Ishuri rya Galeedi rimaze imyaka 60 ritoza abamisiyonari
“KUBERA ko twize Bibiliya cyane, twarushijeho kwegera Yehova kandi twamenye byinshi kurushaho ku muteguro we. Iyo ni impamba tujyanye aho tuzoherezwa mu mahanga.” Nguko uko umunyeshuri wize mu ishuri rya mbere rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, yasobanuye iby’amasomo yaherewe muri iryo shuri. Kuva iryo shuri ryatangira, ubu hakaba hashize imyaka 60, ryakomeje kohereza abamisiyonari. Ku itariki ya 8 Werurwe 2003, habaye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri bo mu Ishuri rya 114, ubera mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, ho muri New York. Abantu 6.404 bari ahabereye ibyo birori n’ababikurikiraniraga kuri televiziyo, bose bari bateze amatwi bitonze iyo porogaramu yari igizwe na za disikuru, kubaza abantu ibibazo no kugirana ibiganiro n’abantu.
Theodore Jaracz, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, ni we wari uhagarariye porogaramu. Amagambo yavuze atangiza iyo porogaramu, yagaragaje ukuntu abari bateze amatwi bakomoka mu bihugu byinshi. Harimo abashyitsi bari baturutse muri Aziya, muri Karayibe, muri Amerika yo hagati n’iy’Amajyepfo no mu Burayi. Umuvandimwe Jaracz yashingiye ku bivugwa muri 2 Timoteyo 4:5, maze atsindagiriza ko umurimo w’ingenzi w’abamisiyonari bize ishuri rya Galeedi ari ‘ugukora umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza.’ Abamisiyonari bahamya ukuri iyo bigisha abantu Bibiliya.
Abanyeshuri bahabwa isomo rya nyuma
John Larson, umwe mu bagize Komite y’Ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatanze disikuru ibimburira disikuru ngufi z’uruhererekane maze avuga ku ngingo ikomeza ukwizera igira iti “Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde” (Abaroma 8:31)? Yasobanuye ibintu byo muri Bibiliya abanyeshuri bashingiraho bagira icyizere cyuzuye ko Yehova afite imbaraga zo kubafasha gutsinda inzitizi zose bashobora kuzahura na zo aho bazoherezwa. Umuvandimwe Larson yahereye ku bivugwa mu Baroma 8:38, 39, abwira abanyeshuri ati “mube muretse gato mubanze mutekereze ku mbaraga Imana ikoresha ku bw’inyungu zanyu, kandi mwibuke ko nta kintu na kimwe gishobora kubatandukanya n’urukundo Yehova abafitiye.”
Uwatanze disikuru ikurikira ni Guy Pierce, umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Yari yatoranyije umutwe uvuga ngo “Muhore mwishimye” (Luka 10:23)! Yasobanuye ko ibyishimo nyakuri bikubiyemo kumenya Yehova no gusobanukirwa umugambi we w’iteka hamwe no kubona isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya. Aho abanyeshuri bazajya hose, bashobora gukomeza kugira ibyishimo nyakuri. Umuvandimwe Pierce yateye abahawe impamyabumenyi inkunga yo gutekereza cyane ku neza ya Yehova, kandi bagashyira ubwenge n’umutima byabo ku gukora ibyo ashaka (Zaburi 77:12). Binyuriye mu gukomeza kugira imyifatire irangwa n’icyizere, abahawe impamyabumenyi bashobora gutsinda ingorane zose bashobora guhura na zo.
Hanyuma, abarimu babiri bigishaga muri iryo shuri buri munsi, babwiye abanyeshuri amagambo atera inkunga yo kubasezeraho. “Mbese, murashaka icyubahiro?” Icyo kibazo cyabajijwe mu mutwe wa disikuru yatanzwe na Lawrence Bowen. Abantu benshi batekereza ko kugira icyubahiro ari ugusingizwa, kubahwa, kandi aho bageze abantu bagakoma yombi. Ariko umwanditsi wa Zaburi witwa Asafu, we yasobanukiwe icyubahiro nyakuri icyo ari cyo: ko ari ubutunzi butagira akagero bwo kugirana na Yehova imishyikirano yiyubashye (Zaburi 73:24, 25). Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi batewe inkunga yo gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi binyuriye mu gukomeza kwiyigisha cyane Bibiliya. Ndetse n’abamarayika ‘bagira amatsiko bashaka’ kumenya ukuntu umugambi wa Yehova usohozwa binyuriye kuri Kristo (1 Petero 1:12)! Bifuza kumenya byinshi uko bishoboka kose kuri Se kugira ngo bagaragaze icyubahiro cye. Hanyuma, uwatangaga disikuru yateye abanyeshuri inkunga yo kuzahesha Yehova ikuzo aho bazoherezwa gukorera umurimo w’ubumisiyonari, binyuriye mu gufasha abandi kubona ubutunzi butagira akagero.
Umwanditsi w’iryo shuri Wallace Liverance yatanze disikuru isoza izo z’uruhererekane, yari ifite umutwe uvuga ngo ‘tuvuge ubwenge bw’ubwiru bw’Imana’ (1 Abakorinto 2:7). Ubwo bwenge bw’Imana intumwa Pawulo yavuze mu gihe cy’urugendo rwe rw’umurimo w’ubumisiyonari ni ubuhe? Ni uburyo burangwa n’ubwenge n’imbaraga Yehova akoresha kugira ngo azane amahoro n’ubumwe ku isi hose. Ubwo bwenge bushingiye kuri Yesu. Aho kugira ngo Pawulo yigishe ibyo gukemura ibibazo by’abantu hifashishijwe ivanjiri, yafashaga abantu kubona ukuntu Imana izakuraho ingaruka z’icyaha cya Adamu (Abefeso 3:8, 9). Uwatangaga iyo disikuru yateye abari bamuteze amatwi inkunga agira ati “mujye mukoresha uburyo mufite bwo gukora umurimo nk’uko Pawulo yabigenje. Yabonaga ko inshingano y’ubumisiyonari yari afite, yari uburyo bwo gufasha abantu kubona uko Yehova azasohoza umugambi we.”
Mark Noumair, na we akaba ari umwarimu mu ishuri rya Galeedi, yakurikiyeho maze agirana ikiganiro gishishikaje n’abanyeshuri bo muri iryo shuri. Umutwe w’icyo kiganiro wagiraga uti “Kwiga Ijambo ry’Imana bituma habaho ababwiriza barangwa n’ishyaka,” watsindagirije amagambo yavuzwe na Pawulo mu Baroma 10:10. Abanyeshuri b’iryo shuri bavuze ingero nyinshi z’ibyabashimishije mu murimo wo kubwiriza mu gihe bari ku ishuri. Ibyo biboneye bigaragaza ko iyo twize Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho, ibintu bihebuje birebana na Yehova Imana n’Ubwami bwe byuzura mu mitima yacu hanyuma bigasesekara ku munwa. Mu gihe cy’amezi atanu bamaze mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha, abanyeshuri batangije abantu bashimishijwe ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bisaga 30 mu mafasi y’amatorero ari hafi aho.
Abakuze batanga inama nziza
Mu gihe abanyeshuri bigaga, bungukiwe no kwifatanya n’abagize umuryango wa Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Robert Ciranko na Robert P. Johnson, bo ku ishami ryo muri Amerika, bagize ibyo babaza abagaragu ba Yehova benshi bamaze igihe kirekire ari indahemuka. Mu babajijwe harimo n’abagenzuzi basura amatorero baje guhabwa imyitozo yihariye mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha. Abo bose babajijwe baherewe impamyabumenyi mu ishuri rya Galeedi, kandi bakoze umurimo w’ubumisiyonari. Kumva amagambo arimo ubwenge yavuzwe n’abo bantu b’inararibonye mu buryo bw’umwuka, byateye inkunga abanyeshuri, abagize imiryango yabo n’incuti.
Mu nama zabo harimo amagambo agira ati “mujye mukora byinshi uko bishoboka kose mu murimo no mu itorero.” “Ntimugatekereze ko muri abantu bakomeye cyane. Mujye mukomeza kwibanda ku ntego yatumye muba abamisiyonari, kandi mwumve ko aho mwoherejwe ari nk’iwanyu.” Andi magambo atera inkunga yagaragaje ukuntu imyitozo y’ishuri rya Galeedi iha umuntu ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza, uko aho yaba yoherejwe haba hari kose. Dore amwe muri yo: “twize gufashanya no gukorera hamwe.” “Iri shuri ryadufashije kwemera imico y’ahandi.” “Twigishijwe uburyo bushya bwo gukoresha Ibyanditswe.”
John E. Barr, akaba amaze igihe kirekire mu Nteko Nyobozi, yatanze disikuru y’ingenzi muri iyo porogaramu. Iyo disikuru ishingiye ku Byanditswe yari ifite umutwe uvuga ngo “Ijwi ryabo ryasakaye mu isi yose” (Abaroma 10:18). Yarabajije ati ‘mbese, ubwoko bw’Imana bwaba bwarashoboye gusohoza uwo murimo utoroshye muri iki gihe?’ Yego rwose! Urugero, mu mwaka wa 1881, abasomyi b’Umunara w’Umurinzi barabajijwe bati “mbese murabwiriza?” Hanyuma, uwatangaga iyo disikuru yibukije abari bamuteze amatwi bose itumira ritazibagirana ryasabaga abari mu ikoraniro ryabereye i Cedar Point, Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 1922 riti “mutangaze Umwami n’Ubwami bwe!” Uko igihe cyagendaga gihita, ishyaka ry’abagaragu b’Imana b’indahemuka ryabasunikiye gutangariza amahanga yose ukuri guhebuje k’Ubwami. Binyuriye ku bitabo, ku magambo bavuga, ubutumwa bwiza bwageze ku mpera z’isi, ibyo byose bigakorerwa kugira ngo Yehova yubahwe kandi asingizwe. Mu mwanzuro ushishikaje, Umuvandimwe Barr yateye abanyeshuri bari bagiye kubona impamyabumenyi inkunga yo kuzirikana imigisha bafite. Yarababwiye ati “ubwo muzajya musenga Yehova buri munsi muri aho mwoherejwe, mujye mumushimira mubikuye ku mutima ku bw’uruhare mugira mu gusohoza amagambo agira ati ‘ijwi ryabo ryasakaye mu isi yose.’
Nyuma y’iyo disikuru, abari aho bagejejweho intashyo, maze uwari uhagarariye porogaramu aha buri munyeshuri impamyabumenyi ye. Hanyuma, mu byishimo bivanze n’akababaro ko kuba bavuye mu ishuri bakundaga, uwari uhagarariye abanyeshuri yasomeye abagize Inteko Nyobozi n’abagize umuryango wa Beteli, ibaruwa irimo umwanzuro uvuye ku mutima, avuga ko biyemeje gusingiza Yehova “uhereye none ukageza iteka ryose.”—Zaburi 115:18.
Turasabira abo banyeshuri bahawe impamyabumenyi ko bazamenyera aho boherejwe kandi bakagira uruhare mu gutuma umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose utera imbere, kimwe n’uko abababanjirije babigenje mu gihe cy’imyaka 60 yose.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]
IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI
Umubare w’ibihugu bakomokamo: 12
Umubare w’ibihugu boherejwemo: 16
Umubare wabo: 48
Mwayeni y’imyaka yabo: 34,4
Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 17,6
Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13,5
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Abanyeshuri babonye impamyabumenyi mu ishuri rya 114 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi
Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.
(1) Rosa, D.; Garrigolas, J.; Lindström, R.; Pavanello, P.; Tait, N. (2) Van Hout, M.; Donabauer, C.; Martinez, L.; Millar, D.; Festré, Y.; Nutter, S. (3) Martinez, P.; Clarke, L.; Maughan, B.; Fischer, L.; Romo, G. (4) Romo, R.; Eadie, S.; Tuynman, C.; Campbell, P.; Millar, D.; Rosa, W. (5) Lindström, C.; Garrigolas, J.; Markevich, N.; Lindala, K.; van den Heuvel, J.; Tait, S.; Nutter, P. (6) Maughan, P.; Pavanello, V.; Eadie, N.; West, A.; Clarke, D.; Markevich, J. (7) Fischer, D.; Donabauer, R.; Curry, P.; Curry, Y.; Carfagno, W.; West, M.; Tuynman, A. (8) Van Hout, M.; Campbell, C.; Festré, Y.; Carfagno, C.; van den Heuvel, K.; Lindala, D.