Icyo Yesu yigishije ku birebana n’uwo ari we
“Yesu ntiyigeze ashidikanya ku birebana n’uwo yari we, aho yaturutse, impamvu yatumye aza ku isi n’uwo yari kuzaba we.”—BYAVUZWE N’UMWANDITSI WITWA HERBERT LOCKYER.
MBERE y’uko twemera inyigisho za Yesu kandi tukazizera, twagombye kubanza kugira icyo tumumenyaho. Ese mu by’ukuri Yesu yari muntu ki? Yaturutse he? Ni iyihe ntego yari afite? Ibisubizo we ubwe yitangiye dushobora kubisanga mu Mavanjiri ya Matayo, Mariko, Luka na Yohana.
Yabayeho na mbere y’uko aza ku isi. Yesu yigeze kuvuga ati “mbere y’uko Aburahamu abaho nari ndiho” (Yohana 8:58). Yesu yavutse hashize imyaka igera hafi ku 2.000 Aburahamu abayeho. Nyamara, yabayeho na mbere y’uko uwo mukurambere w’indahemuka abaho. Ubwo se icyo gihe Yesu yabaga he? Yaravuze ati “naje nturutse mu ijuru.”—Yohana 6:38.
Umwana w’Imana. Yehova afite abana benshi b’abamarayika. Ariko Yesu we arihariye. Yivugiye ko ari “Umwana w’ikinege w’Imana” (Yohana 3:18). Ibyo bisobanura ko Yesu ari we wenyine Imana yiremeye ubwayo. Imana yakoresheje uwo Mwana we w’ikinege mu kurema ibindi bintu.—Abakolosayi 1:16.
“Umwana w’umuntu.” Iryo ni ryo zina Yesu yakoresheje yiyerekezaho kurusha andi mazina yose (Matayo 8:20). Yagaragaje ko atari umumarayika wiyambitse umubiri w’abantu cyangwa ngo abe yari ikindi kiremwa cyihinduye umuntu, ahubwo yari umuntu nyamuntu. Imana yakoresheje umwuka wera, maze yimurira ubuzima bw’umwana wayo ku isi, nuko umukobwa w’isugi witwaga Mariya asama inda ye. Ibyo byatumye Yesu avuka atunganye, mbese atarangwaho icyaha.—Matayo 1:18; Luka 1:35; Yohana 8:46.
Mesiya wasezeranyijwe. Hari Umusamariyakazi wabwiye Yesu ati ‘nzi ko Mesiya ari hafi kuza.’ Yesu yaramushubije ati “jyewe uvugana nawe ndi we” (Yohana 4:25, 26). Ijambo “Mesiya,” kimwe n’ijambo “Kristo,” risobanura “Uwasutsweho umwuka.” Imana yasutse umwuka kuri Yesu cyangwa yaramutoranyije, kugira ngo asohoze inshingano yihariye mu isohozwa ry’amasezerano yayo.
Impamvu y’ibanze yamuzanye ku isi. Hari igihe Yesu yavuze ati ‘ngomba gutangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana, kuko ibyo ari byo natumwe gukora’ (Luka 4:43). Nubwo yakoze ibitangaza byinshi agafasha abari babikeneye, icyo yibandagaho cyari ukubwiriza iby’Ubwami bw’Imana. Ibyo yigishije ku birebana n’ubwo bwami, turi bubisuzume mu ngingo zikurikira.
Ubu rero, turabona ko Yesu atari umuntu usanzwe.a Nk’uko tuza kubibona, ubuzima yabayemo ari mu ijuru bwatumye ibyo yavugiye hano ku isi birushaho kugira agaciro. Ku bw’ibyo, ntitwagombye gutangazwa no kuba ubutumwa bwe bwaragize ingaruka ku mibereho y’abantu babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana na Yesu ndetse n’uruhare yagize mu mugambi w’Imana, reba igice cya 4 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.