Munezererwe Yehova Kandi Mwishime
GUSOZA neza umushinga w’ingirakamaro, buri gihe usanga ari igihe cy’ibyishimo. Ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabereye mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha cy’i Patterson muri leta ya New York ku itariki ya 13 Werurwe 1999, nta gushidikanya byari igihe nk’icyo ku banyeshuri 48 bize mu ishuri rya 106 rya Watchtower Bible rya Galeedi.
Amagambo abimbura yavuzwe n’umwe mu bagize Inteko Nyobozi, ari we Theodore Jaracz wabonye impamyabumenyi mu ishuri rya karindwi rya Galeedi, akaba ari na we wari uhagarariye iyo porogaramu yo gutanga impamyabumenyi, yatsindagirije amagambo yo muri Zaburi ya 32:11, agira ati “mwa bakiranutsi mwe, munezererwe Uwiteka, mwishime.” Mu gusobanura impamvu byari bikwiriye ko bose bishima kuri uwo munsi, yagize ati “ibyo Yehova arimo akorera abantu bafite imitima itunganye, hakubiyemo n’abanyeshuri bacu bize mu ishuri rya Galeedi, ni byo bituma twishima ku munsi nk’uyu.” N’ubwo byabaye ngombwa ko abo banyeshuri bakora gahunda kugira ngo baze mu Ishuri rya Galeedi, kandi bakaba barihatiye kuzuza ibisabwa kugira ngo bakore umurimo w’ubumisiyonari babigiranye umwete, Yehova ni we watumye ibyo byose bishobora kugerwaho mu buryo bugira ingaruka nziza (Imigani 21:5; 27:1). Umuvandimwe Jaracz yatsindagirije ko ibyo ari byo bituma ‘banezererwa Yehova.’
Mu bantu bari bicaye mu cyumba gitangirwamo ibiganiro cy’i Patterson, hari harimo abagize umuryango wa Beteli hamwe n’abashyitsi bari baraje gusura abo banyeshuri baturutse mu bihugu 12, bazanywe no kureba ibyo bintu bishimishije. Mu gihe abantu 5.198 bari bateranye—hamwe n’abagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn, Patterson na Wallkill bagombaga gukurikirira iyo porogaramu kuri videwo—bari bategerezanyije amatsiko iyo porogaramu yari igiye gukurikiraho, byaragaragaraga ko hari higanje umwuka w’ibyishimo.
Batewe Inkunga yo Gukomeza Kugira Umwuka w’Ibyishimo
Mu gihe Umuvandimwe Jaracz yasozaga amagambo yavuze abimburira porogaramu, yahaye ikaze uwa mbere muri batanu batanze za disikuru, bari bateguye inama zishingiye ku Byanditswe zitateye inkunga abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Galeedi gusa, ahubwo zanateye inkunga abari bahateraniye bose.
Uwa mbere mu batanze disikuru, ni William Malenfant wahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 34 rya Galeedi, ubu akaba afasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ibyo Kwigisha. Mu buryo buhuje n’umutwe wa disikuru ye wagiraga uti “ ‘Byose’ Si Ubusa!” yari ishingiye ku Mubwiriza 1:2, yazamuye ikibazo kigira kiti “mu by’ukuri se, Salomo yaba yarashakaga kuvuga ko byose, nta na kimwe usize inyuma, ari ubusa?” Igusubizo cye cyagiraga kiti “oya. Yari arimo agaragaza ko imishinga abantu bakora birengagije ibyo Imana ishaka, ibyo biruka inyuma binyuranye n’ibyo Imana ishaka—ibyo bintu byose ari ubusa.” Mu buryo bunyuranye n’ubwo, kuyoboka Imana y’ukuri, ari yo Yehova, si ubusa; no kwiga Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya hamwe no kuryigisha abandi, na byo ni uko. Imana ntiyibagirwa iyo mihati abagaragu bayo bashyiraho (Abaheburayo 6:10). Mu by’ukuri, n’ubwo abantu bemerwa n’Imana bagerwaho n’amakuba, ‘ubugingo bwabo buzahambiranwa n’Uwiteka mu mutwaro umwe w’ubugingo’ (1 Samweli 25:29). Mbega igitekerezo gisusurutsa umutima! Kwibuka izo ngingo, bishobora gufasha abasenga Yehova bose gukomeza kugira umwuka w’ibyishimo.
John Barr, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yateye inkunga abanyeshuri bahawe impamyabumenyi binyuriye kuri disikuru ye yari ifite umutwe uvuga ngo “Mubonere Ibyishimo mu Murimo Wanyu w’Ubumisiyonari.” Yagaragaje ko umurimo w’ubumisiyonari ari ikintu Yehova Imana yahozaga ku mutima buri gihe. “Cyari ikintu cy’ibanze gifitanye isano n’ukuntu Yehova yagaragarije isi urukundo. Yohereje umwana we w’ikinege kuri iyi si. Yesu yari umumisiyonari ukomeye kuruta abandi bose, umumisiyonari w’imena.” N’ubwo abahawe impamyabumenyi bashoboraga gutekereza ku bihereranye n’ibyo Yesu yagombye guhindura kugira ngo agire ingaruka nziza mu murimo we ku isi, inyungu z’umurimo w’ubumisiyonari wa Yesu ziracyaboneka ku bazazikoresha bose. Nk’uko Umuvandimwe Barr yabigaragaje, ibyo biterwa n’uko Yesu yishimiraga gukora umurimo w’Imana, kandi nanone akaba yarakunze abantu (Imigani 8:30, 31). Umuvandimwe Barr yateye abahawe impamyabumenyi inkunga yo gukomera ku nshingano zabo, batabikora gusa babitewe n’uko bagomba kwihangana, ahubwo bakabikora kubera ko bishimira kubigenza batyo. Yinginze abanyeshuri agira ati “mujye mwishingikiriza kuri Yehova; ntazabatenguha.”—Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.
Uwakurikiyeho, Lloyd Barry, na we akaba ari uwo mu Nteko Nyobozi, yari yatoranyije disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mugendere mu Izina rya Yehova Iteka.” Kubera ko Umuvandimwe Barry yakoze umurimo w’ubumisiyonari mu Buyapani mu gihe cy’imyaka isaga 25 nyuma y’aho arangirije mu ishuri rya 11 rya Galeedi, yavuze amwe mu makuru y’abamisiyonari ba mbere kandi asobanura ibibazo by’ingorabahizi bagiye bahura na byo. Ni izihe nama z’ingirakamaro yari afitiye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi? Yagize ati “mbere na mbere, mukomeze kwita ku mimerere yanyu yo mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, mujye mwiga ururimi n’umuco. Mukomeze kuba abantu bagira urwenya. Kandi mukomere ku murimo; ntimugacike intege cyangwa ngo amaboko yanyu atentebuke. Umuvandimwe Barry yabwiye abahawe impamyabumenyi ko mu gihe bazaba bakorera umurimo mu bihugu by’amahanga, bazahura n’abantu benshi bagendera mu izina ry’imana zinyuranye hamwe n’ibindi bintu bisengwa, kandi yabibukije amagambo ya Mika agira ati “ubwoko bwose buzagendera mu izina ry’ikigirwamana cyabwo; natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] Imana yacu, iteka ryose” (Mika 4:5). Nta gushidikanya, urugero rw’abahoze ari abamisiyonari ni imbaraga ikomeye isunikira abagaragu b’Imana bose gukomeza kugendera mu izina rya Yehova no kumukorera ari abizerwa.
Uwakurikiyeho kuri porogaramu, ni umwarimu wo mu ishuri rya Galeedi witwa Lawrence Bowen. Umutwe w’ikiganiro cye wazamuye ikibazo kigira kiti “Muzaba Abantu Ki?” Yagaragaje ko kugira ngo umuntu agire ingaruka nziza mu murimo w’Imana, biterwa n’uko aba yizera Yehova kandi amwiringira. Kwishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye, byatumye Umwami Asa atsinda mu buryo budasubirwaho ingabo z’abanzi zari zigizwe n’abantu miriyoni imwe. Ariko kandi, umuhanuzi Azariya yamwibukije ko yagombaga gukomeza kwishingikiriza ku Mana agira ati “Uwiteka ari kumwe namwe, nimuba kumwe na we” (2 Ngoma 14:8-11, umurongo wa 9-12 muri Biblia Yera; 15:1, 2). Kubera ko izina ry’Imana Yehova ryumvikanisha igitekerezo cy’uko akora ibikenewe byose kugira ngo asohoze umugambi we—ibyo byaba bisobanura ko aba Nyir’ugutanga, Umurinzi, cyangwa se Usohoza imanza—abamisiyonari bishingikiriza kuri Yehova kandi bagakora ibihuje n’umugambi we, bazagira ingaruka nziza mu murimo wabo (Kuva 3:14). Umuvandimwe Bowen yashoje agira ati “ntimuzigere mwibagirwa ko igihe cyose umugambi wa Yehova muzawugira uwanyu, azatuma mubona ibikenewe byose kugira ngo musohoze umurimo wanyu.”
Uwatanze disikuru isoza icyo cyiciro cya porogaramu, ni Wallace Liverance, wahoze ari umumisiyonari, ubu akaba ari umwanditsi mu ishuri rya Galeedi. Disikuru ye yari ifite umutwe uvuga ngo “Mureke Ijambo ry’Imana Rikomeze Kuba Rizima Kandi Rikorere Muri Mwe,” yerekeje ibitekerezo ku butumwa budahinyuka, cyangwa isezerano ry’Imana, buri gihe rikomeza kujya mbere ku isohozwa ryaryo (Abaheburayo 4:12). Rigira ingaruka ku mibereho y’ababyemera (1 Abatesalonike 2:13). Ni gute twareka iryo jambo rigakomeza kuba rizima kandi rigakorera mu mibereho yacu? Binyuriye ku kwiyigisha Bibiliya tubigiranye umwete. Umuvandimwe Liverance yibukije abanyeshuri uburyo bize mu ishuri rya Galeedi bwo kwiga Bibiliya, bwari bukubiyemo gusoma no gutanga ibiganiro ku bihereranye n’icyo Ijambo ry’Imana risobanura hamwe n’ukuntu ryashyirwa mu bikorwa. Yasubiyemo amagambo y’uwitwa Albert Schroeder, akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi wari uhagarariye komite yashinze Ishuri rya Galeedi mu myaka isaga 50 ishize, amagambo agira ati “binyuriye mu gukoresha imirongo ikikije ahantu, umuntu ashobora kubona imbaraga nyakuri zo mu buryo bw’umwuka zuzuye, zitangwa n’Imana mu Ijambo ryayo.” Ubwo buryo bwo kwiga Bibiliya butuma Ijambo ry’Imana rikomeza kuba rizima kandi rigakora.
Amakuru yo Hirya no Hino Ashimishije Hamwe n’Ibiganiro Bikorwa mu Buryo bw’Ibibazo n’Ibisubizo
Nyuma ya za disikuru, abanyeshuri bagejeje ku bari bateze amatwi amakuru yo hirya no hino ashimishije. Itsinda ry’abanyeshuri bari bayobowe na Mark Noumair, wahoze ari umumisiyonari ubu akaba ari umwarimu mu ishuri rya Galeedi, babwiye abari aho ukuntu bagiye bihatira kubwiriza mu mimerere inyuranye kandi babereka uko babikoraga. Hari bamwe bagiye bashobora gutangiza no kuyoborera ibyigisho bya Bibiliya abantu bo mu ifasi, binyuriye mu gusuzumana ubwitonzi imimerere babaga barimo n’amagambo yabo, hamwe no kubagaragariza ko babitaho mu buryo bwa bwite. Muri ubwo buryo, abo banyeshuri babaga barimo ‘birinda ku bwabo no ku nyigisho bigisha,’ kandi mu by’ukuri bari bashishikajwe no gufasha abandi kubona agakiza.—1 Timoteyo 4:16.
Hatanzwe ibitekerezo byinshi by’ingirakamaro, nanone kandi ibyishimo bibonerwa mu murimo w’ubumisiyonari byagaragajwe n’abavandimwe benshi b’inararibonye bari barimo bahabwa inyigisho mu ishuri rigenewe abagize komite y’ishami ribera mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha. Abavandimwe Samuel Herd na Robert Johnson bakora mu biro bikuru, bayoboye ibiganiro bishishikaje bikorwa mu buryo bw’bibazo n’ibisubizo, bagira icyo babaza abahagarariye ibiro by’ishami bya Sosayiti byo muri Boliviya, Zimbabwe, Nikaragwa, République Centrafricaine, République Dominicaine, Papuasie Nouvelle Guinée na Kameruni.
Nyuma y’amakuru yo hirya no hino n’ibiganiro bikorwa mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo, Gerrit Lösch, wahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 41 rya Galeedi, ubu akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru isoza yari ifite umutwe ukangura ibitekerezo wavugaga ngo “Mbese, Uri ‘Umuntu Ukundwa’?” Mbere na mbere Umuvandimwe Lösch yibukije abahawe impamyabumenyi ko Yesu, Umwana w’Imana utunganye, abantu batigeze babona ko akundwa, ahubwo ‘yasuzugurwaga, akangwa n’abantu’ (Yesaya 53:3). Bityo rero, ntibitangaje kuba mu duce twinshi tw’isi muri iki gihe, abamisiyonari babonwa nk’aho ari abantu batemewe cyangwa bo kunenwa. Ku rundi ruhande, mu gihe cy’imyaka myinshi Daniyeli yamaze akora i Babuloni, incuro eshatu zose binyuriye ku mumarayika, Umuremyi yamwise “ukundwa cyane” (Daniyeli 9:23; 10:11, 19). Ni iki cyatumye Daniyeli amera atyo? Mu gihe yagiraga ibyo ahindura kugira ngo ahuze n’umuco w’i Babuloni, ntiyigeze ateshuka ku mahame ya Bibiliya; yari inyangamugayo muri byose, ntiyigeze akoresha umwanya yari afite agamije inyungu ze bwite; kandi yagiraga umwete wo kwiga Ijambo ry’Imana (Daniyeli 1:8, 9; 6:4; 9:2). Nanone kandi, yasengaga Yehova buri gihe, kandi yabaga yiteguye guhesha Imana ikuzo binyuriye ku byo yabaga yagezeho (Daniyeli 2:20). Binyuriye mu gukurikiza urugero rwa Daniyeli, abagaragu b’Imana bashobora kuba abantu bakundwa, si ngombwa ko bakundwa n’isi, ahubwo bakundwa na Yehova Imana.
Mu gusoza iyo porogaramu yubaka mu buryo bw’umwuka, uwari uyihagarariye yasomye zimwe muri za telegaramu hamwe n’ubutumwa bwari bwaturutse hirya no hino ku isi. Hanyuma, buri wese mu bagabo n’abagore babo uko ari 24, bahawe impamyabumenyi zabo, kandi hanatangazwa igihugu boherejwemo. Hanyuma, uwari uhagarariye abize muri iryo shuri yasomye ibaruwa bandikiye Inteko Nyobozi hamwe n’umuryango wa Beteli, ibaruwa yagaragazaga ukuntu abo banyeshuri bashimiye ku bw’inyigisho n’imyiteguro bari barahawe mu mezi atanu bari bamaze.
Mu gihe porogaramu yari irangiye, ‘umunezero no gushimira’ byashoboraga kumvikana muri iyo mbaga y’abantu barimo bataha.—Nehemiya 12:27.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 27]
Imibare Ivuga Ibihereranye n’Abize Muri Iryo Shuri
Imibare Ivuga Ibihereranye n’Abize Muri Iryo Shuri
Umubare w’ibihugu bakomokamo: 10
Umubare w’ibihugu boherejwemo: 19
Umubare w’abanyeshuri: 48
Umubare w’abagabo n’abagore bashakanye: 24
Mwayeni y’imyaka yabo: 33
Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 16
Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Abize mu Ishuri rya 106 rya Watchtower Bible rya Galeedi
Mu rutonde rukurikira, imibare igaragaza imirongo yatanzwe uhereye imbere ugana inyuma, n’amazina yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo
(1) Deakin, D.; Puopolo, M.; Laguna, M.; Davault, S.; Dominguez, E.; Burke, J. (2) Gauter, S.; Vazquez, W.; Seabrook, A.; Mosca, A.; Helly, L.; Breward, L. (3) Brandon, T.; Olivares, N.; Coleman, D.; Scott, V.; Petersen, L.; McLeod, K. (4) McLeod, J.; Thompson, J.; Luberisse, F.; Speta, B.; Lehtimäki, M.; Laguna, J. (5) Gauter, U.; Dominguez, R.; Helly, F.; Smith, M.; Beyer, D.; Mosca, A. (6) Scott, K.; Seabrook, V.; Speta, R.; Coleman, R.; Breward, L.; Davault, W. (7) Smith, D.; Lehtimäki, T.; Petersen, P.; Thompson, G.; Vazquez, R.; Beyer, A. (8) Luberisse, M.; Deakin, C.; Brandon, D.; Puopolo, D.; Olivares, O.; Burke, S.