Igice cya 8
Guhunga Umutegetsi w’Umunyagitugu
IGIHE kimwe, Yozefu yakanguye Mariya kugira ngo amubwire inkuru yihutirwaga. Marayika wa Yehova yari amaze kumubonekera, aramubwira ati “byuka, ujyane umwana na nyina, uhungire mu Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.”
Ako kanya bahise bafata inzira uko ari batatu barahunga. Kandi byari mu gihe rwose, kubera ko Herode yari yaramenye ko ba bantu baraguzaga inyenyeri bari baramubeshye, bakaba bari baravuye muri icyo gihugu. Wibuke ko igihe bari kuba bamaze kubona Yesu bagombaga kugaruka iwe kugira ngo babimumenyeshe. Herode yazabiranyijwe n’uburakari. Mu kugerageza kwica Yesu, yategetse ko abana b’abahungu bose b’i Betelehemu no mu ntara zaho bari bagejeje ku myaka ibiri no munsi yayo, bicwa. Yabaze iyo myaka ashingiye ku bisobanuro yari yarahawe na ba bantu baraguzaga inyenyeri bari baje baturutse i Burasirazuba.
Kubona abana b’abahungu bose bicwa, byari agahomamunwa rwose! Abasirikare ba Herode bagiye binjira muri buri rugo. Iyo babonaga umwana w’umuhungu, bamushikuzaga nyina. Ntituzi uko umubare w’impinja zishwe ungana, ariko amarira menshi ababyeyi barize n’imiborogo bacuze, byasohoje ubuhanuzi bwa Bibiliya bwavuzwe na Yeremiya, umuhanuzi w’Imana.
Hagati aho, Yozefu n’umuryango we bari barageze mu Misiri amahoro, kandi ni ho bari batuye. Ariko ijoro rimwe, marayika wa Yehova yongeye kubonekera Yozefu mu nzozi. Uwo mumarayika yaramubwiye ati “byuka, usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.” Bityo rero, mu gusohoza ubundi buhanuzi bwa Bibiliya bwavugaga ko Umwana w’Imana yari guhamagarwa ngo ave mu Misiri, uwo muryango wasubiye mu gihugu cyawo cya kavukire.
Uko bigaragara, Yozefu yashakaga gutura i Yudaya, mu mujyi wa Betelehemu, aho babaga mbere y’uko bahungira mu Misiri. Ariko yaje kumenya ko Arikelayo, umuhungu w’umugome wa Herode, ari we wari umwami wa Yudaya icyo gihe, maze Yehova yongera kumuburira mu nzozi ku bihereranye n’ako kaga. Nuko Yozefu n’umuryango we berekeza iy’amajyaruguru maze batura mu mujyi wa Nazareti ho muri Galilaya. Aho ni ho Yesu yakuriye, kure y’icyicaro gikuru cy’imibereho ya kidini y’Abayahudi. Matayo 2:13-23; Yeremiya 31:15; Hoseya 11:1.
▪ Ni ikihe gikorwa cy’agahomamunwa Umwami Herode yakoze igihe yari amaze kubona ko ba bantu baraguzaga inyenyeri batagarutse, ariko se, ni gute Yesu yarinzwe?
▪ Kuki Yozefu atongeye gutura i Betelehemu nyuma y’aho aviriye mu Misiri?
▪ Ni ubuhe buhanuzi bwa Bibiliya bwasohoye icyo gihe?