ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/7 p. 4
  • Kumenya izina ry’Imana bikubiyemo iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kumenya izina ry’Imana bikubiyemo iki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Izina ni ryo muntu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Jya wubaha izina rikomeye rya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Impamvu Tugomba Kumenya Izina ry’Imana
    Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/7 p. 4

Kumenya izina ry’Imana bikubiyemo iki?

ESE hari ikintu cyihariye izina ryawe risobanura? Mu duce tumwe na tumwe tw’isi, abantu bafite umuco wo kwita umwana izina rifite icyo risobanura. Iryo zina rishobora kuba rigaragaza imyizerere y’ababyeyi be n’amahame bagenderaho, cyangwa ibyo biteze kuri uwo mwana n’ibyo bamwifuriza.

Umuco wo kwita abana amazina afite icyo asobanura, si uwa none. Mu bihe bya Bibiliya, ababyeyi bitaga abana babo amazina, bitewe n’icyo ayo mazina asobanura. Ayo mazina yashoboraga kugaragaza ibyo uwo mwana yabaga yitezweho, n’ibyari kuzamuranga. Urugero, igihe Yehova yabwiraga Dawidi ibihereranye n’uruhare umuhungu we Salomo yari kuzagira, yaravuze ati ‘izina azitwa ni Salomo [rikomoka ku ijambo risobanura amahoro] kandi nzaha Abisirayeli amahoro n’ihumure ku ngoma ye.’—1 Ibyo ku Ngoma 22:9.

Hari igihe Yehova yahinduraga izina ry’umuntu, iyo yabaga agiye kumuha inshingano nshya. Umugore wa Aburahamu wari ingumba, Yehova yamwise Sara risobanurwa ngo “Igikomangoma.” Kuki yamuhaye iryo zina? Yehova yabisobanuye agira ati “nzamuha umugisha kandi nzaguha umwana w’umuhungu kuri we. Nzamuha umugisha koko kandi azaba nyirakuruza w’amahanga, abami b’amahanga bazakomoka kuri we” (Itangiriro 17:16). Nk’uko bigaragara, gusobanukirwa impamvu Sara yiswe irindi zina, bikubiyemo gusobanukirwa inshingano nshya yari agiye guhabwa.

Bite se ku bihereranye n’izina rikomeye kuruta andi yose, ari ryo Yehova? Ese iryo zina risobanura iki? Igihe Mose yabazaga Yehova icyo izina rye risobanura, yaramushubije ati “ndi uwo ndi we” (Kuva 3:14). Hari Bibiliya yahinduye iryo zina ngo “nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose” (Rotherham’s Emphasized Bible). Izina ry’Imana Yehova, rigaragaza ko ashobora gusohoza inshingano nyinshi zitandukanye. Reka dufate urugero rworoheje. Umubyeyi ashobora gusohoza inshingano nyinshi kugira ngo yite ku bana be. Hari igihe ashobora kuba umuganga, umutetsi cyangwa umwarimu bitewe n’igikenewe. Ibyo ni na ko bimeze kuri Yehova, nubwo byo birushijeho. Kugira ngo Imana isohoze umugambi wayo wuje urukundo ifitiye abantu, ishobora kuba icyo ishaka kuba cyo cyose, igasohoza inshingano iba ikenewe. Ku bw’ibyo, kumenya izina ry’Imana, bikubiyemo gusobanukirwa inshingano nyinshi isohoza.

Ikibabaje ni uko abantu batazi icyo izina ry’Imana risobanura, badashobora no kumenya imico yayo. Icyakora niwiga Bibiliya, uzasobanukirwa ko Yehova ari Umujyanama w’umunyabwenge, Umukiza ufite imbaraga, Nyir’ugutanga abigiranye ubuntu, kandi ubwo ntitubimaze inyuma. Koko rero, izina ry’Imana Yehova rifite ibisobanuro bitangaje.

Nyamara gusobanukirwa icyo izina ry’Imana risobanura, si ko buri gihe biba byoroshye. Ingingo ikurikira iratubwira impamvu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze