ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/6 pp. 8-10
  • Ukuri ku birebana n’icyaha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukuri ku birebana n’icyaha
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Twese bijya bitunanira
  • Impamvu igitambo cya Yesu cyari gikenewe
  • Urukundo Kristo afite ‘ruraduhata’
  • Yesu Arakiza—mu Buhe Buryo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Kuki abantu bapfa?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ni gute abantu basigaye babona icyaha?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Icyaha k’inkomoko ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/6 pp. 8-10

Ukuri ku birebana n’icyaha

ESE umurwayi yagaragaza ko nta muriro afite amena igikoresho gipima umuriro? Birumvikana ko bidashoboka. Mu buryo nk’ubwo, kuba abantu banga kubona icyaha nk’uko Imana ikibona, ntibivuga ko kitabaho. Ijambo ryayo Bibiliya ridusobanurira byinshi ku birebana n’ibyo. Ariko se, ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku birebana n’icyaha?

Twese bijya bitunanira

Hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri, intumwa Pawulo agaragaje ko yababazwaga n’uko ‘icyiza yifuzaga gukora atari cyo yakoraga, ahubwo ikibi atifuzaga akaba ari cyo akora’ (Abaroma 7:19). Natwe nitwisuzuma tutibereye tuzibonera ko ari uko tubayeho. Dushobora kuba twifuza gukurikiza Amategeko Icumi cyangwa andi mahame mbwirizamuco, ariko twabishaka tutabishaka bijya bitunanira. Si ukuvuga ko duhitamo kwica ihame runaka tubishaka, ahubwo tubiterwa n’intege nke. Ibyo tubyemezwa n’iki? Pawulo yatanze igisubizo agira ati “niba rero icyo nifuza atari cyo nkora, si jye uba nkigikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.”—Abaroma 7:20.

Kimwe na Pawulo, abantu bose bababazwa no kuba bagira intege nke, iyo akaba ari gihamya y’uko barazwe icyaha cy’inkomoko no kudatungana. Intumwa Pawulo yaravuze ati “kuko bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana.” Ibyo byatewe n’iki? Pawulo yakomeje agira ati “ni yo mpamvu, nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe [Adamu], n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ari na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.”—Abaroma 3:23; 5:12.

Bibiliya yigisha ko icyaha cyakozwe n’ababyeyi bacu ba mbere cyadutandukanyije n’Imana, kandi kigatuma dutakaza ubutungane, nubwo abantu benshi baryirengagiza. Igihe Yesu yavugaga amagambo aboneka mu bice bya mbere by’Itangiriro, yagaragaje ko yemeraga ko Adamu na Eva babayeho.—Itangiriro 1:27; 2:24; 5:2; Matayo 19:1-5.

Bumwe mu butumwa bw’ingenzi bukubiye muri Bibiliya, ni uko Yesu yaje ku isi gucungura abamwizera, kugira ngo ababature mu bubata bw’icyaha (Yohana 3:16). Ibyiringiro byacu bishingiye ku kwemera ubwo buryo Yehova yateganyije, bwo kuvana abantu mu bubata batishyizemo. Ariko niba tudasobanukiwe neza uko Imana ibona icyaha, ntidushobora no kwishimira ubwo buryo Imana yashyizeho bwo kuturokora.

Impamvu igitambo cya Yesu cyari gikenewe

Yehova yari yahaye umuntu wa mbere ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Yari gutakaza ibyo byiringiro bihebuje, ari uko gusa yigometse ku Mana. Adamu yaje kwigomeka, maze ahinduka umunyabyaha (Itangiriro 2:15-17; 3:6). Adamu yakoze ibinyuranye n’ibyo Imana ishaka, atakaza ubutungane kandi yangiza imishyikirano yari afitanye n’Imana. Igihe yakoraga icyaha yica itegeko ry’Imana, yatangiye gusaza hanyuma arapfa. Ikibabaje, ni uko twese abakomotse kuri Adamu twavukiye mu cyaha, tukaba dupfa ari cyo tuzize. Kubera iki?

Impamvu irumvikana. Ababyeyi badatunganye ntibashobora kubyara abana batunganye. Abakomotse kuri Adamu bose bavutse ari abanyabyaha, kandi nk’uko intumwa Pawulo yabigaragaje, ‘ibihembo by’ibyaha ni urupfu’ (Abaroma 6:23). Icyakora, igice cya kabiri cy’uwo murongo, kiduha icyizere kigira kiti “ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.” Ibyo byumvikanisha ko abantu bumvira kandi bashimira, bashobora gukurirwaho ingaruka z’icyaha cya Adamu, binyuze ku rupfu rw’igitambo cya Yesu (Matayo 20:28; 1 Petero 1:18, 19).a Ibyo byagombye gutuma wumva umeze ute?

Urukundo Kristo afite ‘ruraduhata’

Intumwa Pawulo yahumekewe n’Imana, maze atanga igisubizo cy’icyo kibazo. Yaranditse ati “kuko urukundo Kristo afite ruduhata, kubera ko uyu ari wo mwanzuro twagezeho: ko umuntu umwe yapfiriye bose; . . . kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye kandi akazurwa” (2 Abakorinto 5:14, 15). Niba umuntu yemera ko igitambo cya Yesu gishobora kumukuriraho ingaruka z’icyaha, kandi akaba yifuza kugaragaza ko ashimira ku bw’icyo gitambo, yagombye kwihatira gukora ibyo Imana ishaka. Ibyo byumvikanisha ko agomba kumenya neza ibyo Imana imusaba, agatoza umutimanama we akurikije amahame aboneka muri Bibiliya, hanyuma akabaho mu buryo buhuje na yo.—Yohana 17:3, 17.

Iyo dukoze icyaha, tuba twangije imishyikirano dufitanye na Yehova. Igihe Umwami Dawidi yasobanukirwaga ko yakoze icyaha gikomeye, cyo gusambana na Batisheba kandi akica umugabo we, nta gushidikanya ko yumvise agize ikimwaro. Ariko icyari kimuhangayikishije cyane, ni uko ibyaha bye byari byababaje Imana, kandi icyo ni cyo cyari gikwiriye kumuhangayikisha. Yaricujije maze abwira Yehova ati “ni wowe, ni wowe ubwawe nacumuyeho, nakoze icyangwa n’amaso yawe” (Zaburi 51:6). Igihe Yozefu na we yahuraga n’ikigeragezo cy’ubusambanyi, umutimanama we watumye abaza ati “nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?”—Itangiriro 39:9.

Ku bw’ibyo, icyaha si ikimwaro umuntu agira bitewe n’uko abandi bashobora kuba bamubonye akora ikintu kibi. Si uko umuntu aba agomba kwiregurira imbere y’abantu, kubera ko ashobora kuba yananiwe gukora icyo babona ko ari cyiza. Iyo turenze ku mategeko y’Imana arebana n’imikoreshereze y’ibitsina, kuba inyangamugayo, kumvira, gusenga n’ibindi, tuba twangije imishyikirano dufitanye na yo. Niba dufite akamenyero ko gukora icyaha nkana, tuba twihindura abanzi b’Imana, kandi ibyo twagombye kubitekerezaho twitonze.—1 Yohana 3:4, 8.

None se ubwo twavuga ko icyaha kikibaho? Ikigaragara ni uko ntaho cyagiye. Abantu batangiye kucyita andi mazina bibwira ko bagabanya uburemere gifite. Abenshi bahisemo kwica imitimanama yabo, cyangwa kwirengagiza ibyo ibabwira. Icyakora, abantu bose bifuza kwemerwa n’Imana bagomba kubyirinda. Nk’uko twamaze kubibona, ibihembo by’ibyaha ni urupfu; si ukumva ubabaye cyangwa utewe isoni n’ibyo wakoze. Gukora icyaha ni ikibazo cyo gupfa no gukira.

Igishimishije ni uko igitambo cya Yesu gishobora gutuma tubabarirwa ibyaha, mu gihe tubyihannye kandi tukabireka. Pawulo yaranditse ati “abagira ibyishimo ni abababariwe ibikorwa byabo byo kwica amategeko kandi ibyaha byabo bikaba byaratwikiriwe; ugira ibyishimo ni uwo Yehova atazaryoza icyaha cye.”—Abaroma 4:7, 8.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’uko igitambo cya Yesu gishobora gukiza abantu bumvira, reba ku ipaji ya 47 kugeza ku ya 54 y’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Kiliziya Gatolika yahinduye imwe mu nyigisho zayo

Abagatolika benshi ntibigeze basobanukirwa neza inyigisho ivuga iby’Irimbi. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, iyo nyigisho yagiye icika buhoro buhoro, kugeza ubwo itakiboneka muri za gatigisimu. Mu mwaka wa 2007, Kiliziya Gatolika yasohoye inyandiko ivuga ko inyigisho y’Irimbi igomba kuvaho. Iyo nyandiko yagaragaje “impamvu zishingiye kuri tewolojiya no ku mahame ya kiliziya, zemeza ko iyo impinja zipfuye zitarabatizwa, zishobora gukizwa zikajyanwa mu munezero w’iteka.”—Komisiyo Mpuzamahanga ya Tewolojiya.

Kuki Kiliziya yahinduye uko yabonaga iyo nyigisho? Impamvu y’ibanze yabiteye, ni uko kiliziya yashakaga kwigobotora icyo umunyamakuru w’Umufaransa witwa Henri Tincq yise “inyigisho yari iyibangamiye, yashyigikiwe cyane n’abayobozi ba Kiliziya b’abanyamayeri, kuva mu Gihe Rwagati kugeza mu kinyejana cya 20. [Abo bayobozi] bitwaje inyigisho y’Irimbi, kugira ngo batere ababyeyi ubwoba, bityo babahatire kubatirisha abana babo vuba uko bishoboka kose.” Icyakora, kuba iyo nyigisho yarahindutse byatumye havuka ibindi bibazo.

Ese koko iyo nyigisho yari ishingiye ku Byanditswe, cyangwa ni ku migenzo gusa? Amateka agaragaza ko inyigisho y’Irimbi yavutse mu kinyejana cya 12, nyuma y’impaka abahanga mu bya tewolojiya bagize ku birebana na purugatori. Kubera ko Kiliziya Gatolika yigisha ko roho cyangwa ubugingo bukomeza kubaho na nyuma y’urupfu, yagombaga gusobanura aho roho z’abana batari kujya mu ijuru bazira ko batabatijwe zijya, dore ko nta cyaha baba barakoze cyatuma bajya mu muriro w’iteka. Nguko uko inyigisho y’Irimbi yavutse.

Icyakora, Bibiliya ntiyigisha ko ubugingo (cyangwa roho) bukomeza kubaho iyo umuntu apfuye. Aho kumvikanisha ko ubugingo budapfa, igaragaza neza ko ubugingo bukora icyaha bushobora ‘kurimbuka,’ kandi ko “buzapfa” (Yohana 12:25; Ezekiyeli 18:4). Ubwo rero, aho hantu hitwa Irimbi ntihashobora kubaho, kubera ko ubugingo bupfa. Uretse n’ibyo kandi, Bibiliya igaragaza ko iyo umuntu apfuye nta cyo aba azi, ikabigereranya no gusinzira.—Umubwiriza 9:5, 10; Yohana 11:11-14.

Bibiliya igaragaza ko abana bakiri bato babyawe n’ababyeyi b’Abakristo, ari abera mu maso y’Imana (1 Abakorinto 7:14). Niba impinja zigomba kubatizwa kugira ngo zikizwe, ayo magambo nta cyo yaba avuze.

Iyo nyigisho y’Irimbi, mu by’ukuri yatukishaga Imana, kubera ko yatumaga abantu babona ko ari umutegetsi w’umugome kandi utegekesha igitugu, uhana abantu b’inzirakarengane, aho kuba Umubyeyi urangwa n’urukundo nk’uko iri (Gutegeka kwa Kabiri 32:4; Matayo 5:45; 1 Yohana 4:8). Ntibitangaje rero kuba Abakristo bafite imitima itaryarya, batarigeze na rimwe bemera iyo nyigisho idashingiye ku Byanditswe.

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Kubaho dukurikiza Ijambo ry’Imana, bituma tugirana imishyikirano myiza n’Imana n’abantu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze