ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/2 pp. 14-18
  • “Umwuka n’umugeni bakomeza kuvuga bati ‘ngwino!’”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Umwuka n’umugeni bakomeza kuvuga bati ‘ngwino!’”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Itumira kuri bose
  • “Umugeni” aravuga ati “ngwino!”
  • “Uwumva wese navuge ati ‘ngwino!’”
  • “Umwuka” uravuga uti “ngwino!”
  • “Bakomeza kuvuga bati ‘ngwino!’”
  • Komeza kuvuga uti “ngwino!”
  • Jya uyoborwa n’umwuka kandi ubeho uhuje no kwiyegurira Imana kwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Gahunda yihariye yo gutumirira abantu kuzaza mu Rwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • ‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’—Yesu yashakaga kuvuga iki?
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
  • Amazi adudubiza kugira ngo atange ubuzima bw’iteka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/2 pp. 14-18

“Umwuka n’umugeni bakomeza kuvuga bati ‘ngwino!’”

“Umwuka n’umugeni bakomeza kuvuga bati ‘ngwino!’ . . . Kandi ufite inyota wese naze; ushaka wese nafate amazi y’ubuzima ku buntu.”—IBYAH 22:17.

1, 2. Ni uwuhe mwanya inyungu z’Ubwami zagombye kugira mu mibereho yacu, kandi se kuki ushubije utyo?

NI UWUHE mwanya inyungu z’Ubwami zagombye kugira mu buzima bwawe? Yesu yateye abigishwa be inkunga yo ‘gukomeza gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana,’ abizeza ko nibabigenza batyo, Imana yari kubaha ibyo bari gukenera (Mat 6:25-33). Yagereranyije Ubwami bw’Imana n’isaro ry’agaciro kenshi umucuruzi yabonye, akagenda agahita ‘agurisha ibintu byose yari atunze maze akarigura’ (Mat 13:45, 46). Ese ntitwagombye guha agaciro kenshi umurimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa?

2 Nk’uko twabibonye mu bice bibiri bibanza, kuvuga dushize amanga no gukoresha neza Ijambo ry’Imana mu murimo wo kubwiriza, bigaragaza ko tuyoborwa n’umwuka w’Imana. Nanone kandi, uwo mwuka w’Imana ugira uruhare runini mu gutuma tubwiriza Ubwami bw’Imana buri gihe. Reka turebe uko bigenda.

Itumira kuri bose

3. Ni ayahe mazi abantu bose batumirirwa ‘kuza’ guhabwa?

3 Umwuka wera wagiye utumira abantu bose. (Soma mu Byahishuwe 22:17.) Iryo tumira risaba umuntu ‘kuza’ maze akanywa ku mazi meza y’ubundi bwoko, agashira inyota. Si amazi asanzwe agizwe n’ibice bibiri byo mu rwego rwa shimi (ogisijeni na idorojeni). Nubwo amazi asanzwe ari ingenzi kugira ngo ku isi habe ubuzima, Yesu yatekerezaga ku mazi y’ubundi bwoko igihe yavuganaga n’Umusamariyakazi, akamubwira ati “umuntu wese unywa ku mazi nzamuha ntazagira inyota ukundi, ahubwo amazi nzamuha azaba isoko y’amazi idudubiza muri we, kugira ngo itange ubuzima bw’iteka” (Yoh 4:14). Ayo mazi adasanzwe abantu batumirirwa kunywa, atanga ubuzima bw’iteka.

4. Kuki byabaye ngombwa ko abantu bakenera amazi y’ubuzima, kandi se ayo mazi agereranya iki?

4 Igihe umuntu wa mbere ari we Adamu yifatanyaga n’umugore we Eva mu kugomera Yehova Imana yabaremye, byabaye ngombwa ko ayo mazi akenerwa (Itang 2:16, 17; 3:1-6). Umugabo n’umugore we ba mbere bahise birukanwa mu busitani babagamo kugira ngo Adamu “atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy’ubugingo, akarya akarama iteka ryose” (Itang 3:22). Nyuma yaho, umubyeyi wacu ari we Adamu yatumye abantu bose bagerwaho n’urupfu (Rom 5:12). Amazi y’ubuzima agereranya uburyo bwose Imana yateganyirije abantu bayumvira kugira ngo ibavane mu cyaha no mu rupfu, maze itume bagira ubuzima butunganye iteka ryose ku isi izahinduka paradizo. Ikintu cy’ingenzi gituma ibyo bintu Imana yateganyije bishoboka, ni igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo.—Mat 20:28; Yoh 3:16; 1 Yoh 4:9, 10.

5. Ni nde utanga itumira ryo kuza ‘gufata amazi y’ubuzima ku buntu’? Sobanura.

5 Ni nde utanga itumira ryo kuza ‘gufata amazi y’ubuzima ku buntu’? Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, abantu nibamara kubona mu buryo bwuzuye ibintu byose Imana yabateganyirije binyuze kuri Yesu, bizitwa “uruzi rw’amazi y’ubuzima arabagirana nk’isarabwayi.” Ayo mazi y’urwo ruzi agaragara “atemba aturutse ku ntebe y’ubwami y’Imana n’iy’Umwana w’intama” (Ibyah 22:1). Yehova ni we watanze ubuzima. Ku bw’ibyo, ni we soko y’amazi arimo ibyangombwa byose bituma ubuzima bushoboka (Zab 36:10). Ni we utanga ayo mazi binyuze ku “Mwana w’intama,” ari we Yesu Kristo (Yoh 1:29). Urwo ruzi rw’ikigereranyo, ni uburyo Yehova azakoresha akuraho imibabaro yose igera ku bantu yatewe no kuba Adamu atarumviye. Ni koko, Yehova Imana ni we utanga itumira rigira riti “ngwino.”

6. Ni ryari “uruzi rw’amazi y’ubuzima” rwatangiye gutemba?

6 Nubwo “uruzi rw’amazi y’ubuzima” ruzatemba mu buryo bwuzuye mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, ayo mazi yatangiye gutemba ku “munsi w’Umwami,” watangiranye n’iyimikwa ry’“Umwana w’intama” mu ijuru mu mwaka wa 1914 (Ibyah 1:10). Ku bw’ibyo, hari ibintu bimwe na bimwe byateganyirijwe ubuzima biboneka n’ubu. Muri byo hakubiyemo Ijambo ry’Imana Bibiliya, kubera ko ubutumwa bwaryo buvugwaho ko ari “amazi” (Efe 5:26). Abantu bose batumirirwa kuza gufata “amazi y’ubuzima” binyuriye mu kumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami no gukora ibihuje na bwo. Ariko se mu by’ukuri, ni nde utumira abantu muri iki gihe cy’umunsi w’Umwami?

“Umugeni” aravuga ati “ngwino!”

7. Ni ba nde babaye aba mbere mu gutanga itumira rigira riti “ngwino” ku “munsi w’Umwami,” kandi se batumira ba nde?

7 Abagize itsinda ry’umugeni, ari bo Bakristo basutsweho umwuka, ni bo ba mbere bavuga bati “ngwino.” Batumira ba nde? Batumira abantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose nyuma y’‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.’—Soma mu Byahishuwe 16:14, 16.

8. Ni iki kigaragaza ko kuva mu mwaka wa 1918, Abakristo basutsweho umwuka bakomeje gutanga itumira riva kuri Yehova?

8 Kuva mu mwaka wa 1918, abigishwa ba Kristo basutsweho umwuka bakomeje gutumira. Muri uwo mwaka disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa,” yatangaga ibyiringiro by’uko nyuma y’intambara ya Harimagedoni, abantu benshi bazaba ku isi izahinduka paradizo. Disikuru yatangiwe mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya ryabereye i Cedar Point muri leta ya Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 1922, yateraga abari bateze amatwi inkunga yo ‘gutangaza Umwami n’ubwami bwe.’ Iryo tangazo ryafashije abasigaye bo mu itsinda ry’umugeni kwihatira gutumira abantu benshi kurushaho. Mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe mu mwaka wa 1929, harimo ingingo yagiraga iti “Itumira rirangwa n’ubugwaneza.” Iyo ngingo yari ifite umurongo w’ifatizo wo mu Byahishuwe 22:17. Hari aho yagiraga iti “abagize itsinda ry’abasigaye bizerwa bifatanyije n’[Isumbabyose] mu gutumira mu buryo burangwa n’ubugwaneza bavuga bati ‘ngwino.’ Ubu butumwa bugomba gutangarizwa abantu bose bifuza kuba abakiranutsi no kumenya ukuri, kandi bugomba gutangazwa ubu.” Kugeza n’uyu munsi, itsinda ry’umugeni rikomeje gutumira abantu.

“Uwumva wese navuge ati ‘ngwino!’”

9, 10. Ni gute abumvise itumira na bo basabwa kuvuga bati “ngwino”?

9 Bite se ku bantu bumva itumira rigira riti “ngwino”? Na bo batumirirwa kuvuga bati “ngwino!” Urugero, mu Munara w’Umurinzi wo itariki ya 1 Kanama 1932, ku ipaji ya 232, hagiraga hati “abasutsweho umwuka baratera abantu bose babishaka inkunga yo kugira uruhare mu gutangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami. Si ngombwa ko Umwami abasukaho umwuka kugira ngo batangaze ubutumwa bwe. Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova baterwa inkunga no kumenya ko bemerewe kugeza ku bantu amazi atanga ubuzima. Ibyo bishobora kuzatuma abo bantu barokoka kuri Harimagedoni, maze bakabona ubuzima bw’iteka ku isi.”

10 Igihe Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1934, ku ipaji ya 249 wavugaga ibihereranye n’uko abari kwitabira ubutumwa bari kuzahabwa inshingano yo kuvuga bati “ngwino,” waravuze uti “abagize itsinda rya Yonadabu bagomba gukorana n’abagereranywa na Yehu, ni ukuvuga abasutsweho umwuka, bagatangaza ubutumwa bw’ubwami nubwo atari Abahamya ba Yehova basutsweho umwuka.” Mu mwaka wa 1935, “imbaga y’abantu benshi” ivugwa mu Byahishuwe 7:9-17, yaramenyekanye. Ibyo byatumye abantu bashishikarira gutanga itumira riva ku Mana mu rugero rwagutse. Kuva icyo gihe, umubare w’abagize imbaga y’abantu benshi basenga Yehova wakomeje kwiyongera, ku buryo ubu abantu basaga miriyoni ndwi bitabiriye ubwo butumire. Bamaze kumva ubwo butumwa bakabwishimira, biyeguriye Imana, barabatizwa, maze bifatanya n’itsinda ry’umugeni mu gutumira abandi bantu ngo baze ‘bafate amazi y’ubuzima ku buntu.’

“Umwuka” uravuga uti “ngwino!”

11. Ni gute umwuka wera wagize uruhare mu murimo wo kubwiriza mu kinyejana cya mbere?

11 Igihe Yesu yabwirizaga mu isinagogi y’i Nazareti, yarambuye umuzingo w’umuhanuzi Yesaya, maze arasoma ati “umwuka wa Yehova uri kuri jye, kuko yantoranyirije gutangariza abakene ubutumwa bwiza, yantumye gutangariza imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumuwe, no kubohora abashenjaguwe, no kubwiriza umwaka wo kwemerwamo na Yehova.” Hanyuma Yesu yiyerekejeho ayo magambo agira ati “uyu munsi, ibi byanditswe mumaze kumva birashohojwe” (Luka 4:17-21). Mbere y’uko Yesu ajya mu ijuru, yabwiye abigishwa be ati ‘muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya kugera mu turere twa kure cyane tw’isi’ (Ibyak 1:8). Mu kinyejana cya mbere, umwuka wera wagize uruhare rukomeye mu murimo wo kubwiriza.

12. Umwuka wera ugira uruhe ruhare mu murimo wo gutumira muri iki gihe?

12 Muri iki gihe, ni gute umwuka wera w’Imana ugira uruhare mu gutumira abantu? Yehova ni we umwuka wera uturukaho. Akoresha umwuka we kugira ngo akingure imitima n’ubwenge by’abagize itsinda ry’umugeni, maze bagasobanukirwa Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya. Umwuka wera wabashishikarije gukomeza gutumira abafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri paradizo ku isi no kubasobanurira ukuri ko mu Byanditswe. Bite se ku bantu bemera iryo tumira bakaba abigishwa ba Yesu Kristo, maze na bo bakageza itumira ku bandi basigaye? Abo na bo umwuka wera urabafasha. Kubera ko babatizwa mu ‘izina ry’umwuka wera,’ bakora ibihuje n’ubuyobozi utanga, kandi bakawishingikirizaho (Mat 28:19). Nanone tekereza ku butumwa bubwirizwa n’abasutsweho umwuka hamwe n’abagize imbaga y’abantu benshi badasiba kwiyongera. Ubwo butumwa buva muri Bibiliya, ari cyo gitabo cyanditswe n’abantu bari bayobowe n’umwuka w’Imana. Ku bw’ibyo, itumira rigera ku bantu binyuze ku mwuka wera. Mu by’ukuri, tuyoborwa n’uwo mwuka. Ni gute ibyo byagombye gutuma turushaho kugira uruhare mu murimo wo gutumira?

“Bakomeza kuvuga bati ‘ngwino!’”

13. Amagambo avuga ngo “umwuka n’umugeni bakomeza kuvuga bati ‘ngwino!’” yumvikanisha iki?

13 “Umwuka n’umugeni bakomeza kuvuga bati ‘ngwino!’” Ibyo byumvikanisha ko Imana ihora itumira. Byifashe bite se ku bantu bumva iryo tumira kandi bakaryemera? Na bo baravuga bati “ngwino!” Imbaga y’abantu benshi basenga Imana by’ukuri ivugwaho kuba ‘ikorera Yehova umurimo wera ku manywa na nijoro mu rusengero rwe’ (Ibyah 7:9, 15). Ni mu buhe buryo abo bantu bakorera Yehova umurimo wera “ku manywa na nijoro.” (Soma muri Luka 2:36, 37; mu Byakozwe 20:31; mu 2 Abatesalonike 3:8.) Urugero rwatanzwe n’umuhanuzikazi Ana hamwe n’urw’intumwa Pawulo, zigaragaza ko amagambo “ku manywa na nijoro” yumvikanisha igitekerezo cyo gukora umurimo buri gihe ubigiranye umwete.

14, 15. Daniyeli yagaragaje ate akamaro ko gusenga buri gihe?

14 Umuhanuzi Daniyeli na we yagaragaje akamaro ko gusenga Imana buri gihe. (Soma muri Daniyeli 6:5-11, 17.) Ntiyigeze ahindura uko yari asanzwe asenga, ni ukuvuga akamenyero yari afite ko gusenga Imana ‘gatatu mu munsi nk’uko yari asanzwe agenza,’ ngo wenda ahindure iyo gahunda mu gihe cy’ukwezi kumwe. Yakomeje gahunda ye yo gusenga nubwo kubikora byari guhanishwa gushyirwa mu rwobo rw’intare. Mbega ukuntu ibyo yakoze byagaragarije ababibonaga ko kuri we ikintu cy’ingenzi cyari ugusenga Yehova buri gihe!—Mat 5:16.

15 Nyuma y’ijoro ryose Daniyeli yamaze mu rwobo rw’intare, umwami ubwe yagiye kumureba, maze ahamagara n’ijwi rirenga ati “yewe Daniyeli mugaragu w’Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare?” Daniyeli yahise amusubiza ati “nyagasani uhoraho, Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y’intare, nta cyo zantwaye kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe nyagasani, nta cyo nagucumuyeho.” Yehova yahaye Daniyeli imigisha kubera ko ‘yamukoreraga iteka.’—Dan 6:20-23.

16. Urugero rwa Daniyeli rwagombye gutuma twibaza ibihe bibazo ku bihererenye n’uburyo twifatanya mu murimo wo kubwiriza?

16 Daniyeli yari yiteguye gupfa aho kureka akamenyero yari afite ko gusenga Yehova. Natwe se ni uko bimeze? Ni ibihe bintu twigomwa cyangwa twiteguye kwigomwa kugira ngo dutangaze ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana buri gihe? Koko rero, ntitwagombye gutuma ukwezi guhita tutabwiye abandi ibihereranye na Yehova. Ese niba bishoboka, ntitwagombye gukora uko dushoboye icyumweru ntigishire tutifatanyije mu murimo wo kubwiriza? Nubwo ubuzima bwacu bwaba butatwemerera kubwiriza igihe kinini, dushobora kubwiriza iminota 15 gusa mu kwezi, maze tukayitangaho raporo. Kuki twabigenza dutyo? Ni ukubera ko twifuza kwifatanya n’umwuka n’umugeni mu gukomeza gutumira tuvuga tuti “ngwino!” Koko rero, twifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo tube ababwiriza b’Ubwami bakora umurimo buri gihe.

17. Ni ubuhe buryo bwo kugeza ku bantu itumira riva kuri Yehova butagombye kuducika?

17 Twagombye gushaka uko twageza itumira riva kuri Yehova ku bandi uko tubonye uburyo, atari mu gihe gusa twageneye umurimo wo kubwiriza. Dufite igikundiro kitagereranywa cyo gutumira abafite inyota ‘bakaza gufata amazi y’ubuzima ku buntu’ n’ikindi gihe, urugero nko mu gihe twagiye guhaha, turi ku rugendo, mu kiruhuko, ku kazi cyangwa tugiye ku ishuri. Nubwo abayobozi bahagarika umurimo wo kubwiriza, dukomeza kuwukora mu ibanga, wenda ntitubwirize kuri buri rugo, ahubwo tukarushaho kubwiriza mu buryo bufatiweho.

Komeza kuvuga uti “ngwino!”

18, 19. Wagaragaza ute ko uha agaciro inshingano ihebuje ufite yo kuba umukozi ukorana n’Imana?

18 Mu gihe cy’imyaka isaga mirongo cyenda, umwuka n’umugeni bakomeje kubwira umuntu wese ufite inyota y’amazi y’ubuzima bati “ngwino!” Ese waba waremeye itumira ryabo rishishikaje? Ubwo rero, uraterwa inkunga yo kurigeza ku bandi.

19 Ntituzi igihe itumira riva kuri Yehova rizamara rigezwa ku bantu, ariko iyo twemeye iryo tumira kandi natwe tukavuga tuti “ngwino,” tuba tubaye abakozi bakorana n’Imana (1 Kor 3:6, 9). Mbega inshingano ishimishije! Nimucyo tugaragaze ko duha agaciro iyo nshingano, maze “buri gihe tujye dutambira Imana igitambo cy’ishimwe” tubwiriza buri gihe (Heb 13:15). Nimucyo twe abafite ibyiringiro byo kuba ku isi hamwe n’abagize itsinda ry’umugeni, dukomeze kuvuga tuti “ngwino!” Mbega ukuntu byaba byiza abantu benshi baje ‘gufata amazi y’ubuzima ku buntu’!

Ni iki wamenye?

• Itumira rigira riti “ngwino” rihabwa ba nde?

• Kuki twavuga ko itumira rigira riti “ngwino” rituruka kuri Yehova?

• Ni uruhe ruhare umwuka wera ugira mu gutanga itumira rigira riti “ngwino”?

• Kuki twagombye kwihatira kubwiriza buri gihe?

[Imbonerahamwe/​Amafoto yo ku ipaji ya 16]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Komeza kuvuga uti “ngwino!”

1914

Ababwiriza 5.100

1918

Abantu benshi bazaba muri paradizo ku isi

1922

“Nimutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe!”

1932

Itumira rigira riti “ngwino!” ryagejejwe no ku batarasutsweho umwuka

1935

“Imbaga y’abantu benshi” yaramenyekanye

2009

Abasigaye bizerwa baravuga bati “ngwino!”

1929

Abagize itsinda rigereranywa na Yonadabu batumirirwa kubwiriza

1934

Ababwiriza 7.313.173

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze