ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/9 pp. 21-25
  • ‘Umuyobozi wanyu ni umwe, ni Kristo’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Umuyobozi wanyu ni umwe, ni Kristo’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umutware wo mu buryo bw’umwuka wa Isirayeli
  • Umuyobozi wahanuwe aza
  • Umugenzuzi w’itorero rya gikristo
  • Kristo atangiza umurimo wo kubwiriza
  • Yesu ayobora itorero rye
  • Ubuyobozi bwiza twabubona he?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Kristo ayobora itorero rye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Yehova ayobora ubwoko bwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Umuyobozi wacu muri iki gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/9 pp. 21-25

‘Umuyobozi wanyu ni umwe, ni Kristo’

“Ntimuzitwe ‘abayobozi,’ kuko Umuyobozi wanyu ari umwe, ari we Kristo.”—MAT 23:9, 10.

1. Ni nde Abahamya ba Yehova bemera ko ari we Muyobozi wabo, kandi kuki?

AMADINI yiyita aya gikristo afite abayobozi b’abantu, urugero nka papa w’i Roma, abayobozi ba kiliziya ya Orutodogisi y’i Burasirazuba hamwe n’abayobozi b’andi madini. Abahamya ba Yehova ntibagira umuyobozi w’umuntu. Ntabwo ari abigishwa cyangwa abayoboke b’umuntu uwo ari we wese. Ibyo bihuje n’amagambo y’ubuhanuzi Yehova yavuze arebana n’Umwana we, agira ati “dore naramutanze ngo abe umuhamya wo guhamiriza amahanga, ndamutanga ngo abe umuyobozi n’umugaba wayo” (Yes 55:4). Itorero mpuzamahanga ry’Abakristo basutsweho umwuka hamwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama” ntibifuza undi muyobozi uretse uwo Yehova yabahaye (Yoh 10:16). Bemeranya n’amagambo Yesu yavuze agira ati ‘Umuyobozi wanyu ni umwe, ni Kristo.’—Mat 23:10.

Umutware wo mu buryo bw’umwuka wa Isirayeli

2, 3. Ni ibihe bikorwa Umwana w’Imana yakoreye Abisirayeli?

2 Ibinyejana byinshi mbere y’uko itorero rya gikristo rivuka, Yehova yari afite umumarayika wayoboraga ubwoko bwe bwa Isirayeli. Yehova amaze kuvana Abisirayeli muri Egiputa, yarababwiye ati “dore nohereje umumarayika wanjye imbere yawe ngo akuyobore mu nzira maze akugeze aho naguteguriye. Ujye wirinda uko umwitwaraho kandi wumvire ijwi rye. Ntukamwigomekeho kuko atazabababarira igicumuro cyanyu, kubera ko aje mu izina ryanjye” (Kuva 23:20, 21). Bihuje n’ubwenge kwemera ko uwo mumarayika wari uje ‘mu izina rya Yehova’ yari Umwana w’imfura w’Imana.

3 Uko bigaragara, mbere y’uko Umwana w’Imana avuka ari umuntu, yitwaga Mikayeli. Mu gitabo cya Daniyeli, Mikayeli yitwa “umutware” w’ubwoko bwa Daniyeli, ari bo Bisirayeli (Dan 10:21). Umwigishwa Yuda agaragaza ko Mikayeli yagize uruhare muri gahunda z’Abisirayeli mbere cyane y’uko Daniyeli abaho. Uko bigaragara, Mose amaze gupfa, Satani yashatse gukoresha umurambo we kugira ngo ateze imbere inyungu ze mu buryo runaka, wenda nko gushishikariza Abisirayeli gusenga ibigirwamana. Mikayeli yagize icyo akora kugira ngo aburizemo icyo gikorwa. Yuda yabivuze muri aya magambo agira ati “Mikayeli, ari we mumarayika mukuru, ubwo yajyaga impaka na Satani bapfa umurambo wa Mose, ntiyatinyutse kumuciraho iteka amutuka, ahubwo yaramubwiye ati ‘Yehova agucyahe’” (Yuda 9). Nyuma yaho gato, mbere y’uko Yeriko igotwa, nta gushidikanya ko Mikayeli ari we ‘mugaba w’ingabo za Yehova’ wabonekeye Yosuwa kugira ngo amwizeze ko Imana imushyigikiye. (Soma muri Yosuwa 5:13-15.) Igihe umutware w’umudayimoni yageragezaga kubuza umumarayika ngo adaha umuhanuzi Daniyeli ubutumwa bw’ingenzi, Mikayeli, ari we mutware w’abamarayika, yaje gufasha uwo mumarayika.—Dan 10:5-7, 12-14.

Umuyobozi wahanuwe aza

4. Ni ubuhe buhanuzi bwavuzwe burebana no kuza kwa Mesiya?

4 Mbere y’uko ibyo biba, Yehova yari yohereje marayika we Gaburiyeli ku muhanuzi Daniyeli, kugira ngo amugezeho ubuhanuzi burebana no kuza kwa “Mesiya Umuyobozi” (Dan 9:21-25).a Igihe nyacyo kigeze, mu mpera z’umwaka wa 29, Yesu yabatijwe na Yohana. Yesu yasutsweho umwuka wera, aba Uwasutsweho Umwuka, ni ukuvuga Kristo cyangwa Mesiya (Mat 3:13-17; Yoh 1:29-34; Gal 4:4). Kubera ko yari Mesiya, yari kuba Umuyobozi uruta abandi bose.

5. Kristo yagaragaje ate ko ari Umuyobozi igihe yakoraga umurimo we hano ku isi?

5 Kuva Yesu atangira umurimo we hano ku isi, yagaragaje ko yari “Mesiya Umuyobozi.” Nyuma y’iminsi mike gusa, yatangiye gukusanya abigishwa kandi akora igitangaza cye cya mbere (Yoh 1:35–2:11). Abigishwa be baramukurikiye igihe yagendaga mu gihugu hose abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Luka 8:1). Yabatoje gukora umurimo wo kubwiriza, kandi afata iya mbere mu gukora uwo murimo wo kubwiriza no kwigisha maze abaha urugero rwiza (Luka 9:1-6). Muri iki gihe nabwo, biba byiza iyo abasaza b’Abakristo bamwiganye.

6. Ni mu buhe buryo Kristo yagaragaje ko ari Umwungeri n’Umuyobozi?

6 Yesu yagaragaje ikindi kintu kiranga ubuyobozi bwe yigereranya n’umwungeri wuje urukundo. Abungeri bo mu bihugu byo mu burasirazuba bayobora imikumbi yabo. Hari igitabo cyagize kiti “umwungeri ajya imbere y’intama atari ukugira ngo azereke inzira gusa, ahubwo nanone agira ngo arebe ko inzira ari nyabagendwa kandi ko irimo umutekano. . . . Akoresha inkoni ye akayobora umukumbi we mu nzuri zitoshye kandi akawurinda abanzi” (The Land and the Book, cyanditswe na W. M. Thomson). Yesu yagaragaje ko ari Umwungeri w’ukuri n’Umuyobozi agira ati “ni jye mwungeri mwiza; umwungeri mwiza ahara ubugingo bwe ku bw’intama. Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi kandi na zo zirankurikira” (Yoh 10:11, 27). Yesu yakoze ibihuje n’ayo magambo apfa urupfu rw’igitambo, apfira intama ze, ariko Yehova yaramukujije kugira ngo abe “Umutegetsi n’Umukiza.”—Ibyak 5:31, Bibiliya Ntagatifu; Heb 13:20.

Umugenzuzi w’itorero rya gikristo

7. Yesu agenzura ate itorero rya gikristo?

7 Mbere gato y’uko Yesu wazuwe ajya mu ijuru, yabwiye abigishwa be ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Mat 28:18). Yehova yahaye Yesu umwuka wera kugira ngo awuhe abigishwa be ubakomeze mu kuri kwa gikristo (Yoh 15:26). Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yesu yasutse uwo mwuka ku Bakristo ba mbere (Ibyak 2:33). Icyo gikorwa cyo kubasukaho umwuka wera cyagaragaje ko itorero rya gikristo ryari rivutse. Yehova yahaye Umwana we kuyobora itorero ryo ku isi ari mu ijuru. (Soma mu Befeso 1:22; Abakolosayi 1:13, 18.) Yesu ayobora itorero rya gikristo akoresheje umwuka wera wa Yehova, kandi yahawe abamarayika ngo “bamugandukire.”—1 Pet 3:22.

8. Mu kinyejana cya mbere, ni ba nde Kristo yakoresheje kugira ngo ayobore abigishwa be, kandi se ni ba nde akoresha muri iki gihe?

8 Nanone kandi, Kristo akoresheje umwuka wera yatanze “impano zigizwe n’abantu,” bamwe abaha “kuba abungeri n’abigisha” mu itorero (Efe 4:8, 11). Intumwa Pawulo yateye inkunga abo bagenzuzi b’Abakristo agira ati “mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abagenzuzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana” (Ibyak 20:28). Igihe itorero rya gikristo ryatangiraga, abo bagenzuzi bose bari abagabo basutsweho umwuka. Intumwa n’abasaza bo mu itorero ry’i Yerusalemu ni bo bari bagize inteko nyobozi. Kristo yakoresheje iyo nteko nyobozi kugira ngo ayobore itsinda ryose ry’“abavandimwe” be basutsweho umwuka bari bari ku isi (Heb 2:11; Ibyak 16:4, 5). Muri iki gihe cy’imperuka, Kristo yashinze “ibyo atunze byose,” ni ukuvuga inyungu zose z’Ubwami zo ku isi, ‘umugaragu we wizerwa kandi w’umunyabwenge’ n’Inteko Nyobozi imuhagarariye igizwe n’itsinda ry’abagabo b’Abakristo basutsweho umwuka (Mat 24:45-47). Abasutsweho umwuka hamwe na bagenzi babo bagize izindi ntama, bazi ko iyo bumviye ubuyobozi butangwa n’Inteko Nyobozi yo muri iki gihe, mu by’ukuri baba bumviye Umuyobozi wabo Kristo.

Kristo atangiza umurimo wo kubwiriza

9, 10. Ni iki Kristo yakoze kugira ngo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bugere n’ahandi?

9 Kuva umurimo wo kubwiriza no kwigisha ku isi hose ugitangira, Yesu ubwe ni we wawuyoboye. Yashyizeho gahunda yari gukurikizwa mu murimo wo gutangariza abatuye isi ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Mu gihe cy’umurimo we, yabwiye intumwa ze ati “ntimujye mu banyamahanga kandi ntimwinjire mu mugi w’Abasamariya, ahubwo mukomeze kujya mu ntama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli. Aho munyura hose, mugende mubwiriza muvuga muti ‘ubwami bwo mu ijuru buregereje’” (Mat 10:5-7). Ibyo babikoze babwirizanya ishyaka Abayahudi n’abari barahindukiriye idini rya kiyahudi, cyane cyane nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33.—Ibyak 2:4, 5, 10, 11; 5:42; 6:7.

10 Nyuma yaho, binyuze ku mwuka wera, Yesu yaguye umurimo wo kubwiriza ugera ku Basamariya, hanyuma ugera no ku batari Abayahudi (Ibyak 8:5, 6, 14-17; 10:19-22, 44, 45). Kugira ngo ubutumwa bwiza bugere no ku banyamahanga, Yesu ubwe yatumye Sawuli w’i Taruso ahinduka Umukristo. Yesu yahaye umwigishwa we witwaga Ananiya amabwiriza agira ati “haguruka ujye mu muhanda witwa Ugororotse, mu nzu ya Yuda, ushake umuntu witwa Sawuli w’i Taruso. . . . Haguruka ugende, kuko uwo muntu ari urwabya natoranyije kugira ngo ageze izina ryanjye ku banyamahanga no ku bami no ku Bisirayeli” (Ibyak 9:3-6, 10, 11, 15). “Uwo muntu” yaje kuba intumwa Pawulo.—1 Tim 2:7.

11. Kristo yaguye ate umurimo wo kubwiriza akoresheje umwuka wera?

11 Ubwo igihe cyageraga kugira ngo umurimo wo kubwiriza Ubwami ugere no mu bihugu by’abantu batari Abayahudi, umwuka wera wayoboye Pawulo mu ngendo z’ubumisiyonari yakoreye muri Aziya Ntoya no mu Burayi. Inkuru yavuzwe na Luka mu Byakozwe n’Intumwa igira iti “mu gihe [abahanuzi b’Abakristo n’abigisha bo mu itorero ryo muri Antiyokiya yo muri Siriya] bakoreraga Yehova kandi biyiriza ubusa, umwuka wera waravuze uti ‘mu bantu bose, muntoranyirize Barinaba na Sawuli kugira ngo bankorere umurimo nabahamagariye.’ Hanyuma biyiriza ubusa, barasenga maze babarambikaho ibiganza, barangije barabareka baragenda” (Ibyak 13:2, 3). Yesu ubwe yahamagaye Sawuli w’i Taruso kugira ngo abe ‘urwabya yatoranyije’ maze atangarize amahanga izina rye. Bityo rero, izo mbaraga nshya zatumye umurimo wo kubwiriza waguka zaturutse kuri Kristo Umuyobozi w’itorero. Kuba Yesu yarakoreshaga umwuka wera kugira ngo ayobore umurimo byagaragaye neza mu gihe cy’urugendo rwa kabiri rw’ubumisiyonari rwa Pawulo. Iyo nkuru ivuga ko “umwuka wa Yesu” (ni ukuvuga Yesu akoresheje umwuka wera) wayoboye Pawulo n’abo bari bafatanyije urugendo, kugira ngo bahitemo aho berekeza, kandi iyerekwa ryatumye berekeza mu Burayi.—Soma mu Byakozwe 16:6-10.

Yesu ayobora itorero rye

12, 13. Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza gite ko Kristo akurikiranira hafi ibibera muri buri torero?

12 Yesu yakurikiraniraga hafi ibyaberaga mu matorero yo mu kinyejana cya mbere y’abigishwa be basutsweho umwuka. Yari azi neza imimerere yo mu buryo bw’umwuka ya buri torero. Ibyo tubibona neza iyo dusomye mu Byahishuwe igice cya 2 n’icya 3. Avuga mu mazina amatorero arindwi, yose yari ari muri Aziya Ntoya (Ibyah 1:11). Dufite impamvu yumvikana yo kwemera ko yari azi neza imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’andi matorero y’abigishwa be yari ku isi muri icyo gihe.—Soma mu Byahishuwe 2:23.

13 Yesu yashimiye amwe muri ayo matorero bitewe n’uko abari bayagize bihanganye, bakaba abizerwa mu gihe cy’ibigeragezo, bakaba indahemuka ku ijambo rye kandi bakamagana ubuhakanyi (Ibyah 2:2, 9, 13, 19; 3:8). Ku rundi ruhande, yahaye amwe muri ayo matorero inama itajenjetse kubera ko urukundo abari bayagize bamukundaga rwari rwarakonje; bihanganiraga gusenga ibigirwamana, ubusambanyi kandi bakihanganira udutsiko tw’idini (Ibyah 2:4, 14, 15, 20; 3:15, 16). Kubera ko Yesu ari umugenzuzi wo mu buryo bw’umwuka wuje urukundo, hari ibyo yavuze ndetse anabibwira abo yahaye inama itajenjetse. Yaravuze ati “abo nkunda bose ndabacyaha kandi nkabahana. Nuko rero ugire umwete kandi wihane” (Ibyah 3:19). Nubwo Yesu yari mu ijuru, yayoboraga amatorero y’abigishwa be bari bari ku isi akoresheje umwuka wera. Mu gusoza ubutumwa yagejeje kuri ayo matorero, yaravuze ati “ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka ubwira amatorero.”—Ibyah 3:22.

14-16. (a) Yesu yagaragaje ate ko ari Umuyobozi w’intwari w’ubwoko bwa Yehova bwo ku isi? (b) Kuba Yesu ‘ari kumwe’ n’abigishwa be “iminsi yose kugeza ku mperuka” byagize akahe kamaro? (c) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

14 Twabonye ko Mikayeli (ari we Yesu) yari umumarayika w’intwari wayoboraga Isirayeli. Nyuma yaho, Yesu yabaye Umuyobozi urangwa n’ishyaka n’Umwungeri wuje urukundo w’abigishwa be ba mbere. Igihe cy’umurimo we hano ku isi, yafashe iya mbere mu murimo wo kubwiriza kandi amaze kuzuka yagenzuriraga hafi uko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwagendaga bukwirakwizwa.

15 Yesu akoresheje umwuka, amaherezo yari kwagura umurimo wo kubwiriza ukagera ku mpera y’isi. Mbere y’uko Yesu ajya mu ijuru, yabwiye abigishwa be ati “muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.” (Ibyak 1:8; soma muri 1 Petero 1:12.) Binyuze ku buyobozi bwa Kristo, mu kinyejana cya mbere umurimo wo kubwiriza wakozwe mu buryo bukomeye.—Kolo 1:23.

16 Ariko Yesu ubwe yagaragaje ko uwo murimo wari gukomeza gukorwa kugeza mu gihe cy’imperuka. Yesu amaze guha abigishwa be inshingano yo kubwiriza no guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, yarabasezeranyije ati “ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat 28:19, 20). Kuva aho Kristo aherewe ububasha bwa cyami mu mwaka wa 1914, ‘ari kumwe’ n’abigishwa be kuruta mbere hose, kandi ni Umuyobozi wabo. Umurimo yakoranye umwete uhereye mu mwaka wa 1914 uzasuzumwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ku birebana n’ubwo buhanuzi, reba igice cya 11 mu gitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!

Isubiramo

• Umwana w’Imana yagaragaje ate ko yari Umuyobozi wa Isirayeli?

• Kristo ayobora ate itorero rye ryo ku isi?

• Ni iki Kristo yakoze kugira ngo ubutumwa bwiza bugere hose?

• Ni iki kigaragaza ko Kristo akurikiranira hafi imimerere yo mu buryo bw’umwuka ya buri torero?

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

“Nohereje umumarayika wanjye imbere yawe”

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Kimwe no mu gihe cyashize, Kristo akoresha “impano zigizwe n’abantu” kugira ngo aragire umukumbi we

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze