ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/10 pp. 25-28
  • Mufashe abakiri bato kumenya umuteguro wa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mufashe abakiri bato kumenya umuteguro wa Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Itorero ryanyu
  • Umuteguro mpuzamahanga
  • Guhuza n’ibyo buri mwana akeneye
  • Ufite impamvu zo kugira ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Twubake umuryango ukomeye mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Babyeyi, mufashe abana banyu gukunda Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Umuteguro w’Imana Ugaragara
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/10 pp. 25-28

Mufashe abakiri bato kumenya umuteguro wa Yehova

ABANA baba bashaka kumenya. Tekereza ibibazo abana b’Abisirayeli bari muri Egiputa bashobora kuba barabajije mu ijoro rya Pasika ya mbere yijihijwe. Hari abashobora kuba barabajije bati “kuki umwana w’intama ugomba kwicwa?” “Kuki papa ariho asiga amaraso ku nkomanizo z’umuryango?” “Tugiye he?” Kuba Yehova yari ashyigikiye ko abana babaza ibibazo nk’ibyo, bigaragazwa n’ibyo yategetse ababyeyi b’abagabo b’Abisirayeli. Ku birebana n’indi minsi mikuru ya Pasika bari kujya bizihiza, Yehova yarababwiye ati “abana banyu nibababaza bati ‘uwo muhango mukora usobanura iki?’ Muzabasubize muti ‘ni igitambo cya pasika ya Yehova, wanyuze ku mazu y’Abisirayeli muri Egiputa igihe yatezaga ibyago Abanyegiputa, ariko akarokora amazu yacu’” (Kuva 12:24-27). Nyuma yaho, Yehova yibukije ababyeyi b’Abisirayeli ibihereranye n’akamaro ko gusubiza ibibazo abana babaza ku birebana “n’amabwiriza n’amategeko” Yehova yari yarabahaye.—Guteg 6:20-25.

Uko bigaragara, Yehova yifuzaga ko abana babona ibisubizo bishimishije by’ibibazo bibazaga ku birebana n’ugusenga k’ukuri, kugira ngo bashobore gukunda Yehova Imana yabo akaba n’Umukiza wabo. Ibyo ni byo Yehova yifuriza abakiri bato muri iki gihe. Bumwe mu buryo ababyeyi bashobora gucengeza mu bana babo gukunda Imana n’abagize ubwoko bwayo babikuye ku mutima, ni ukubafasha kumenya neza umuteguro wa Yehova kandi bagasobanukirwa icyo utumariye. Bityo rero, nimucyo dusuzume bumwe mu buryo abakiri bato bashobora gufashwa kugira ngo bamenye umuteguro w’Imana neza kurushaho.

Itorero ryanyu

Abakiri bato bakeneye kumenya itorero umuryango wanyu wifatanya na ryo. Kugira ngo mwebwe babyeyi mubigereho, mukeneye kujya mujyana abana banyu mu materaniro yose ya gikristo. Muri ubwo buryo, muba mukurikiza ibyo Yehova yari yarategetse Abisirayeli gukora. Yaravuze ati “uzakoranye abantu bose, abagabo, abagore, abana . . . , kugira ngo batege amatwi bige, bityo batinye Yehova Imana yanyu kandi bakurikize amagambo yose y’aya mategeko. Abana babo batamenye ibyo byose bazatege amatwi, bige gutinya Yehova Imana yanyu.”—Guteg 31:12, 13.

Abana bashobora gutangira kwiga Ijambo rya Yehova bakiri bato cyane. Intumwa Pawulo yerekeje kuri Timoteyo agira ati “uhereye mu bwana bwawe wamenye ibyanditswe byera” (2 Tim 3:15). Mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami, n’abana bato cyane batangira gusobanukirwa ibihavugirwa kandi bakamenyera kuririmba indirimbo z’Ubwami. Bahigira gukoresha Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kandi bakabyubaha. Byongeye kandi, bazabona ko mu materaniro yacu harangwa umuco ugaragaza abigishwa nyakuri ba Kristo, ni ukuvuga urukundo nyakuri. Yesu yaravuze ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:34, 35). Urugwiro n’umutekano nyakuri birangwa mu Nzu y’Ubwami bizashishikaza abana kandi bizatuma bagira akamenyero ko kujya mu materaniro ya gikristo.

Iyo mugize akamenyero ko kugera ku Nzu y’Ubwami mbere y’igihe kandi nyuma y’amateraniro mukajya muhamara igihe runaka, bifasha abana banyu kubona incuti. Aho kureka ngo abana banyu bashyikirane n’abandi bana gusa, kuki mutabafasha gushyikirana n’abavandimwe na bashiki bacu b’ingeri zose? Abana banyu nibamenyana n’abantu bageze mu za bukuru, bazibonera ko abo babwiriza ari inararibonye kandi ko bafite ubwenge bwinshi. Kimwe n’uko Zekariya wabayeho kera ‘wigishaga [abantu] gutinya Imana y’ukuri’ yahaye urugero rwiza Uziya wabaye umwami w’u Buyuda akiri muto, ni na ko muri iki gihe abamaze imyaka myinshi bakorera Yehova ari indahemuka, baha urugero rwiza abakiri bato (2 Ngoma 26:1, 4, 5). Nanone, mu gihe muri mu Nzu y’Ubwami, mushobora kwereka abana banyu ububiko bw’ibitabo, ikibaho cy’amatangazo n’ibindi.

Umuteguro mpuzamahanga

Abana bakeneye gusobanukirwa neza ko itorero ryanyu ari rimwe mu matorero agize umuteguro mpuzamahanga, ugizwe n’amatorero asaga 100.000. Mujye mubasobanurira ibirebana n’umuteguro, uko ukora, kandi mubabwire uruhare abana bashobora kugira mu kuwushyigikira. Mujye mubereka impamvu mutegerezanya amatsiko ikoraniro ry’akarere, iry’intara n’uruzinduko rw’umugenzuzi w’akarere.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibyo mushobora gusuzuma muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango,” kari ku ipaji ya 28.

Uko ubonye uburyo, ujye utumira mu rugo abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari, abagize umuryango wa Beteli n’abandi bantu bari mu murimo w’igihe cyose, kugira ngo musangire amafunguro. Ntimutekereze ko badashobora kubonera abakiri bato igihe. Abo Bakristo bakora umurimo w’igihe cyose bihatira kwigana Yesu wahoraga yiteguye kwakira abana no kubavugisha (Mar 10:13-16). Iyo abana banyu bumvise abo bagaragu ba Yehova bavuga ibyababayeho kandi bakabona ibyishimo babonera mu murimo wera, na bo bashobora kwishyiriraho intego yo kuzakora umurimo w’igihe cyose.

Ni ikihe kintu kindi umuryango wanyu wakora kugira ngo mufashe abana banyu kurushaho kumenya umuteguro wa Yehova? Dore bimwe mu byo mwakora: mwishyirireho intego yo gusuzuma igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu. Mutsindagirize uko abagaragu ba Yehova bagaragaje ko bakunda Imana cyane, ko bicishaga bugufi, kandi ko bari indahemuka. Mubereke uko Yehova yabakoresheje kugira ngo bakwirakwize ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi. Mujye mukoresha za videwo zateguwe n’umuteguro wa Yehova kugira ngo mubafashe gukura amasomo y’ingenzi ku byabaye kera no ku biba muri iki gihe. Niba bishoboka, mujye mubajyana gusura ibiro by’ishami byo mu gihugu cyanyu cyangwa ibyo mu bindi bihugu. Gusura ahantu nk’aho bizereka abana banyu uko igice cy’umuteguro wa Yehova cyo ku isi kiyobowe n’itsinda ry’umugaragu wizerwa gikora, kugira ngo gihe abavandimwe bo ku isi hose amafunguro yo mu buryo bw’umwuka n’ubuyobozi, nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere.—Mat 24:45-47; Ibyak 15:22-31.

Guhuza n’ibyo buri mwana akeneye

Mu gihe mwigisha abana banyu, mujye muzirikana uburyo Yesu yakoreshaga yigisha intumwa ze. Hari igihe yazibwiye ati “nari ngifite byinshi byo kubabwira, ariko ntimushobora kubisobanukirwa nonaha” (Yoh 16:12). Yesu ntiyigize yigisha abigishwa be ibintu byinshi cyane. Ahubwo yabigishaga ibintu by’ingenzi gahoro gahoro, kugira ngo bashobore kubisobanukirwa neza. Mu buryo nk’ubwo, ntimukigishe abana banyu ibintu byinshi cyane icyarimwe. Nimujya mubigisha ibintu bike ku birebana n’umuteguro, ariko bigakorwa kuri gahunda ihoraho, muzatuma barushaho kubishishikarira kandi bishimire gusobanukirwa iby’itorero rya gikristo. Uko ibyo abana banyu bakeneye bigenda bihinduka, mushobora kubasubiriramo cyangwa mukagira icyo mwongera ku byo bamaze kwiga.

Itorero rya gikristo rigira uruhare rukomeye mu gutuma imishyikirano dufitanye n’Imana irushaho gukomera, kandi abakiri bato bagira ishyaka mu bikorwa by’itorero baba rwose bafite ibikenewe byose kugira ngo bashobore kurwanya amoshya y’isi ya Satani (Rom 12:2). Twiringiye ko muzishimira cyane gufasha abana banyu kugira ngo bamenye umuteguro wa Yehova. Turabifuriza kandi ko Imana yabaha imigisha, bagakomeza kubera indahemuka umuteguro kandi bakaba indahemuka ku Mana yuje urukundo dukorera.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ibyo mushobora gusuzuma muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango

Dore zimwe mu ngingo zivuga ibirebana n’umuteguro wa Yehova mushobora gusuzuma mu gihe cy’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango.

▪ Mujye musubiramo amateka y’itorero ryanyu. Igihe ryavukiye n’uko ryavutse. Ni ayahe Mazu y’Ubwami itorero ryanyu ryakoresheje? Muri icyo kiganiro se, kuki mutatumira umwe mu bagize itorero umaze igihe kirekire mu kuri, kugira ngo asubize ibibazo by’abana banyu?

▪ Mujye mubasobanurira intego y’amateraniro anyuranye y’itorero n’intego y’amakoraniro, munabereke uko ashobora kubagirira akamaro.

▪ Mujye musuzuma intego y’amashuri atandukanye yashyizweho n’umuteguro wa Yehova. Mujye mubabwira inkuru zigaragaza ibyo abize muri ayo mashuri bagezeho.

▪ Mujye mubafasha kubona akamaro ko gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza buri gihe. Mubereke uko bashobora kugira uruhare muri raporo y’isi yose isohoka mu gitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah.

▪ Mujye musuzuma uburyo butandukanye abakiri bato bo mu muteguro wa Yehova bashobora gukoramo umurimo w’igihe cyose. Igice cya 10 cy’igitabo Twagizwe umuteguro ngo dukore ibyo Yehova ashaka kirimo ibitekerezo byinshi byabafasha.

▪ Mujye mufasha abakiri bato gusobanukirwa impamvu gahunda runaka zikurikizwa mu itorero. Mubasobanurire impamvu batagombye kwigomeka ku muteguro wa Yehova ndetse no mu tuntu duto duto. Mubereke uko bashobora gutuma mu itorero haba gahunda nziza binyuze mu gukurikiza ubuyobozi bw’abasaza.

[Ifoto]

Abana bawe bazungukirwa no kugirana ubucuti n’abantu bamaze igihe ari abagaragu b’Imana

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Kimwe no muri Isirayeli ya kera, muri iki gihe ababyeyi bagerageza guha abana babo ibisubizo bishimishije iyo bababajije ibihereranye n’umuteguro wa Yehova

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze