Yesu—Umutegetsi Ufite ‘Inkomoko mu Bihe bya Kera’ (NW)
UBWUZU bugenda bwiyongera mu gihe witeguye kwakira umuntu wo mu muryango mumaze igihe kirekire mutabonana. Nuko amaherezo mukaza kubonana, maze ukamuramutsa ususurutse. Ukamutega amatwi ubigiranye ubwitonzi mu gihe akubwira impamvu yatumye se amwohereza kuza kugusura. Hanyuma, bidatinze igihe cyo gusubira iwabo kikaba kirageze. Ukamusezeraho ubabaye. Igishyika wari ufite bitewe no kugenda kwe, kigabanuka mu gihe inkuru ikugezeho ivuga ko yageze imuhira amahoro.
Nyuma y’ibyo, mu gihe urimo ushakashaka mu mabaruwa yawe ya kera, ukabona inzandiko zivuga muri make ibigwi by’uwo mwene wanyu, kera cyane mbere y’uko atangira urugendo rwe aza kugusura. Ibyo izo nzandiko zikubwira, bituma ugira ubumenyi bwimbitse bushishikaje ku bihereranye n’imimerere yarerewemo, kandi bigatuma urushaho kwishimira ko yagusuye hamwe n’umurimo arimo akora muri iki gihe.
“Mu Bihe bya Kera” (NW)
Mu nyandiko za kera Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari bafite, harimo inyandiko z’umuhanuzi w’Imana Mika, zanditswe mu myaka igera hafi kuri magana arindwi mbere y’aho. Izo nyandiko zigaragaza neza neza aho Mesiya yari kuzavukira. “Wowe, Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli, akansanga, imirambagirire ye [“inkomoko ye,” NW] ni iy’iteka, uhereye kera kose.” (Mika 5:1, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Mu isohozwa ry’ayo magambo, Yesu yavukiye mu mudugudu wa Betelehemu muri Yudaya, mu mwaka ubu witwa umwaka wa 2 M.I.C. Ariko se, ni gute inkomoko ye yashoboraga kuba “mu bihe bya kera” (NW)?
Yesu yabayeho mbere y’uko aba umuntu. Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Kolosayi, yavuze ko Yesu ari “[i]shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose.”—Abakolosayi 1:15, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
Yehova, we Soko y’ubwenge, yaremye Umwana we wa mbere mu “itangira ry’imirimo ye,” kugira ngo amagambo yahumetswe yanditswe n’Umwami Salomo mu gitabo cy’Imigani asohozwe. Nyuma y’uko Yesu aza ku isi, na nyuma y’uko asubira mu ijuru, yatanze igihamya cy’uko mu by’ukuri yari “inkomoko [“intangiriro,” NW] y’ibyo Imana yaremye.” Mbere y’uko Yesu aba umuntu ari bwenge bwagereranyijwe n’umuntu, yaravuze ati “igihe [Yehova] yaringanije amajuru, nari mpari.”—Imigani 8:22, 23, 27; Ibyahishuwe 3:14.
Uhereye mbere na mbere, Umwana w’Imana yabonye inshingano yihariye, ari yo yo kuba “umukozi w’umuhanga” ari kumwe na Se. Mbega ukuntu ibyo byateye Yehova ibyishimo! Mu Migani 8:30, hagira hati “nari umunezero [wa Yehova] iminsi yose, ngahora nezerewe imbere y[e].”
Nyuma y’igihe runaka, Yehova yatumiriye Umwana we w’imfura kugira ngo yifatanye mu kurema umuntu. Yaravuze ati “tureme umuntu, agire ishusho yacu, ase natwe” (Itangiriro 1:26). Ingaruka zabaye iz’uko havutse ubundi bucuti. Mbere y’uko Yesu aba umuntu, yagize ati “ibinezeza byanjye byari ukubana n’abantu” (Imigani 8:31). Mu ntangiriro y’Ivanjili ye, intumwa Yohana yemeye uruhare Yesu yagize mu irema mbere y’uko aba umuntu, igira iti “ibintu byose ni we wabiremye; ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.”—Yohana 1:3.
Umuvugizi wa Yehova
Amagambo ya Yohana, yerekeza ku kindi gikundiro Umwana w’Imana yari afite, ni ukuvuga, icyo kuba umuvugizi. Uhereye mu ntangiriro, yabaye Jambo. Ku bw’ibyo rero, igihe Yehova yavuganaga n’Adamu, na nyuma y’aho igihe yavuganaga n’Adamu hamwe na Eva, bigaragara ko yabikoze binyuriye kuri Jambo. Kandi se, ni nde wundi ukwiriye kwigisha amabwiriza y’Imana ku bw’inyungu z’abantu kurusha uwabakundaga cyane?—Yohana 1:1, 2.
Mbega ukuntu bigomba kuba byarababaje Jambo kubona Eva, na nyuma y’aho Adamu, basuzugura Umuremyi wabo! Kandi se mbega ukuntu agomba kuba yarifuje cyane kuvanaho amagorwa ukutumvira kwabo kwazaniye urubyaro rwabo (Itangiriro 2:15-17; 3:6, 8; Abaroma 5:12)! Mu kubwira Satani, we wateye Eva inkunga yo kwigomeka, Yehova yaravuze ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe [“imbuto yawe n’imbuto ye,” NW]” (Itangiriro 3:15). Kubera ko Jambo yari yariboneye ibyabereye muri Edeni, yasobanukiwe ko kubera ko yari igice cy’ibanze kigize “imbuto” y’umugore, yari kuzibasirwa n’urwango rukaze. Yari azi ko Satani ari umwicanyi.—Yohana 8:44.
Igihe nyuma y’aho Satani yashidikanyaga ku bihereranye n’ugushikama k’umwizerwa Yobu, Jambo agomba kuba yarumvise arakajwe cyane n’ibirego by’ibinyoma byaregwaga Se (Yobu 1:6-10; 2:1-4). Mu by’ukuri, mu mwanya Jambo arimo wo kuba marayika ukomeye, yitwa Mikayeli, izina rye rikaba risobanurwa ngo “Ni Nde Uhwanye n’Imana?” kandi rikagaragaza ukuntu aharanira Yehova, amushyigikira mu kurwanya abashaka kunyaga ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana.—Daniyeli 12:1; Ibyahishuwe 12:7-10.
Nk’uko amateka y’Isirayeli abigaragaza, Jambo yitegereje imihati ya Satani yo gutuma abantu batera umugongo ugusenga kutanduye. Nyuma yo Kuva muri Egiputa, Imana yabwiye Isirayeli binyuriye kuri Mose iti “dore, ndatuma marayika imbere yawe, akurindire mu nzira, akujyane aho nakwiteguriye. Mumwitondeho, mumwumvire, ntimukamugomere, kuko atazabababarira ibicumuro byanyu, kuko izina ryanjye riri muri we” (Kuva 23:20, 21). Uwo mumarayika yari nde? Uko bigaragara, ni Yesu mbere y’uko aba umuntu.
Kuganduka Ari Uwizerwa
Mose yapfuye mu mwaka wa 1473 M.I.C., maze umurambo we uhambwa “mu gikombe cyo mu gihugu cy’i Mowabu, giteganye n’i Betipewori” (Gutegeka 34:5, 6). Uko bigaragara, birashoboka ko Satani yashakaga gukoresha uwo murambo, kugira ngo ateze imbere ibyo gusenga ibigirwamana. Ibyo Mikayeli yarabirwanyije, ariko yumvira ubutware bwa Se, ari we Yehova, abigiranye ukuganduka. Kubera ko Mikayeli ‘atahangaye gucira [Satani] urubanza amuvuma,’ yaramubwiye ati “Umwami Imana iguhane.”—Yuda 9.
Hanyuma y’ibyo, Isirayeli yatangiye ibikorwa byo kwigarurira Igihugu cy’Isezerano cy’i Kanaani. Mu gihe Yosuwa yari hafi y’umugi w’i Yeriko, yahaboneye icyizere cy’uko Jambo yari agikomeza kuyobora iryo shyanga. Yahahuriye n’umugabo wari ufite inkota mu ntoki. Yosuwa yegereye uwo muntu atari azi maze aramubaza ati “mbese uri uwo mu bacu, cyangwa uwo mu babisha bacu?” Tekereza ukuntu Yosuwa yatangaye ubwo uwo muntu yamuhishuriraga uwo ari we, avuga ati “oya, ahubwo nje nonaha kubera ingabo z’Uwiteka umugaba.” Ntibitangaje kuba Yosuwa yarikubise hasi yubamye imbere y’uwo muntu wahawe ikuzo wari uhagarariye Yehova, akaba nta gushidikanya ari Yesu mbere y’uko aba umuntu, wari kuzaba “Mesiya Umutware” nyuma y’aho.—Yosuwa 5:13-15; Daniyeli 9:25.
Ikindi gikorwa cyo guhangana na Satani cyabayeho mu gihe cy’umuhanuzi w’Imana Daniyeli. Icyo gihe Mikayeli yashyigikiye mugenzi we w’umumarayika, igihe umutware wa kidayimoni w’ubwami bw’u Buperesi yamaraga ibyumweru bitatu ‘ahanganye na we,’ (NW). Marayika yasobanuye agira ati “Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye, aza kuntabara; ntinda mu bami b’u Buperesi.”—Daniyeli 10:13, 21.
Ikuzo Yari Afite Mbere y’Uko Aba Umuntu n’Iryo Yari Afite Igihe Yari Umuntu
Mu mwaka wa 778 M.I.C., umwaka Umwami Uziya w’i Buyuda yapfuyemo, Yesaya, umuhanuzi w’Imana, yabonye Yehova mu iyerekwa yicaye ku ntebe ye y’ubwami ndende. Yehova yarabajije ati “ndatuma nde, ni nde watugendera?” Yesaya yaritanze yemera kujyayo, ariko Yehova yamuburiye ko bagenzi be b’Abisirayeli batari kwitabira ibyo yavugaga. Intumwa Yohana yagereranyije Abayahudi batizera bo mu kinyejana cya mbere n’abantu bo mu gihe cya Yesaya, maze yandika agira ati “ibyo byavuzwe na Yesaya, kuko yabonye ubwiza bw[e] [“ikuzo rye,” NW].” Ikuzo rya nde? Irya Yehova n’irya Yesu mbere y’uko aba umuntu, bari kumwe mu bikari byo mu ijuru.—Yesaya 6:1, 8-10, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo; Yohana 12:37-41.
Nyuma y’ibinyejana runaka, igihe cyarageze kugira ngo Yesu asohoze inshingano ikomeye cyane kuruta izindi zose yasohoje mbere y’aho. Yehova yimuye imbaraga y’ubuzima y’Umwana we ukundwa, ayikura mu ijuru ayishyira mu nda ya Mariya. Amezi icyenda nyuma y’aho, yabyaye umwana w’umuhungu, ari we Yesu (Luka 2:1-7, 21). Intumwa Pawulo ibivuga mu magambo agira ati “igihe gikwiriye gisohoye, Imana yohereza Umwana wayo, wabyawe n’umugore” (Abagalatiya 4:4). Nanone kandi, intumwa Yohana yareruye iti “Jambo uwo yabaye umuntu, abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.”—Yohana 1:14.
Mesiya Agaragara
Yesu akiri umwana, agejeje nibura ku myaka 12, yari yaramenye ko yagombaga guhugira mu gukora umurimo wa Se wo mu ijuru (Luka 2:48, 49). Imyaka igera kuri 18 nyuma y’aho, Yesu yasanze Yohana Umubatiza ku Ruzi rwa Yorodani maze arabatizwa. Mu gihe Yesu yari arimo asenga, ijuru ryarakingutse, maze umwuka wera uramumanukira. Tekereza ibintu byinshi cyane yibutse, ubwo yibukaga imyaka ibarirwa mu bihumbi bitabarika yamaze akorana na Se, ari umukozi w’umuhanga, umuvugizi, umutware w’ingabo z’Imana, n’umumarayika ukomeye, ari we Mikayeli. Hanyuma yagize ibyishimo byo kumva ijwi rya Se abwira Yohana Umubatiza ati “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”—Matayo 3:16, 17; Luka 3:21, 22.
Rwose Yohana Umubatiza ntiyashidikanyaga ko Yesu yabayeho mbere y’uko aba umuntu. Igihe Yesu yari aje amusanga, Yohana yaravuze ati “nguyu umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Hanyuma yungamo ati “uyu ni we navuze nti ‘nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’” (Yohana 1:15, 29, 30, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Intumwa Yohana na yo, yari izi ibihereranye n’uko Yesu yabayeho mbere y’uko aba umuntu. Yanditse igira iti “uwavuye [hejuru] ni we usumba byose: uwavuye mu ijuru ni we usumba byose: kandi ibyo yabonye n’ibyo yumvise, ni byo ahamya.”—Yohana 3:31, 32, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
Ahagana mu mwaka wa 61 I.C., intumwa Pawulo yateye Abakristo b’Abaheburayo inkunga yo kumenya mu buryo bwuzuye akamaro ko kuza kwa Mesiya ku isi, hamwe n’umurimo we wo kuba ari Umutambyi Mukuru. Mu kwerekeza ku mwanya Yesu afite wo kuba ari Umuvugizi, Pawulo yaranditse ati “muri iyi minsi y’imperuka [Imana] yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana . . . ni we yaremesheje isi.” Ibyo byaba byerekeza ku mwanya Yesu afite wo kuba yari “umukozi w’umuhanga” mu gihe cy’irema, cyangwa ku ruhare yagize muri gahunda y’Imana yo kwiyunga n’umuntu buhoro buhoro, aha ngaha Pawulo yongera ubuhamya bwe ku bihereranye n’uko Yesu yabayeho mbere y’uko aba umuntu.—Abaheburayo 1:1-6; 2:9.
Ubudahemuka Yagize Uhereye “mu Bihe bya Kera” (NW)
Pawulo yagiriye Abakristo b’i Filipi bo mu kinyejana cya mbere iyi nama igira iti “mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo, nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa; ahubwo yisiga ubusa, ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu: kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu, yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo ku . . . [“giti cy’umubabaro,” NW]” (Abafilipi 2:5-8). Yehova yagororeye imibereho ya Yesu irangwa n’ubudahemuka abigiranye urukundo, binyuriye mu kumuzura, hanyuma akamuha ikaze mu ijuru. Mbega urugero ruhebuje ku bihereranye no gushikama twasigiwe na Yesu mu gihe kitarondoreka!—1 Petero 2:21.
Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba Bibiliya itwereka mu buryo bwo kurabukwa ibihereranye n’imibereho ya Yesu mbere y’uko aba umuntu! Mu by’ukuri, bikomeza icyemezo twafashe cyo kwigana urugero rwe ku bihereranye n’umurimo urangwa n’ubudahemuka, cyane cyane muri iki gihe ategeka ari Umwami w’Ubwami bwa Kimesiya bw’Imana. Nimucyo dushimagize “Umwami w’Amahoro,” ari we Kristo Yesu, Umutegetsi n’Umutware wacu, ‘ufite inkomoko mu bihe bya kera.’—Yesaya 9:5, umurongo wa 6 muri Biblia Yera; Mika 5:2, NW.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 24]
Ibihamya bigaragaza ko yesu yabayeho mbere y’uko aba umuntu
Amagambo ya Yesu ubwe akurikira, atanga igihamya mu buryo bukomeye kigaragaza ko yabayeho mbere y’uko aba umuntu:
◻ “Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi.”—Yohana 3:13.
◻ “Mose [ntiyabahaye] umutsima uvuye mu ijuru: ahubwo ni data ubaha umutsima w’ukuri uvuye mu ijuru. Kuko umutsima w’Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo. . . . [Sina]vanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka.”—Yohana 6:32, 33, 38.
◻ “Uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru, kugira ngo umuntu uwurya ye gupfa. Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru: umuntu narya uwo mutsima, azabaho iteka ryose.”—Yohana 6:50, 51.
◻ “None mwabona Umwana w’umuntu azamuka ajya aho yahoze mbere byamera bite?”—Yohana 6:62.
◻ “Ibyo nihamya ni iby’ukuri, kuko nzi aho naturutse n’aho njya: . . . Mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru: mwebwe muri ab’iy’isi, ariko jyewe sindi uw’iy’isi.”—Yohana 8:14, 23.
◻ “Iyaba Imana yari so, muba munkunze, kuko naje nkomotse ku Mana. Sinaje ku bwanjye, ahubwo ni yo yantumye.”—Yohana 8:42.
◻ “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, [nariho].”—Yohana 8:58.
◻ “Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe, isi itararemwa. Data, abo wampaye, ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.”—Yohana 17:5, 24.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Yosuwa ahura n’umutware w’Ingabo za Yehova