ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/6 pp. 11-14
  • Ese koko umuntu aba ariganyije?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese koko umuntu aba ariganyije?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni nde wagombye kwishyura ibyangijwe n’impanuka?
  • “Ibya Kayisari mubihe Kayisari”
  • Gukopera mu bizamini
  • Uzabyitwaramo ute?
  • Ese twagombye gutanga imisoro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/6 pp. 11-14

Ese koko umuntu aba ariganyije?

“Gira icyo uhindura gusa kuri iyi raporo y’impanuka, maze urebe ngo biratungana.”

“Erega si ngombwa ko abasoresha bamenya buri kantu kose!”

“Icy’ingenzi ni uko udafatwa”

“Wakwishyurira iki se, kandi ushobora kuyibonera ubuntu?”

WENDA hari uwakubwiye atyo, mu gihe wamugishaga inama ku bibazo by’amafaranga. Hari abantu wagira ngo baba bafite igisubizo cya buri kibazo cyose ubagejejeho. Ariko aho ikibazo kiri ni aha: ese koko muri ibyo bisubizo, nta buriganya burimo?

Kuriganya birogeye cyane muri iki gihe, ku buryo akenshi abantu bumva ko kubeshya, gukopera cyangwa se kwiba nta cyo bitwaye, mu gihe ugamije kwirinda ibihano, kunguka amafaranga cyangwa kwiteza imbere. Usanga abantu bakomeye ari bo akenshi batanga urugero rubi ku birebana n’ibyo. Mu gihugu kimwe cyo mu Burayi, ibyaha byo kuriganya no kunyereza umutungo byariyongereye birenga 85 ku ijana, hagati y’umwaka wa 2005 n’uwa 2006. Zirikana ko muri iyo mibare, hatabariwemo ibyaha abantu bita ko ari bito. Birashoboka ko nta we byatangaje kumva ko muri icyo gihugu, abahagarariye ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’abayobozi ba politiki bazwi cyane, bahamwe n’ibyaha byo gukoresha impamyabumenyi z’impimbano, bagamije kwiteza imbere.

Nubwo iyi si yuzuyemo ibikorwa by’uburiganya, abantu benshi baba bifuza kuba inyangamugayo, kandi wenda nawe urabyifuza. Birashoboka ko kuba ukunda Imana, ari byo bituma wifuza gukora ibiyishimisha (1 Yohana 5:3). Ushobora kumva umeze nk’intumwa Pawulo, wanditse ati “mukomeze gusenga mudusabira, kuko twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya, kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose” (Abaheburayo 13:18). Kubera iyo mpamvu, turagutera inkunga yo gusuzuma ibintu bimwe na bimwe bishobora gutuma “kuba inyangamugayo muri byose” bikugora. Nanone, turi busuzume amahame ya Bibiliya ashobora kugufasha kumenya uko wabyitwaramo.

Ni nde wagombye kwishyura ibyangijwe n’impanuka?

Igihe umugore ukiri muto witwa Lisaa yari atwaye imodoka, yararangaye maze agongana n’indi modoka. Nubwo nta wakomeretse, izo modoka zombi zarangiritse. Mu gihugu cye, abashoferi bakiri bato bishyura amafaranga menshi y’ubwishingizi bw’imodoka, kandi ayo mafaranga agenda yiyongera uko umuntu agize impanuka. Kubera ko igihe Lisa yagiraga impanuka yari kumwe na mubyara we ukuze witwa Gregor, hari incuti ye yamugiriye inama yo kuvuga ko Gregor ari we wari utwaye. Ibyo byari gutuma amafaranga y’ubwishingizi Lisa yishyuraga atiyongera. Bisa nk’aho iyo nama incuti ye yamugiriye yari nziza. Ariko se Lisa yari kubyifatamo ate?

Amasosiyete y’ubwishingizi akoresha imisanzu iba yatanzwe n’abafatabuguzi, kugira ngo yishyure ibyangijwe n’impanuka, kandi ayo masosiyete akongera iyo misanzu, kugira ngo agaruze amafaranga aba yatakaje. Ubwo rero, iyo Lisa akurikiza inama yari yagiriwe na ya ncuti ye, yari kuba abaye nk’aho ahatiye abandi bafatabuguzi kwishyura amafaranga y’inyongera isosiyete yari kumwishyuza, hamwe n’ikiguzi cy’ibyo yangije. Nanone iyo abigenza atyo ntiyari kuba abeshye gusa, ahubwo yari kuba anibye. Ibyo ni na ko byaba bimeze mu gihe umuntu abeshye, kugira ngo isosiyete y’ubwishingizi imwishyure amafaranga menshi, igihe habaye impanuka.

Nubwo hari ibihano bikaze biteganyirizwa uwakoze ubwo buriganya, impamvu y’ingenzi yagombye gutuma umuntu yirinda kwiba, iboneka mu Ijambo ry’Imana. Mu Mategeko Icumi harimo iryagiraga riti “ntukibe” (Kuva 20:15). Intumwa Pawulo yasubiriyemo Abakristo iryo tegeko agira ati “umujura ntakongere kwiba” (Abefeso 4:28). Iyo wumviye Ijambo ry’Imana mu bibazo nk’ibyo birebana n’ubwishingizi, uba wirinze ikintu Imana iciraho iteka. Nanone, uba ugaragaje ko ukunda amategeko y’Imana, kandi ko ukunda na bagenzi bawe. Uretse n’ibyo, uba ugaragaje ko ububaha.—Zaburi 119:97.

“Ibya Kayisari mubihe Kayisari”

Peter ni umucuruzi. Umucungamari we yamugiriye inama y’uko yasaba kugabanyirizwa imisoro, abeshya ko yaguze ibikoresho bihenze bya orudinateri byo gukoresha mu kazi. Birasanzwe ko abantu bakora akazi nk’aka Peter bagura ibikoresho nk’ibyo. Nubwo Peter atigeze agura ibyo bintu, birashoboka ko leta itari kugenzura ko yabiguze. Ibyo byari gutuma Peter adasora amafaranga menshi. Ni iki yari gukora? Ni iki cyari kumufasha gufata umwanzuro?

Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bo mu gihe cye ati “umuntu wese agandukire abategetsi bakuru . . . Muhe bose ibibakwiriye: usaba umusoro, mumuhe uwo musoro; usaba ikoro, mumuhe iryo koro” (Abaroma 13:1, 7). Abantu bifuza kwemerwa n’Imana, bishyura imisoro yose basabwa n’abategetsi. Ku rundi ruhande, niba amategeko y’igihugu yemerera abantu bamwe na bamwe cyangwa amasosiyete runaka y’ubucuruzi kugabanyirizwa imisoro, uramutse ubisabye mu gihe wujuje ibisabwa kugira ngo uyigabanyirizwe, nta kibi cyaba kirimo.

Reka dufate urundi rugero rurebana no kwishyura imisoro. David akora akazi k’ububaji mu isosiyete yo mu gace k’iwabo. Icyakora, incuti ze n’abaturanyi be bajya bamusaba kubakorera utubati n’ibindi bikoresho byo mu rugo, maze akabibakorera nyuma y’amasaha y’akazi. Bamuha amafaranga menshi aruta ayo ahembwa, ariko bakamusaba kubakorera nta fagitire abahaye. Ibyo byatuma David adatanga umusoro ku nyungu, n’abakiriya be ntibatange imisoro isabwa abaguzi. Abantu benshi bumva ko ibyo ari byiza, kubera ko buri wese abyungukiramo. Ariko se ko David yifuza gushimisha Imana, ubwo azafata ate ako kazi akora nta ho kanditswe?

Nubwo umuntu ukora ibyo ashobora kudafatwa, ntabwo aba yishyura imisoro agomba guha leta. Yesu yatanze itegeko rigira riti “ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana” (Matayo 22:17-21). Yesu yavuze ayo magambo, ashaka gukosora imitekerereze abari bamuteze amatwi bari bafite ku bihereranye n’imisoro. Abategetsi ba leta Yesu yise Kayisari, babona ko bafite uburenganzira bwo kwaka imisoro. Ku bw’ibyo, abigishwa ba Kristo babona ko kwishyura imisoro yose, ari inshingano basabwa n’Ibyanditswe.

Gukopera mu bizamini

Umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye witwa Marta, yiteguraga ibizamini bisoza amashuri ye. Kubera ko yasabwaga kugira amanota menshi kugira ngo bizamuheshe akazi keza, yamaze igihe kinini asubira mu byo yize. Bamwe mu banyeshuri bigana, na bo bariteguye ariko mu bundi buryo. Bari gukopera bifashishije ibikoresho bimwe na bimwe byo mu rwego rwa elegitoroniki, kugira ngo babone amanota menshi. Ese Marta yari gukora ibyo “buri wese” yiyemeje gukora, kugira ngo abone amanota meza?

Kubera ko gukopera ari ibintu bimenyerewe, abantu benshi basigaye bumva ko nta kibi kirimo. Baravuga bati “icy’ingenzi ni uko udafatwa.” Ariko kandi, Abakristo b’ukuri ntibemera iyo mitekerereze. Nubwo hari igihe umwarimu atabona abakopera, hari undi ubabona. Yehova azi ibyo dukora, kandi azabituryoza. Pawulo yaranditse ati “nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze” (Abaheburayo 4:13). Kumenya ko Imana itwitegereza ishishikajwe no kureba ko dukora ibikwiriye, byagombye gutuma tuba inyangamugayo mu gihe dukora ibizamini.

Uzabyitwaramo ute?

Lisa, Gregor, Peter, David na Marta babonye ko ibibazo bari bahanganye na byo, atari ibyo gukerenswa. Biyemeje kutariganya, bityo bakomeza kugira umutimanama utabacira urubanza, kandi baba inyangamugayo. None se wowe nibikubaho uzabyitwaramo ute?

Abo mukorana, abo mwigana n’abaturanyi bawe bashobora kumva ko kubeshya, gukopera no kwiba nta cyo bitwaye. Bashobora no kukunnyega kugira ngo baguhatire gukora nk’ibyo bakora. Ni iki cyagufasha gufata imyanzuro myiza, nubwo baba baguhatira guhemuka?

Ujye uzirikana ko gukora iby’Imana ishaka, bizatuma ikwemera kandi bigatuma ugira umutimanama utagucira urubanza. Umwami Dawidi yaranditse ati “Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera? Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we. . . . Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa” (Zaburi 15:1-5). Kugira umutimanama utaducira urubanza no kugirana ubucuti n’Imana, ni byo bifite agaciro kenshi kuruta ubutunzi ubwo ari bwo bwose twabona turiganyije.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 12]

“Umujura ntakongere kwiba.”

Iyo twumviye amategeko y’Imana kandi tugakunda bagenzi bacu, bituma twirinda uburiganya mu bibazo birebana n’ubwishingizi

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 12]

“Muhe bose ibibakwiriye: usaba umusoro, mumuhe uwo musoro.”

Abantu bifuza kwemerwa n’Imana, bishyura imisoro yose basabwa n’amategeko

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]

‘Ibintu byose . . . bitwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze.’

Nubwo abarimu batadufata dukopera, twifuza kuba inyangamugayo mu maso y’Imana

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 14]

Ubujura “butagaragara”

Reka tuvuge ko incuti yawe yaguze porogaramu nshya ya orudinateri, kandi nawe ukaba wifuza kuyitunga. Iyo ncuti yawe ikubwiye ko ishobora kugukorera kopi yayo ikayiguha, kugira ngo udatanga andi mafaranga. Ese koko uraba wibye?

Iyo abantu baguze porogaramu za orudinateri, baba bemeye kubahiriza amasezerano yose arebana no gukoresha izo porogaramu. Hari igihe ayo masezerano aba yemerera uwaguze porogaramu kuyikoresha muri orudinateri imwe gusa. Icyo gihe, uramutse ukoze kopi y’iyo porogaramu maze ukayiha undi muntu, waba urenze kuri ayo masezerano, kandi ntibyemewe n’amategeko (Abaroma 13:4). Iyo ubigenje utyo uba wibye, kuko uba utumye uwakoze iyo porogaramu atunguka amafaranga yari afitiye uburenganzira.—Abefeso 4:28.

Hari abashobora kwibwira bati “ubundi se ko nta n’uzabimenya!” Nubwo ibyo ari ukuri, twagombye kuzirikana amagambo Yesu yavuze agira ati “nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira” (Matayo 7:12). Twese twifuza kubona igihembo gikwiriye cy’ibyo twakoze, kandi twifuza ko abantu bubaha ibihangano byacu. Ubwo rero, natwe twagombye kubaha iby’abandi, tukirinda ubwo bujura “butagaragara,” urugero nko gukoresha ibihangano by’abandi.b—Kuva 22:7-9.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

b Mu bihangano by’umuntu ku giti cye, harimo ibintu biba byihariwe n’uwabikoze, urugero nk’indirimbo, ibitabo cyangwa porogaramu za orudinateri, byaba biri mu nyandiko cyangwa biri ku bikoresho byo mu rwego rwa elegitoroniki. Nanone, hakubiyemo amazina y’ibicuruzwa runaka, uburenganzira bwihariye bwo kubicuruza, amabanga y’uko bikorwa ndetse n’ubundi burenganzira burebana no kwamamaza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze