ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 9 p. 26-p. 27 par. 1
  • Yesu akurira i Nazareti

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu akurira i Nazareti
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Imibereho Yesu Yakuriyemo mu Muryango
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Yesu afite imyaka 12
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 9 p. 26-p. 27 par. 1
Yozefu yigisha Yesu umwuga w’ububaji

IGICE CYA 9

Yesu akurira i Nazareti

MATAYO 13:55, 56 MARIKO 6:3

  • UMURYANGO WA YOZEFU NA MARIYA WAGUKA

  • YESU YIGA UMWUGA

Yesu yakuriye mu mugi muto utari uhambaye wa Nazareti. Uwo mugi wari uherereye mu majyaruguru, mu karere k’imisozi miremire kitwa Galilaya, mu burengerazuba bw’ikiyaga kinini cyitwaga inyanja ya Galilaya.

Yesu ashobora kuba yari afite imyaka ibiri igihe Yozefu na Mariya bamuzanaga muri uwo mugi bavuye muri Egiputa. Bisa n’aho ari we mwana wenyine bari bafite. Icyakora nyuma yaho haje kuvuka abavandimwe be ari bo Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda. Nanone Yozefu na Mariya babyaye n’abakobwa, bakaba bari bashiki ba Yesu. Yesu yari afite nibura barumuna be na bashiki be batandatu.

Ariko birumvikana ko Yesu yari afite n’abandi bene wabo. Twamaze kumenya Elizabeti n’umuhungu we Yohana, wari utuye i Yudaya, mu birometero byinshi mu majyepfo. Ariko hafi aho i Galilaya hari hatuye uwitwaga Salome, uko bigaragara wavaga inda imwe na Mariya bityo akaba yari nyina wabo wa Yesu. Umugabo wa Salome yitwaga Zebedayo. Bityo rero, abahungu babo, ari bo Yakobo na Yohana, bashobora kuba bari bene nyina wabo wa Yesu. Ntituzi niba Yesu yaramaranaga igihe kinini n’abo bahungu igihe bari bakiri bato, ariko baje kuba incuti ze za bugufi, kandi bari mu ntumwa ze.

Yozefu yari umubaji, kandi yagombaga gukora cyane kugira ngo atunge umuryango we wagendaga wiyongera. Yozefu yareze Yesu nk’umwana we bwite, akaba ari yo mpamvu Yesu yiswe ‘umwana w’umubaji’ (Matayo 13:55). Yozefu yigishije Yesu umwuga w’ububaji, kandi yigaga neza. Ni yo mpamvu nyuma yaho abantu bavuze ibya Yesu bati “uyu si we wa mubaji?”​—Mariko 6:3.

Yozefu na Mariya bigisha abana babo ibyerekeye Imana

Gahunda yo kuyoboka Yehova yari ifite umwanya w’ingenzi mu muryango wa Yozefu. Yozefu na Mariya bakurikizaga Amategeko y’Imana, kandi bigishaga abana babo ibyerekeye Imana ‘igihe babaga bicaye mu nzu, igihe bagendaga mu nzira, igihe baryamye n’igihe babyutse’ (Gutegeka kwa Kabiri 6:6-9). I Nazareti hari isinagogi kandi dushobora kwemeza ko Yozefu yajyanagayo n’umuryango we buri gihe bagiye gusenga. Nyuma yaho byaje kuvugwa ko Yesu yajyaga mu isinagogi ku munsi w’Isabato “nk’uko yari yaramenyereye” (Luka 4:16). Nanone, abagize uwo muryango bishimiraga cyane gukora ingendo buri gihe bagiye mu rusengero rwa Yehova i Yerusalemu.

  • Yesu yari afite nibura barumuna be na bashiki be bangahe?

  • Yesu yize uwuhe mwuga, kandi kuki?

  • Ni izihe nyigisho z’ingirakamaro Yozefu yahaga abagize umuryango we?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze