Agasanduku k’ibibazo
◼ Ni iki dushobora gukora kugira ngo dutume amateraniro yacu arushaho kugira ingaruka nziza?
Bamwe bashobora kubangukirwa no gutekereza ko abasaza n’abakozi b’imirimo ari bo bonyine bashinzwe gutuma amateraniro y’itorero agenda neza, bitewe n’uko bayayobora kandi akaba ari na bo bayobora ibice hafi ya byose biyagize. Mu by’ukuri, twese buri muntu ku giti cye, dushobora kugira uruhare mu gutuma amateraniro ashishikaza kandi akaba ingirakamaro. Dushobora kunganirana mu gutuma amateraniro agira ingaruka nziza kurushaho, dukurikiza ubu buryo icumi bukurikira:
Tegura mbere y’igihe. Mu gihe duteguye neza, bituma amateraniro adushishikaza. Iyo buri wese muri twe abigenje atyo, amateraniro arushaho gushimisha kandi akubaka. Terana buri gihe. Iyo umubare w’abateranye ari munini cyane, birushaho gutera inkunga buri wese wateranye, bigatuma arushaho gufatana uburemere agaciro ko guterana. Hagerere igihe. Iyo turi mu myanya yacu mbere y’uko porogaramu itangira, dushobora kwifatanya ku ndirimbo n’isengesho bitangira, bityo tukabonera inyungu mu materaniro mu buryo bwuzuye. Jya witwaza ibya ngombwa byose. Nitwitwaza Bibiliya yacu hamwe n’igitabo (cyangwa ibitabo) gikoreshwa mu materaniro, tuzashobora gukurikiranira hamwe ibirimo biganirwaho, kandi turusheho gusobanukirwa neza. Irinde ibyakurangaza. Dushobora kumva neza kurushaho mu gihe twicaye mu myanya y’imbere. Guhwihwisa no gusohoka buri kanya, bishobora gutuma tudakurikirana neza, ndetse bikaba byanarangaza abandi. Ifatanye. Mu gihe benshi muri twe tuzamuye amaboko kandi tugatanga ibitekerezo, haterwa inkunga kandi hakubakwa benshi kurushaho binyuriye mu kugaragaza ukwizera. Tanga ibisubizo bigufi. Ibyo biha abantu benshi uko bishoboka kose uburyo bwo kwifatanya. Twagombye gushingira ibitekerezo byacu ku ngingo irimo yigwa. Sohoza inshingano zawe. Waba uri umunyeshuri mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi cyangwa wifatanya mu Materaniro y’Umurimo, jya witegura neza, ukore isubiramo mbere y’igihe, kandi ushyireho imihati yo gusohoza neza inshingano yawe. Jya ushimira abifatanyije. Bwira abandi ukuntu imihati yabo yishimirwa cyane. Ibyo birabubaka kandi bikabashishikariza kuzakora neza ndetse cyane kurushaho mu gihe kizaza. Guterana inkunga. Gusuhuzanya bikoranywe ubugwaneza hamwe n’ibiganiro byubaka mbere na nyuma y’amateraniro, byiyongera ku byishimo n’inyungu tubonera mu guterana amateraniro.