ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/7 pp. 4-6
  • Ni nde wumva amasengesho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni nde wumva amasengesho?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gihamya y’uko hariho Umuremyi
  • Uwumva amasengesho ateye ate?
  • Musingize Yehova we wumva amasengesho
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Egera uwumva amasengesho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Jya usenga buri gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/7 pp. 4-6

Ni nde wumva amasengesho?

NIBA hariho uwumva amasengesho, mu by’ukuri nta wundi atari Umuremyi. Bitabaye ibyo se, ni nde wundi wamenya ibyo utekereza, uretse uwaremye ubwonko bw’umuntu? Ni nde wundi wasubiza amasengesho, kandi agaha abantu ibyo bakeneye? Icyakora, ushobora kwibaza uti “ese hari impamvu zifatika zatuma twemera ko hariho Umuremyi?”

Abantu benshi bumva ko iyo umuntu yemera Umuremyi, aba atemera siyansi yo muri iki gihe. Icyakora kuvuga ko kwizera Imana bitajyanye na siyansi, ni ukwibeshya. Suzuma ibi bikurikira:

◼ Ubushakashatsi buherutse gukorerwa ku barimu 1.646 bigisha siyansi muri kaminuza 21 zizwi cyane muri Amerika, bwagaragaje ko abagera kuri kimwe cya gatatu gusa ari bo batemera Imana.

Ibyo biragaragaza ko abahanga mu bya siyansi benshi bemera ko Imana ibaho.

Gihamya y’uko hariho Umuremyi

Ese kwemera ko hariho Imana yumva amasengesho kandi nta na gihamya tubifitiye, birakwiriye? Oya rwose. Igitekerezo cy’uko kwizera ari ukwemera ibintu buhumyi, ntigihuje n’ukuri. Bibiliya ivuga ko kwizera ari ukuba ufite ‘ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara’ (Abaheburayo 11:1). Hari indi Bibiliya yavuze ko ukwizera “kutwemeza ko ibintu tutabona bizabaho nta kabuza” (The New English Bible). Urugero, nubwo tudashobora kubona amajwi ya radiyo, twemera ko ahari kuko tuyumva mu nyakiramajwi zacu. Mu buryo nk’ubwo, nubwo tudashobora kubona uwumva amasengesho, hari ibimenyetso dushobora kugenzura bikatwemeza ko abaho.

None se ni he twavana ibimenyetso bigaragaza ko Imana ibaho? Ibidukikije ubwabyo birabigaragaza. Bibiliya ibivuga igira iti “birumvikana ko buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana” (Abaheburayo 3:4). Ese nawe wemeranya n’ayo magambo? Birashoboka ko iyo witegereje gahunda iri mu isanzure ry’ikirere, ugatekereza ku nkomoko y’ubuzima cyangwa ugatekereza ku miterere y’ubwonko bw’umuntu buhambaye kurusha ibindi bintu byose biri hano ku isi, uhita wumva ko hagomba kuba hariho uruta kure abantu bose.a

Icyakora ibyaremwe bitwigisha ibintu bike ku byerekeye Imana. Gushakira ibimenyetso by’uko Imana ibaho mu byo yaremye, byagereranywa no kumva imirindi y’umuntu uri inyuma y’urugi. Uba uzi ko hanze hari umuntu, ariko ntuba uzi uwo ari we. Kugira ngo umumenye, uba ugomba gukingura urugi. Natwe hari ikintu nk’icyo tugomba gukora, niba dushaka kumenya Uwaremye ibintu byose.

Bibiliya yagereranywa n’urwo rugi twakingura kugira ngo tumenye Imana. Iyo ufunguye urwo rugi maze ugasuzuma bumwe mu buhanuzi buvugwamo hamwe n’isohozwa ryabwo, ubona ibimenyetso bigaragaza ko Imana ibaho. Ikiruta byose ni uko inkuru zivuga iby’Imana yakoreye abagaragu bayo, ziduhishurira byinshi ku birebana n’uko iteye.

Uwumva amasengesho ateye ate?

Bibiliya igaragaza ko Uwumva amasengesho ariho, kandi ko ushobora kumumenya. Kimwe n’umuntu, ashobora gutega amatwi, kandi agasobanukirwa ibyo yumva. Duhumurizwa n’amagambo yo muri Bibiliya agira ati “wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri” (Zaburi 65:2). Yumva abantu bose bamusenga bamwizeye. Nanone Bibiliya igaragaza ko afite izina, igira iti “Yehova ari kure y’ababi, ariko yumva isengesho ry’abakiranutsi.”—Imigani 15:29.

Yehova agira ibyiyumvo. Bibiliya igaragaza ko ari “Imana y’urukundo,” kandi “igira ibyishimo” (2 Abakorinto 13:11; 1 Timoteyo 1:11). Nanone, ivuga ko igihe Yehova yabonaga ko ibibi byogeye ku isi, ‘byamushenguye umutima’ (Intangiriro 6:5, 6). Igitekerezo cy’uko Imana iduteza imibabaro kugira ngo itugerageze, ntigihuje n’ukuri. Ijambo ry’Imana rigira riti “ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi” (Yobu 34:10). Ariko ushobora kwibaza uti “niba koko Imana ari Umuremyi ushoborabyose, kuki ireka imibabaro igakomeza kubaho?”

Yehova yahaye abantu ubushobozi bwo kwihitiramo ibibanogeye, kandi ibyo bigaragaza ko abubaha. Ese ntiwishimira umudendezo dufite wo kwihitiramo uko tugomba kubaho? Ikibabaje ni uko abantu benshi bakoresha uwo mudendezo nabi maze bakiteza imibabaro, bakayiteza n’abandi. Icyakora hari ikibazo cy’ingenzi twagombye gutekerezaho: Imana yashoboraga kuvanaho imibabaro ite itavukije abantu umudendezo wabo? Icyo kibazo kiri busuzumwe mu ngingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibindi bisobanuro bigaragaza ko Imana ibaho, reba agatabo Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]

Ese amadini ni yo agutera gushidikanya?

Ikibabaje ni uko amadini ari yo atuma abantu benshi bashidikanya ko hariho Umuremyi urangwa n’impuhwe, kandi wumva amasengesho. Kuba amadini yivanga mu ntambara n’iterabwoba, kandi akaba arebera ibikorwa byo konona abana, byatumye n’abantu bubaha Imana bahakana ko ibaho.

None se kuki akenshi amadini atuma abantu bakora ibibi? Muri make, twavuga ko abantu babi bagiye bakora ibibi bitwaje amadini. Bibiliya yari yaravuze ko Ubukristo bwari kuzigarurirwa n’abantu bari kuzabukoresha mu bikorwa bibi. Intumwa Pawulo yabwiye abagenzuzi b’Abakristo ati “muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bagoreka ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa.”—Ibyakozwe 20:29, 30.

Imana yanga urunuka amadini y’ikinyoma. N’ubundi kandi, Ijambo ry’Imana Bibiliya rivuga ko amadini y’ikinyoma azaryozwa ‘amaraso y’abiciwe mu isi bose’ (Ibyahishuwe 18:24). Kubera ko amadini y’ikinyoma yananiwe kwigisha abantu ibyerekeye Imana y’ukuri irangwa n’urukundo, Imana ibona ko ayo madini ariho umwenda w’amaraso.—1 Yohana 4:8.

Uwumva amasengesho ababazwa n’abantu bakandamijwe n’amadini. Vuba aha, urukundo Imana ikunda abantu ruzatuma icira urubanza abanyamadini b’indyarya, binyuze kuri Yesu. Yesu yaravuze ati “benshi bazambwira kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuye mu izina ryawe . . . ?’ Nyamara icyo gihe nzaberurira nti ‘sinigeze kubamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko.’”—Matayo 7:22, 23.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze