Ese ugira uruhare mu gutuma amateraniro ya gikristo yubaka abandi?
“Mu gihe muteraniye hamwe, . . . ibintu byose bikorwe hagamijwe kubaka abandi.”—1 KOR 14:26.
1. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto igice cya 14, ni iyihe ntego y’ingenzi y’amateraniro ya gikristo?
‘AYA materaniro yanyubatse rwose!’ Ese waba warigeze kuvuga amagambo nk’ayo nyuma y’amateraniro yabereye mu Nzu y’Ubwami? Birashoboka ko wigeze kuyavuga. Amateraniro y’itorero aba ari isoko y’inkunga rwose, kandi ibyo ntibitangaje. N’ubundi kandi, nk’uko byari bimeze ku Bakristo ba mbere, intego y’ibanze y’amateraniro yacu muri iki gihe ni ugutera abayajemo bose inkunga mu buryo bw’umwuka. Reka turebe ukuntu intumwa Pawulo yatsindagirije iyo ntego y’amateraniro ya gikristo mu ibaruwa ya mbere yandikiye Abakorinto. Mu gice cya 14 yasubiyemo kenshi ko buri kiganiro gitanzwe mu materaniro y’itorero cyagombye kuba kigambiriye kugera kuri iyo ntego yo “kubaka itorero.”—Soma mu 1 Abakorinto 14:3, 12, 26.a
2. (a) Kugira ngo amateraniro atwubake, biterwa n’iki? (b) Ni ikihe kibazo tugiye gusuzuma?
2 Tuzi ko iyo amateraniro yatwubatse, biba byatewe mbere na mbere n’uruhare umwuka w’Imana wabigizemo. Ni yo mpamvu dutangira buri materaniro y’itorero dusenga Data wo mu ijuru Yehova tubikuye ku mutima, tumusaba kuduha imigisha binyuze ku mwuka wera. Ariko nanone, tuzi ko abagize itorero bose bashobora kugira uruhare mu gutuma porogaramu z’amateraniro zubaka abandi uko bishoboka kose. Bityo rero, hari intambwe buri wese muri twe ashobora gutera, kugira ngo amateraniro ya buri cyumweru abera ku Nzu y’Ubwami yacu ahore adutera inkunga, ari na ko atugarurira ubuyanja mu buryo bw’umwuka. Izo ntambwe se ni izihe?
3. Amateraniro ya gikristo ni ay’ingenzi mu rugero rungana iki?
3 Kugira ngo dusubize icyo kibazo, turi busuzume bimwe mu bintu bigize amateraniro yacu, abayayobora bagombye kuzirikana. Nanone, turi busuzume ukuntu abagize itorero bose bagira uruhare mu gutuma amateraniro abera abayajemo bose isoko y’inkunga. Iyi ngingo ikwiriye kudushishikaza cyane kubera ko amateraniro yacu ari ayera. Koko rero, kujya mu materaniro no kuyifatanyamo ni ibintu by’ingenzi bigize gahunda yacu yo gusenga Yehova.—Zab 26:12; 111:1; Yes 66:22, 23.
Intego y’amateraniro ni ukwiga Bibiliya
4, 5. Ni iyihe ntego y’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi?
4 Twese twifuza kungukirwa mu buryo bwuzuye n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cya buri cyumweru. Ku bw’ibyo, kugira ngo dusobanukirwe neza intego y’ingenzi y’iryo teraniro, reka twongere dusuzume bimwe mu bintu byahindutse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi no ku bice byo kwigwa.
5 Guhera ku igazeti ya mbere yo kwigwa y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Mutarama 2008, hari ikintu cy’ingenzi cyashyizwe ku gifubiko. Ese wabonye icyo ari cyo? Itegereze ku gifubiko cy’iyo gazeti ufite mu ntoki. Ahagana hasi ku ishusho y’umunara, urahabona Bibiliya ibumbuye. Icyo kintu cyongerewe ku igazeti gitsindagiriza intego y’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Intego yacu iba ari ukwiga Bibiliya tubifashijwemo n’iyi gazeti. Koko rero, mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi tugira buri cyumweru, Ijambo ry’Imana ‘rirasobanurwa,’ kandi nk’uko byari bimeze mu gihe cya Nehemiya wabayeho kera, ‘rikumvikanishwa.’—Neh 8:8; Yes 54:13.
6. (a) Ni iki cyahinduwe ku Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi? (b) Ni iki twagombye kuzirikana ku birebana n’imirongo ibanjirijwe n’ijambo ngo “soma”?
6 Kubera ko Bibiliya ari cyo gitabo cy’ingenzi dukoresha, hari ikintu cyahindutse ku Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Hari imirongo y’Ibyanditswe iba ibanjirijwe n’ijambo ngo “soma.” Twese duterwa inkunga yo gukurikira muri Bibiliya zacu mu gihe iyo mirongo y’Ibyanditswe isomwa mu materaniro (Ibyak 17:11). Kubera iki? Iyo twiboneye muri Bibiliya zacu inama Imana itanga, iyo nama irushaho kutugera ku mutima (Heb 4:12). Ku bw’ibyo, mbere y’uko iyo mirongo isomwa mu ijwi riranguruye, uyobora yagombye guha abateranye bose igihe gihagije cyo gushaka iyo mirongo, kugira ngo bakurikire mu gihe isomwa.
Tubona igihe gihagije cyo kwatura ukwizera kwacu
7. Mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi tuba tubonye uburyo bwo gukora iki?
7 Ikindi kintu cyahindutse ku bice byo kwigwa byo mu Munara w’Umurinzi ni uburebure bwabyo. Mu myaka ya vuba aha, uburebure bwabyo bwaragabanyijwe. Bityo rero, mu gihe cy’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi hakoreshwa igihe gito mu gusoma ingingo, bigatuma haboneka igihe gihagije cyo gutanga ibitekerezo. Abantu benshi kurushaho babona uburyo bwo kwatura ukwizera kwabo basubiza ibibazo byatanzwe, basobanura uko umurongo uyu n’uyu washyirwa mu bikorwa, bavuga mu magambo make inkuru z’ibyabaye zigaragaza ibyiza byo gukurikiza amahame ya Bibiliya, cyangwa mu bundi buryo. Nanone abateranye bagombye guteganyirizwa igihe cyo kugira icyo bavuga ku mafoto.—Soma muri Zaburi 22:22; 35:18; 40:9.
8, 9. Ni iyihe nshingano uyobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi aba afite?
8 Ariko rero, icyo gihe cy’inyongera cyo gutanga ibitekerezo kizaboneka ari uko abateranye batanze ibitekerezo bigufi, kandi uyobora igazeti na we akirinda gutanga ibitekerezo byinshi mu gihe cy’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. None se ni iki gishobora gufasha uyobora gushyira mu gaciro ku birebana n’ibitekerezo atanga hamwe n’ibitangwa n’abagize itorero, kugira ngo iryo teraniro ryubake bose?
9 Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, reka dufate urugero. Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kiyobowe neza kiba kimeze nk’umufungo w’indabo, zibereye ijisho. Nk’uko umufungo w’indabo nyinshi uba ugizwe n’indabo zitandukanye, ni ko n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kiba kigizwe n’ibitekerezo byinshi bitandukanye. Kandi kimwe n’uko buri rurabo ruri muri uwo mufungo ruba rutandukanye n’urundi, ukurikije uko rungana n’ibara ryarwo, ni ko n’ibitekerezo bitangwa muri iryo teraniro biba bitandukanye, dukurikije uko bireshya n’uko byatanzwe. None se uyobora we aba afite iyihe nshingano? Ibitekerezo atanga rimwe na rimwe, bimeze nk’utubabi dutoshye twongerwa mu mufungo w’indabo. Utwo tubabi si two tuba twiganje, ahubwo dutuma izo ndabo zose hamwe zigaragara neza. Uyobora Umunara w’Umurinzi na we aba agomba kuzirikana ko inshingano ye atari ugutanga ibitekerezo byinshi, ahubwo ko ari ukugira icyo yongera ku magambo yo gusingiza Yehova yavuzwe n’abagize itorero. Koko rero, iyo ibitekerezo binyuranye byatanzwe n’abateranye bishyizwe hamwe n’amagambo make atoranyijwe neza avugwa n’uyobora igazeti, byose hamwe bimera nk’umufungo w’indabo nziza ugizwe n’amagambo ashimisha abateranye bose.
“Nimucyo buri gihe tujye dutambira Imana igitambo cy’ishimwe”
10. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bafataga bate amateraniro y’itorero?
10 Ibyo Pawulo yavuze ku birebana n’amateraniro ya gikristo dusanga mu 1 Abakorinto 14:26-33, bituma dusobanukirwa uko ayo materaniro yayoborwaga mu kinyejana cya mbere. Igihe intiti mu bya Bibiliya yavugaga ku birebana n’iyo mirongo, yanditse ko ikintu cy’ingenzi cyarangaga amateraniro y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ari uko “hafi ya buri muntu wese wayajyagamo yumvaga ko afite igikundiro n’inshingano byo kuyagiramo uruhare. Nta muntu wajyaga mu materaniro ajyanywe no gutega amatwi gusa; ntiyabaga agiye guhabwa gusa, ahubwo yabaga agiye no gutanga.” Koko rero, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babonaga ko amateraniro y’itorero ari uburyo babaga babonye bwo kwatura ukwizera kwabo.—Rom 10:10.
11. (a) Ni iki kigira uruhare rukomeye mu gutuma amateraniro yubaka abayajemo, kandi se kuki? (b) Ni ibihe bintu twashyira mu bikorwa bigatuma tunonosora uburyo bwo gutanga ibitekerezo mu materaniro? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
11 Kwatura ukwizera kwacu turi mu materaniro bigira uruhare rukomeye mu “kubaka itorero.” Nta gushidikanya ko twemera ko uko imyaka tumaze tujya mu materaniro yaba ingana kose, kumva ibitekerezo bitangwa n’abavandimwe na bashiki bacu mu materaniro bidushimisha. Dushimishwa n’igisubizo kivuye ku mutima gitanzwe n’uwo duhuje ukwizera w’indahemuka ugeze mu za bukuru; twumva twubatswe n’igitekerezo gihuje n’ubwenge gitanzwe n’umusaza w’itorero wita ku bandi; kandi tunezezwa cyane n’igitekerezo gihise gitangwa n’umwana agaragaza urukundo akunda Yehova. Uko bigaragara, iyo twese dutanga ibitekerezo bituma amateraniro ya gikristo yubaka abandi.b
12. (a) Ni irihe somo tuvana ku rugero rwa Mose n’urwa Yeremiya? (b) Ni uruhe ruhare isengesho rigira mu gutuma umuntu atanga ibitekerezo?
12 Icyakora, gutanga ibitekerezo bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi ku bantu bagira amasonisoni. Niba nawe ari uko bimeze, kwibuka ko ibyo ari ibintu bibaho byagufasha. Mu by’ukuri n’abagaragu b’Imana b’indahemuka, urugero nka Mose na Yeremiya, bigeze kuvuga ko batari bizeye ko bashobora kuvugira mu ruhame (Kuva 4:10; Yer 1:6). Ariko rero, nk’uko Yehova yafashije abo bagaragu be ba kera kumusingiza mu ruhame, nawe azagufasha gutanga ibitambo by’ishimwe. (Soma mu Baheburayo 13:15.) Yehova yagufasha ate kunesha ubwoba mu gihe ugiye gutanga ibitekerezo mu materaniro? Mbere na mbere, ujye utegura neza amateraniro. Hanyuma, mbere yo kujya ku Nzu y’Ubwami, ujye usenga Yehova umusaba kugufasha kugira ubutwari bwo gutanga igitekerezo (Fili 4:6). Kubera ko uba usabye Yehova ikintu ‘gihuje n’ibyo ashaka,’ ushobora kwiringira ko ari busubize isengesho ryawe.—1 Yoh 5:14; Imig 15:29.
Amateraniro agamije ‘kubaka, gutera inkunga no guhumuriza’
13. (a) Amateraniro yacu yagombye kumarira iki abayajemo? (b) Ni ikihe kibazo cy’ingenzi abasaza bagombye kwibaza?
13 Pawulo yavuze ko intego y’ingenzi y’amateraniro y’itorero ari ‘ukubaka, gutera inkunga no guhumuriza’ abateranyec (1 Kor 14:3). Ni iki muri iki gihe abasaza b’Abakristo bakora kugira ngo ibiganiro batanga mu materaniro byubake abavandimwe na bashiki babo kandi bibahumurize? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dusuzume iteraniro Yesu yayoboye hashize igihe gito azutse.
14. (a) Ni ibihe bintu byabanjirije iteraniro Yesu yateguye? (b) Kuki intumwa zigomba kuba zarahumurijwe igihe ‘Yesu yazegeraga akavugana na zo’?
14 Mbere na mbere tuzirikane ibyabaye mbere y’iryo teraniro. Mbere y’uko Yesu yicwa, intumwa ‘zaramutereranye zirahunga,’ kandi nk’uko byari byarahanuwe ‘zaratatanye buri wese ajya iwe’ (Mar 14:50; Yoh 16:32). Hanyuma, Yesu amaze kuzuka yatumiye izo ntumwa zari zacitse intege kuza mu iteraniro ryihariye.d Nuko ‘abigishwa cumi n’umwe bajya i Galilaya ku musozi Yesu yari yababwiye.’ Bahageze ‘Yesu yarabegereye avugana na bo’ (Mat 28:10, 16, 18). Tekereza ukuntu intumwa zumvise zihumurijwe ubwo Yesu yafataga iya mbere akazivugisha! Ni iki Yesu yazibwiye?
15. (a) Yesu yavuze ibirebana n’iki, ariko se ni iki yirinze kugira icyo avugaho? (b) Iryo teraniro ryamariye iki intumwa?
15 Yesu yatangiye azibwira ati “nahawe ubutware bwose.” Hanyuma yazihaye inshingano agira ati “ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure [abantu] abigishwa.” Nyuma y’ibyo, mu buryo bwuje urukundo yarazijeje ati “ndi kumwe namwe iminsi yose” (Mat 28:18-20). Ariko se wabonye ikintu Yesu atigeze akora? Ntiyigeze acyaha intumwa ze; nta nubwo yafatiye kuri iryo teraniro ngo agaragaze ko yashidikanyaga ku ntego zari zifite cyangwa ngo atume zirushaho kugira umutima uzicira urubanza. Ahubwo Yesu yazigaragarije ko we na Se bazikunda binyuze mu kuziha inshingano iremereye. Uko Yesu yitwaye byagiriye intumwa akahe kamaro? Byarazubatse cyane, bizitera inkunga kandi birazihumuriza ku buryo mu gihe gito nyuma y’iryo teraniro, zongeye “kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza.”—Ibyak 5:42.
16. Muri iki gihe, abasaza b’Abakristo bigana bate urugero Yesu yatanze rwo kuyobora amateraniro agarurira ubuyanja abayajemo?
16 Muri iki gihe, abasaza bigana Yesu bakabona ko amateraniro ari igihe cyo kwizeza bagenzi babo bahuje ukwizera urukundo rudacogora Yehova akunda ubwoko bwe (Rom 8:38, 39). Ku bw’ibyo, mu biganiro abasaza batanga mu materaniro, ntibibanda ku byo abavandimwe babo bafitemo intege nke ahubwo bibanda ku byo bashoboye. Ntibagaragaza ko bashidikanya ku mpamvu zitera abavandimwe gukora ibintu ibi n’ibi. Ahubwo, ibyo bavuga bigaragaza ko babona ko buri wese mu bo bahuje ukwizera akunda Yehova kandi ko yifuza gukora ibyiza (1 Tes 4:1, 9-12). Birumvikana ko rimwe na rimwe abasaza bashobora kubona ko ari ngombwa ko baha inama itorero ryose muri rusange, ariko iyo ari abantu bakeya bakeneye gukosorwa, ubusanzwe biba byiza iyo inama nk’iyo itangiwe mu kiganiro bagirana n’abo bireba biherereye (Gal 6:1; 2 Tim 2:24-26). Mu gihe hari icyo abasaza babwira abagize itorero bose, bihatira kubashimira igihe cyose bikwiriye (Yes 32:2). Bihatira kuvuga amagambo atuma, nyuma y’amateraniro, abateranye bose bumva bagaruriwe ubuyanja kandi bongerewe imbaraga.—Mat 11:28; Ibyak 15:32.
Amateraniro ni isoko y’ihumure
17. (a) Kuki muri iki gihe ari ngombwa cyane kurusha mbere hose ko amateraniro yacu aba isoko y’ihumure? (b) Ni iki wowe ku giti cyawe wakora kugira ngo utume amateraniro yubaka abandi? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibintu icumi byatuma amateraniro akubaka wowe ubwawe, akubaka n’abandi.”)
17 Uko isi ya Satani igenda irushaho kudukanda, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo amateraniro yacu ya gikristo abe isoko y’ihumure ku bantu bose (1 Tes 5:11). Hari mushiki wacu wahanganye n’ibibazo bikomeye mu gihe cy’imyaka myinshi ari kumwe n’umugabo we. Uwo mushiki wacu yagize ati “iyo twabaga turi mu Nzu y’Ubwami twumvaga tumeze nk’aho turi mu maboko ya Yehova. Mu masaha twahamaraga, dukikijwe n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo, twumvaga twashoboye kwikoreza Yehova umutwaro wacu, kandi tukumva dutuje” (Zab 55:22). Twifuza ko abantu bose baza mu materaniro bumva batewe inkunga kandi bahumurijwe batyo. Kugira ngo ibyo bishoboke, nimucyo dukomeze kugira uruhare mu gutuma amateraniro ya gikristo yubaka abandi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Byari byarahanuwe ko bimwe mu byabaga bigize amateraniro ya gikristo yo mu kinyejana cya mbere byari kuzarangira. Urugero, ‘ntitukivuga mu zindi ndimi’ cyangwa ngo ‘duhanure’ (1 Kor 13:8; 14:5). Nubwo bimeze bityo ariko, amabwiriza Pawulo yatanze atuma tumenya uko amateraniro ya gikristo yagombye kuyoborwa muri iki gihe.
b Niba ushaka kumenya uko twarushaho gutanga ibitekerezo byiza mu materaniro, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 2003, ku ipaji ya 19-22.
c Ku birebana n’itandukaniro riri hagati yo “gutera inkunga” no “guhumuriza,” hari inkoranyamagambo yasobanuye ko ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “guhumuriza” ryumvikanisha “kugira impuhwe nyinshi cyane kuruta iryahinduwemo [gutera inkunga]” (Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words).—Gereranya na Yohana 11:19.
d Icyo gishobora kuba ari cyo gihe Pawulo yerekejeho nyuma yaho avuga ko Yesu ‘yabonekeye abavandimwe basaga magana atanu.’—1 Kor 15:6.
Wasubiza ute?
• Amateraniro ya gikristo afite akahe kamaro?
• Kuki ibitekerezo bitangwa mu materaniro bigira uruhare mu ‘kubaka itorero’?
• Ni irihe somo tuvana ku iteraniro Yesu yayoboye ari kumwe n’abigishwa be?
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 22 n’iya 23]
IBINTU ICUMI BYATUMA AMATERANIRO AKUBAKA WOWE UBWAWE, AKUBAKA N’ABANDI
Jya utegura mbere y’igihe. Iyo uteguye ibintu bizigirwa mu Nzu y’Ubwami, amateraniro arushaho kugushishikaza kandi akagira icyo akungura.
Jya ujya mu materaniro buri gihe. Kubera ko iyo abantu bateranye ari benshi birushaho gutera inkunga uwateranye wese, iyo wagiyeyo bigira ikintu gikomeye byongeraho.
Jya uhagerera igihe. Iyo porogaramu itangiye wicaye, ushobora kwifatanya mu ndirimbo n’isengesho bibimburira amateraniro, akaba ari bimwe mu bigize gahunda yacu yo gusenga Yehova.
Jya witwaza ibikenewe byose. Ujye ujyana Bibiliya n’ibitabo biri bukoreshwe mu materaniro, kugira ngo ushobore gukurikira maze urusheho kumva ibisuzumwa.
Jya wirinda ibirangaza. Urugero, ntukajye usomera mu materaniro ubutumwa wohererejwe kuri telefoni, ujye ubusoma arangiye. Ibyo bizatuma ushyira gahunda zawe bwite mu gihe cyazo.
Jya wifatanya. Iyo hatanzwe ibitekerezo byinshi, bituma abantu benshi baterwa inkunga kandi bakubakwa n’ibitekerezo binyuranye byo kwatura ukwizera.
Jya utanga ibitekerezo bigufi. Ibyo bituma abantu benshi cyane babona uburyo bwo gutanga ibitekerezo.
Jya usohoza inshingano wahawe. Mu gihe ufite ikiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi cyangwa ikiganiro mu Iteraniro ry’Umurimo, ujye utegura neza, usubiremo mbere y’igihe kandi ukore uko ushoboye kose utange ikiganiro cyawe.
Jya ushimira abifatanyije. Jya ubwira abatanze ibiganiro cyangwa abatanze ibitekerezo ko imihati bashyiraho yishimirwa.
Jya usabana n’abandi. Gusuhuza abandi ubigiranye urugwiro no kugirana na bo ibiganiro byubaka mbere y’amateraniro na nyuma yayo, bituma bagira ibyishimo kandi bakungukirwa no kuba bayagiyemo.