora kwiyigisha Bibiliya, ntashobora no kuyigisha abandi.” Nanone Splane yavuze ko abamisiyonari bashobora gufasha abakiri bashya babatoza kubahiriza igihe, gukoresha umutungo wabo bashyigikira umurimo wo kubwiriza kandi bakabafasha kumvira ababayobora. Yavuze ko uburyo bwiza bwo kubigisha ayo masomo, ari ukubaha urugero rwiza.
Ishema ryo kuba Umuhamya wa Yehova
Guy Pierce, na we akaba ari mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru ishingiye ku magambo Yesu yavuze aboneka mu Byakozwe 1:8, agira ati “muzambera abahamya.” Yibukije abize iryo shuri ko mu kinyejana cya mbere, abagize ishyanga rya Isirayeli batakaje inshingano ihebuje yo guhamya ibya Yehova. Iyo nshingano yahawe ishyanga ryera imbuto z’Ubwami (Matayo 21:43). Byaje kugaragara ko iryo shyanga ryari rigizwe n’Abakristo basutsweho umwuka. Uwatanze iyo disikuru, yasubiyemo amagambo intumwa Petero yavuze, agaragaza ko “ishyanga ryera” ry’Abakristo basutsweho umwuka ryari “gutangaza mu mahanga yose” imico ihebuje ya Yehova (1 Petero 2:6-9). Ku bw’ibyo rero, Yesu ntiyarimo avuga ko Abakristo bari kureka kuba abahamya ba Yehova, ngo abe ari we bahamya. N’ubundi kandi, Yesu yitwa “Umuhamya Wizerwa” (Ibyahishuwe 1:5; 3:14). Ni we Muhamya wa Yehova w’ibanze, kandi ni we cyitegererezo cyacu.—1 Petero 2:21.
Uwatanze disikuru yakomeje avuga ko ayo magambo ya Yesu aboneka mu Byakozwe 1:8, afite ibisobanuro byagutse muri iki gihe. Kubera iki? Mu Byahishuwe 11:15, hagaragaza ko hari ubuhanuzi bw’ingenzi cyane bwasohoye. Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya bwarimitswe. Ubu umurimo wo guhamya urimo urakorwa no “mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyakozwe 1:8). Umuvandimwe Pierce yagaragaje neza ko iyo abamisiyonari babwiriza, bagenda bahamya Yehova n’Ubwami bwe; ntibagenda babwira abantu iby’imibereho bahozemo, umuco wabo n’ibihugu byabo. Yateye abanyeshuri inkunga yo “kwigisha abantu benshi uko bishoboka kose mu gihe gisigaye.”
Ibindi bintu byaranze iyo porogaramu
Alex Reinmueller, ufasha muri Komite Ishinzwe Gusohora Ibitabo, yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Yehova azabaha kugira ubutwari.” Yavuze ko abamisiyonari nibishingikiriza ku mbaraga za Yehova, azabafasha kumenya aho bafite imbaraga, bakemera intege nke zabo, ntibagire ubwoba kandi bagakorera Imana uko bashoboye kose.
Abarimu babiri bo mu Rwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi, ari bo Sam Roberson na William Samuelson na bo bagize icyo babwira abanyeshuri. Umuvandimwe Roberson yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Ndi kumwe nawe,” ishingiye muri Yesaya 41:10. Yabwiye abamisiyonari ko bazagira ibyishimo byinshi. Icyakora, yanababwiye ko bazahura n’ibibazo. Yababwiye ko bazihanganira ibyo bibazo nibigana Umwami Dawidi, wingingaga Se wo mu ijuru urangwa n’urukundo (Zaburi 34:5, 7, 18, 20). Umuvandimwe Samuelson we yagaragaje akamaro ko gukomeza gutoza ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu. Abamisiyonari babigenza batyo, baba bashobora kwirinda kwitwara nabi mu gihe hari ubabwiye nabi, kandi ntibarakazwe n’ubusa.—Imigani 2:10, 11; gereranya na NW.
Jim Mantz ufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ubwanditsi, yagize icyo abaza umuvandimwe wo muri Komite y’Ishami yo muri Repubulika ya Géorgie, uwo muri Hondurasi, n’undi uri muri Komite y’Igihugu yo muri Repubulika ya Tajikisitani. Abo bavandimwe b’inararibonye babwiye abamisiyonari ko kugira ngo bagirane ubucuti n’abantu bashobora kubarwanya, bagomba ‘kuneshesha ikibi icyiza’ (Abaroma 12:21). Mark Noumair, undi mwarimu mu ishuri rya Galeedi yatanze ikiganiro gishishikaje cyavugaga ibintu byiza abanyeshuri bahuye na byo mu murimo wo kubwiriza, igihe bari mu ishuri rya Galeedi. Icyo kiganiro cyari gifite umutwe ushishikaje ugira uti “Mbafashe iki?”
Uwari uhagarariye porogaramu yayishoje avuga amagambo aboneka mu ndirimbo nshya igira iti “Sa n’uwireba igihe byose bizaba byahindutse bishya.” Abantu 6.509 bari bateranye, batashye biyemeje guhamya Yehova n’Umwana we “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”
[Imbonerahamwe/Ikarita yo ku ipaji ya 31]
IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI
8 umubare w’ibihugu bakomokamo
56 umubare w’abanyeshuri
28 umubare w’abashakanye
33,6 mwayeni y’imyaka yabo
18,3 mwayeni y’imyaka bamaze babatijwe
13,6 mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose
[Ikarita]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Abanyeshuri boherejwe mu bihugu 22 bikurikira
IBIHUGU ABAMISIYONARI BOHEREJWEMO
ALUBANIYA
BOLIVIYA
U BURUNDI
KAMBOJE
CHILI
REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA KONGO
KOSITA RIKA
CÔTE D’IVOIRE
CURAÇAO
GUYANE
HAYITI
JAMAYIKA
MOLUDAVIYA
MOZAMBIKE
NEPALI
NIKARAGWA
PANAMA
PARAGWE
PERU
SERIBIYA
TANZANIYA
U BUGANDE
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Abahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya 127 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi
Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.
(1) Marshall, T.; Prudent, L.; Mashburn, A.; Rosenström, S.; Testa, A.; Takeyama, M.; Sisk, M.
(2) Grooms, K.; Miura, S.; Camacho, M.; Rozas, S.; Burch, M.; Meza, I.; Young, G.; Geraghty, S.
(3) Bonilla, C.; Knaller, D.; Parrales, R.; Hotti, S.; Takada, A.; Tournade M.; Sopel, C.
(4) Miura, Y.; Parrales, K.; Prudent, K.; Colburn, S.; Willis, L.; Vääränen, A.; Sisk, B.; Takada, R.
(5) Grooms, J.; Vääränen, M.; Geraghty, B.; Stackhouse, R.; Wilson, A.; Bonell, E.; Camacho, D.; Meza, R.; Bonell, M.
(6) Takeyama, S.; Testa, G.; Colburn, T.; Mashburn, C.; Willis, W.; Tournade, L.; Burch, J.; Stackhouse, J.
(7) Wilson, J.; Young, J.; Marshall, E.; Rozas, M.; Knaller, J.; Hotti, N.; Rosenström, A.; Sopel, J.; Bonilla, O.