ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w00 15/12 pp. 25-27
  • Bashishikarijwe gukora umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bashishikarijwe gukora umurimo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Inkunga zo kubasezeraho
  • Abantu b’inararibonye bagize icyo bavuga
  • Abantu baza i Galeedi basunitswe n’umutima ukunze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ishuri rya Galeedi rimaze imyaka 60 ritoza abamisiyonari
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Munezererwe Yehova Kandi Mwishime
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Bitanga babikunze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
w00 15/12 pp. 25-27

Bashishikarijwe gukora umurimo

NI IKI cyari gusunikira abagabo 24 n’abagore babo bari bageze igihe cyo kwishimira ubuzima, gusiga imiryango yabo n’incuti zabo hamwe n’imimerere bari baramenyereye bakajya gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu bihugu by’amahanga? Kuki bishimiye kujya mu bihugu nka Papouasie-Nouvelle-Guinée na Tayiwani, kimwe n’ibihugu byo muri Afurika no muri Amerika y’Epfo? Mbese, ni ukubera ko bakunda kwitemberera? Oya. Ahubwo basunitswe n’urukundo bakunda Imana na bagenzi babo.—Matayo 22:37-39.

Abo bantu ni bande? Ni abahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower ryabayeho ku ncuro ya 109. Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2000, abantu bagera ku 5.198 bari bakoraniye mu kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha—kiri i Patterson ho muri New York—hamwe n’abari bari aho babikurikiranaga binyuriye ku miyoboro y’ibyogajuru, kugira ngo batege amatwi inama zuje urukundo zashoboraga gufasha abahawe impamyabumenyi kuzaba abamisiyonari bagira ingaruka nziza.

Uwari uhagarariye porogaramu ni Stephen Lett, umwe mu bagize Komite Ishinzwe iby’Inyigisho y’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Amagambo yatangije yari ashingiye kuri Matayo 5:13, hagira hati “muri umunyu w’isi.” Umuvandimwe Lett yasobanuye ko amagambo ya Yesu yerekeza rwose ku banyeshuri bahawe impamyabumenyi. Urugero, Umunyu ufite ubushobozi bwo gutuma ibyokurya biryoha. Bityo rero, binyuriye ku murimo wabo wo kubwiriza ugira ingaruka nziza, abamisiyonari na bo bameze nk’umunyu mu buryo bw’ikigereranyo.

Inkunga zo kubasezeraho

Hanyuma, Umuvandimwe Lett yahaye ikaze bamwe mu bagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire mu murimo, batanga za disikuru zishingiye ku Byanditswe ngufi ariko zifite imbaraga. Uwa mbere yari John Wischuk, ukora mu Rwego Rushinzwe Ubwanditsi. Umutwe wa disikuru ye wavugaga ngo “Zaburi Ngufi Kurusha Izindi Ishyigikira Umwuka w’Ubumisiyonari,” wari Ushingiye kuri Zaburi ya 117. Muri iki gihe, ku isi hose hakenewe gutangwa ubuhamya mu “mahanga” no mu “moko” ku bihereranye na Yehova n’Ubwami bwe. Abanyeshuri batewe inkunga yo gusohoza ibyo Zaburi ya 117 ivuga binyuriye mu gutera abandi inkunga yo ‘gushima Uwiteka.’

Hanyuma, uwari uhagarariye porogaramu yatumiye Guy Pierce wo mu Nteko Nyobozi. Yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mube Abantu Bahuza n’Imimerere, Ariko Kandi Batajenjeka.” Ijambo ry’Imana rirakomeye. Mu Gutegeka kwa Kabiri 32:4, Yehova Imana yitwa ‘Igitare,’ nyamara Ijambo rye rigaragaramo guhuza n’imimerere mu buryo bw’uko ryandikiwe abantu b’indimi zose n’imico yose—ni koko ryandikiwe abantu bose. Abanyeshuri bahawe inama yo kubwiriza Ijambo ry’Imana, bakareka ubutumwa bukubiyemo bugakora ku mutima w’abantu no ku mutimanama wabo (2 Abakorinto 4:2). Umuvandimwe Pierce yabateye inkunga agira ati “mujye muba abantu batajenjeka ku bihereranye n’amahame akiranuka, ariko kandi mujye muhuza n’imimerere. Ntimugasuzugure abantu bo mu mafasi yanyu ngo ni uko umuco wabo utandukanye n’uwanyu.”

Karl Adams, umwe mu barimu bo mu Ishuri rya Galeedi umaze imyaka igera hafi kuri 53 akora ku biro bikuru byo mu rwego rw’isi yose, yatanze disikuru yari ifite umutwe ukangura ibitekerezo wavugaga ngo “Nimuva Hano Muzajya He?” Ni iby’ukuri ko abo bagabo 24 n’abagore babo boherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu bihugu 20 hirya no hino ku isi, ariko yababajije ikibazo kigira kiti, ‘nimugerayo, mukahabona, hanyuma muzakora iki?’ Tuba mu isi irangwa n’umwuka wo kudatuza. Abantu baba bifuza kujya ahantu hashya no gukora ibintu bishya bagamije kwishimisha. Ku rundi ruhande, abo banyeshuri bahawe inshingano na Yehova, abohereza ahantu ashaka ko bajya bakita ku “ntama” ze mu buryo buzira ubwikunde. Ntibagomba kumera nk’abantu bo muri Isirayeli ya kera, batakaje igikundiro cyo gukoreshwa na Yehova mu guha umugisha amahanga yose bitewe n’umutima w’ubwikunde. Ahubwo, bagomba kwigana Yesu Kristo, we buri gihe wakoraga ibyo Se ashaka nta bwikunde, kandi akaba yarumviraga mu mimerere iyo ari yo yose yabaga arimo.—Yohana 8:29; 10:16.

Wallace Liverance, akaba ari umwanditsi mu Ishuri rya Galeedi, yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mufatane Uburemere Ibintu Byimbitse by’Imana.” Incuro nyinshi, Ibyanditswe byerekeza ku Ijambo ry’Imana birigereranya n’ubutunzi, amabuye y’umurimbo y’igiciro cyinshi, ibyuma by’agaciro n’ibintu bihabwa agaciro cyane kandi bishakishwa na bose. Mu Migani 2:1-5 hagaragaza ko kugira ngo tubone “ubumenyi ku byerekeye Imana,” (NW ) tugomba kubushakisha nk’abashaka “ubutunzi buhishwe.” Uwatangaga disikuru yateye abanyeshuri inkunga yo gukomeza gucukumbura mu bintu byimbitse by’Imana mu gihe bazaba bakorera aho boherejwe. Umuvandimwe Liverance yagize ati “ibyo ni ingirakamaro kubera ko byubaka ukwizera, bigatuma umuntu yiringira Yehova, kandi bizashimangira icyemezo mwafashe cyo gukomera ku nshingano yanyu. Bizabafasha kuvuga ibintu mwemera rwose, no kurushaho kuba abarimu bagira ingaruka nziza mu gihe musobanurira abandi imigambi y’Imana.”

Undi mwarimu wo mu Ishuri rya Galeedi yakoresheje imimerere y’ishuri asubiramo ukuntu Yehova yahaye umugisha umurimo wo kubwiriza abanyeshuri bakoze mu mezi atanu yari ashize. Lawrence Bowen yerekeje ku magambo y’intumwa Pawulo ari mu Byakozwe 20:20 ahereranye n’umurimo ugenewe abantu bose yakoreye muri Efeso, atsindagiriza ko Pawulo yakoreshaga uburyo yabaga abonye bwose kugira ngo atange ubuhamya. Ibyo abanyeshuri biboneye byagaragaje ko kimwe n’intumwa Pawulo, muri iki gihe abantu basunikwa n’urukundo bakunda Imana na bagenzi babo, ntibigera bareka kuvuga ukuri, kandi barareka imbaraga z’Ijambo ry’Imana zigakorera mu bandi. Ibyo bituma Yehova atanga imigisha ikungahaye.

Abantu b’inararibonye bagize icyo bavuga

Mu gihe ishuri ryamaze, abanyeshuri bo mu Ishuri rya Galeedi bungukiwe mu buryo bwihariye no kuba barashoboye kwifatanya n’abagize za Komite z’Ishami baturutse mu bihugu 23, na bo bakaba bari bari mu Kigo Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha cy’i Patterson kugira ngo bahabwe imyitozo yihariye. Leon Weaver na Merton Campbell bo mu Rwego Rushinzwe Umurimo bayoboye ikiganiro cyarimo kugira ibyo babaza abantu batandukanye bagize za Komite z’Ishami, bamwe muri bo ubwabo bakaba barahawe impamyabumenyi i Galeedi. Kumva ibyavuzwe n’abo bamisiyonari b’inararibonye byatumye abanyeshuri hamwe n’abagize imiryango yabo n’incuti bagarura icyizere.

Inama abanyeshuri bahawe impamyabumenyi bagiriwe kugira ngo zizabafashe kugira icyo bahindura kugira ngo bahuze n’imimerere y’aho boherejwe mu bihugu by’amahanga, zari zikubiyemo amagambo nk’aya ngo: “mube abantu barangwa n’icyizere. Nimuhura n’ibintu mutamenyereye cyangwa mudasobanukiwe, ntimukadohoke. Mwishingikirize kuri Yehova”; “mwitoze gushimishwa n’ibyo mubonye, kandi mwiringire ko Yehova azabaha ibya ngombwa mukeneye mu buzima.” Andi magambo yibandaga ku gufasha abanyeshuri gukomeza kugira ibyishimo aho boherejwe gukorera. Amagambo make yakoreshejwe yagiraga ati “ntimukagereranye ahantu mwoherejwe n’aho mukomoka”; “mwige ururimi rw’ako karere kandi muruvuge neza kugira ngo mushobore gushyikirana n’abantu baho”; “mumenye imigenzo n’umuco w’abantu, kuko ibyo bizabafasha gukomera ku nshingano yanyu.” Ayo magambo yabaye inkunga ikomeye ku bamisiyonari bashya.

Nyuma y’ibyo biganiro byakozwe mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo, David Splane, wahoze ari umumisiyonari wahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 42 rya Galeedi ubu akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yatanze disikuru y’ibanze yari ishingiye ku mutwe ushishikaje wavugaga ngo “Abanyeshuri Cyangwa Abahawe Impamyabumenyi—Muri Iki?” Yabajije abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ati “muzajya mwitekereza mute nimugera aho mwoherejwe gukorera ubumisiyonari? Mbese, muzitekereza ko muri abahawe impamyabumenyi bazi ibintu byose ku bihereranye n’umurimo w’ubumisiyonari, cyangwa muzitekereza nk’abanyeshuri bagifite byinshi byo kwiga?” Umuvandimwe Splane yagaragaje ko uwahawe impamyabumenyi w’umunyabwenge yitekereza ko ari umunyeshuri. Abamisiyonari bagombye kubona ko umuntu wese bahuriye aho boherejwe gukorera ubumisiyonari ashobora kugira icyo abigisha (Abafilipi 2:3). Abamisiyonari batewe inkunga yo gufatanya mu buryo bwa bugufi na bagenzi babo b’abamisiyonari, abo mu biro by’ishami n’abagize itorero bazaba bifatanya na ryo. Umuvandimwe Splane yabateye inkunga agira ati “mwatsinze ibizamini byanyu bya nyuma, ariko ntimurarangiza kuba abanyeshuri. Mumenyeshe buri wese ko muri aho ngaho kugira ngo mwige.”

Nyuma y’iyo disikuru, abanyeshuri bahawe impamyabumenyi zabo, kandi aho boherejwe hatangarijwe abari bateze amatwi. Cyari igihe gishishikaje ku banyeshuri bahawe impamyabumenyi igihe uwari uhagarariye abize muri iryo shuri yasomaga icyemezo cyavugaga ko abanyeshuri bahawe impamyabumenyi biyemeje kuzareka ibyo bize mu Ijambo ry’Imana bikabasunikira gukora ibikorwa byinshi mu murimo wera.

Nta gushidikanya ko abari bari aho bose bemeye ko inama abahawe impamyabumenyi bagiriwe zatumye bakomera ku cyemezo bafashe cyo kugaragaza urukundo bakunda Imana na bagenzi babo. Nanone kandi, zatumye barushaho kwiyemeza bamaramaje kurusha mbere hose gufasha abantu mu buryo bw’umwuka aho boherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]

IMIBARE IVUGA ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 10

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 20

Umubare w’abanyeshuri: 48

Mwayeni y’imyaka yabo: 33.7

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 16.2

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 12.5

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Abahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya 109 rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, amazina na yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Collins, E.; Miles, L.; Alvarado, A.; Lake, J. (2) Van Dusen, L.; Biharie, A.; Heikkinen, H.; Koós, S.; Smith, H. (3) Ashford, J.; Ashford, C.; Boor, C.; Richard, L.; Wilburn, D.; Lake, J. (4) Chichii, K.; Chichii, H.; Ramirez, M.; Baumann, D.; Becker, G.; Biharie, S.; Ramirez, A. (5) Van Dusen, W.; Lemâtre, H.; Pisko, J.; Cutts, L.; Russell, H.; Johnson, R. (6) Becker, F.; Baumann, D.; Johnson, K.; Pifer, A.; Madsen, C.; Lemâtre, J.; Heikkinen, P. (7) Smith, R.; Russell, J.; Collins, A.; Pisko, D.; Wilburn, R.; Koós, G. (8) Cutts, B.; Boor, J.; Madsen, N.; Pifer, S.; Richard, E.; Miles, B.; Alvarado, R.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze