Ubumwe bwa gikristo buhesha Imana ikuzo
‘Mwihatire cyane gukomeza ubumwe bw’umwuka.’—EFE 4:3.
1. Ni mu buhe buryo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo muri Efeso bahesheje Imana ikuzo?
UBUMWE bw’itorero rya gikristo ryo muri Efeso ya kera bwahesheje ikuzo Imana y’ukuri Yehova. Uko bigaragara, bamwe mu bavandimwe b’Abakristo bo muri ako gace kari karateye imbere mu by’ubucuruzi, bari abakire bafite n’abagaragu, mu gihe abandi bo bari abagaragu, ndetse wenda bakaba bari abatindi nyakujya (Efe 6:5, 9). Bamwe bari Abayahudi bize ukuri mu gihe cy’amezi atatu intumwa Pawulo yamaze yigishiriza mu isinagogi yabo. Abandi bari barahoze basenga Arutemi, kandi bakoraga n’ibikorwa by’ubumaji (Ibyak 19:8, 19, 26). Uko bigaragara, ubukristo bw’ukuri bwahurije hamwe abantu bahoze mu mimerere itandukanye. Pawulo yemeraga ko Yehova yahabwaga ikuzo binyuze ku bumwe bw’itorero. Iyo ntumwa yaranditse iti “ahabwe ikuzo binyuze ku itorero.”—Efe 3:21.
2. Ni iki cyari cyugarije ubumwe bw’Abakristo bo muri Efeso?
2 Icyakora, ubumwe bw’itorero ryo muri Efeso bwari bwugarijwe. Pawulo yaburiye abasaza agira ati “muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bagoreka ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa” (Ibyak 20:30). Nanone kandi, bamwe mu bavandimwe bakomeje kugira umwuka wo kwicamo ibice, uwo Pawulo yari yaravuze ko “ukorera mu batumvira.”—Efe 2:2; 4:22.
Urwandiko rushimangira akamaro ko kunga ubumwe
3, 4. Ni mu buhe buryo urwandiko Pawulo yandikiye Abefeso rutsindagiriza ibyo kunga ubumwe?
3 Pawulo yabonye ko kugira ngo Abakristo bakomeze gukorana mu bumwe, buri wese yagombaga gushyiraho imihati myinshi kugira ngo atume habaho ubumwe. Imana yahumekeye Pawulo kugira ngo yandikire Abefeso urwandiko rwibandaga ku kunga ubumwe. Urugero, Pawulo yanditse ibirebana n’umugambi w’Imana wo ‘kongera guteranyiriza ibintu byose hamwe muri Kristo’ (Efe 1:10). Nanone kandi, yagereranyije Abakristo n’amabuye atandukanye yubatse inzu. Yaravuze ati “inzu yose iteranyirizwa hamwe igafatana neza, ikazamurwa ikaba urusengero rwera rwa Yehova” (Efe 2:20, 21). Byongeye kandi, Pawulo yatsindagirije ubumwe bw’Abakristo b’Abayahudi n’abatari Abayahudi, kandi yibutsa abavandimwe ko bose bakomotse hamwe. Yavuze ko Yehova ari “Data, uwo imiryango yose yo mu ijuru no ku isi ikomoraho izina ryayo.”—Efe 3:5, 6, 14, 15.
4 Mu gihe turi bube dusuzuma mu Befeso igice cya 4, turi bubone impamvu kunga ubumwe bisaba gushyiraho imihati, dusuzume uko Yehova adufasha kunga ubumwe, turebe n’imyifatire yadufasha gukomeza kunga ubumwe. Kuki utasoma icyo gice cyose kugira ngo urusheho kungukirwa n’iki cyigisho?
Impamvu kunga ubumwe bisaba gushyiraho imihati
5. Kuki abamarayika b’Imana bashobora kuyikorera bunze ubumwe, ariko se kuki twe kunga ubumwe bitugora?
5 Pawulo yinginze abavandimwe be b’Abefeso ngo ‘bihatire cyane gukomeza ubumwe bw’umwuka’ (Efe 4:3). Kugira ngo dusobanukirwe impamvu ibyo bidusaba gushyiraho imihati, reka dusuzume urugero rw’abamarayika b’Imana. Kubera ko nta kinyabuzima kiri hano ku isi gisa n’ikindi neza neza, dushobora gufata umwanzuro w’uko buri wese mu bamarayika babarirwa muri za miriyoni Yehova yaremye, yihariye (Dan 7:10). Nyamara, bashobora gukorera Yehova bunze ubumwe kubera ko bose bamwumvira kandi bagakora ibyo ashaka. (Soma muri Zaburi 103:20, 21.) Mu gihe abamarayika bizerwa bafite imico itandukanye, ku Bakristo bo hiyongeraho n’inenge zitandukanye. Ibyo bishobora gutuma kunga ubumwe birushaho kugorana.
6. Ni iyihe myifatire izadufasha gukorera hamwe n’abavandimwe bafite kamere itandukanye n’iyacu?
6 Iyo abantu badatunganye bagerageje gukorera hamwe, bashobora kugirana ibibazo mu buryo bworoshye. Urugero, byagenda bite igihe umuvandimwe utinda kurakara ariko ufite akamenyero ko gukererwa, akorera Yehova ari kumwe n’umuvandimwe wubahiriza igihe ariko akaba arakara vuba? Buri wese muri bo ashobora kumva ko imyifatire ya mugenzi we idakwiriye, ariko akiyibagiza ko imwe mu myifatire ye na yo idakwiriye. Abo bavandimwe bashobora bate gukorera hamwe bunze ubumwe? Reka turebe ukuntu imyifatire Pawulo yavuze muri aya magambo akurikira ishobora kubafasha, hanyuma dutekereze ukuntu twatuma hakomeza kubaho ubumwe twitoza kugaragaza iyo myifatire. Pawulo yaranditse ati ‘ndabinginga ngo mugende mu buryo bukwiriye, mwiyoroshya rwose kandi mwitonda, mwihangana, mwihanganirana mu rukundo, mwihatira cyane gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro ubahuza.’—Efe 4:1-3.
7. Kuki ari iby’ingenzi gukora icyatuma twunga ubumwe n’Abakristo bagenzi bacu badatunganye?
7 Kwitoza gukorera Imana mu bumwe hamwe n’abandi bantu badatunganye ni iby’ingenzi kubera ko hariho umubiri umwe w’abasenga by’ukuri. Bibiliya iravuga iti “hariho umubiri umwe n’umwuka umwe, nk’uko hariho ibyiringiro bimwe, ari na byo mwahamagariwe. Hariho Umwami umwe, ukwizera kumwe n’umubatizo umwe. Hariho Imana imwe, ari na yo Se w’abantu bose” (Efe 4:4-6). Umwuka wa Yehova n’imigisha ye bibonerwa gusa mu muryango umwe w’abavandimwe Imana ikoresha. Nubwo umuntu runaka wo mu itorero yatubabaza, ni hehe handi dushobora kujya? Nta handi dushobora kumva amagambo y’ubuzima bw’iteka.—Yoh 6:68.
“Impano zigizwe n’abantu” zituma itorero rikomeza kunga ubumwe
8. Kristo akoresha iki kugira ngo adufashe kwirinda ibyaducamo ibice?
8 Kugira ngo Pawulo agaragaze ukuntu Yesu yatanze “impano zigizwe n’abantu” ngo zifashe itorero kunga ubumwe, yakoresheje urugero rw’iby’abasirikare bo mu bihe bya kera bakoraga. Umusirikare watsindaga ku rugamba yashoboraga kuzana imbohe y’umunyamahanga, ikaba umugaragu wo gufasha umugore we imirimo (Zab 68:1, 12, 18). Mu buryo nk’ubwo, kuba Yesu yaranesheje isi byatumye abona abantu benshi bishimiye kuba abagaragu be. (Soma mu Befeso 4:7, 8.) Ni mu buhe buryo yakoresheje abo bantu twakwita imbohe? Bibiliya igira iti “bamwe yabahaye kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba ababwirizabutumwa, abandi abaha kuba abungeri n’abigisha, kugira ngo abera bagororwe bakore umurimo w’itorero, hagamijwe kubaka umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzagera ku bumwe mu kwizera.”—Efe 4:11-13.
9. (a) Ni mu buhe buryo “impano zigizwe n’abantu” zituma dukomeza kunga ubumwe? (b) Kuki buri wese mu bagize itorero yagombye gutuma rikomeza kunga ubumwe?
9 Kubera ko izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ ari abungeri buje urukundo, badufasha gukomeza kunga ubumwe. Urugero, iyo umusaza w’itorero atahuye ko abavandimwe babiri ‘bazanye umwuka wo kurushanwa,’ ashobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma itorero rikomeza kunga ubumwe abagira inama mu ibanga, kugira ngo ‘abagorore mu mwuka w’ubugwaneza’ (Gal 5:26–6:1). Kubera ko izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ ari abigisha, badufasha kugira ukwizera gukomeye gushingiye ku nyigisho zo muri Bibiliya. Ku bw’ibyo, batuma dukomeza kunga ubumwe kandi bakadufasha gukura mu buryo bw’umwuka. Pawulo yaranditse ati “kugira ngo tudakomeza kuba impinja, tumeze nk’abateraganwa n’imiraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’inyigisho, binyuze ku buryarya bw’abantu no ku mayeri yo guhimba uburyo bwo kuyobya abantu” (Efe 4:13, 14). Buri Mukristo wese ashobora gutuma umuryango w’abavandimwe ukomeza kunga ubumwe, nk’uko buri rugingo rw’umubiri wacu rufasha izindi, rugatuma zibona ibyo zikeneye.—Soma mu Befeso 4:15, 16.
