Ese wari ubizi?
Kuki Yesu yavuze ko “nta wushyira divayi nshya mu mifuka y’uruhu ishaje”?
▪ Mu bihe bya Bibiliya, byari bimenyerewe ko babika divayi mu mpu (Yosuwa 9:13). Imifuka y’impu yabaga ikozwe mu mpu z’amatungo, urugero nk’umwana w’ihene cyangwa ihene ikuze. Kugira ngo bakore uwo mufuka, bafataga itungo, bakarica umutwe n’amaguru, maze bakarivanaho uruhu bitonze batiriwe babaga ku nda. Hanyuma uruhu bararukanaga, maze bagafatanya ahari imyenge hose uretse mu ijosi cyangwa ku kuguru, kugira ngo abe ari ho bajya banywesha. Aho banyweshaga hashoboraga gupfundikizwa umufuniko, cyangwa bakahazirika umugozi.
Nyuma y’igihe, uruhu rwarakomeraga rukagera ubwo rutagikweduka. Ku bw’ibyo, imifuka y’impu ishaje ntiyabaga ikwiriye gushyirwamo divayi nshya, kuko iyo divayi yabaga itarashya neza. Iyo iyo divayi yabaga itarashya neza maze bakayishyira mu mufuka w’uruhu ushaje, yashoboraga gutuma uwo mufuka uturika cyangwa ugacika bitewe n’uko wabaga udakweguka. Ku rundi ruhande, impu nshya zo zabaga zishobora gukweguka ku buryo divayi nshya yabaga igikomeza gushya, nta cyo yashoboraga kuzitwara. Ubwo rero, Yesu yavuze ibintu abantu bo mu gihe cye bari bazi. Yerekezaga ku ngaruka zari kubaho iyo hagira ushyira divayi nshya mu mifuka y’impu ishaje. Icyo gihe “iyo divayi nshya yaturitsa imifuka maze divayi ikameneka, n’iyo mifuka ikangirika. Ahubwo divayi nshya igomba gushyirwa mu mifuka y’uruhu mishya.”—Luka 5:37, 38.
“Abicanyi” bavugwa mu nkuru ivuga ibya Pawulo igihe yafatwaga n’Abaroma, bari bantu ki?
▪ Igitabo cy’Ibyakozwe kigaragaza ko igihe havukaga imivurungano mu rusengero rw’i Yerusalemu, umukuru w’abasirikare w’Umuroma yafashe intumwa Pawulo akamufunga, yibwira ko yari umuyobozi w’agatsiko kari karigometse kari kagizwe n’“abicanyi ibihumbi bine” (Ibyakozwe 21:30-38). Abo bicanyi bari bantu ki?
Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “abicanyi,” rikomoka ku ijambo ry’Ikilatini sicarii risobanura “abantu bitwaza intwaro.” Umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya mbere witwa Flavius Josèphe, yavuze ko abo bicanyi bari agatsiko k’Abayahudi b’abafana bakundaga igihugu by’agakabyo, bakanga Abaroma urunuka kandi bakica abantu mu gihe cy’imivurungano ya politiki.
Josèphe yavuze ko abo bicanyi “bicaga abantu ku manywa y’ihangu, kandi bakabicira mu mugi rwagati. Akenshi ibyo babikoraga mu gihe cy’iminsi mikuru, aho bivangaga mu mbaga y’abantu, maze bakica abanzi babo bakoresheje intwaro babaga bahishe mu myenda yabo.” Iyo abo bicaga bikubitaga hasi, abo bicanyi barajijishaga bakigira nk’aho babajwe n’ibibaye, bityo ntihagire ubakeka. Josèphe yongeyeho ko abo bicanyi baje kugira uruhare rukomeye mu myivumbagatanyo yabaye igihe Abayahudi bigomekaga ku Baroma, hagati y’umwaka wa 66 n’uwa 70. Ni yo mpamvu uwo mukuru w’abasirikare w’Umuroma yari ahangayikishijwe no gufata uwo muntu wakekwagaho kuba umuyobozi w’ako gatsiko.
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Umufuka w’uruhu ushaje
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Igishushanyo kiriho umwicanyi