Umuyobozi wacu muri iki gihe
“Arasohoka agenda anesha kugira ngo aneshe burundu.”—IBYAH 6:2.
1, 2. (a) Bibiliya isobanura ite umurimo Kristo akora ari umwami kuva mu mwaka wa 1914? (b) Ni ibihe bintu Kristo yakoze akimara kwimikwa?
MU MWAKA wa 1914, Kristo yarimitswe aba Umwami w’Ubwami bwa Yehova buyobowe na Mesiya. Ese ubu dutekereza ko ameze ate? Ese dutekereza ko ari umwami wiyicariye ku ntebe y’ubwami atekereza, maze akajya aterera akajisho ku isi rimwe na rimwe kugira ngo arebe uko itorero rye rikora? Niba ari uko tumutekereza, twagombye guhindura imitekerereze yacu. Zaburi hamwe n’igitabo cy’Ibyahishuwe bimugaragaza ari umwami ufite imbaraga wicaye ku ifarashi, agenda “anesha kugira ngo aneshe burundu.”—Ibyah 6:2; Zab 2:6-9; 45:1-4.
2 Ikintu cya mbere Kristo yakoze akimara kwima ni ukunesha cya ‘kiyoka n’abamarayika bacyo.’ Kristo, ari we Mikayeli, umumarayika mukuru uyobora abamarayika be, yirukanye Satani n’abadayimoni be ahera ho mu ijuru maze abajugunya ku isi (Ibyah 12:7-9). Nyuma yaho, kubera ko Yesu ari we ‘ntumwa y’isezerano’ ya Yehova, yazanye na Se kugira ngo bagenzure urusengero rwo mu buryo bw’umwuka (Mal 3:1). Yagenzuye amadini yiyita aya gikristo, akaba ari yo gice kibi cyane mu bigize “Babuloni Ikomeye,” asanga abarwaho icyaha cyo kumena amaraso no gusambana mu buryo bw’umwuka n’abayobozi ba politiki b’iyi si.—Ibyah 18:2, 3, 24.
Yeza umugaragu we wo ku isi
3, 4. (a) Ni uwuhe murimo Kristo, “intumwa” ya Yehova, yashohoje? (b) Igenzurwa ry’urusengero ryagaragaje iki, kandi se Yesu Umutware w’itorero, yatanze izihe nshingano?
3 Igenzura Yehova yakoze ari kumwe n’“intumwa” ye, nanone ryagaragaje ko mu rugo rwo ku isi rw’urwo rusengero rwo mu buryo bw’umwuka hari itsinda ry’Abakristo b’ukuri, batari mu madini yiyita aya gikristo. Icyakora, n’abo Bakristo basutsweho umwuka, cyangwa “bene Lewi,” bari bakeneye kwezwa. Umuhanuzi Malaki yari yarabivuze agira ati “[Yehova] azicara nk’utunganya ifeza, ayishongeshe ayeze, kandi azeza bene Lewi. Azatuma bacya bamere nka zahabu n’ifeza, kandi bazazanira Yehova ituro bakiranuka” (Mal 3:3). Yehova yakoresheje ‘intumwa ye y’isezerano’ ari we Kristo Yesu, kugira ngo yeze abo Bisirayeli bo mu buryo bw’umwuka.
4 Icyakora, Kristo yasanze abo Bakristo bizerwa basutsweho umwuka bakora ibishoboka byose kugira ngo bahe abo mu rugo rw’abizera ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye. Kuva mu mwaka wa 1879, haba mu bihe byiza no mu bihe bibi, bakomeje gutangariza muri iyi gazeti inyigisho zo muri Bibiliya zivuga iby’Ubwami bw’Imana. Yesu yari yarahanuye ko “naza” kugenzura abagaragu be mu gihe cy’“iminsi y’imperuka,” yari gusanga umugaragu aha abo bagaragu bandi “ibyokurya mu gihe gikwiriye.” Yari kubwira uwo mugaragu ko ahirwa kandi ‘akamushinga ibyo atunze byose’ biri ku isi (Mat 24:3, 45-47). Kubera ko Kristo ari we Mutware w’itorero rya gikristo, yakoresheje uwo “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” kugira ngo yite ku nyungu ze z’Ubwami ziri ku isi. Yakoresheje Inteko Nyobozi, aha ubuyobozi ‘abagaragu’ basutsweho umwuka hamwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama.”—Yoh 10:16.
Isi isarurwa
5. Mu iyerekwa, intumwa Yohana yabonye umwami Mesiya akora iki?
5 Intumwa Yohana yeretswe ikindi kintu Umwami Mesiya yari gukora “ku munsi w’Umwami,” amaze kwima mu mwaka wa 1914. Yohana yaranditse ati “ngiye kubona mbona igicu cy’umweru, kandi usa n’umwana w’umuntu yari yicaye kuri icyo gicu, yambaye ikamba rya zahabu ku mutwe, afite n’umuhoro utyaye mu ntoki ze” (Ibyah 1:10; 14:14). Yohana yumvise umumarayika wa Yehova abwira uwo Musaruzi ngo yahure umuhoro we mu bisarurwa byo ku isi kubera ko byari “byeze rwose.”—Ibyah 14:15, 16.
6. Ni iki Yesu yavuze ko cyari kubaho uko igihe cyari kugenda gihita?
6 Ibyo ‘bisarurwa byo ku isi’ bitwibutsa umugani wa Yesu w’ingano n’urumamfu. Yesu yigereranyije n’umuntu wabibye ingano mu murima we agamije kubona umusaruro w’ingano nziza zigereranya “abana b’ubwami,” ari bo Bakristo b’ukuri basutsweho umwuka bari gutegeka hamwe na we mu Bwami bwe. Ariko nijoro, umwanzi ari we “Satani,” yabibye urumamfu, ari bo ‘bana b’umubi,’ mu ngano zari mu murima. Umubibyi yategetse abakozi be kureka ingano n’urumamfu bigakurana kugeza igihe cy’isarura, ni ukuvuga mu ‘minsi y’imperuka.’ Icyo gihe yari kohereza abamarayika be bagatandukanya ingano n’urumamfu.—Mat 13:24-30, 36-41.
7. Ni mu buhe buryo Kristo asarura “isi”?
7 Mu isohozwa ry’ibyo Yohana yeretswe, Yesu yagiye ayobora umurimo wo gusarura ukorerwa ku isi hose. Gusarura “isi” byatangiranye no gukorakoranya abasigaye bo mu ‘bana b’ubwami’ 144.000, ari bo “ngano” zivugwa mu mugani wa Yesu. Itandukaniro riri hagati y’Abakristo b’ukuri n’ab’ikinyoma ryarushijeho kugaragara neza nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, bituma habaho igice cya kabiri cy’“ibisarurwa byo ku isi,” ni ukuvuga ikorakoranywa ry’abagize izindi ntama. Abo bo si “abana b’ubwami,” ahubwo ni abagize “imbaga y’abantu benshi” bemera kuba abayoboke b’ubwo Bwami. Basarurwa mu ‘bantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose.’ Bagandukira Ubwami bwa Mesiya bugizwe na Kristo Yesu n’“abera” 144.000, bazafatanya na we muri ubwo butegetsi bwo mu ijuru.—Ibyah 7:9, 10; Dan 7:13, 14, 18.
Ayobora amatorero
8, 9. (a) Ni iki kigaragaza ko Kristo atareba gusa imyifatire y’abagize itorero muri rusange, ahubwo ko anareba imyifatire ya buri wese mu barigize? (b) Ni ibihe ‘bintu byimbitse bya Satani’ tugomba kwirinda byagaragajwe ku ipaji ya 26?
8 Mu gice cyabanjirije iki, twabonye ukuntu Kristo yakurikiraniraga hafi imimerere yo mu buryo bw’umwuka ya buri torero ryo mu kinyejana cya mbere. Kubera ko muri iki gihe Kristo Umuyobozi wacu ari Umwami wahawe “ubutware bwose mu ijuru no mu isi,” ayobora amatorero yo ku isi yose n’abagenzuzi bayo (Mat 28:18; Kolo 1:18). Yehova ‘yamugize umutware w’ibintu byose ku bw’inyungu z’itorero’ ry’abasutsweho umwuka (Efe 1:22). Ku bw’ibyo, nta cyamwisoba mu bikorerwa mu matorero asaga 100.000 y’Abahamya ba Yehova.
9 Yesu yoherereje itorero rya kera ry’i Tuwatira ubutumwa bugira buti ‘dore ibyo Umwana w’Imana ufite amaso ameze nk’ibirimi by’umuriro avuga, ati “nzi ibikorwa byawe”’ (Ibyah 2:18, 19). Yacyashye abari bagize iryo torero kubera ubwiyandarike bwabo, imibereho irangwa no kwinezeza gusa, maze arababwira ati ‘ni jye ugenzura impyiko n’imitima, kandi nzaha buri wese muri mwe ibihuje n’ibikorwa bye’ (Ibyah 2:23). Ayo magambo agaragaza ko Kristo atareba gusa imyifatire y’abagize itorero muri rusange, ahubwo ko anareba imibereho ya buri wese mu barigize. Yesu yashimiye Abakristo b’i Tuwatira “batamenye ‘ibintu byimbitse bya Satani’” (Ibyah 2:24). Muri iki gihe nabwo, yishimira abantu bose, baba abakiri bato n’abakuze, birinda kumenya “ibintu byimbitse bya Satani” biboneka kuri interineti, mu mikino yo kuri orudinateri irimo urugomo cyangwa ngo bayobywe n’ibitekerezo by’abantu barebera ibibi. Mbega ukuntu Yesu ashimishwa no kubona imihati Abakristo benshi bashyiraho n’ukuntu bigomwa muri iki gihe, bagakora uko bashoboye kose kugira ngo bemere ubuyobozi bwe mu mibereho yabo yose!
10. Uko Kristo ayobora abasaza b’itorero bigereranywa n’iki, ariko se ni iki bagomba kumenya?
10 Kristo agenzura amatorero ye yo ku isi mu buryo bwuje urukundo akoresheje abasaza bashyizweho (Efe 4:8, 11, 12). Mu kinyejana cya mbere, abagenzuzi bose bari barabyawe binyuze ku mwuka. Mu Byahishuwe bagereranyijwe n’inyenyeri ziri mu kiganza cya Kristo cy’iburyo (Ibyah 1:16, 20). Muri iki gihe, abasaza benshi b’itorero ni abo mu bagize izindi ntama. Bashyirwaho nyuma yo gusenga kandi hakurikijwe ubuyobozi bw’umwuka wera, ku buryo na bo bashobora kubonwa ko bayoborwa na Kristo cyangwa ko bayobowe n’ukuboko kwe (Ibyak 20:28). Icyakora, bazi ko Kristo akoresha itsinda rito ry’abagabo b’Abakristo basutsweho umwuka bagize Inteko Nyobozi kugira ngo bayobore abigishwa be bari ku isi.—Soma mu Byakozwe 15:6, 28-30.
“Ngwino Mwami Yesu”
11. Kuki twifuza kubona Umuyobozi wacu aza vuba?
11 Mu byahishuriwe intumwa Yohana, incuro nyinshi Yesu yavuze ko aza vuba (Ibyah 2:16; 3:11; 22:7, 20). Nta gushidikanya ko yavugaga ibyo kuza kwe aje gucira urubanza Babuloni Ikomeye n’igice gisigaye kigize isi mbi ya Satani (2 Tes 1:7, 8). Kubera ko intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru yari ashishikajwe no kubona isohozwa ry’ibyo bintu byose byiza cyane byari byarahanuwe, yariyamiriye ati “Amen! Ngwino Mwami Yesu.” Twebwe abariho mu gihe cy’imperuka y’iyi si mbi, natwe twifuza cyane kubona Umuyobozi akaba n’Umwami wacu aza afite ububasha bwa cyami kugira ngo yeze izina rya se, kandi agaragaze ko ubutegetsi bwe bw’ikirenga ari bwo bukwiriye gutegeka.
12. Ni ikihe gikorwa Kristo azarangiza mbere y’uko imiyaga yo kurimbura irekurwa?
12 Mbere y’uko Yesu aza kurimbura umuteguro wa Satani ugaragara, uwa nyuma mu 144.000 bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka azashyirwaho ikimenyetso cya nyuma. Bibiliya ivuga neza ko imiyaga yo kurimbura isi ya Satani itazarekurwa, abantu 144.000 batararangiza gushyirwaho ikimenyetso.—Ibyah 7:1-4.
13. Ni mu buhe buryo Kristo azagaragaza ko ahari mu gice kibanza cy’“umubabaro ukomeye”?
13 Abantu benshi batuye isi ntibazi ko Kristo ‘ahari’ kuva mu mwaka wa 1914 (2 Pet 3:3, 4). Icyakora, vuba aha agiye kugaragaza ko ahari, asohoreza imanza za Yehova ku bice bitandukanye by’isi ya Satani. Irimbuka ry’“umuntu ukora iby’ubwicamategeko,” ni ukuvuga abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo, rizaba mu by’ukuri ari ‘ukuboneka k’ukuhaba kwe.’ (Soma mu 2 Abatesalonike 2:3, 8.) Bizaba ari ikimenyetso kigaragaza ko Kristo ari Umucamanza washyizweho na Yehova. (Soma muri 2 Timoteyo 4:1.) Irimbuka ry’igice kibi cyane mu bigize Babuloni Ikomeye, rizaba ari imbarutso y’irimbuka ryuzuye ry’ubwo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Yehova azashyira mu mitima y’abayobozi ba politiki igitekerezo cyo kurimbura iyo ndaya yo mu buryo bw’umwuka (Ibyah 17:15-18). Icyo kizaba ari igice kibanza cy’“umubabaro ukomeye.”—Mat 24:21.
14. (a) Kuki iminsi y’igice cya mbere cy’umubabaro ukomeye izagabanywa? (b) “Ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu” kizaba gisobanura iki ku bagize ubwoko bwa Yehova?
14 Yesu yavuze ko iminsi y’uwo mubabaro izagabanywa “ku bw’abatoranyijwe,” ni ukuvuga abasigaye mu Bakristo basutsweho umwuka bazaba bakiri ku isi (Mat 24:22). Yehova ntazemera ko icyo gitero cyo kurimbura idini ry’ikinyoma, kirimbura Abakristo basutsweho umwuka na bagenzi babo bagize izindi ntama. Yesu yakomeje avuga ko “nyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi,” hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri kandi ko ‘ubwo ari bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizaboneka mu ijuru.’ Ibyo bizatuma amahanga yo ku isi ‘yikubita mu gituza aboroge.’ Icyakora, uko si ko bizagendekera abasutsweho umwuka bafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru, hamwe na bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuba ku isi. ‘Bazahagarara bemye kandi bubure imitwe yabo, kuko gucungurwa kwabo kuzaba kwegereje.’—Mat 24:29, 30; Luka 21:25-28.
15. Ni uwuhe murimo Kristo azakora ubwo azaza?
15 Mbere y’uko Umwana w’umuntu anesha burundu, azaza mu bundi buryo. Yahanuye agira ati “igihe Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose, icyo gihe azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo. Amahanga yose azateranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene. Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso bwe” (Mat 25:31-33). Ibyo byerekeza ku kuza kwa Kristo ari Umucamanza kugira ngo atandukanye abantu bo mu ‘mahanga yose,’ abashyire mu matsinda abiri: “intama,” ni ukuvuga abashyigikiye mu buryo bugaragara abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka (Abakristo basutsweho umwuka bakiri ku isi), n’“ihene” ni ukuvuga “abatumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu” (2 Tes 1:7, 8). Intama zivugwaho kuba ari “abakiranutsi” zizahabwa “ubuzima bw’iteka” ku isi, ariko ihene ‘zizarimburwa iteka ryose.’—Mat 25:34, 40, 41, 45, 46.
Yesu anesha burundu
16. Kristo Umuyobozi wacu azanesha ate burundu?
16 Kubera ko abatambyi bakaba n’abami bazafatanya na Yesu gutegeka bose bazaba baramaze gushyirwaho ikimenyetso, n’intama zaramaze kumenyekana no kujya mu kuboko kw’iburyo kwa Kristo kugira ngo zirokoke, noneho azaba ashobora ‘kunesha burundu’ (Ibyah 5:9, 10; 6:2). Kristo ayoboye umutwe w’ingabo zikomeye z’abamarayika bafite imbaraga, ndetse n’abavandimwe be bazutse, azarimbura gahunda yose ya politiki, iy’ingabo n’iy’ubucuruzi bigize isi ya Satani (Ibyah 2:26, 27; 19:11-21). Kristo namara kurimbura isi mbi ya Satani, azaba anesheje burundu. Hanyuma, azajugunya Satani n’abadayimoni be ikuzimu bamareyo imyaka igihumbi.—Ibyah 20:1-3.
17. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, ni iki azageza ku bagize izindi ntama ze, kandi se ni iki twagombye kwiyemeza gukora?
17 Intumwa Yohana yahanuye ibirebana n’“imbaga y’abantu benshi” bagize izindi ntama bazarokoka umubabaro ukomeye, agira ati ‘Umwana w’intama uri hagati y’intebe y’ubwami azabaragira, abayobore ku masoko y’amazi y’ubuzima’ (Ibyah 7:9, 17). Koko rero, mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, azakomeza kuyobora abagize izindi ntama bumvira by’ukuri ijwi rye, abageze ku buzima bw’iteka. (Soma muri Yohana 10:16, 26-28.) Nimucyo twiyemeze gukurikira Umuyobozi, ari na we Mwami wacu, turi indahemuka, uhereye ubu kugeza mu isi nshya Yehova yasezeranyije.
Isubiramo
• Ni iki Kristo yakoze amaze kwimikwa?
• Ni ba nde Kristo akoresha hano ku isi ayobora amatorero?
• Ni mu buhe buryo bundi Kristo Umuyobozi wacu azazamo?
• Ni mu buhe buryo Kristo azakomeza kutuyobora no mu isi nshya?
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Irimbuka ry’isi mbi ya Satani rizagaragaza ukuhaba kwa Kristo