Ni gute abantu basigaye babona icyaha?
HARI ikinyamakuru cyagize kiti “abantu b’iki gihe ntibumva ukuntu tugomba kuryozwa icyaha cyakozwe n’ababyeyi bacu ba mbere. Uretse n’ibyo, ntibanemera ko icyaha kibaho. . . . Wenda nka Adolf Hitler na Joseph Staline bo bashobora kuba barakoze icyaha, ariko twe turarengana.”—The Wall Street Journal.
Nk’uko ayo magambo abigaragaza, muri iki gihe abantu benshi basigaye bibaza niba icyaha kibaho koko. Kubera iki? Ni iki cyahindutse? Ubundi se, icyaha abantu bashidikanyaho ni iki?
Icyaha kirimo ibice bibiri. Hari icyaha cy’inkomoko n’icyaha umuntu akora ku giti cye. Icyaha cy’inkomoko kitubamo twabishaka cyangwa tutabishaka, naho icya kabiri cyo, ni icyo dukora nkana. Nimucyo tubisuzume neza.
Ese koko icyaha cy’inkomoko cyatugizeho ingaruka?
Bibiliya igaragaza ko icyaha cyakozwe n’ababyeyi bacu ba mbere, ari cyo cyaha cy’inkomoko, cyarazwe abantu bose. Kubera iyo mpamvu, twese tuvuka tudatunganye. Bibiliya iravuga iti “gukiranirwa kose ni icyaha.”—1 Yohana 5:17.
Ariko kandi, abenshi mu bayoboke b’amadini ntibumva ukuntu abantu bose bavuka badatunganye bitewe n’icyaha cyakozwe kera, kandi batarakigizemo uruhare cyangwa ngo bagikore. Uretse n’ibyo, nta nubwo babyemera. Umwarimu wigisha tewolojiya muri kaminuza witwa Edward Oakes, yavuze ko hari abantu iyo nyigisho “ibangamira, hakaba abayihakana, hakaba n’abandi utamenya aho bahagaze; ntiberura ngo bayihakane, ariko nanone ntibumva ukuntu ibafasha kubaha Imana.”
Imwe mu mpamvu ituma kwemera icyaha cy’inkomoko bigora abantu, ni ibyo amadini yabigishije ku birebana n’icyo cyaha. Urugero, mu Nama y’i Trente (1545-1563) kiliziya yemeje ko yari kujya ihana umuntu wese uhakana ko impinja zigomba kubatizwa, kugira ngo zibabarirwe ibyaha. Abahanga mu bya tewolojiya bavuze ko mu gihe uruhinja rupfuye rutarabatizwa, ibyaha byarwo bituma rutajyanwa mu ijuru imbere y’Imana. Calvin we yageze n’ubwo yigisha ko impinja ‘ziva mu nda za ba nyina zaraciriweho iteka.’ Yemeje ko izo mpinja zivuka ‘zangwa n’Imana, kandi ko ari ikizira mu maso yayo.’
Abantu benshi babona ko impinja ari inzirakarengane, ku buryo nta wakumva ukuntu zababazwa zizira icyaha cy’inkomoko. Ubwo rero, ntibigoye kwiyumvisha impamvu inyigisho nk’izo za kiliziya zatumye abantu batemera icyaha cy’inkomoko. Hari ndetse n’abayobozi ba kiliziya batashoboraga guciraho iteka uruhinja rupfuye rutabatijwe, ngo bemeze ko rujya mu muriro w’iteka. Abo bayobozi babonaga ko abahanga mu bya tewolojiya, bananiwe gusobanura aho izo mpinja zijya iyo zipfuye. Nubwo iyo nyigisho itigeze iba imwe mu nyigisho zikomeye za Kiliziya Gatolika, iryo dini ryamaze imyaka ibarirwa mu magana ryigisha ko roho z’abantu beza bapfa batabatijwe, zijya ahantu hatari heza cyangwa habi, bita Irimbi.a
Indi mpamvu yatumye abantu badaha agaciro icyaha cy’inkomoko, ni uko abahanga mu bya filozofiya, mu bya siyansi ndetse no mu bya tewolojiya bo mu kinyejana cya 19, batangiye gushidikanya ku nkuru zo muri Bibiliya, bibaza niba zarabayeho koko. Inyigisho y’ubwihindurize ya Darwin, yatumye abantu benshi bumva ko inkuru ivuga ibya Adamu na Eva ari impimbano. Ibyo byose byatumye abantu benshi bo muri iki gihe, bumva ko ibikubiye muri Bibiliya ari ibitekerezo n’imigenzo by’abanditsi bayo, aho kumva ko byakomotse ku Mana.
None se ibyo bituma abantu babona bate icyaha cy’inkomoko? Birumvikana ko niba abayoboke b’amadini batemera ko Adamu na Eva babayeho, ubwo nta nubwo bemera ko icyaha cy’inkomoko cyakozwe. Yewe n’abiteguye kwemera ko tuvuka dufite ubusembwa runaka, bumva ko icyaha cy’inkomoko ari inyigisho iri aho gusa, kugira ngo yumvikanishe impamvu abantu badatunganye.
None se niba icyaha cy’inkomoko kitarabayeho, ni gute twasobanura ibyaha dukora nkana? Ese ibyo byaha dukora, bitari icyaha cy’inkomoko, na byo bibabaza Imana?
Ese koko ni icyaha?
Iyo abantu benshi babajijwe ibyaha umuntu akora nkana, bahita batekereza ku Mategeko Icumi abuzanya kwica, guca inyuma abo bashakanye, kurarikira, gusambana, kwiba n’ibindi. Amadini yamaze imyaka myinshi yigisha ko iyo umuntu apfuye atarihannye ibyo byaha, ajya kubabarizwa mu muriro w’iteka.b
Kiliziya Gatolika yigisha ko kugira ngo abantu batajya mu muriro w’iteka, bagomba kwicuza ibyaha kwa padiri, we ufite ububasha bwo kubibababarira. Icyakora, Abagatolika benshi babona ko umugenzo wo kwicuza ibyaha byabo, kubibabarirwa ari byo bita abusorisiyo, no gusaba penetensiya bitagihuje n’igihe. Urugero, ubushakashatsi buherutse gukorwa, bwagaragaje ko Abagatolika bo mu Butaliyani bagera kuri 60 ku ijana, batakijya kwicuza ibyaha.
Biragaragara ko inyigisho amadini amaze igihe yigisha ku birebana n’ibyaha hamwe n’ingaruka zabyo, zitabujije abantu gukomeza kubikora. Abayoboke benshi b’amadini ntibacyemera ko gukora ibyo bintu ari bibi. Nk’ubu hari abibaza bati “niba abantu babiri bakuze biyumvikaniye, bakaryamana kandi nta we babangamiye, ikibazo kiri he?”
Imwe mu mpamvu ishobora kuba yaratumye abantu batekereza batyo, ni uko mu mitima yabo batemera ibyo bigishijwe ku birebana n’icyaha. Koko rero, hari abantu benshi batiyumvisha ukuntu Imana y’urukundo yababariza abanyabyaha iteka mu muriro utazima. Birashoboka ko kuba abantu bashidikanya kuri izo nyigisho, ari byo byatumye mu rugero runaka, batagitinya gukora icyaha. Ariko kandi, hari izindi mpamvu zabiteye.
Bataye umuco
Ibintu byabayeho mu binyejana bishize, byahinduye ibintu byinshi mu mibereho y’abantu no mu mitekerereze yabo. Intambara ebyiri z’isi yose n’izindi ntambara zitabarika, ndetse na za jenoside zatumye abantu benshi bibaza akamaro ko gukurikiza amahame mbwirizamuco. Baribaza bati “ubu koko muri iyi si yateye imbere mu ikoranabuhanga, gukurikiza amahame mbwirizamuco amaze ibinyejana byinshi ashyizweho, kandi atagihuje n’igihe tugezemo, bimaze iki?” Abantu batemera kuyoborwa n’amadini, hamwe n’abandi biga iby’amahame agenga umuco, bageze ku mwanzuro w’uko ibyo nta cyo bimaze. Abo bantu bumva ko kwita kuri amwe muri ayo mahame ya kera agenga umuco bitakiri ngombwa, ahubwo ko abantu bagomba kwiga, kugira ngo bashobore gukoresha ubwenge bwabo mu rugero rwagutse kurushaho.
Iyo mitekerereze yatumye abantu barushaho gutera Imana umugongo. Mu bihugu byinshi by’i Burayi, abantu bake cyane ni bo bajya gusenga. Usanga umubare w’abantu batagira icyo bemera ugenda wiyongera, kandi abantu benshi ugasanga barwanya cyane inyigisho z’amadini, kuko baba bumva ko zidasobanutse. Bumva ko niba abantu barabayeho binyuriye ku bwihindurize, kandi Imana ikaba itabaho, nta n’uwagombye kwirirwa avuga ko bakoze icyaha, kubera ko hari amahame mbwirizamuco batakurikije.
Guhera mu kinyejana cya 20, abantu bo mu bihugu by’i Burayi no muri Amerika ya ruguru, batangiye gutesha agaciro amahame mbwirizamuco. Imwe mu ngaruka z’iyo myifatire, ni uko abantu basigaye babona ibirebana n’imibonano mpuzabitsina mu buryo butandukanye n’uko bahoze babibona. Imyigaragambyo y’abanyeshuri, imiryango iharanira ko habaho ihinduka mu by’umuco, no kuba hariho imiti yemewe n’abaganga irinda abantu gusama, na byo byagize uruhare mu gutuma abantu bareka gukurikiza bimwe mu bintu bya kera byagengaga umuco. Ntibyatinze, maze amahame ya Bibiliya na yo atangira gukerenswa. Abantu bo muri iki gihe badukanye andi mahame mashya arebana n’umuco, kandi batangira guhindura uko babonaga icyaha. Hari umwanditsi wavuze ko kuva icyo gihe “hasigaye itegeko ry’urukundo gusa,” iyo akaba ari yo mpamvu abantu benshi babona ko gusambana nta cyo bitwaye.
Idini ritabangamiye abantu
Hari ikinyamakuru cyagaragaje uko ibintu byifashe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kigira kiti “kubera ko abayobozi benshi b’amadini baba barwanira abayoboke, bumva badashobora kwemera ko babacika” (Newsweek). Abo bayobozi bumva ko baramutse basabye abayoboke babo gukurikiza ibintu byinshi, babata bakigendera. Abantu ntibashaka ubabwira ko bagombye kwicisha bugufi, kumenya kwifata no kugira ingeso nziza, cyangwa ubabwira ko bagombye kumvira umutimanama wabo ubacira urubanza maze bakihana ibyaha. Kubera iyo mpamvu, ubu amadini menshi yahisemo kwigisha ibyo ikinyamakuru kimwe cyise “ubutumwa bumva ko ari ubwa gikristo nyamara mu by’ukuri bwibanda ku byo abantu bifuza, maze ibyo kwigisha Ivanjiri babishyira ku ruhande.”—Chicago Sun-Times.
Iyo mitekerereze yatumye haduka amadini asobanura iby’Imana uko ashatse, atibanda ku Mana n’ibyo idusaba, ahubwo akibanda ku muntu n’icyatuma yumva arushijeho kugira agaciro. Usanga aba ashishikajwe gusa no kwita ku byo abayoboke bayo bashaka. Ibyo bituma habaho amadini adafite inyigisho zifatika agenderaho. Hari ikinyamakuru cyabajije kiti “none se ko batakigisha amahame mbwirizamuco ya gikristo, ubu basigaye bigisha iki? Basigaye bigisha ko kuba umunyampuhwe, cyangwa kuba ‘umuntu mwiza’ gusa, ari byo by’ingenzi.”—The Wall Street Journal.
Umuntu yavuga ko ibyo byose byatumye haduka imitekerereze yuko idini ryiza, ari idini iryo ari ryo ryose umuntu ajyamo akumva ritamubangamiye. Cya kinyamakuru cyavuze ko umuntu ubona ibintu atyo, “aba ashobora kujya mu idini iryo ari ryo ryose, ritagira ibintu byihariye risaba abayoboke baryo, kandi ribahumuriza aho kubaciraho iteka.” Ibyo na byo bituma amadini aba yiteguye kwemera abantu “nk’uko bari,” atiriwe abasaba kugira icyo bahindura.
Ibyo tumaze kuvuga, bishobora kwibutsa abasomyi ba Bibiliya ubuhanuzi bwanditswe n’intumwa Pawulo mu kinyejana cya mbere. Yaravuze ati “kuko hazaba igihe ubwo abantu batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo bahuje n’irari ryabo, bazigwiriza abigisha bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva, kandi baziziba amatwi kugira ngo batumva ukuri kandi bayobe bahindukirire imigani y’ibinyoma.”—2 Timoteyo 4:3, 4.
Iyo abayobozi b’amadini bapfobya icyaha, bakirengagiza ko kibaho, kandi ‘bakabwira’ abayoboke babo ibyo amatwi yabo ashaka kumva aho kubabwira ibyo Bibiliya yigisha, baba bahemukira abantu cyane. Uretse kuba ubwo butumwa ari ikinyoma kandi buteje akaga, bunagoreka imwe mu nyigisho za gikristo z’ibanze. Inyigisho y’icyaha no kubabarirwa, ifite umwanya w’ibanze mu butumwa bwiza Yesu n’intumwa ze bigishaga. Kugira ngo wibonere ukuri kwabyo, turagutumirira gusoma ingingo zikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Birashoboka ko kuba iyo nyigisho idashingiye ku Byanditswe yarateye abantu urujijo, ari byo byatumye Kiliziya Gatolika iyivana muri gatigisimu za vuba aha. Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Kiliziya Gatolika yahinduye imwe mu nyigisho zayo,” kari ku ipaji ya 10.
b Bibiliya ntiyigisha ko abantu bajya kubabarizwa mu muriro w’iteka. Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 6 gifite umutwe uvuga ngo “Abapfuye bari he?,” mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]
Kuba abantu basigaye bikundira idini ritababangamiye, byagize ingaruka mbi
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Iby’icyaha “twarabimenye!”
▪ “Iyo ni imwe mu ngorane zikomeye cyane amadini ahanganye na zo muri iki gihe. Ntitucyumva ko turi ‘abanyabyaha’ bakeneye kubabarirwa. Yego wenda icyaha kigeze kuduhangayikisha, ariko ubu ibyacyo twarabimenye. Ubwo rero, nubwo amadini yaba afite umuti w’icyo kibazo, ntabwo kikiri ikibazo ku Banyamerika benshi, kandi niba kinahari ntigikomeye.”—Byavuzwe na John A. Studebaker Jr, akaba ari umwanditsi wandika ku by’amadini.
▪ “Hari abavuga bati ‘nzi ko jye na bagenzi banjye tugomba kugira imyifatire myiza. Ariko kandi kubera ko turi abantu, jye nihatira gukora uko nshoboye.’ Usanga tugerageza kugira imibereho ituma twumva umutima utaducira urubanza, tukagerageza kuba hagati na hagati, ha handi twibwira ko dukora ibyiza. . . . Ariko kandi, twirengagiza uburemere nyabwo bw’icyaha.”—Byavuzwe na Albert Mohler, akaba ari umuyobozi wa Seminari ya Tewolojiya y’Ababatisita.
▪ “Muri iki gihe abantu basigaye bashimishwa no gukora ibintu kera babonaga ko biteye isoni, [urugero nka bya byaha birindwi bita ko bikomeye]. Nk’ubu ababyeyi bashishikariza abana babo kwiyemera, bakabumvisha ko ari iby’ingenzi kugira ngo bumve ko bafite agaciro. Itsinda ry’abatetsi b’Abafaransa ryasabye Vatikani kwemera ko kugira inda nini atari icyaha. Kwifuza iby’abandi, ni byo bituma abantu bahora bashishikazwa no kumenya ibyo abantu b’ibirangirire bafite, kugira ngo babitunge. Nanone, abamamaza batuma abantu bararikira ibicuruzwa runaka, kugira ngo babigure. Uretse n’ibyo, abantu ntibakibona ko kurakara ari ikibazo mu gihe umuntu ahemukiwe. Nanjye kandi, hari igihe mba numva ntashaka gukorana umwete.”—Byavuzwe na Nancy Gibbs mu kinyamakuru Time.
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Muri iki gihe, abantu benshi bumva ko inkuru ivuga ibya Adamu na Eva ari impimbano