Yesu Kristo—Icyo inyigisho ze zamariye abantu
“Mu by’ukuri, gihamya yagaragaje ko [Yesu] w’i Kaperinawumu yari umunyabwenge, ni ukuntu yakomeje kwigarurira imitima y’abantu n’ubwenge bwabo.”a—BYAVUZWE N’UMWANDITSI WITWA GREGG EASTERBROOK.
AMAGAMBO agira imbaraga. Iyo amagambo atoranyijwe neza, ashobora gukora abantu ku mutima bigatuma bagira icyo bakora. Nanone ashobora gutuma bagira ibyiringiro, kandi bagahindura imibereho yabo. Nta muntu n’umwe wigeze avuga amagambo afite imbaraga aruta ayo Yesu Kristo yavuze. Umwe mu bantu bumvise Yesu atanga ikibwiriza cye kizwi cyane, yaje kwandika ati “Yesu amaze kuvuga ayo magambo, abantu batangazwa n’uburyo bwe bwo kwigisha.”—Matayo 7:28.
No muri iki gihe, abantu bo ku isi yose bazi inyinshi mu nyigisho za Yesu. Reka dusuzume zimwe muri zo zifite byinshi zisobanura.
“Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.”—Matayo 6:24.
“Ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”—Matayo 7:12.
“Ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”—Matayo 22:21.
“Gutanga bihesha ibyishimo byinshi kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.
Ariko kandi, Yesu yakoze ibirenze ibyo kwigisha inyigisho zitazibagirana. Ubutumwa yabwirizaga bwari bufite imbaraga kubera ko butubwira ukuri ku byerekeye Imana, bukigisha abantu uko bagira intego mu buzima, kandi bukerekana neza ko Ubwami bw’Imana ari bwo muti rukumbi w’ibibazo by’abantu. Mu gihe turi bube dusuzuma ubwo butumwa mu ngingo zikurikira, turi bwibonere impamvu Yesu yigaruriye “imitima y’abantu [babarirwa muri za miriyoni] n’ubwenge bwabo.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kaperinawumu ni ho Yesu yabaga, hakaba hari mu ntara ya Galilaya.—Mariko 2:1.