ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/4 p. 19
  • Ese Yesu ni we marayika mukuru Mikayeli?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Yesu ni we marayika mukuru Mikayeli?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Mikayeli, umumarayika mukuru, ni nde?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Mikayeli marayika mukuru ni nde?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Yesu—Umutegetsi Ufite ‘Inkomoko mu Bihe bya Kera’ (NW)
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/4 p. 19

Ibibazo by’abasomyi . . .

Ese Yesu ni we marayika mukuru Mikayeli?

▪ Mu magambo make, igisubizo cy’icyo kibazo ni yego. Mu mico myinshi, biramenyerewe ko umuntu yitwa amazina menshi. Ibyo ni na ko bimeze ku mazina y’abantu bavugwa muri Bibiliya. Urugero, umukurambere Yakobo nanone yitwaga Isirayeli (Itangiriro 35:10). Intumwa Petero yari afite amazina atanu atandukanye ari yo Simeyoni, Simoni, Petero, Kefa na Simoni Petero (Matayo 10:2; 16:16; Yohana 1:42; Ibyakozwe 15:7, 14). Tuzi dute ko Mikayeli ari irindi zina rya Yesu? Reka dusuzume gihamya iboneka mu Byanditswe.

Izina Mikayeli riboneka incuro eshanu muri Bibiliya ryerekeza ku kiremwa cy’umwuka gifite imbaraga, kandi eshatu muri zo ziboneka mu gitabo cya Daniyeli. Muri Daniyeli 10:13, 21, hagaragaza ko hari umumarayika wari woherejwe mu butumwa maze agatabarwa na Mikayeli, witwa “umwe wo mu batware bakomeye,” n’“umutware wanyu.” Hanyuma muri Daniyeli 12:1, hagaragaza ko mu gihe cy’imperuka, “Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka.”

Ahandi hantu izina Mikayeli rigaragara, ni mu Byahishuwe 12:7, havuga ko “Mikayeli n’abamarayika be” barwanye intambara ikomeye, maze bakirukana Satani n’abadayimoni be mu ijuru.

Zirikana ko iyo mirongo imaze kuvugwa, igaragaza ko Mikayeli ari umumarayika w’intwari urwanira abagize ubwoko bw’Imana kandi akabarinda, ku buryo ageza nubwo arwanya umwanzi mukuru wa Yehova, ari we Satani.

Muri Yuda umurongo wa 9, hagaragaza ko Mikayeli ari “marayika mukuru.” Muri Bibiliya, iryo zina rya “marayika mukuru” ntirijya rikoreshwa mu bwinshi. Undi murongo wonyine uvugwamo izina marayika mukuru, ni 1 Abatesalonike 4:16 aho Pawulo avuga ibirebana na Yesu wazutse, agira ati ‘Umwami [Yesu] ubwe azamanuka avuye mu ijuru atange itegeko mu ijwi riranguruye no mu ijwi ry’umumarayika mukuru n’iry’impanda y’Imana.’ Ku bw’ibyo, uwo murongo ugaragaza ko Yesu Kristo ari marayika mukuru.

None se ubwo dukurikije ibyo tumaze kubona, ni uwuhe mwanzuro dushobora gufata? Yesu Kristo ni we marayika mukuru Mikayeli. Amazina ye yombi, ni ukuvuga Mikayeli (risobanurwa ngo “ni nde umeze nk’Imana?”) na Yesu (risobanurwa ngo “Yehova ni agakiza”), yibanda cyane ku ruhare afite rwo gufata iya mbere mu gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Mu Bafilipi 2:9, hagira hati ‘Imana yakujije [Yesu wahawe ikuzo] imushyira mu mwanya wo hejuru cyane, kandi imuha izina risumba andi mazina yose.’

Ni iby’ingenzi ko tuzirikana ko igihe Yesu yavukiraga hano ku isi, atari bwo yari atangiye kubaho. Mbere yuko Yesu avuka, Mariya yasuwe n’umumarayika wamubwiye ko yari kubyara umwana binyuze ku mwuka wera, kandi ko yari kumwita Yesu (Luka 1:31). Igihe Yesu yakoraga umurimo wo kubwiriza, akenshi yabwiraga abantu ko yabanje kubaho mbere yuko aba umuntu.—Yohana 3:13; 8:23, 58.

Ku bw’ibyo, marayika mukuru Mikayeli ni izina Yesu yari afite ataraba umuntu. Amaze kuzuka agasubira mu ijuru, yongeye kuba Mikayeli, ni ukuvuga marayika mukuru, “kugira ngo Imana Data ihabwe ikuzo.”—Abafilipi 2:11.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze