ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/6 pp. 25-29
  • Bonera ihumure mu bintu byo mu buryo bw’umwuka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bonera ihumure mu bintu byo mu buryo bw’umwuka
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bonera ihumure mu kwifatanya n’Abakristo bagenzi bawe
  • Umurimo wo kubwiriza utuma tubona ihumure
  • Bonera ihumure muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango
  • Jya wirinda ibintu bishobora kuguca intege
  • “Mwikorere umugogo wanjye”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • ‘Nimuze munsange, nanjye nzabaruhura’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Umuti ufatika wo kwigobotora imihangayiko
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ubufasha bugenewe imiryango
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/6 pp. 25-29

Bonera ihumure mu bintu byo mu buryo bw’umwuka

“Mwemere kuba abagaragu banjye . . . namwe muzabona ihumure.”​—MAT 11:29.

1. Ni iki Imana yakoreye ku Musozi Sinayi, kandi kuki?

IGIHE hashyirwagaho isezerano ry’Amategeko ku Musozi Sinayi, iryo sezerano ryari rikubiyemo n’itegeko ryo kwizihiza Isabato ya buri cyumweru. Yehova yategetse ishyanga rya Isirayeli binyuriye ku muvugizi we Mose, agira ati “mu minsi itandatu ujye ukora imirimo yawe, ku wa karindwi ujye uruhuka kugira ngo inka yawe n’indogobe yawe ziruhuke, umwana w’umuja wawe n’umusuhuke w’umunyamahanga basubizwemo intege” (Kuva 23:12). Kubera ko Yehova yitaga mu buryo bwuje urukundo ku bantu batwarwaga n’Amategeko, yashyizeho umunsi wo kuruhuka kugira ngo ‘basubizwemo intege,’ cyangwa baboneremo ihumure.

2. Ni gute kubahiriza Isabato byagiriraga akamaro Abisirayeli?

2 Ese Isabato wari umunsi wo kwiruhukira gusa? Oya, ahubwo wari igice cy’ingenzi muri gahunda y’Abisirayeli yo gusenga Yehova. Kuziririza Isabato byafashaga abatware b’imiryango kubona igihe cyo kwigisha abagize imiryango yabo “gukomeza mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka” (Itang 18:19). Nanone kandi, yatumaga abagize imiryango n’incuti babona uburyo bwo guhurira hamwe bagatekereza ku byo Yehova yakoze, kandi bakishimira kuba bari hamwe (Yes 58:13, 14). Icy’ingenzi kurushaho, ni uko mu buryo bw’ubuhanuzi Isabato yagereranyaga igihe abantu bazabona ihumure nyakuri, mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi (Rom 8:21). Ariko se byifashe bite muri iki gihe? Ni hehe Abakristo b’ukuri bashishikazwa n’inzira za Yehova babonera ihumure, kandi se baribona bate?

Bonera ihumure mu kwifatanya n’Abakristo bagenzi bawe

3. Ni mu buhe buryo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bateranaga inkunga, kandi byagize akahe kamaro?

3 Intumwa Pawulo yavuze ko itorero rya gikristo ari “inkingi ishyigikira ukuri” (1 Tim 3:15). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere baboneraga ihumure ryinshi mu guterana inkunga no kubakana mu rukundo (Efe 4:11, 12, 16). Igihe Pawulo yari muri Efeso, yasuwe n’abagize itorero ry’i Korinto, maze bamutera inkunga. Pawulo yavuze ko ibyo byagize akamaro agira ati ‘nishimira ko ndi kumwe na Sitefana na Forutunato na Akayiku, kuko bahumurije umutima wanjye’ (1 Kor 16:17, 18). Mu buryo nk’ubwo, igihe Tito yajyaga i Korinto gukorera abavandimwe, Pawulo yandikiye iryo torero agira ati “umutima we wahumurijwe namwe mwese” (2 Kor 7:13). Ni na ko bimeze muri iki gihe. Abahamya ba Yehova babona ihumure nyakuri barihawe n’Abakristo bagenzi babo.

4. Ni gute amateraniro y’itorero aduhumiriza?

4 Twiboneye ko amatorero ya gikristo ari isoko nyayo yo kugira ibyishimo byinshi. Tuhabonera uko ‘duterana inkunga, buri wese agaterwa inkunga binyuze ku kwizera k’undi’ (Rom 1:12). Abavandimwe na bashiki bacu si abantu tuba tuziranye gutya gusa; ni incuti nyancuti, abantu dukunda kandi twubaha. Tubonera ibyishimo byinshi n’ihumure mu guhurira hamwe na bo mu materaniro buri gihe.—File 7.

5. Ni gute dushobora guhumurizanya mu gihe cy’amakoraniro?

5 Indi soko y’ihumure ni amakoraniro aba buri mwaka. Uretse kuba ayo makoraniro ari isoko y’amazi atanga ubuzima agereranywa n’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, anatuma tubona uburyo bwo ‘kwaguka’ mu bo twifatanya na bo (2 Kor 6:12, 13). Ariko se byagenda bite turamutse tugira amasonisoni kandi tukaba dutinya guhura n’abantu? Bumwe mu buryo bwadufasha kumenyana n’abavandimwe na bashiki bacu, ni ukwitanga mu gihe cy’amakoraniro. Hari mushiki wacu wagize icyo avuga ubwo yari amaze gufasha mu ikoraniro mpuzamahanga agira ati “uretse abagize umuryango wacu n’incuti zibarirwa ku mitwe y’intoki nari mfite, nta bantu benshi nari mpazi. Ariko igihe nifatanyaga mu mirimo yo gukora isuku, nahahuriye n’abavandimwe na bashiki bacu benshi. Byari bishimishije cyane!”

6. Bumwe mu buryo dushobora kuboneramo ihumure mu gihe cy’ikiruhuko ni ubuhe?

6 Abisirayeli bari bafite akamenyero ko kujya i Yerusalemu mu minsi mikuru yabaga incuro eshatu mu mwaka, bakahakorera gahunda yabo yo gusenga (Kuva 34:23). Incuro nyinshi, byabasabaga gusiga imirima yabo n’amaduka yabo, maze bagakora urugendo n’amaguru rwamaraga iminsi myinshi, kandi bakanyura mu mihanda yabaga irimo ivumbi. Icyakora, kujya mu rusengero byatumaga ‘banezererwa cyane’ mu gihe ababaga bahari babaga ‘bahimbaza Uwiteka’ (2 Ngoma 30:21). Abahamya ba Yehova benshi muri iki gihe na bo bajyana n’imiryango yabo gusura Beteli, amazu y’amashami y’Abahamya ba Yehova abegereye, kandi ibyo bituma bagira ibyishimo byinshi. Ese muri gahunda itaha y’ikiruhuko y’umuryango wanyu, mushobora guteganya gusura ahantu nk’aho?

7. (a) Ni gute amateraniro mbonezamubano ashobora kutugirira akamaro? (b) Ni iki cyagira uruhare mu gutuma abantu bagira amateraniro mbonezamubono abatera inkunga kandi bagahora bayibuka?

7 Guhurira hamwe n’abagize umuryango n’incuti mu materaniro mbonezamubano, na byo bishobora gutera inkunga. Umwami w’umunyabwenge Salomo yagize ati ‘nta kigirira umuntu akamaro kiruta kurya no kunywa, no kunezeresha ubugingo bwe ibyiza bituruka mu miruho ye’ (Umubw 2:24). Amateraniro mbonezamubano ntaduhumuriza gusa, ahubwo nanone atuma umurunga w’urukundo uduhuza urushaho gukomera mu gihe turushaho kumenyana neza n’Abakristo bagenzi bacu. Kugira ngo tujye duhora twibuka ayo materaniro mbonezamubono kandi adutere inkunga, ni byiza cyane gutuma azamo abantu bake kandi akagenzurwa neza, cyane cyane mu gihe atangwamo ibinyobwa bisindisha.

Umurimo wo kubwiriza utuma tubona ihumure

8, 9. (a) Erekana ukuntu ubutumwa Yesu yigishaga bwari butandukanye n’ubw’abanditsi n’Abafarisayo. (b) Ni izihe nyungu tubonera mu kugeza ukuri kwa Bibiliya ku bantu?

8 Yesu yagiraga ishyaka mu murimo wo kubwiriza, kandi yateye abigishwa be inkunga yo kumwigana. Ibyo bigaragazwa n’amagambo ye agira ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Nuko rero, mwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Mat 9:37, 38). Ubutumwa Yesu yigishije, mu by’ukuri bwarahumurizaga; bwari ‘ubutumwa bwiza’ (Mat 4:23; 24:14). Ibyo byari bitandukanye cyane n’amategeko y’Abafarisayo yaberaga abantu umutwaro.—Soma muri Matayo 23:4, 23, 24.

9 Iyo tugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu, tuba tubahumuriza mu buryo bw’umwuka, kandi ari na ko dutuma ukuri kwa Bibiliya kw’agaciro kenshi gucengera mu bwenge bwacu no mu mitima yacu. Umwanditsi wa zaburi yabivuze neza agira ati “haleluya, kuko ari byiza kuririmbira Imana yacu ishimwe, ni ukw’igikundiro” (Zab 147:1). Ese ushobora gutuma ibyishimo ugira byiyongera mu gihe ukora ibikorwa byo gusingiza Yehova, ubikorera abaturanyi bawe?

10. Ese kugira icyo tugeraho mu murimo biterwa n’uko abantu bumva ubutumwa? Sobanura.

10 Ni iby’ukuri ko mu duce tumwe na tumwe abantu bitabira cyane ubutumwa bwiza kurusha uko bimeze mu tundi duce. (Soma mu Byakozwe 18:1, 5-8.) Niba utuye mu gace aho abantu batitabira ubutumwa bw’Ubwami, gerageza kwibanda ku byiza ugeraho muri uwo murimo. Ujye wibuka ko imihati ukomeza gushyiraho utangaza izina rya Yehova atari imfabusa (1 Kor 15:58). Byongeye kandi, uko abantu bitabira ubutumwa bwiza si byo bigaragaza ko twagize icyo tugeraho mu murimo. Dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova azakora ibishoboka byose, kugira ngo abantu bafite imitima itaryarya babone uburyo bwo kwitabira ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Yoh 6:44.

Bonera ihumure muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango

11. Ni iyihe nshingano Yehova yahaye ababyeyi, kandi ni gute bashobora kuyisohoza?

11 Ababyeyi bubaha Imana bafite inshingano yo kwigisha abana babo ibihereranye na Yehova n’inzira ze (Guteg 11:18, 19). Niba uri umubyeyi, ese waba ugena igihe cyo kwigisha abana bawe ibihereranye na Data wo mu ijuru wuje urukundo? Kugira ngo Yehova agufashe gusohoza iyo nshingano y’ingenzi, no kwita ku byo umuryango ukeneye, aguha ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka byinshi kandi byiza, binyuze mu bitabo, mu magazeti, videwo no ku byuma byafatiweho amajwi.

12, 13. (a) Ni gute umugoroba w’iby’umwuka ushobora kugirira akamaro abagize umuryango? (b) Ni gute ababyeyi bashobora gutuma umugoroba wabo w’iby’umwuka uba isoko y’ihumure?

12 Byongeye kandi, umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge yashyizeho gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Uwo ni umugoroba wagenwe wo kwiga Bibiliya mu muryango buri cyumweru. Abantu benshi babonye ko umugoroba w’iby’umwuka mu muryango watumye bunga ubumwe, ubafasha kurushaho gukundana, kandi utuma imishyikirano bafitanye na Yehova irushaho gukomera. Ariko se, ni gute ababyeyi bashobora gutuma umugoroba wabo w’iby’umwuka uba isoko y’ihumure ryo mu buryo bw’umwuka?

13 Umugoroba w’iby’umwuka mu muryango wagombye kuba ushimishije kandi urangwa n’ubwisanzure. N’ubundi kandi, dusenga “Imana igira ibyishimo,” kandi ishaka ko natwe twarangwa n’ibyishimo muri gahunda tugira yo gusenga (1 Tim 1:11; Fili 4:4). Kugira umugoroba w’inyongera kugira ngo tujye tubwirana inkuru z’agaciro zo muri Bibiliya, ni imigisha rwose. Ababyeyi bashobora kugira icyo bahindura ku buryo bwabo bwo kwigisha, bagatuma abifatanya muri uwo mugoroba batekereza kandi bakavumbura ibintu bishya. Urugero, umuryango umwe wasabye umuhungu wabo w’imyaka icumi witwa Brandon, kuzagira icyo avuga ku kiganiro gifite umutwe uvuga ngo “Kuki Yehova yagereranyije inzoka na Satani?” Icyo kiganiro cyabujije Brandon amahwemo kubera ko yakundaga inzoka, kandi yari ababajwe no kumva ko zifite icyo zihuriyeho na Satani. Abagize imiryango imwe n’imwe bagira igihe cyo gukina darame zishingiye ku nkuru za Bibiliya, aho buri wese mu bagize umuryango aba afite icyo ashinzwe muri iyo darame. Hanyuma buri wese agasoma agace ke muri Bibiliya, cyangwa abagize umuryango bakigana ibyabaye maze bakabikina. Ubwo buryo bwo kwigisha ntibushimisha abana gusa, ahubwo bunatuma bagira uruhare mu cyigisho, kugira ngo amahame yo muri Bibiliya ashobore kubagera ku mutima.a

Jya wirinda ibintu bishobora kuguca intege

14, 15. (a) Kuki imihangayiko no kubura umutekano byiyongereye muri iyi minsi y’imperuka? (b) Ni iyihe mihangayiko yindi dushobora guhangana na yo?

14 Imihangayiko no kubura umutekano byariyongereye muri iyi minsi ya nyuma y’iyi si mbi. Hari za miriyoni z’abantu badafite akazi kandi bahanganye n’ibibazo by’ubukungu bwifashe nabi. Akenshi hari n’abafite akazi babona ko amafaranga bahembwa bayajyana mu rugo bayatwaye mu ruhago rutobotse, maze bigatuma bakemura ibibazo bike mu byo imiryango yabo ifite. (Gereranya na Hagayi 1:4-6.) Abanyapolitiki n’abandi bayobozi ntibafite ubushobozi bwo kurwanya iterabwoba n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Abantu benshi barahangayitse bitewe n’amakosa bagiye bakora.—Zab 38:5.

15 Abakristo b’ukuri na bo bagerwaho n’ibibazo hamwe n’imihangayiko baterwa n’iy’isi mbi iyoborwa na Satani (1 Yoh 5:19). Mu mimerere imwe n’imwe, abigishwa ba Kristo bashobora guhangana n’indi mihangayiko mu gihe bihatira gukomeza kubera Yehova abizerwa. Yesu yaravuze ati “niba barantoteje namwe bazabatoteza” (Yoh 15:20). Icyakora, nubwo ‘dutotezwa, ntitwatereranywe’ (2 Kor 4:9). Kuki ibyo ari ukuri?

16. Ni iki gishobora kudufasha gukomeza kurangwa n’ibyishimo?

16 Yesu yaravuze ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura” (Mat 11:28). Mu buryo bw’ikigereranyo, dushobora kuvuga ko twishyize mu maboko ya Yehova kubera ko twizera igitambo cy’incungu cya Kristo. Muri ubwo buryo, tubona “imbaraga zirenze izisanzwe” ( 2 Kor 4:7). Umwuka w’Imana, ni “umufasha” utuma ukwizera kwacu gukomera mu buryo bugaragara, kugira ngo twe kwihanganira ibigeragezo n’imibabaro gusa, ahubwo dushobore no gukomeza kurangwa n’ibyishimo.—Yoh 14:26; Yak 1:2-4.

17, 18. (a) Ni uwuhe mwuka dukeneye kwirinda? (b) Byagenda bite gushaka ibinezeza by’isi ari byo twibanzeho cyane?

17 Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bakeneye kwirinda kwanduzwa n’umwuka w’iyi si wo kwishakira ibinezeza mu buryo burenze urugero. (Soma mu Befeso 2:2-5.) Naho ubundi, dushobora kuyobywa n’‘irari ry’umubiri, irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze’ (1 Yoh 2:16). Cyangwa birashoboka ko twakora ikosa ryo kwiringira ko kurarikira iby’umubiri bizatuma tugira ihumure (Rom 8:6). Urugero, abantu bamwe na bamwe bishoye mu biyobyabwenge, mu bisindisha, muri porunogarafiya, muri siporo zishyira ubuzima mu kaga n’ibikorwa bitemewe, kugira ngo bishimishe. Satani akoresha “amayeri” agamije kuyobya abantu, kugira ngo bashake ihumure mu buryo butari bwo.—Efe 6:11.

18 Mu by’ukuri, kurya, kunywa n’ubundi buryo bwose bukwiriye bwo kwidagadura si bibi, iyo bikozwe mu buryo bushyize mu gaciro. Icyakora, ibyo si byo bintu by’ibanze tugomba kwibandaho mu buzima. Gushyira mu gaciro no kwifata ni iby’ingenzi cyane, by’umwihariko dukurikije igihe turimo. Ibyo duhihibikanamo bishobora kuturemerera kugeza ubwo ‘tuba abantu batagira icyo bakora cyangwa batera imbuto ku birebana n’ubumenyi nyakuri bwerekeye Umwami wacu Yesu Kristo.’—2 Pet 1:8.

19, 20. Ni gute dushobora kubona ihumure nyakuri?

19 Iyo ibitekerezo byacu bihuje n’amategeko ya Yehova, twibonera ko ibyishimo bitangwa n’iyi si ari iby’igihe gito. Ibyo Mose yarabyemeraga, natwe ni uko twagombye kubigenza (Heb 11:25). Ikigaragara ni uko ihumure nyakuri, rya rindi rituma twishima mu buryo nyabwo kandi burambye, rya humure rituma tunyurwa, ribonerwa mu gukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.—Mat 5:6.

20 Reka dukomeze kubonera ihumure mu bintu byo mu buryo bw’umwuka. Iyo tubigenje dutyo, ‘tuzibukira kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, mu gihe tugitegereje isohozwa rishimishije ry’ibyiringiro byacu, no kugaragara mu ikuzo kw’Imana ikomeye hamwe n’Umukiza wacu Kristo Yesu’ (Tito 2:12, 13). Ku bw’ibyo, nimucyo twiyemeze gukomeza kuba abagaragu ba Yesu binyuriye mu kugandukira ubutware bwe n’ubuyobozi bwe. Nitubigenza dutyo, tuzabona ihumure n’ibyishimo nyakuri.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’uko icyigisho cy’umuryango cyashimisha kandi kikaba ingirakamaro, reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ukuboza 1990, ku ipaji ya 1, 8, mu gifaransa.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute ubwoko bwa Yehova bubona ihumure muri iki gihe?

• Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza uduhumuriza kandi ugahumuriza n’abo tubwiriza?

• Ni iki abatware b’imiryango bagomba gukora kugira ngo batume abagize umuryango wabo babonera ihumure mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango?

• Ni ibihe bintu bishobora kuduca intege mu buryo bw’umwuka?

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Nituba abagaragu ba Yesu, tuzabona uburyo bwinshi bwo guhumurizwa

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze