ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 72 p. 170-p. 171 par. 2
  • Yesu afite imyaka 12

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu afite imyaka 12
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Yesu akurira i Nazareti
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu yitoje kumvira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 72 p. 170-p. 171 par. 2
Yesu wari ufite imyaka 12 yicaye mu rusengero hagati y’abigisha

IGICE CYA 72

Yesu afite imyaka 12

Yozefu na Mariya hamwe n’abana babo, ari bo Yesu, barumuna be na bashiki be, babaga i Nazareti. Kugira ngo Yozefu ashobore gutunga umuryango we yakoraga akazi k’ububaji, kandi yabigishaga ibyerekeye Yehova n’Amategeko ye. Buri gihe bajyaga mu rusengero bitaga isinagogi. Nanone buri mwaka bajyaga i Yerusalemu mu munsi mukuru wa Pasika.

Igihe Yesu yari afite imyaka 12, we n’abagize umuryango we bakoze urugendo rurerure bagiye i Yerusalemu, nk’uko bari basanzwe babigenza. Uwo mujyi wari urimo abantu benshi bari baje kwizihiza Pasika. Hanyuma Yozefu na Mariya batangiye urugendo rwo gusubira iwabo, bibwira ko Yesu ari kumwe n’abantu bari kumwe na bo. Ariko bamushakishije muri bene wabo, baramubura.

Basubiye i Yerusalemu, bamara iminsi itatu bamushakisha. Nyuma bagiye mu rusengero. Basanze yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza ibibazo bigaragaza ko afite ubwenge bwinshi. Abo bigisha bari batangaye cyane, na bo batangira kumubaza ibibazo. Batangazwaga n’ibisubizo bye. Biboneraga ko yari asobanukiwe neza Amategeko ya Yehova.

Yozefu na Mariya bari bahangayitse cyane. Mariya yabwiye Yesu ati: “Mwana wa, twagushakishije ahantu hose! Wari uri he?” Yesu yarabasubije ati: “None se ntimuzi ko ngomba kuba aha ngaha mu nzu ya Papa?”

Yesu yasubiye iwabo i Nazareti ari kumwe n’ababyeyi be. Yozefu yigishije Yesu umwuga w’ububaji. Ese utekereza ko Yesu yari ameze ate akiri muto? Uko yagendaga akura, ni ko yarushagaho kugira ubwenge, kandi agakundwa n’Imana n’abantu.

Yozefu na Mariya bari ku meza bari kumwe na Yesu n’abandi bana babo

“Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka, kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”​—Zaburi 40:8

Ibibazo: Ni hehe Yozefu na Mariya basanze Yesu? Yari ari gukora iki?

Matayo 13:55, 56; Mariko 6:3; Luka 2:40-52; 4:16; Gutegeka kwa Kabiri 16:15, 16

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze