Igice cya 9
Imibereho Yesu Yakuriyemo mu Muryango
IGIHE Yesu yari akiri umwana, Nazareti yari umujyi muto, udakomeye. Wari uri mu gihugu cy’imisozi mu karere kitwaga Galilaya, hafi y’Igikombe cyiza cya Yezereli.
Ubwo Yesu yahazanwaga na Yozefu na Mariya baturutse mu Misiri, icyo gihe wenda akaba yari afite imyaka ibiri, uko bigaragara ni we mwana wenyine Mariya yari afite. Ariko ibyo ntibyamaze igihe kirekire. Nyuma y’aho haje kuvuka Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda, kandi Mariya na Yozefu babyaye n’abakobwa. Amaherezo Yesu yaje kugira nibura barumuna be na bashiki be batandatu.
Yesu yari afite n’abandi bene wabo. Twamaze kumenya mubyara we wari mukuru kuri we witwaga Yohana, wari utuye i Yudaya, mu birometero byinshi. Ariko hafi aho i Galilaya hari hatuye uwitwaga Salome, uko bigaragara wavaga inda imwe na Mariya. Salome yari yarashyingiranywe na Zebedayo, ku bw’ibyo abahungu babo bombi, ari bo Yakobo na Yohana, bashobora kuba bari bene nyina wabo wa Yesu. Igihe Yesu yari akiri umwana, ntituzi niba yarabanye n’abo bahungu igihe kirekire, ariko nyuma y’aho baje kuba incuti ze za bugufi cyane.
Yozefu yagombaga gukora cyane kugira ngo atunge umuryango we wagendaga wiyongera. Yari umubaji. Yozefu yareraga Yesu nk’umwana we bwite, akaba ari yo mpamvu Yesu yiswe “[u]mwana w’umubaji.” Yozefu yigishije Yesu kugira ngo na we azabe umubaji, kandi yigaga neza. Ni yo mpamvu nyuma y’aho abantu bavuze ku bihereranye na Yesu bati “[ni] we wa mubaji.”
Imibereho y’umuryango wa Yozefu yari ishingiye ku gusenga Yehova Imana. Mu buryo buhuje n’Amategeko y’Imana, Yozefu na Mariya bahaga abana babo inyigisho zo mu buryo bw’umwuka ‘uko [babaga] bicaye mu nzu yabo, bagenda mu nzira, baryamye, n’uko [babaga] babyutse.’ I Nazareti hari isinagogi, kandi dushobora kwemeza tudashidikanya ko Yozefu na we buri gihe yajyanagayo n’umuryango we bagiye gusenga. Ariko kandi, nta gushidikanya ko baboneraga ibyishimo bihebuje mu rugendo bahoraga bakora bagiye mu rusengero rwa Yehova i Yerusalemu. Matayo 13:55, 56; 27:56; Mariko 15:40; 6:3; Gutegeka 6:6-9.
▪ Yesu yari afite nibura barumuna be na bashiki be bangahe, kandi amazina ya bamwe muri bo ni ayahe?
▪ Bene wabo wa Yesu batatu bazwi neza ni bande?
▪ Amaherezo, Yesu yaje gukora akahe kazi k’umubiri, kandi kuki?
▪ Ni izihe nyigisho z’ingirakamaro Yozefu yahaga abo mu muryango we?