Egera Imana
‘Yumva amasengesho’
ESE koko Yehova yumva amasengesho avuye ku mutima abagaragu be bamwiyeguriye bamutura? Inkuru ya Bibiliya ivuga iby’umugabo utazwi cyane witwa Yabesi, igaragaza ko Yehova ‘yumva amasengesho’ (Zaburi 65:2). Iyo nkuru ngufi, iboneka ahantu umuntu atakeka, hagati mu rutonde rw’ibisekuruza ruboneka mu mirongo ibimburira igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma. Reka dusuzume ayo magambo aboneka mu 1 Ibyo ku Ngoma 4:9, 10.
Ibintu byose tuzi kuri Yabesi biboneka muri iyo mirongo yombi. Dukurikije ibivugwa ku murongo wa 9, nyina “ni we wamwise Yabesi kuko yavugaga ati ‘namubyaye mbabara.’”a Kuki yahisemo kumwita iryo zina? Ese igihe yamubyaraga, yaba yaragize ibise bidasanzwe? Ese yaba yarabyaye uwo mwana umugabo we amaze gupfa, wenda akaba yari afite agahinda bitewe n’uko se w’umwana atari ahari ngo bafatanye kumwishimira? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Icyakora, hari igihe cyari kugera uwo mubyeyi agaterwa ishema n’uwo muhungu we. Nubwo bene se ba Yabesi bashobora kuba bari abakiranutsi, ‘yabarushaga icyubahiro.’
Yabesi yakundaga gusenga. Yatangiye isengesho rye asaba Imana umugisha. Hanyuma, yasabye Imana ibintu bitatu, byagaragaje ko yari afite ukwizera gukomeye.
Mbere na mbere, yasenze Imana agira ati ‘agura igihugu cyanjye’ (umurongo wa 10). Ibyo ntibishatse kuvuga ko uwo mugabo wari umunyacyubahiro yakundaga kwigarurira ibihugu by’abandi, ngo ararikire ibyabo. Igihe yasabaga Imana kwagura igihugu cye, ashobora kuba yari ashishikajwe n’abantu, aho gushishikazwa n’ubutaka. Ashobora kuba yarasabaga ko Imana yakwagura imbibi z’igihugu cye mu mahoro, kugira ngo gishobore guturwamo n’abandi bantu benshi bari kwifatanya na we maze bagasenga Imana y’ukuri.b
Icya kabiri Yabesi yasabye, ni uko “ukuboko” kw’Imana kwabana na we. Uko kuboko kw’Imana kugereranya imbaraga ikoresha mu gufasha abayisenga (1 Ibyo ku Ngoma 29:12). Kugira ngo Yabesi abone ibyo umutima we wifuzaga, yiringiye Imana, yo ifite ukuboko kutajya kuba kugufi ngo kunanirwe gukiza abayizera.—Yesaya 59:1.
Icya gatatu, Yabesi yasenze agira ati ‘undinde ibyago ntibimbabaze’ (Bibiliya Yera). Imvugo ngo “ntibimbabaze” yumvikanisha ko Yabesi atasengaga asaba ko Imana imurinda ibyago, ahubwo ko yayisabaga ko yamurinda kubabazwa n’ingaruka z’ibibi byari kumugeraho, cyangwa kuneshwa na byo.
Iryo sengesho rya Yabesi ryumvikanisha ko yabaga ahangayikiye gahunda yo gusenga Imana, kandi ko yiringiraga Imana, yo yumva amasengesho. Yehova yakiriye ate iryo sengesho? Iyo nkuru ngufi isoza igira iti “nuko Imana imuha ibyo yayisabye.”
Uwumva amasengesho ntiyigeze ahinduka. Yishimira amasengesho y’abagaragu be. Twebwe abamwizera kandi tukamwiringira, dushobora kwemera tudashidikanya ko ‘atwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ashaka.’—1 Yohana 5:14.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Izina Yabesi rikomoka ku gicumbi cy’ijambo rishobora gusobanura “umubabaro.”
b Ubuhinduzi bwa Targum, bwahinduye Ibyanditswe Byera mu mvugo itandukanye n’iyakoreshejwe mu mwandiko w’umwimerere, buhindura ayo magambo ya Yabesi bugira buti “umpe umugisha ngire abana, kandi wagure imbibi zanjye umpa abayoboke.”