Ubumwe nyakuri mu Bakristo bugerwaho bute?
1 Ni iki gishobora gutuma abantu basaga miriyoni esheshatu, baturuka mu bihugu 234 kandi bavuga indimi zigera kuri 380, bunga ubumwe? Nta kindi kitari ugusenga Yehova Imana (Mika 2:12; 4:1-3). Abahamya ba Yehova bazi bahereye ku byo biboneye ko muri iki gihe Abakristo bunze ubumwe by’ukuri. Kubera ko turi “umukumbi umwe” kandi tukaba dufite “umwungeri umwe,” twiyemeje kunanira umwuka w’amacakubiri urangwa muri iyi si.—Yoh 10:16; Ef 2:2.
2 Imana ifite umugambi udashobora kuburizwamo w’uko ibyaremwe byose bifite ubwenge bizunga ubumwe mu gusenga k’ukuri (Ibyah 5:13). Kubera ko Yesu yari azi akamaro k’ubwo bumwe, yasenze abikuye ku mutima asabira abigishwa be kugira ngo babe umwe (Yoh 17:20, 21). Ni gute buri wese muri twe ashobora kugira uruhare mu gutuma itorero rya Gikristo ryunga ubumwe?
3 Uko ubumwe bugerwaho: Ubumwe bwa Gikristo ntibwagerwaho hatariho Ijambo ry’Imana n’umwuka wayo. Iyo dushyize mu bikorwa ibyo twiga muri Bibiliya, bituma umwuka w’Imana ukorera mu mibereho yacu nta nkomyi. Ibyo bituma dushobora “gukomeresha ubumwe bw’[u]mwuka umurunga w’amahoro” (Ef 4:3). Bidusunikira kwihanganirana mu rukundo (Kolo 3:13, 14; 1 Pet 4:8). Mbese waba ushyigikira ubwo bumwe binyuriye mu gutekereza ku Ijambo ry’Imana buri munsi?
4 Inshingano yacu yo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa na yo ituma twunga ubumwe. Mu gihe dukorana n’abandi umurimo wa Gikristo ‘turwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza,’ ‘tugafatanya na bo gukorera ukuri’ (Fili 1:27; 3 Yoh 8). Uko tubigenza dutyo, ni na ko imirunga y’urukundo ihuza abagize itorero irushaho gukomera. Kuki se utatumira umuntu mudaheruka gukorana umurimo kugira ngo mujyane mu murimo wo kubwiriza muri iki cyumweru?
5 Mbega igikundiro dufite cyo kuba tugize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe nyakuri ku isi hose muri iki gihe (1 Pet 5:9)! Vuba aha, abantu benshi biboneye ubwo bumwe buduhuza ku isi hose mu makoraniro mpuzamahanga yari afite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana icyubahiro.” Turifuza ko buri wese muri twe yagira uruhare mu gushimangira ubwo bumwe bw’agaciro kenshi binyuriye mu gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, gukemura ingorane mu mwuka w’urukundo no kubwiriza ubutumwa bwiza tubigiranye “umutima umwe.”—Rom 15:6.