Itoze kugira indi mico
10. Ni mu buhe buryo imyifatire y’ubwiyandarike ishobora gutuma tudakomeza kunga ubumwe?
10 Ese waba wabonye ko igice cya kane cy’urwandiko Pawulo yandikiye Abefeso kitwereka ko kugaragaza urukundo ari ikintu cy’ingenzi gituma twunga ubumwe turi Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka? Icyo gice gikomeza kivuga icyo kugaragaza urukundo bisobanura. Urugero, gukurikira inzira y’urukundo bisaba kwirinda ubusambanyi n’ubwiyandarike. Pawulo yagiriye abavandimwe be inama yo ‘kutagenda nk’uko abanyamahanga bagenda.’ Abo bantu “bataye isoni, bishora mu bwiyandarike” (Efe 4:17-19). Isi turimo yuzuye ibikorwa by’ubwiyandarike, ituma kunga ubumwe bitugora. Abantu batera urwenya ku birebana n’ubusambanyi, bakaburirimba, bakabureba bagamije kwirangaza, kandi bagasambana bihishe cyangwa ku mugaragaro. Nyamara, burya no kugirana agakungu n’umuntu mudahuje igitsina, ukaba wamukorera ibintu bigaragaza ko umukunda kandi nta ntego ufite yo gushyingiranwa na we, bishobora kugutandukanya na Yehova ndetse n’itorero. Kubera iki? Kubera ko ibyo byagushora mu busambanyi mu buryo bworoshye. Nanone, iyo umuntu washatse agiranye agakungu n’uwo badahuje igitsina bigatuma asambana na we, icyo gikorwa cy’ubugome gishobora gutandukanya abana n’ababyeyi no gutandukanya uwahemukiwe na mugenzi we bashakanye. Rwose ubusambanyi buzana amacakubiri! Ni yo mpamvu Pawulo yanditse ati “mwe ntimwigishijwe ko Kristo ameze atyo”!—Efe 4:20, 21.
11. Bibiliya itera Abakristo inkunga yo kugira irihe hinduka?
11 Pawulo yatsindagirije ko tugomba kureka imitekerereze izana amacakubiri, maze tukitoza kugira imico ituma tubana n’abandi twunze ubumwe. Yaravuze ati “mukwiriye kwiyambura kamere ya kera ihuza n’imyifatire yanyu ya kera, igenda yononekara ikurikije ibyifuzo byayo [bya kamere ya kera] bishukana . . . mukwiriye guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu, kandi mukambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri” (Efe 4:22-24). Dushobora dute ‘guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwacu’? Niba dutekereza ku byo twiga mu Ijambo ry’Imana no ku rugero rwiza duhabwa n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, tukabikora tubitewe no gushimira, iyo mihati yatuma tugira kamere nshya “yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka.”
Itoze uburyo bushya bwo kuvuga
12. Ni mu buhe buryo kuvugisha ukuri bituma abantu bunga ubumwe, kandi se kuki bamwe bibagora?
12 Kubwizanya ukuri ni iby’ingenzi ku bantu bagize umuryango cyangwa itorero. Kuvugisha ukuri nta cyo umuntu akinze undi, no kuvuga amagambo arangwa n’ineza bishobora gutuma abantu babana neza (Yoh 15:15). Ariko se byagenda bite niba umuntu abeshya umuvandimwe we? Iyo umuvandimwe we abitahuye bituma icyizere yari amufitiye kigabanuka. Ubwo rero, ushobora kwiyumvisha impamvu Pawulo yanditse ati “umuntu wese muri mwe akwiriye kubwizanya ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu” (Efe 4:25). Iyo umuntu amenyereye kubeshya, wenda yarabitangiye akiri umwana, kuvugisha ukuri bishobora kumugora. Ariko Yehova azishimira imihati uwo muntu ashyiraho kugira ngo ahinduke kandi azamufasha.
13. Kwirinda gutukana bisaba iki?
13 Yehova atwigisha uko twarushaho kubahana no kunga ubumwe mu itorero no mu muryango binyuze mu kwitondera uko dukoresha ururimi rwacu. Bibiliya iravuga iti “ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu . . . Gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose” (Efe 4:29, 31). Uburyo bumwe bwo kwirinda amagambo akomeretsa abandi, ni ukwitoza kugira umuco wo kurushaho kububaha. Urugero, umugabo utuka umugore we yagombye kwihatira guhindura uburyo amubona, cyane cyane akitoza kumenya ukuntu Yehova yubaha abagore. N’ikimenyimenyi, Imana isuka umwuka wera ku bagore bamwe na bamwe, ikabaha ibyiringiro byo kuzategekana na Kristo ari abami (Gal 3:28; 1 Pet 3:7). Mu buryo nk’ubwo, umugore ufite akamenyero ko gukankamira umugabo we, yagombye kugira ihinduka azirikanye ukuntu Yesu yamenyaga kwifata igihe babaga bamushotoye.—1 Pet 2:21-23.
14. Kuki kugaragaza uburakari biteza akaga?
14 Ikindi kintu gifitanye isano no gutukana ni ukudashobora gutegeka uburakari. Ibyo na byo bishobora gutandukanya abantu bafite icyo bahuriyeho. Uburakari ni nk’umuriro. Bushobora kurenga imipaka maze bugateza akaga (Imig 29:22). Nubwo umuntu yaba afite impamvu zo kugaragaza ko atishimye, agomba gutegeka uburakari bwe kugira ngo atangiza imishyikirano y’agaciro afitanye n’abandi. Abakristo bagombye kwitoza kubabarira, ntibabike inzika kandi ngo bakomeze gusubira mu byabaye (Zab 37:8; 103:8, 9; Imig 17:9). Pawulo yagiriye inama Abefeso agira ati “nimurakara, ntimugakore icyaha; izuba ntirikarenge mukirakaye kandi ntimugahe Satani urwaho” (Efe 4:26, 27). Iyo umuntu ananiwe gutegeka uburakari bwe, bishobora guha Satani urwaho, akabiba amacakubiri n’amakimbirane mu itorero.
15. Gutwara ibintu bitari ibyacu bishobora kugira izihe ngaruka?
15 Kubaha ibintu by’abandi bituma abagize itorero bunga ubumwe. Bibiliya igira iti “umujura ntakongere kwiba” (Efe 4:28). Muri rusange usanga abagize ubwoko bwa Yehova bizerana. Iyo Umukristo akoresheje nabi icyo cyizere maze agatwara ibintu bitari ibye, ashobora gutuma ubumwe bw’abagize ubwoko bwa Yehova buhungabana.
Gukunda Imana bituma twunga ubumwe
16. Ni mu buhe buryo dushobora gukoresha amagambo yubaka kugira ngo dukomeze kunga ubumwe?
16 Abagize itorero rya gikristo bunze ubumwe bitewe n’urukundo bose bakunda Imana, rubashishikariza gukunda bagenzi babo. Gushimira ku bw’ineza ya Yehova bidushishikariza gushyiraho imihati myinshi kugira ngo dukurikize inama igira iti “mujye muvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi mu gihe bikenewe, kugira ngo abaryumvise ribahe ikintu cyiza. . . . Mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose nk’uko Imana na yo yabababariye rwose binyuze kuri Kristo” (Efe 4:29, 32). Yehova agira neza akatubabarira twebwe abantu badatunganye. Mbese natwe ntitwagombye kubabarira abandi mu gihe tubonye ukudatungana kwabo?
17. Kuki twagombye kwihatira cyane gukomeza kunga ubumwe?
17 Ubumwe buranga ubwoko bw’Imana buhesha Yehova ikuzo. Umwuka we udufasha mu buryo butandukanye kugira ngo dukomeze kunga ubumwe. Mu by’ukuri, ntitwifuza kwanga ubuyobozi duhabwa n’umwuka. Pawulo yaranditse ati “ntimugatere agahinda umwuka wera w’Imana” (Efe 4:30). Ubumwe ni ubutunzi bukwiriye kurindwa; bubera abunze ubumwe isoko y’ibyishimo kandi butuma Yehova ahabwa ikuzo. “Ku bw’ibyo rero, nimwigane Imana nk’abana bakundwa, kandi mukomeze kugendera mu rukundo.”—Efe 5:1, 2.
Wasubiza ute?
• Ni iyihe mico ituma Abakristo bunga ubumwe?
• Ni mu buhe buryo imyifatire yacu ishobora gutuma itorero ryunga ubumwe?
• Ni mu buhe buryo amagambo tuvuga ashobora gutuma tubana neza n’abandi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abantu bakomoka mu mimerere itandukanye bunze ubumwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Mbese waba uzi akaga gaterwa no kugirana agakungu n’uwo mudahuje igitsina?