IGICE CYA 72
Yesu afite imyaka 12
Yozefu na Mariya hamwe n’abana babo, ari bo Yesu, barumuna be na bashiki be, babaga i Nazareti. Kugira ngo Yozefu ashobore gutunga umuryango we yakoraga akazi k’ububaji, kandi yabigishaga ibyerekeye Yehova n’Amategeko ye. Buri gihe bajyaga mu rusengero bitaga isinagogi. Nanone buri mwaka bajyaga i Yerusalemu mu munsi mukuru wa Pasika.
Igihe Yesu yari afite imyaka 12, we n’abagize umuryango we bakoze urugendo rurerure bagiye i Yerusalemu, nk’uko bari basanzwe babigenza. Uwo mujyi wari urimo abantu benshi bari baje kwizihiza Pasika. Hanyuma Yozefu na Mariya batangiye urugendo rwo gusubira iwabo, bibwira ko Yesu ari kumwe n’abantu bari kumwe na bo. Ariko bamushakishije muri bene wabo, baramubura.
Basubiye i Yerusalemu, bamara iminsi itatu bamushakisha. Nyuma bagiye mu rusengero. Basanze yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza ibibazo bigaragaza ko afite ubwenge bwinshi. Abo bigisha bari batangaye cyane, na bo batangira kumubaza ibibazo. Batangazwaga n’ibisubizo bye. Biboneraga ko yari asobanukiwe neza Amategeko ya Yehova.
Yozefu na Mariya bari bahangayitse cyane. Mariya yabwiye Yesu ati: “Mwana wa, twagushakishije ahantu hose! Wari uri he?” Yesu yarabasubije ati: “None se ntimuzi ko ngomba kuba aha ngaha mu nzu ya Papa?”
Yesu yasubiye iwabo i Nazareti ari kumwe n’ababyeyi be. Yozefu yigishije Yesu umwuga w’ububaji. Ese utekereza ko Yesu yari ameze ate akiri muto? Uko yagendaga akura, ni ko yarushagaho kugira ubwenge, kandi agakundwa n’Imana n’abantu.
“Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka, kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”—Zaburi 40:8