Komeza kuba umuntu ukomeye mu buryo bw’umwuka mu gihe wita ku wo mufitanye isano urwaye
BIMAZE kugaragara ko Umuhamya wa Yehova witwa Kim afite ikibyimba hafi y’uruti rw’umugongo, baramusuzumye maze basanga arwaye kanseri.a Umugabo we Steve yaravuze ati “bamaze kubaga umugore wanjye Kim icyo kibyimba, bamunyujije mu cyuma kandi bamuha n’indi miti ya kanseri. Iyo miti yamugizeho ingaruka, maze agira intege nke cyane kandi kugenda byaramugoraga.”
Ese uriyumvisha agahinda Steve yari afite igihe yitegerezaga ukuntu umugore we akunda yababaraga cyane bitewe n’iyo ndwara? Birashoboka ko nawe ufite uwo mufitanye isano urwaye indwara imubabaza cyane, cyangwa utagifite agatege bitewe n’iza bukuru (Umubw 12:1-7). Niba ari uko bimeze se, waba uzi ko ugomba kubanza kwiyitaho kugira ngo ushobore kwita ku wo ukunda mu buryo bwiza? Iyo ucitse intege mu buryo bw’umwuka, bishobora no gutuma wumva utameze neza, ndetse bigatuma ubura imbaraga zo kwita ku bagize umuryango wawe. None se ni gute washyira mu gaciro mu buryo bw’umwuka mu gihe wita ku muntu mufitanye isano urwaye cyangwa ugeze mu za bukuru? Ni iki abagize itorero rya gikristo bakora, kugira ngo bagaragaze ko bitaye kuri uwo murwayi?
Ni gute wasohoza neza izo nshingano zombi?
Kugira ngo ushobore kwita ku bintu by’umwuka kandi wite no ku buzima bwawe mu gihe hari uwo mufitanye isano urwaye, ukeneye kumenya gukoresha neza imbaraga zawe n’igihe cyawe. Mu migani 11:2, NW, hagira hati “ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.” Ahangaha, ijambo ‘kwiyoroshya’ ryumvikanisha kumenya aho ubushobozi bw’umuntu bugarukira. Kugira ngo umenye neza niba udakora ibirenze ubushobozi bwawe, ukeneye gusuzuma gahunda yawe n’inshingano ufite.
Steve yagaragaje ubwenge no kwiyoroshya asuzuma gahunda y’akazi kose afite. Uretse kuba yari afite akazi gasanzwe, yari n’umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza kandi akaba n’umugenzuzi w’umurimo mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo muri Irilande. Nanone yari mu bagize Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Steve yaravuze ati “umufasha wanjye Kim ntiyigeze yinubira ko kuba naritaga kuri izo nshingano byatumaga ntamwitaho. Ariko nanjye niboneraga ko nakoraga ibirenze ubushobozi bwanjye!” Ni gute Steve yabyitwayemo? Yaravuze ati “maze kubitekerezaho no kubishyira mu isengesho, nafashe icyemezo cyo kureka inshingano yo kuba umuhuzabikorwa w’itorero. Nakomeje gusohoza inshingano z’abasaza, ariko kuba inshingano z’itorero zimwe narazihaye abandi, byatumye mbona igihe cyo kwita ku mugore wanjye Kim.”
Kim yageze aho agarura agatege. Steve na Kim basuzumye imimerere barimo, maze Kim afasha umugabo we, nyuma y’igihe runaka yongera gusohoza neza inshingano ze mu itorero. Ibyo Steve yabisobanuye agira ati “twembi twize uko twasohoza inshingano zacu muri iyo mimerere twatewe n’uburwayi. Ndashimira Yehova cyane kubera ubufasha yampaye, kandi ndashimira n’umugore wanjye kubera ko yanshyigikiye atitotomba nubwo yari arwaye.”
Reka nanone dusuzume ibyabaye ku mugenzuzi usura amatorero witwa Jerry, ndetse n’umugore we Maria. Bagombaga kugira ibyo bahindura ku ntego zabo, kugira ngo babone uko bita ku babyeyi babo bari bageze mu za bukuru. Maria yaravuze ati “jye n’umugabo wanjye twari dufite intego yo gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu kindi gihugu. Icyakora, Jerry ni we mwana wenyine iwabo bari bafite, kandi ababyeyi be bari bakeneye kwitabwaho. Ku bw’ibyo, twahisemo kuguma muri Irilande kugira ngo tubiteho. Ibyo byatumye dushobora kujya kwita kuri se wa Jerry igihe yari mu bitaro mbere y’uko apfa. Ubu tubonana na nyina wa Jerry buri munsi, kandi kumufasha mu byo akeneye biratworohera. Abagize itorero nyina wa Jerry yifatanyamo, baradufashije bituma tuguma mu murimo wo gusura amatorero.”
Uko abandi bashobora gutanga ubufasha
Igihe intumwa Pawulo yavugaga ibihereranye n’ubufasha abapfakazi bageze mu za bukuru mu itorero bagombaga guhabwa, yagize ati “iyo umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ukwizera, kandi aba ari mubi cyane hanyuma y’utizera.” Pawulo yibukije Abakristo bagenzi be ko niba barashakaga ‘kwemerwa imbere y’Imana,’ bagombaga guha ababyeyi babo bageze mu za bukuru, ba sekuru na ba nyirakuru, ibyo bari kuba bakeneye (1 Tim 5:4, 8). Icyakora, abandi bagize itorero bashobora gutanga ubufasha bw’ingirakamaro.
Zirikana urugero rwa Hakan na Inger, umugabo n’umugore bageze mu za bukuru baba mu gihugu cya Suwede. Hakan yagize ati “igihe umugore wanjye bamusuzumaga bakamusangamo kanseri, twumvise tubaye nk’abakubiswe n’inkuba. Ubusanzwe Inger yagiraga ubuzima bwiza kandi akagira imbaraga. Ariko icyo gihe bwo, byabaye ngombwa ko buri munsi tujya kwa muganga, kandi ingaruka z’imiti zatumye anegekara. Muri icyo gihe Inger yagumaga mu rugo, kandi nanjye nagumanaga na we kugira ngo mwiteho.” Ni gute itorero ryabo ryabafashije?
Abasaza bo mu itorero bashyizeho uburyo bwari gutuma Hakan na Inger bakurikirana amateraniro kuri telefoni. Ikindi kandi, abavandimwe na bashiki bacu bahoraga babasura kandi bakabaterefona. Byongeye kandi, barabandikiraga bakaboherereza n’amakarita. Hakan agira ati “twiboneye ubufasha bwa Yehova n’ubw’abavandimwe bose. Kutwitaho muri ubwo buryo byatugiriye akamaro kuko byatumye dukomeza gukomera mu buryo bw’umwuka. Igishimishije ni uko Inger yakize, kandi twashoboye kongera kujya mu materaniro ya gikristo abera ku Nzu y’Ubwami.” Iyo abagize itorero bakoze ibishoboka byose bakita ku barwayi hamwe n’abageze mu za bukuru bari mu itorero ryabo, baba bagaragaje ko ari ‘incuti zikundana ibihe byose, kandi [ko ari] abavandimwe bavukiye gukura abandi mu makuba.’—Imig 17:17.
Yehova yishimira imihati mushyiraho
Kwita ku bo dufitanye isano barwaye, bishobora kutugora. Icyakora Umwami Dawidi yaranditse ati “hahirwa uwita ku bakene,” urugero nk’umuntu ukeneye kwitabwaho kubera uburwayi.—Zab 41:2.
Kuki abantu bita ku barwaye cyangwa abababara bagira ibyishimo? Mu Migani 19:17 hagira hati “ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, na we azamwishyurira ineza ye.” Imana y’ukuri yita by’umwihariko ku bagaragu bayo b’indahemuka bababara, kandi iha imigisha abantu babitaho. Dawidi Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri, ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye” (Zab 41:4). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko abantu bita ku bandi na bo baramutse bahuye n’ingorane, Yehova yabafasha.
Mbega ukuntu ari byiza kumenya ko Yehova Imana abona ibyo dukora kugira ngo twite kuri bene wacu barwaye, kandi akabyishimira! Nubwo kubitaho muri ubwo buryo bidusaba imbaraga nyinshi, Ibyanditswe bitwizeza ko “ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana.”—Heb 13:16.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina yarahinduwe.
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Jya ushyira mu gaciro mu gihe wita ku bintu by’umwuka, kandi wemere ubufasha uhabwa n’abandi