ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/8 pp. 24-26
  • “Umubaji”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Umubaji”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Impamvu tugomba gukora
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Jya wigisha ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Imibereho Yesu Yakuriyemo mu Muryango
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/8 pp. 24-26

Imibereho y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere

“Umubaji”

“Uyu si wa mwana w’umubaji?”—MATAYO 13:55.

YESU ntiyari azwiho kuba ‘umwana w’umubaji’ gusa, ahubwo nanone bamwitaga ‘umubaji’ (Mariko 6:3). Birashoboka ko uwo mwuga yawigishijwe na Yozefu wamureraga.

Ni ubuhe buhanga Yesu yari akeneye, kandi se ni ibihe bikoresho yagombaga kumenya gukoresha, kugira ngo abe umubaji mwiza? Ni ibihe bintu yabazaga, kandi se ni iyihe mirimo yakoreraga abaturage b’i Nazareti? Kuba yaratojwe uwo mwuga akiri muto, byamufashije bite mu buzima bwe?

Umwuga w’umuryango. Ifoto iri hasi aha, irerekana umubyeyi wigisha umuhungu we w’imfura uko bakoresha neza mutobozi. Umuhungu we na we aratega amatwi, kandi agakurikira yitonze.

Akenshi abahungu batangiraga kwimenyereza umwuga bafite imyaka iri hagati ya 12 na 15. Ubusanzwe uwo mwuga bawigishwaga na ba se. Imyitozo bahabwaga yamaraga imyaka myinshi, kandi abo bahungu bashyiragaho imihati myinshi kugira ngo babe ababaji b’abahanga. Tekereza igihe kirekire kandi gishimishije Yozefu yamaranye na Yesu bakorana, baganira kandi amutoza kuba umubaji w’umuhanga. Mbega ukuntu Yozefu agomba kuba yarashimishwaga no kubona Yesu aba umuhanga muri uwo mwuga!

Yabaga akeneye kugira ubumenyi, imbaraga n’ubuhanga. Umubaji yabaga akeneye kumenya amoko y’imbaho yakoreshaga. Yakoreshaga imbaho z’ibiti byabonekaga mu karere yabagamo, urugero nka sipure, umwerezi, umutini, umwelayo n’ubundi bwoko bw’ibiti by’inganzamarumbo. Icyakora, umubaji wo mu kinyejana cya mbere ntiyashoboraga kubona aho agurira imbaho zibajwe neza nk’uko yabaga abyifuza. Ubwo rero, yajyaga mu ishyamba, agahitamo ibiti byiza, akabitema, hanyuma akikorera ingiga akazijyana mu ibarizo.

None se inginga z’ibiti uwo mubaji yabaga yatemye, yazikoreshaga iki? Yashoboraga kumara igihe kinini azikoresha yubaka amazu. Hari igihe yazikoragamo imbaho zo gukora ibisenge, ingazi z’imbere mu nzu, inzugi n’amadirishya hamwe n’ibiti byo kubakisha inkuta z’inzu.

Nanone, umubaji yakoraga ibindi bikoresho byo mu nzu. Ayo mashusho aratwereka bimwe muri byo, urugero nk’utubati dufite ububiko, etajeri cyangwa inzugi (1); udutebe (2), intebe (3) n’ameza (4) yabaga akozwe mu buryo butandukanye kandi atangana. Yashoboraga no gukora ubwoko bw’udutanda impinja zirirwagamo ku manywa. Hari n’igihe yatakaga ibyo bikoresho yomekaho amashusho meza abajwe mu tubaho. Kugira ngo ibyo bikoresho bitangirika, yabisigaga ibishashara, verini cyangwa amavuta.

Nanone, umubaji yakoraga ibikoresho by’ubuhinzi, urugero nk’imigogo (5) yabaga ibajwe mu biti biremereye, agakora amasuka ya majagu, rato n’ibitiyo (6). Amasuka yakoraga akururwa n’amatungo (7), yagombaga kuba akomeye kuko icyuma cyayo cyashoboraga guhinga mu butaka bw’urusekabuye. Nanone yakoraga amagare y’ibiti atwara imizigo (8) kandi agakora n’amaringi yayo akomeye. Nanone, akazi ke kari gakubiyemo gusana ibyo bikoresho no kubyitaho.

Ese ushobora gutekereza ukuntu akazi Yesu yakoraga katumaga isura ye ihinduka? Ngaho tekereza ukuntu uruhu rwa Yesu rwabaga rwarahindutse, kubera kwirirwa ku zuba ryo mu Burasirazuba bwo Hagati. Birashoboka ko imikaya ye yari yarakomeye bitewe no kumara imyaka myinshi akora imirimo y’amaboko, kandi yari yarazanye amabavu kubera guterura inginga z’ibiti no gukoresha ishoka, inyundo n’inkero.

Aho yakuraga ingero yakoreshaga. Yesu yari umuhanga mu gukoresha ingero zoroheje kandi zisanzwe zizwi, kugira ngo yigishe abantu inyigisho zimbitse zo mu ijambo ry’Imana. Ashobora kuba yarakoreshaga ingero z’ibintu byo mu mwuga yakoraga w’ububaji. Reka dusuzume zimwe muri zo. Igihe kimwe yabwiye imbaga y’abantu ati “kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko ukirengagiza ingiga iri mu jisho ryawe?” Umubaji yabaga azi ukuntu ingiga ingana (Matayo 7:3). Nyuma yaho, Yesu yabwiye abandi bantu ati “nta muntu ufashe isuka ureba ibintu yasize inyuma ukwiriye ubwami bw’Imana.” Ubwo rero, birashoboka ko yakoze amasuka menshi (Luka 9:62). Hari igihe Yesu yifashishije urugero rw’igikoresho cyabazwaga n’umubaji, maze atanga bumwe mu butumwa buhumuriza abantu, agira ati ‘mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho. Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye’ (Matayo 11:29, 30). Nta gushidikanya ko Yesu yari azi gukora umugogo “utaremereye.”

Abantu barwanyaga Yesu bashobora kuba baramwitaga ‘umwana w’umubaji,’ bagamije kumunnyega. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere n’abo muri iki gihe bubaha uwo mugabo wicishaga bugufi wahoze ari mubaji.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Ibikoresho by’umubaji

Kimwe na Yesu, umubaji wo mu kinyejana cya mbere yagombaga kuba azi gukoresha ibi bikoresho. Urukero rwe (1) rwabaga rubajwe mu giti bateyeho icyuma gifite amenyo. Ayo menyo yakataga ari uko umuntu akereye. Uwo mubaji yakoreshaga inguni (2) kugira ngo ashushanye aho ari bubaze, agakoresha n’itimasi (3) kugira ngo arebe ko ubuhagarike bw’ibyo yabaga yakoze bugororotse. Nanone, muri ibyo bikoresho habaga harimo nivo (4), irati (5), iranda yabaga ifite akuma gatyaye karinganiza imbaho (6) n’ishoka (7) yakoreshaga atema ibiti.

Yakoreshaga igifashi cy’ababaji (8) n’ipatasi (9), akata imbaho nto anazisena. Ku mupfundikizo w’icyo gisanduku urahabona inyundo y’igiti (10) bakoreshaga bafatanya imbaho, cyangwa bakayikoresha bayikubitisha itindo. Nanone urahabona urukero ruto (11), inkwaruzo (12) baseneshaga, hamwe n’imisumari (13). Imbere y’igisanduku hari inyundo y’icyuma (14) n’imbazo (15) bakoreshaga batunganya imbaho. Hejuru y’iyo sanduku hari icyuma (16) , hamwe n’amoko atandukanye y’amatindo (17) . Urahabona na mutobozi (18) yegetse ku isanduku.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze