Ese wagombye kuba inyangamugayo buri gihe?
NTA muntu utaba inyangamugayo mu bihe bimwe na bimwe, kandi hari abantu benshi bagerageza kuba inyangamugayo hafi buri gihe. Ariko se ni bangahe uzi bihatira kuba inyangamugayo buri gihe?
Muri iki gihe, usanga mu bantu b’ingeri zitandukanye harimo abatari inyangamugayo. Ariko kandi, uko Imana ibona ibyo kuba inyangamugayo birazwi neza. Urugero, abantu benshi bazi itegeko rivuga riti “ntukibe” (Kuva 20:15). Nyamara kandi, abenshi bumva ko hari igihe kwiba cyangwa guhemuka mu bundi buryo biba byemewe. Reka turebe uburyo butatu bwo kwiba, abantu bumva ko nta cyo butwaye.
Ese iyo umuntu ari umukene aba yemerewe kwiba?
Hari umutegetsi w’Umuroma wigeze kuvuga ati “ubukene ni bwo muzi w’ibibi byose.” Umuntu ukennye ashobora kumva ko afite uburenganzira bwo kwiba, kandi koko n’abamureba bakabyemera. Ariko se ni iki Yesu yavuze kuri icyo kibazo? Yishyiraga mu mwanya w’ababaga bafite ibyo bakeneye, ‘akumva abagiriye impuhwe’ (Matayo 9:36). Ariko kandi, nta na rimwe yigeze avuga ko kwiba hari igihe biba byemewe. None se ubwo umukene yabigenza ate?
Imana igirira impuhwe abantu bihatira kuyumvira, kandi iyo bagize icyo bakora ibaha imigisha bakabona ibyo bakeneye (Zaburi 37:25). Bibiliya itanga isezerano rigira riti “Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n’inzara, ariko ahakanira abanyabyaha ibyo bararikira” (Imigani 10:3). Ese koko umukene ashobora kwiringira ko ayo magambo ari ukuri? Uwitwa Victorine abyemera adashidikanya.
Victorine ni umupfakazi ufite abana batanu b’abanyeshuri, kandi birumvikana ko kubabonera ibibatunga bitamworohera. Aba mu gihugu kiri mu nzira y’amajyambere, aho leta idakunze gutanga imfashanyo. Akunze gukorera hanze, ku buryo kwiba byamworohera. Icyakora, Victorine we ntajya agira agatima ko kwiba. Aho kugira ngo yibe, atembereza ibicuruzwa mu mihanda kugira ngo abone ibyo akeneye. Ni iki gituma akomeza kuba inyangamugayo?
Yaravuze ati “mbere na mbere nemera ko Imana ari inyangamugayo kandi ko ninkomeza kuyigana itazantenguha. Icya kabiri, ni uko ngomba guha abana banjye urugero rwiza kugira ngo na bo bazabe inyangamugayo.”
Ese kugira iyo myifatire hari icyo byamumariye? Yaravuze ati “dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Yego hari igihe byabaga ngombwa ko nitabaza incuti, wenda nk’igihe nabaga nkeneye amafaranga yo kwivuza mu buryo butunguranye, ariko buri gihe nagiye mbona ibyo nabaga nkeneye. Ibyo byose biterwa nuko incuti zanjye ziba zizeye ko nzibwiza ukuri mu gihe nzimenyesha uko mbayeho. Ziba zizi neza ko ntashaka ibya mirenge.
“Abana banjye na bo bitoje kuba inyangamugayo. Umuturanyi wanjye aherutse kubona ibiceri ku meza iwanjye, maze ambaza niba ntatinya ko abana banjye babyiba. Igihe namubwiraga ko abana banjye badashobora kubikora, kubyemera byaramugoye. Yahise ashaka uko yabagerageza ngo arebe ko batiba, ariko abikora ntabizi. Yasize ibiceri bibiri by’ijana mu nzu yacu nta wumureba, abisiga aho abana bashoboraga guhita babibona. Bukeye bwaho, yaragarutse maze atangazwa no kubona bya biceri bigihari. Kugira abana b’inyangamugayo birashimisha cyane kuruta kugira ubutunzi bwinshi.”
“Buri wese arabikora”
Ubujura bwo ku kazi burogeye. Ibyo bituma abenshi bavuga bati “ubundi se ko buri wese abikora, kuki jye ntabikora?” Nyamara, Bibiliya iravuga iti “ntugakurikize benshi gukora ibyaha, kandi nutangwa ho umugabo ntukajye iyo abenshi bagiye ngo utume baca urubanza nabi” (Kuva 23:2). Victoire yashyize iyo nama mu bikorwa. Ese hari icyo byamumariye?
Igihe Victoire yari afite imyaka 19, yabonye akazi mu ruganda rukora amamesa. Bidatinze, yabonye ko abagore 40 bakoranaga bibaga imbuto z’imikindo mu ruganda bakazisohokana mu bitebo. Mu mpera z’icyumweru, bagurishaga izo mbuto bakazivanamo amafaranga ahwanye n’umushahara w’iminsi itatu cyangwa ine. Victoire yaravuze ati “mu by’ukuri, buri wese yarabikoraga. Bari biteze ko mera nka bo, ariko narabyanze mbabwira ko niyemeje kuba inyangamugayo. Baransekaga bakambwira ko nihombya.
“Reka rero umunsi umwe tuzasohoke mu ruganda dutashye, maze umuyobozi agire atya abe araje. Yasatse mu gitebo cya buri wese, maze asangamo imbuto z’imikindo, uretse mu cyanjye gusa. Abafashwe bose basabwe guhitamo hagati yo kwirukanwa cyangwa bakamara ibyumweru bibiri bakora badahembwa. Mu gihe cy’ibyo byumweru bibiri, noneho ba bagore babonye ko nta cyo nahombye.”
“Gutoragura si ukwiba”
Wumva umeze ute iyo ubonye ikintu cy’agaciro undi muntu yataye? Abenshi bahita bumva ko icyo kintu kibaye icyabo, ku buryo ubabwiye ibyo kugisubiza mwabipfa. Abo bantu bumva ko ‘gutoragura atari ukwiba.’ Bamwe bashobora kumva nta kibi bakoze. Baba bumva ko n’ubundi nyir’icyo kintu yarangije kumva ko cyatakaye. Abandi bo bavuga ko badashinzwe gushakisha nyiracyo, dore ko ibyo binasaba imihati myinshi.
Ariko se Imana yo ibibona ite? Mu Gutegeka kwa Kabiri 22:1-3, hagaragaza ko iyo umuntu yatoraguraga ikintu atagombaga kukigira icye, ko ahubwo yagombaga kukibika ‘akagezaho [nyiracyo] azagishakira akakimuha.’ Iyo uwagitoraguye atamenyeshaga abandi ko hari icyo yatoraguye, yashoboraga kwitwa umujura (Kuva 22:8). Ese iryo hame riracyatureba no muri iki gihe? Christine ntabishidikanyaho.
Christine ni umuyobozi w’ishuri ryigenga. Umunsi umwe ari ku wa Gatatu, yagiye gufata umushahara we w’ukwezi. Nk’uko bimenyerewe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, yapfunyitse izo noti maze azishyira mu ishakoshi vuba vuba. Hanyuma yuriye ipikipiki maze arihuta ajya mu materaniro. Agezeyo yashakishije mu ishakoshi ibiceri byo kwishyura umumotari. Ariko kubera ko hatabonaga, cya gipfunyika cy’inoti cyagize gitya gitakara hasi ntiyabimenya.
Hashize akanya, umusore w’imyaka 19 witwa Blaise utarabaga muri ako karere, yanyuze muri ako kayira. Yari afite gahunda yo guhurira n’incuti ye muri ayo materaniro Christine yari yagiyemo. Yabonye cya gipfunyika cy’inoti maze agishyira mu mufuka. Amateraniro arangiye yabwiye incuti ye ko hari ikintu yari yatoraguye hanze, kandi ko umuntu wese wari kuba yagize icyo ata yari kumuterefona akabimubwira.
Christine ageze mu rugo nimugoroba yabaye nk’ukubiswe n’inkuba, amaze kubona ko yataye umushahara we w’ukwezi kose. Hashize icyumweru, yabibwiye incuti ye Josephine maze imubwira ko hari umushyitsi wari waje muri ya materaniro wari watoraguye ikintu. Christine yaterefonnye Blaise maze amubwira umubare w’amafaranga yari yataye. Yarishimye cyane igihe Blaise yamusubizaga ayo mafaranga. Ariko se Blaise we yabivuzeho iki? Yari amaranye ayo mafaranga icyumweru cyose, ariko yaravuze ati “ibyishimo nagize maze gusubiza amafaranga nyirayo, biruta ibyo nari kugira iyo nyagumana.”
Impamvu bihatira kuba inyangamugayo buri gihe
Victorine, Victoire na Blaise baba mu duce dutandukanye kandi ntibaziranye. Icyakora hari ikintu bahuriyeho. Ni Abahamya ba Yehova babaho bakurikiza ibyo Bibiliya yigisha ku birebana no kuba inyangamugayo. Bategereje ko Imana isohoza isezerano ryayo ryerekeye isi nshya. Bibiliya igira iti “nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.” Abantu bose bazabaho icyo gihe bazaba ari abakiranutsi, ni ukuvuga inyangamugayo.—2 Petero 3:13.
Victorine nta cyizere afite cy’uko umutungo we uziyongera mbere y’uko Imana ihindura ibintu. Ariko kandi, arakize mu buryo bw’umwuka, ibyo bikaba bidashobora kugurwa amafaranga. Abana be ni inyangamugayo kandi bafite imyifatire myiza. Ku Cyumweru, bishimira kubwira abaturanyi babo iby’ineza y’Imana kandi bakabasobanurira uko izahaza ibyifuzo by’‘abayitakira mu by’ukuri bose,’ kandi ko izarinda ‘abayikunda bose.’—Zaburi 145:7, 18, 20.
Victoire yaje kureka akazi yari afite muri rwa ruganda rukora amamesa. Yatangiye kwikorera ku giti cye akajya acuruza ifu y’ubugari mu isoko. Kuba ari inyangamugayo bituma abona abakiriya benshi. Yaje kugabanya igihe yamaraga acuruza, maze yongera igihe amara ageza kuri bagenzi be ibyiringiro byo kuba mu isi itarimo ubuhemu. Nyuma yaho yarashatse, kandi ubu we n’umugabo we ni ababwirizabutumwa b’igihe cyose.
Christine yari yataye amafaranga ye imbere y’Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Nta bantu benshi Blaise yari azi mu bari bagiye mu materaniro, ariko yari azi neza ko ari abavandimwe be na bashiki be b’Abakristo, bihatira kuba inyangamugayo buri gihe.
Ni abantu bangahe uzi bihatira guhora ari inyangamugayo? Ngaho tekereza uri kumwe n’abantu 50, 100 cyangwa 200 b’inyangamugayo. Ibyo ni byo byishimo Abahamya ba Yehova baba bafite iyo bari mu Mazu y’Ubwami yabo. Kuki utahigerera ngo umenyane na bo?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 12]
“Kugira abana b’inyangamugayo birashimisha cyane kuruta kugira ubutunzi bwinshi.”—BYAVUZWE NA VICTORINE
[Agasanduku ko ku ipaji ya 14]
Ese mu Migani 6:30 hemerera abantu kwiba?
Mu Migani 6:30 hagira hati “abantu ntibagaya umujura wibishijwe n’inzara.” Ese ayo magambo agaragaza ko kwiba byemewe? Oya rwose. Amagambo akikije uwo murongo, agaragaza ko Imana iba ikibona ko uwo mujura akwiriye kuryozwa amakosa ye. Umurongo ukurikiraho ugira uti “ariko iyo afashwe abiriha karindwi, agatanga ibyo afite mu rugo rwe byose” (Imigani 6:31). Nubwo umujura wiba abitewe n’inzara ashobora kutagawa nk’uwiba abitewe n’umururumba cyangwa agamije kugirira nabi mugenzi we, ni hahandi aba agomba ‘kuriha’ cyangwa kwishyura ibyo yibye. Abantu bashaka kwemerwa n’Imana bagombye kwirinda kwiba, uko imimerere barimo yaba imeze kose.