Ese turacyatinya gukora icyaha?
HAMBERE aha abayoboke b’amadini bakundaga kumva abavugabutumwa babigisha mu ijwi riranguruye, babasaba kwirinda icyo bitaga “ibyaha birindwi bikomeye,” ari byo kurarikira, inda nini, umururumba, ubunebwe, uburakari, ishyari n’ubwibone. Incuro nyinshi, umuvugabutumwa yagaragazaga ingaruka zo gukora icyaha, kandi agasaba ababaga bamuteze amatwi kwihana. Hari umwanditsi wavuze ati “ariko muri iki gihe, usanga abavugabutumwa birinda kwigisha abantu ingaruka z’icyaha, ahubwo bakibanda ku nyigisho zituma ababateze amatwi bumva bamerewe neza.”
Hari n’abanyamakuru biboneye ko ari uko ibintu bisigaye byifashe. Dore bimwe mu byo banditse:
▪ “Ibyo kwigisha amoko y’ibyaha, kwihana no gucungurwa ntibikigezweho, ahubwo ubu igishimisha abantu ni ubutumwa bubereka icyo bakora, kugira ngo bumve bafite agaciro kandi bishimiye kubaho.”—Star Beacon, Ashtabula Ohio.
▪ “Usanga abantu batagitinya gukora icyaha.”—Newsweek.
▪ “Ntitukibaza tuti ‘ni iki Imana insaba,’ ahubwo turibaza tuti ‘ni iki nasaba Imana?’”—Chicago Sun-Times.
Muri iki gihe abantu babaho mu buryo butandukanye, kandi nta wushaka kubangamira undi. Bityo rero, usanga batihutira kunenga ibyo bagenzi babo bakora, kubera ko bigishijwe ko ari bibi. Ahubwo ubona kunenga ibyo abandi bakora, ari cyo cyaha gikomeye. Aho rero ni ho hava ya mitekerereze igira iti “ibyo wemera bishobora kuba bikubereye byiza, ariko nta we wagombye kubihatira. Ujye uzirikana ko ubu abantu bagendera ku mahame atandukanye. Ubwo rero, si wowe wenyine uzi ibikwiriye. Nanone kandi, umenye ko amahame abandi bagenderaho na yo afite agaciro.”
Iyo mitekerereze yatumye abantu bahindura imvugo bakoresha. Usanga muri iki gihe batakivuga ko umuntu wakoze amakosa akomeye, yakoze “icyaha.” Nk’ubu hari abavuga ko umugabo waryamanye n’umugore w’undi aba atasambanye, ahubwo ko aba “yasigaye ku rugo.” Nanone, iyo umunyeshuri akoperera ku gapapuro yanditseho, ntibavuga ko akopera, ahubwo bavuga ko akoresha “imfashanyigisho!” Hari n’abavuga ko iyo umuntu yibye, mu by’ukuri aba “yitije,” cyangwa “yanduruye.”
Nta gushidikanya ko ibyo abantu bumvaga ko ari “icyaha,” n’ibyo babonaga ko “byemewe,” byahindutse. Ariko se kuki bahinduye uko babonaga ibintu? Ese icyo twitaga icyaha kiracyabaho? Ese wowe ubitekerezaho iki?